Pageviews all the time

RWANDA. Dogiteri Visenti Biruta aherutse gutanga urwenya muri ya gahunda ya "Ndi umunyarwanda" ya Nyiramongi n'umufasha we Kagame: yahaye imbabazi abana bajyaga baterana amabuye akiri umwana!

Muri gahunda ya ndi umunyarwanda, Minisitiri Dr Vincent BIRUTA yakoze agashya ababarira abana bamuteye amabuye akiri umwana   Docteur Vincent BIRUTA minisitiri w’uburezi mu Rwanda aherutse gukora agashya abantu bibaza ibyo arimo barashoberwa abakuru baragagara kuko batigeze babasha kumva no gusobanukirwa icyo yashakaga kuvuga n’ubutumwa yifuzaga kugeza ku muryango nyarwanda.

Dr BIRUTA Vincent ubu usa n’aho adasobanukiwe aho arimo kwerekeza ikimodoka cy’uburezi abereye shoferi, ubwo yari mu mwiherero n’abakozi bose ba Minisiteri ayoboye ku nsanganyamatsiko ya gahunda ya ndi umunyarwanda, yagize ati :

Mu rwego rwo gukomeza guhesha agaciro ubunyarwanda bwacu ndetse no kwitandukanya n’ikibi bityo tukazabasha kuraga abana bacu igihugu cyiza cy’ejo hazaza, nanjye muri iyi gahunda ya ndi umunyarwanda mfashe icyemezo cyo kubabarira abana banteraga amabuye nkiri umwana.

Shikama iratwibutsa ubwana bwacu n’ukuntu bwari bwiza cyane
Dr Vincent BIRUTA, muganga wabyigiye ubifitiye impamyabumenyi y’ikirenga akaba ari umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi, akaba akomoka i Shyorongi yanteye agahinda ku buryo nananiwe gusinzira. Hari abantu bajya bakeka ko kwiga amashuri menshi ukaminuza byakwibagiza ubwenegihugu n’indangagaciro z’ibanze nyamara ntibishoboka.

Twese uko dutandukanye mu myaka nta n’umwe utarabaye umwana. Njyewe wandika iyi nkuru nanjye nize amashuri menshi cyane ngera no muri Doctorat nk’iyo Dr BIRUTA Vincent afite n’ubwo njyewe ntize ubuganga nize ibindi. Twese mu bwana bwacu nta n’umwe wavuga ko atigeze akina iby’abana waba ukomoka mu bakene cyangwa ukomoka mu muryango wifashije.

Iby’abana mvuga murabyumva, haba harimo gutera ububyara, gukina agati, kwihishanya, gukina rujongi, kuragira inka, ihene, ingurube, intama, kotsa runonko, gucukura ibijumba n’imyumbati by’abaturanyi cyangwa iby’iwanyu, kujya kwiba amapera, ibinyomoro n’amapapayi yo kwa Padiri, kwa mansera (ababikira) cyangwa yo kwa furere iyo muturanye n’abo bihay’Imana,

Kujya gutashya no kwasa inkwi aribyo bamwe bita gusenya, konesha, kujya guhamba amaseke kugira ngo ibyo wokeje muri runonko ubyibye bitagusama bikagusigira ubusembwa,… Ibi byose nanditse ahangaha ni byo bibyara umusozo wo kurwana, gukirana no guterana amabuye hagati y’abana babikoreye hamwe.

Uko guterana amabuye nk’umusozo w’ibyo bikorwa abana baba bakoze ni ikimenyetso cy’uko sosiyete yabo ikomeye kandi nta wayimeneramo. Muti gute ? Byemezwa n’uko iyo bateranye amabuye ukaza ukayatera umwe muri bo utatangiranye nabo, bose bakuviraho inda mwe ugakizwa n’amaguru.

Nta mungu y’amoko iba mu bana   
Ibi bikorwa byose ndondoye twakoraga tukiri abana ndetse n’ubu bigikorwa n’abandi bana aho bigishoboka, nta mungu y’amoko ibirangwamo kuko babikora babitegetswe n’imyaka baba bagezemo kandi iyo bakuze bibashiramo keretse umwana wavumwe uba yifitemo uburara agakomeza gukura atyo. Bikaba atari ngombwa ko umuntu w’umugabo wize amashuri menshi akaminuza ababarira abamuteye amabuye akiri umwana.

Ese ko atigeze asaba imbabazi abo we yateye amabuye niba byaramubabaje we ntiyabaye umwana kimwe nabo? Nibura iyo avuga ati : Mbabariye abana banteraga amabuye tukiri bato kandi nanjye natse imbabazi abana nateye amabuye tukiri bato. Ibi nibura byari kugira sens iri équilibré n’ubwo nabyo nta somo rya politiki rubanda yavanamo.

Kujijisha abaturage no kutavugisha ukuri
Muri ya mayeri ya FPR yo guhindura abahutu bose ruvumwa, muri iyo nkubiri abategetsi b’abahutu birirwa bazenguruka benda gutagangara ngo barasaba imbabazi, Biruta we nk’umututsi yabakinnye ku mubyimba. Abantu barasaba imbabazi z’ababo bishe abantu bagapfa bagahamba burundu ubutagaruka, wowe ukababarira abaguteraga amabuye batanagusabye kubabarira?

Nyamara hari uwakeka ko ibyo Biruta yavuze yahubutse ? Nkeka ko atari byo ko ahubwo yavuze ibisobanura ku buryo bweruye imitekerereze n’imigambi ya FPR nawe ashaka kwisanisha n’agatsiko ku cyo abantu babatije ndi umunyarwanda. U Rwanda rwuzuyemo abatutsi ba rukarabankaba bamaze abantu ahantu hatandukanye hazwi kandi babishe ku mataliki azwi neza. 

Niba bashaka kunga abanyarwanda nabo batiretse nibatere intambwe nabo bavuge ko batse imbabazi kubo bahemukiye kandi barahari. Ese kuva u Rwanda rwabaho nta mututsi urahemukira umuhutu? Kuki bashaka ko abahutu basaba imbabazi bonyine?

KANKAZI na KANJOGERA bakoraga ibiki? Niba abatutsi ba hafi ahangaha nta byaha bakoze ari abatagatifu, Kagame n’abandi bari kumwe bazapfe kwaka imbabazi ku byaha KANJOGERA na KANKAZI bakoze kuko nabo ni abatutsi-kazi bene wabo, ndetse Kanjongera akaba mwene wabo wahafi na Kagame.

Wa mwami wimye akazi MAKUZA Anastase akarinda gushinga ishyaka rya MDR-PARMEHUTU si uko yabonaga akarengane abahutu barimo gukorerwa mu gihugu cyabo.  Ubwo se uwo mwami we ntiyakosheje? Bazasabe imbabazi mu cyimbo cy’uwo mwami kandi hari n’abandi….

Mu gusoza twagira inama Dr BIRUTA Vincent kwirinda kwitiranya imibereho y’abana b’ibitambambuga n’amacenga ya politiki kuko baba ari abatagatifu kandi ko imungu y’ayo matindi y’amoko bayipakirwamo bamaze kugimbuka. Ahubwo niyisubiremo yibuke mu mutima we ko nta bahutu yicishije iwabo i Shyorongi nyuma ya Nyakanga 1994 FPR imaze gufata ubutegetsi

Ibi bishobora kuba byarabaye mu rwego rwo kwihorera nkuko FPR ibyita, maze nasanga yarabikoze abe aribyo yakira imbabazi abaturage b’iwabo i Shyorongi kuko icyo asabwa atari ugutanga imbabazi ntawazimusabye ahubwo akwiye kuzisaba nk’uko n’abahutu bazisaba. Dr Biruta kandi niba yemeranya n’umutima we ko koko nta baturage b’inzirakarengane yicishije, apfukame abishimire Imana yamurinze uwo muvumo wa Gahini.

Sinjye wahera!!!    

Umusomyi wa Shikama ye

Kigali-Rwanda

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355