Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Mu gusoza umunsi wa mbere w’inama ya 11 y’umushyikirano, Depite BAMPORIKI Edouard yacinye umudiho karahava : « Ikimenyetso cy’uko adasobanukiwe ibibazo by’abanyarwanda muri iki gihe »

                              Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 23/12/2013

       


Ku ngoma ya cyami mu Rwanda habayeho umusizi w’icyatwa mu bandi bahungu witwaga NYAKAYONGA ka MUSARE wahimbye igisigo cyakunzwe cyane cyitwa Umwami si umuntu (umwami aba akomeye cyane).

Hari n’ibindi bisigo byakunzwe cyane biganisha ku butware nyabami mu gihugu nk’igisigo cyitwa Mbwire umwami uko abandi bami bantumye, Ukwibyara gutera ababyeyi ineza n’ibindi byinshi tutarondora.


Mu mateka y’u Rwanda kandi si no mu  Rwanda gusa no mu yandi mahanga ya kure birahaba, si kenshi umwami ahaguruka ngo abyine uko yiboneye kuko cyera abiru bagombaga kugena inzoga ikaze umwami yagombaga gusoma yamara guhembuka akabyina, nako agateka akabyinirwa n’abagaragu babaga bamukikije.


Kuwa gatanu, ku italiki ya 06 Ukuboza 2013 ahagana mu ma saa kumi n’imwe na makumyabiri n’itanu ku Kimihurura mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo habaye agashya aho perezida Kagame yatunguye abantu abyinana na Depite BAMPORIKI Edouard(ureba aho ku ifoto) umudiho rwose winikije kandi ugerayo koko.

Perezida Kagame ariko nk’uko asanzwe ahorana amakenga ntiyigeze abishamadukira ngo ubone ko bimuraje ishinga kuko wa mugani we ibibazo by’u Rwanda arabizi bihagije kuko ibyinshi muri byo ariwe nyirabayazana yabiduteye ubu tukaba dusigaye twicuza impamvu twavutse tukaza kuri iyi si.
Ikindi kitubahirije umuco w’abakurambere ni uko mu mateka ya kanyarwanda ntaho byabaye ko abantu babyina bakinikiza inkera mbere yo kunywa ko ahubwo babanza bakanywa nyuma bakaza kubyina kuko abakurambere bacu baciye umugani ngo umudiho uva mu itako (Gushira icyaka)

Hon Depite BAMPORIKI, umusitari w’umushyikirano wa 2013
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyigeze kubera muri Village Urugwiro, umunyamakuru yabajije perezida Kagame niba abona Madamu INGABIRE UMUHOZA Victoire ashobora kuzagera ku butegetsi nk’uko na Kagame yabugezeho. Kagame yamusubije n’uburakari bwinshi ko abantu batagira amateka nka INGABIRE n’abandi benshi nkawe badashobora gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Ubu rero abanya Kigali baribaza hagati ya BAMPORIKI na INGABIRE ufite amateka kurusha undi ? Mu mategeko mpuzamahanga agenga umwuga wo gutangaza amakuru si byiza kwinjira mu buzima bwite bw’umuntu kandi nanjye ntacyo byanyungura.

Depite BAMPORIKI Edouard wabaye iciro ry’imigani muri Kigali kubera ukuntu abantu bajijutse bumvaga adakwiye ubudepite, birirwa bibaza icyo yahaye Kagame ngo amugororere ubwo butware ariko twasobanuye icyo yamuciye kuko yaguze abahutu bene wabo nawe arimo akadukana igitekerezo cya ndi umunyarwanda abifashijwemo na RUCAGU Boniface.

Bikaba rero ntako bisa ku munyagitinyiro mu Rwanda hose Kagame kumva ishyano rigiye kugwira abahutu riturutse ku muhutu mwene wabo ubundi Kagame agakurikira umukino. Nakwibutsa ko mu mibereho ya muntu kubyina atari icyaha ariko kuri Depite BAMPORIKI byagombye kumubera icyaha kubera impamvu eshatu z’ingenzi :

Impamvu ya mbere ni uko yandaritse ku gasozi nyina wamubyaye, akamutindira ikiriri, akamwonsa, akamukuza amuvuga ibidakwiye kuvugwa ku mubyeyi wakwibarutse aho akaba yishe umuco w’abanyarwanda kuko twese dutozwa kubaha mama mbere y’abandi bose.

Impamvu ya kabiri ni uko umwanya w’ubudepite we yawuhawe kubera kugurisha abahutu bityo akazahorana inkomanga ku mutima ko ibyo yakoze bitari bikwiye umunyarwanda ushyira mu gaciro.

Impamvu ya gatatu ni uko abo babyinanaga bamushoye mu gishuko akigwamo akaba atari akwiye kubyishimira ahubwo yari akwiye kubabazwa n’ibyo yakoze.

Twibutse inshingano za Depite muri rubanda
Ibihugu byinshi byo ku isi niba atari byose bigira abadepite n’abasenateri. Kugira ngo umuntu abe depite icyubahirizwa cya mbere ni uko ava muri rubanda kandi agatorwa narwo. Ibi bikemezwa n’inyito ihabwa abadepite kuko ubundi bitwa intumwa za rubanda.

Kubera iyi mpamvu rero ntiwatuma uwo utazi kimwe n’uko utahagararira abataragutumye binyuze mu matora ari nayo mpamvu akenshi bidatanga umusaruro abaturage baba babitezeho.
Mu gihe umudepite atorwa abaturage bahitamo umuturage mugenzi wabo w’inyangamugayo kandi wiyubaha akanubaha n’umuco w’abenegihugu ari nayo mpamvu navuze ko BAMPORIKI nkurikije imyaka afite n’ibigambo bye bitameshe hakiyongeraho n’uko yatesheje isaro nyina, muri aya mahame fatizo yo kugirwa depite nta na rimwe yujuje ku buryo atari akwiye gutorerwa ubudepite mu Rwanda.

Mu nshingano za Depite harimo gutora no kwemeza imishinga y’amategeko iba yavuye muri guverinoma no kuyikorera ubugororangingo (amendments) mu gihe basanga ari ngombwa bityo igahinduka amategeko yubahirizwa na buri wese amaze gutangazwa mu igazeti ya repubulika. Iki gikorwa gisaba ko depite agomba kuba asobanukiwe n’igihugu n’imibereho y’abenegihugu ku buryo atakwibeshya.

Indi nshingano ya depite ni ugusubira gusura abaturage bamutoye akabaganiriza kuri gahunda za Leta. Aha niho mpera nibaza icyo Hon Depite BAMPORIKI azajya kuganiriza abanyarwanda mu gihe bamugaye ataranarahirira izo nshingano. Ese abaturage bazamutega amatwi? Tubitege amaso!

Kubera iyi mpamvu kandi ntibitangaje kumubona abyina nta n’icyo yitayeho kuko nyine ibyo asabwa kuzageza ku baturage adashobora kubyumva mu mutwe we kuko yahawe ubutware n’abatari bakwiye kumugena ngo abahagararire bityo rubanda imwange cyangwa imwemeze.

Muri shikama turabona bikwiye kwegurira abaturage ububasha bwose bwo kugena ababayobora mu nzego zose kuko uwagenwe na shebuja akorera gushimisha shebuja kuruta gukorera abaturage bene murage n’igihugu n’ibyiza byacyo. Ibi mbyanditse kuko urebye ibibazo biri mu Rwanda birimo akarengane, inzara, ubukene, kwima abana amahirwe yo kwiga, gutonesha bamwe abandi bapfa amanzagara,…;bidakwiye kujya kubyina umudiho ku Kimihurura ngo utakarwe mu gihe mu cyaro bakubitira abana kuryama.

UDAHEMUKA Eric

Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi

-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------


PS/ NKUSI Yozefu


Bitwaye iki Umuhutu arongoye umututsikazi cyangwa umututsi akarongora umuhutukazi ariko urongowe cyangwa urongoye ntasebye ubwoko aturukamo?


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355