Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Ishyaka P.S.D ritakoze jenocide, Dr Vincent BIRUTA ariroshye mu manga ya NDI UMUNYARWANDA : « Ikosa ritari gushoboka iyo Felicien GATABAZI aba akiriho »/ BAZIGUKETA F

Iyi nyandiko yasotse bwa mbere kuri shikama kuri 25/12/2013
Reba ibyo twavuze kuri Dr Visenti Biruta  icyo gihe akaba  yaratorewe vuba  aha kuyobora PSD kugirango asabe ko Itegeko nshinga ryahindurwa Kagame agategeka u Rwanda kugeza apfuye  agasimburwa n'umwe mu bana be nkuko bimeze muri  Togo na Gabon!! Abadashyigikiye iyi myumvire ya Biruta birukanywe ku buyobozi bw'ishyaka, twavuga nka Dr Ntawukuriryayo.

Gatabazi Felisiyani

Mu nkuru tumaze iminsi tubagezaho kuri shikama. fr no kuri shikamaye.blospot.no hagarutsemo cyane Dr Vincent BIRUTA ubu niba atari ubwa gatanu ni ubwa kane tumugarukaho. Ntimugire ngo kumwibandaho ni uko hari icyo dupfa nawe. Oya ntibikabe kuko inshingano yacu ari ukubwiza abanyarwanda ukuri no kubigisha kuvugisha ukuri kugira ngo amashirakinyoma aganze mu Rwanda.

Impamvu turimo gutinda kuri Dr Vincent BIRUTA ni uko arimo kugaragara cyane muri iyi minsi ku rubuga rwa politiki mu Rwanda kandi akagaragara nk’uwashobewe wabuze uko agira n’uko agenza mu gufata ibyemezo bikwiye umuyobozi uri ku rwego rwe.

Ku cyumweru ku italiki ya 22 Ukuboza 2013 abarwanashyaka bagize biro politiki y’ishyaka rya politiki PSD bahuriye i Kigali mu nama yari iyobowe na Dr Vincent BIRUTA ari nawe perezida w’iri shyaka rya politiki riharanira imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda ku rwego rw’igihugu. Insanganyamatsiko y’iyo nama yari igamije gufata icyemezo cyo gusaba imbabazi mu izina ry’ishyaka muri gahunda ya ndumunyarwanda.
Mu ijambo Dr Vincent BIRUTA yavuze iyo nama irangiye yasobanuye ko rwose gahunda ya ndumunyarwanda izateza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ibi akaba yarabivuze abanyamuryango b’ikambere muri PSD bamaze gusaba imababazi z’ibyaha byakozwe n’abarwanashyaka ubundi dukunda kwita abakombozi muri jenocide yo muri 1994.
Mu kiganiro Dr Vincent BIRUTA yagiraye n’umunyamakuru wa BBC witwa KWIZERA Florentine kuri uyu wa kabiri nimugoroba yamubajije impamvu PSD isaba imbabazi kandi ahubwo abarwanashyaka bayo barishwe muri Jenocide. Dr BIRUTA yamusubije ko abarwanashyaka bishwe ariko n’abandi barwanashyaka bishe abatutsi muri 94.
Nyuma yo kwitiranya abana na politiki, Dr BIRUTA yongeye kwitiranya umuntu n’ishyaka rya politiki
Mu nkuru iheruka twababwiye ukuntu Dr Vincent BIRUTA yakoze ikosa rya politiki rikomeye cyane aho yitiranyije imitekerereze y’abana yihandagaza akababarira abana bajyaga baterana amabuye bakiri ibitambambuga ariko ntasabe imbabazi abo nawe yayateye.
Muri gahunda ya FPR-Inkotanyi bashatse uburyo bwo guhorahoza abahutu ibi bya burundu noneho biga amayeri ya kinyeshyamba yo guhera ku bakomeye bapfukamishwa kugira ngo bazasoreze ku boroheje cyane. Iri tegeko risanzwe ribaho ariko ni irya kinyamaswa. 


Dr Visenti Biruta
Mu mategeko agenga abanyagitugu, iyo mu gupfukamisha abo ushaka gupfukamisha uhereye kuri ba nyagupfa, haba ubwo abakomeye n’ab’ibigango babona ko bidakwiye bo wabapfukamisha bakaba bakwangira aribyo twita metodi inductive (Partir du général au particulier : Kubanza abaturage ugasoreza ku bakomeye).
FPR rero nayo ntacyo iyobewe kuko yakoresheje metodi twita mu ibarurishamibare (statistics) methode deductive aho bahera ku bantu ku giti cyabo bakazamanuka bagasoreza kuri rubanda rwa giseseka (Partir du Particulier au général).  
FPR nk’uko nabivugaga muri gahunda ya ndumunyarwanda bahereye mu bushorishori aho bahereye ku baminisitiri bose b’abahutu bari muri guverinoma, bakurikizaho amadini none binjije abo bahahamuye mu mashyaka bakomokamo bahereye kuri Dr Vincent BIRUTA kugira ngo arohe ishyaka PSD mu manga ya ndumunyarwanda.
Ubu buryo barimo gukoresha nibakomeza kubukoresha bazajya kugera ku baturage basa n’ababatindiye kuko mu myumvire y’umuturage wo mu cyaro icyo minisitiri yavuze kandi akacyemera, umuturage ntaho yavana imbaraga zo kugihakana ari naho nahereye mvuga ko bahereye aho rukomeye kugirango bazasoreze aho rworoshye muri humiriza ngutegeke uko nshaka niwanga nkumene.
Uretse FPR-Inkotanyi, andi mashyaka yose aba mu Rwanda PSD niryo shyaka rikomeye kuyaruta bikaba binagaragara neza ko iyo ndumunyarwanda itarahakanywe na Dr BIRUTA Vincent wa PSD, itazangwa na MITALI Protais wo muri P.L yashinzwe na NDASINGWA Landouard nawe wari intwari ubu akaba yarishwe, izangwa se na Minisitiri Cheikh Moussa Fazil HARELIMANA wo muri P.D.I ?
Ntibishoboka kuko uyu we yanashinjwe kenshi ko muri Kigali muri 1994 yabaga yambaye amashati n’ibitenge by’aba C.D.R bamaze abatutsi bo mu Biryogo maze Kagame amwiyegereza amugira Minisitiri w’umutekano mu gihugu kugira ngo ahume amaso abazungu muri ya demukarasi ye itabaho nabasesenguriye yo guha ubutegetsi abicanyi. Abarokotse bo mu Biryogo baravuze bigeze aho bararambirwa bararekera. Bagire bate se ?
Uyu Minisitiri Cheikh Moussa Fazil HARELIMANA kandi aherutse no gukora agashya aho mu mushyikirano wa 2011 yabwiye Kagame ko mu gihe abandi bavuga ko bazamugwa inyuma, ahubwo we n’abo muri P.D.I bazamugwa imbere ngo kubera ko bamukunda cyane.
Hakaba hateganijwe ko amashyaka yose namara kwaka imbabazi muri gahunda ya ndumunyarwanda hazakurikiraho abadepite, bakazakurikirwa n’abasenateri hagataho abaguverineri b’intara hagataho abayobozi b’uturere bose b’abahutu baka imbabazi ku byaha byakozwe na bene wabo hakazasoza ba gitifu b’imirenge muri penetensiya hamwe n’abaturage bose bayobora bo mu bwoko bw’abahutu bahinduwe ruvumwa!
Ikibazo mu ishyaka rya PSD
Ubusanzwe ntabwo urwego runaka rw’ubuyobozi rushobora gukora ikosa kuko nyine rudakosa. Niba minisitiri ariye ruswa ntabwo minisiteri yabisabira imbabazi kuko atariyo yayiriye. Ubu se ko Colonel BAGOSORA Theoneste yari umunyamabanga mukuru muri MINADEF, twavuga ko MINADEF ubu ikwiye gusaba imbabazi ?
Bikaba bidakwiye rero ko Dr BIRUTA Vincent asaba imbabazi mu izina rya PSD kuko wa mugani urebye abarwanashyaka baryo bishwe n’agaciro n’umumaro bari bamariye igihugu bisumbye kure abanyamuryango bashobora kuba barakoze amakosa kandi nabwo bakaba barayakoze batabitumwe na PSD.
Tukaba tubona iki cyemezo cyo gushora PSD muri ndumunyarwanda kizatuma abaturage bagabanya urukundo bakundaga PSD ndetse n’abayoboke bari barisanzwemo bazisange mu myumvire yo kurivamo kuko naryo ryamaze kwemera ko ari ruvumwa maze risenyuke bityo Dr BIRUTA abe ashyize igorora KAGAME Paul na FPR Inkotanyi ye ihinduke ishyaka rukumbi n’ubundi yari.
P.S.D iba irusha imbaraga F.P.R iyo GATABAZI Felicien aba akiriho!
Ishyaka PSD ubu riragaragaramo abagabo b’ibigango barimo Dr BIRUTA tumaze kuvugaho byinshi, ririmo kandi Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wo mu bwoko bw’abahutu akaba akomoka i Busoro mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo, ubu akaba ari perezida wa Sena nyamara kugeza magingo aya ntaragaragaza aho ahagaze kuri iri cenga rya ndumunyarwanda ariko byasa n’ibigoye ndetse bitanashoboka kwizera ko Ntawukuriryayo yazanga ndumunyarwanda.
Ngarutse kuri GATABAZI Felicien, niwe washinze ishyaka PSD riharanira demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage. Muri 1994, GATABAZI yari Minisitiri akaba kandi yari umunayamabanga mukuru w’ishyaka PSD n’umuvugizi waryo. Bamwica bamugeretseho ko yahatse guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana guhera mu 1973 bukijyaho (Kangura Nimero 4 – Rwanda-File).
Nyuma y’urupfu rwa Merchiol NDADAYE perezida w’u Burundi, GATABAZI Félicien yabonanye na perezida HABYARIMANA inshuro ebyiri muri hotel Urugwiro. GATABAZI Félicien yaje kwicwa mu ijoro ry’italiki 21 rishyira italiki 22 Gashyantare 1994 atashye avuye mu nama muri Hotel Merdien ku Kacyiru i Kigali. Muri iyo nama kandi akaba yari kumwe na Faustin TWAGIRAMUNGU wo muri MDR, Frederic NZAMURAMBAHO wo muri PSD na NDASINGWA Landouard wo muri P.L
Muri iyo nama yaberaga muri Merdien Hotel Kacyiru, GATABAZI yasohotse ntawe abwiye mu nzira agana iwe amenyeshwa ko agomba kugaruka mu nama. Ku mugoroba w’iyo taliki ya 21 Gashyantare, ahagana 20h05min imodoka ebyiri zari zihagaze iwe hafi ya discotheque de Kigali atashye indi modoka imuza inyuma bahita bamurasa amasasu menshi mu mutwe kandi yari yitwaye nta musirikari umurinda bari kumwe.
Ubuhamya bwerekeye urupfu rwa Minisitiri Felicien GATABAZI bukomeza buvuga ko akimara kwicwa, Colonel Elie SAGATWA yahise ahamagara perezida HABYARIMANA Juvénal kugira ngo amumenyeshe iby’uko yapfuye Habyarimana ahita amusubiza ngo impamvu yapfuye ndayizi.  
Bikaba bisobanura ko yishwe n’abo kwa Habyarimana kandi nibuka ko tujya kumushyingura i Butare i wabo, intumwa za FPR zari zihagarariwe n’abasirikari benshi bamanutse mu modoka ya kamyoneti.
Mu gusoza iyi nkuru ndende shikama turabagezaho ubutumwa butatu bukurikira :
Icya mbere GATABAZI yabaye intwari ikomeye kandi yemera gupfira amatwara y’ishyaka ku buryo PSD kwaka imbabazi muri ndumunyarwand ari igicumuro gikomeye.
Icya kabiri nk’uko nabivuze, GATABAZI iyo aba akiriho ntiyari kwemera ko ndumunyarwanda ibaho kuko yari umugabo w’intwari utabeshya abaturage kandi ubakunda.
Icya gatatu ari nawo musozo w’iyi nkuru ni uko PSD ikwiye gusabwa imbabazi kuko yabuze abayishinze ubu ikaba imeze nka cya cyirondwe cyumiye ku mwite nyamara inka yarariwe cyera cyane.
Dusenge : « GATABAZI Félicien, wowe waruhiye abanyarwanda ngo ubageze ku ntera yisumbuyeho, ukemera gutanga ubuzima bwawe ugirira bene kanyarwanda hamwe na Nzamurambaho umuvandimwe n’inshuti yawe, tubabajwe cyane n’uko ababasimbuye barimo gutatira amahame mwahaye ishyaka ryacu abakomozi none tugushimiye ubwo butwari butagereranywa wagaragaje. Aho uri wowe na Nzamurambaho Fréderic Imana ibiyereke iteka muruhukire mu mahoro. Amina!»      

Baziguketa F.
shikamaye.blogspot.no 
  

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355