Pageviews all the time

Rwanda. KAGAME Yafunze urubuga Shikama.fr abaturage bo mu Rwanda barushaho kuruyoboka!

     Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 19/12/2013, icyo gihe Shikama yakoreshaga URL: www.shikama.fr; nyuma y'igihe gito yaje guhinduka URL:www.shikamaye.blogspot.com ( biterwa n'iguhugu urimo, nk'abari mu Rwanda ni www.shikamaye.blogspot.rw, abari muri France, www.shikamaye.blogspot.fr, bityo bityo), ubu tukaba dukoresha n'indi URL nshya ya www.shikamaye.net.


                                                      SHIKAMA



Gufunga urubuga Shikama.fr i Kigali ntibizabuza abakunzi barwo baba mu Rwanda kumenya ukuri kurwandikirwaho kuko iterambere  isi igezeho mu ikoranabuhanga  ritambutse kure cyane imigambi y’abanyagitugu.
Kuwa kane ku italiki 28 Ugushyingo 2013 nibwo urubuga www.shikama.fr rwafunzwe ku buryo bitari bigishoboka gusoma amakuru arwandikirwaho ku batuye ku butaka bw’u Rwanda bakoresheje mudasobwa zo mu biro « Desktop » cyangwa mudasobwa zigendanwa « Laptop ». Icyi cyemezo kikaba cyarashyizwe mu bikorwa nyuma y’umunsi umwe gusa  Perezida Kagame abitanzemo itegeko ndakuka mu nama y’abaminisitiri yayoboye yabaye kuwa gatatu taliki 27 Ugushyingo 2013 mu Rugwiro.
Ikibazo cyo gufunga imbuga zigeza amakuru afatika ku baturage mu Rwanda si icya none kuko hari n’ibindi bihe byigeze kubaho kandi bikagira ingaruka zitabaye nziza ku mubano w’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga. Muri ayo mateka yibukwa harimo ifungwa rya radio BBC y’abongereza i Kigali ryatewe no kuvugisha ukuri.
Iyi Radio BBC ikunzwe cyane mu Rwanda cyane cyane mu biganiro byayo nk’icyitwa IMVO N’IMVANO gitambuka kuwa gatandatu mu gitondo; umwihanduzacumu Kagame amaze gutegeka ko bayifunga; i Londres bahise bamureba ay’ingwe banamushinja kubangamira abaturage ku burenganzira mpuzamahanga bemererwa bwo kugera ku makuru no kuyatanga binateza urwicyekwe mu mubano hagati ya Kigali na Londres maze kubera igitutu cy’amahanga BBC bongera kuyifungura ariko ari ukubura uko bagira.  
Habayeho kandi ifungwa mu gihe gito rya radio RFI y’abafaransa maze abaturage kubera ukuntu bakunda amakuru yayo bakajya burira ibiti bakayumvira mu bushorishori byabo kuri RFI Bujumbura kuri Frequence ya 99,5 FM. Ikindi ni uko bitabujije abanyarwanda bakunda R.F.I kuyisomera ku rubuga rwayo rwa Internet kuko bitari gushobokera abategetsi b’i Kigali gufunga urubuga rwa RFI.
Shikama.fr n’ubu irasomwa i Kigali no mu Rwanda hose
Nk’uko nabivuze ntangira iyi nkuru, ubu byaba ari ukwibeshya gukomeye ku muntu watekereza ko yabuza rubanda kugera ku makuru kubera impamvu nyinshi ariko tugiye kuvugamo iz’ingenzi zikurikira : Impamvu ya mbere ni uko gufunga urubuga rw’amakuru runaka bitavuga gufunga intoki z’abarwandikira amakuru kandi n’iyo wabafunga havuka n’abandi.
Impamvu ya kabiri ni uko gufunga urubuga utaba upfutse umunwa rubanda ibyara ibyo bitekerezo by’ukuri biba bikubangamiye mu migambi yawe yo gukandamiza rubanda. Impamvu ya gatatu ni uko ahubwo iyo ufunze urubuga nka shikama.fr uba ukanguriye rubanda kurusoma kurushaho kuko ibyo rwandika uba ugaragaje ko ari ukuri imikorere na politiki byawe bibusanya nako.
Impamvu ya kane ni uko ubu ku banyarwanda bayingayinga miliyoni cumi n’ebyiri batuye mu Rwanda, abagera kuri miliyoni 4 batunze telefoni zigendanwa kandi izo telefoni zifite ubushobozi bwo gusoma internet harimo n’urubuga shikama.fr.
Kugira ngo byumvikane neza, abanyarwanda benshi batunze mobile zo mu bwoko bwa Nokia, Samsung, Smart-phone Android, M-I, Black Berry, Tecno, Itel n’izindi nyinshi cyane kandi zitanahenda na busa, inyinshi muri zo zifitemo Logiciel yitwa Opera-Mini. Iyi Opera-Mini iyo uyinjiyemo ukandikamo www.shikama.fr cyangwa www.shikamaye.blogspot.no uhita usoma amakuru yandikwa n’urubuga shikama nta mbogamizi.
Ikindi ni uko uba ufite n’uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cyawe ku nkuru uba umaze gusoma umanutse aho ipaji irangirira ukareba ahanditse « Post your coment ».  
Ikindi ni uko iyo usoma shikama uri mu mahanga ushobora no koherereza umuvandimwe wawe amakuru wasomyeho mu gihe waba uzi E-mail ye. Ibi bikaba byoroshye cyane kandi nta kiguzi gihambaye bisaba.
Tukaba twababwira ko inkuru icukumbuye twanditse kuri EWSA ariyo mpamvu yatumye Kagame ategeka ko bafunga www.shikama.fr kubera ko yabonye twibukije ikintu yibagiwe nako yirengagije ku bushake hamwe na guverinoma ye yose mu gihe cyari ngombwa cyane ku bw’inyungu za rubanda.
Nyamara n’ubwo bategetse ko shikama ifungwa njye mbona ahubwo Guverinoma y’u Rwanda yari ikwiye kugenera shikama igikombe cyihariye kuko iyo iyo nkuru itandikwa ngo ikwire muri Kigali bityo igere no mu Rugwiro bose bari gukorwa n’isoni mu mushyikirano maze bagasebera imbere y’abaturage. Ese ubwo bari kuvuga ko bose babyibagiwe umwaka wose? Ni akumiro koko!!!
Inama twatanga
Inama dutanga si ubwa mbere si n’ubwa kabiri tuyitanga. Twebwe muri www.shikama.fr nta butegetsi dukeneye mu Rwanda icyo twifuza ni uko ukuri gusimbura ikinyoma mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Ikindi ni uko aho gufunga imbuga zibwira abaturage ukuri, ahubwo bari bakwiye gusesengura no kugenzura niba ibyo twandika tubeshya cyangwa tuvugisha ukuri.
Nibasanga tubeshya abaturage bo bazandike ibituvuguruza batange n’ibimenyetso bifatika ariko nibasanga ibyo twandika ari ukuri aho gufunga urubuga ahubwo bafate ingamba zo gukosora ayo makosa kugira ngo umuturage w’umunyarwanda abeho neza.
Mu gusoza twavuga ko icyemezo cyo gufunga shikama.fr ari gihamya simusiga ko bakomeje umugambi wo gukandamiza abanyarwanda ubu basigaye bicuza impamvu bavutse kubera akarengane karenze urugero kandi mu nzego zose z’ubuzima bw’abanyarwanda.
Twongeye gushimira abanyarwanda bose kandi tubashishikariza gukomeza gusoma www.shikama.fr yanyu.
Gatendo A.
shikama.Fr
Shikama Ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

___________________________________________________________________

PS:/Nkusi Joseph

Ndagushimiye Gatendo na bagenzi bawe Baziguketa na Bwiza M. ukuntu muhora mushaka icyatuma ukuri gusimbura ikinyoma mu Rwanda rwacu.

Iyi nkuru ya Gatendo ibirimo ni ukuri kandi biteye agahinda. Twabibutsa ko mu minsi micye gusa mbere y'uko ya nama yo kurya no kwifotoza Kagame n'Agatsiko ke bise " Umushyikirano" itangira, haje itegeko rivuye kwa Kaizari kagame ko Shikama.fr inyongwa ntiyongere kugaragara mu rwanda.

Abantu benshi baraduhamagaye batabaza ariko tubabwira gutuza, tubizeza ko amakuru yabo bazakomeza kuyagezwaho nkuko bisanzwe. Ntabwo rero twacitse intege kandi nabo ntibihebye. Mu bantu basomaga Shikama mbere y'iki cyemezo, Rwanda yazaga imbere ifite 32%, twishimiye kumenyesha Kagame n'Agatsiko ke ko ubu abasoma shikama.fr nyuma ya kiriya cyemezo ari 35%, ni ukuvuga ko biyongereyeho 3%.

Turongera kwibutsa Kagame wa mugani abarabu baca " Ikibujijwe nicyo abaturage bashakisha cyane" Tukaba tuboneyeho akanya ko gushimira abanyarwanda aho bari hose cyane cyane abo imbere mu gihugu ukuntu badahwema kwereka Shikama ko bayishyigikiye. Ibi bikaba bigiye gutuma turushaho gushyira ingufu mu makuru twabagezagaho. Muragahorana Intsinzi.

Nkusi Joseph

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355