Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.Noneho u Bufaransa bukubise Kagame mu cyico bwemeza ko mu Rwanda habaye Genocide yakorewe ABAHUTU ikozwe n’abatutsi./BAZIGUKETA F.

                       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 20/12/2013
                                             
Inzu ndangamuco y'abafaransa igihagaze

Byakunze kuvugwa ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ushingiye kuri baringa kandi ko bakomeza kubeshyana no guhendana abana ndetse bamwe bakabihakana abandi bakabyemeza. Nyamara n’ubwo bakomeje kugenda baryaryana, byageze aho perezida Kagame avuga ku mugaragaro ko u Bufaransa bwagize uruhare rutaziguye muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibyo byaje guhuhurwa no gufata icyemezo cyo gufunga ambasade y’ubufaransa i Kigali byagendanye no guhagarika ibikorwa byose igihugu cy’u Bufaransa gifitemo inyungu i Kigali birimo Ecole Française de Saint Exupery mu Rugunga, inzu ndangamurage y’u Rwanda n’u Bufaransa C.E.C.F.R, gufunga radio RFI y’abafaransa i Kigali n’inbindi birimo guhatira abaturage kujya mu mihanda kwamagana u Bufaransa.
Nyuma ubwo byari bikomeye cyane Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy yakoreye urugendo rwa nyirarureshwa i Kigali mu kwezi kwa Gashyantare 2010 asa n’ucubya uburakari bwa Kagame na FPR Inkotanyi.
Ntibigeze bavuga rumwe kuri Genocide
Burya koko uwapfuye yarihuse atabonye aho ayera (amata) bayavangamo amazi : Ibi byavuzwe na BYUMVUHORE Jean Baptiste mu ndirimbo ye yise MANZI YA MWIZA. Abahanga benshi basobanukiwe iby’amateka n’uko intambara zipangwa bemeje ko mu Rwanda hatigeze hategurwa Jenocide yakorewe abatutsi.
Hari umugabo ukize cyane i Kigali wigeze kumbwira tuganira ati : Nari mu butegetsi bwa Habyarimana Juvenal, rwose nta mugambi muri M.R.N.D wigeze utegurwa wo kurimbura abatutsi. Maze yungamo ati : Iyo jenocide iza gutegurwa ntabwo bari kwica ababyeyi batwite n’abonsa kuko nta muntu muzima wakwica abagore n’abana batamurwanya.
Ingoma ya Kagame igiye guhirima nabi gusumbya iya Habyarimana.  
Noneho ndabibonye burya koko amateka atambutse twe twese, mu 1993 Dr Leon MUGESERA mu ijambo yavugiye ku Kabaya muri Gisenyi ari naryo ubu arimo kuryozwa mu bucamanza bwa Kagame, Perezida Habyarimana amaze kumva ko MUGESERA avuze atyo yahise abona ko aciye ukubiri n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Icyari inzu ndangamuco cyahindutse itongo
Ababizi kandi bari babari hafi bavuga ko Perezida Hayarimana yavuze ngo MUGESERA uyu nimumujyane muri Canada hato atazadukorera ishyano kuko ibyo yavuze bidakwiye umuntu wize. Iyi mvugo niba koko ari ukuri ikaba inyomoza bidasubirwaho abavuga ko Habyarimana yari afite umugambi wo kurimbura abatutsi.
Nyamara urebye uko Kagame ayoboye nawe ubwe yivugiye amagambo menshi afite ubukana kandi n’abayavuze bo ku ngoma ye we nta n’ubwo abacyaha cyangwa ngo abavane muri Rubanda nk’uko Habyarimana yabikoreye Mugesera ari naho mpereye mvuga ko ingoma ya Kagame ishobora kuzarangira nabi kuruta iya Habyarimana.
Bihumiye ku mirari   
Amakuru atangagzwa n’ikinyamakuru cyitwa l’Observateur aravuga ko ikigo cyo mu Bufaransa cyitwa C.N.E.D (Centre National pour l’Enseignement à Distance) ni ukuvuga ikigo cya Leta y’u Bufaransa gishinzwe ibirebana n’inyigisho z’iya kure cyashyize ahagaragara imfashanyigisho irimo umutwe (Chapitre) ivuga ko mu Rwanda habaye Jenocide yakorewe abahutu ikozwe n’abatutsi.
Ikibazo rero ubu kibazwa kikaba kumenya niba Kigali iri bwongere igafunga ambasade y’u Bufaransa mu Rugunga, Radio RFI yumvikanira i Kigali kuri 91,9 FM n’ibindi bigo n’ibikorwa Paris ifitemo inyungu i Kigali.
Uko bigaragara hari abakomeje kwemeza ko mu Rwanda habaye double genocide (Jenocide ebyiri) n’ubwo FPR-Inkotanyi itigeze ibyemera na rimwe none u Bufaransa bwo burabihuhuye buvuze ko ahubwo habaye jeocide y’abahutu bayikorewe n’abatutsi ari naho nahereye mvuga ko Kagame yabera u Bufaransa bumukubise mu cyico kuko busa n’ubumuhuhuye.
Ingaruka ku mibanire ya Kigali n’amahanga  
Igihugu cy’ubufaransa ni igihugu gikomeye kandi kivuga rikijyana mu Muryango w’Abibumbye. Ikindi ni uko gifite umwanya ntanyeganyezwa witwa Droit de Veto mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi (UN Security Council). Ibi bikanavuga ko bushobora kumvwa cyane mu ifatwa ry’ibyemezo byo muri LONI ari nabyo bitanga imirongo minini iha isi icyerecyezo.
Kuba bashyize iryo somo mu masomo bigisha kandi u Bufaransa ari igihugu gifite za kaminuza n’amashuri yisumbuye byigirwamo n’abantu bavuye imihanda yose ni ibisobanura ko iyo myigishirize izakwira isi yose mu gihe gito ku buryo abumvaga cyangwa abari barabwiwe ko mu Rwanda habaye jenocide yakorewe abatutsi bitazatinda kubashiramo bityo isi igahindura imyumvire kuri Kigali n’ibisobanuro itahwemye gutanga.
Mu gusoza iyi nkuru twabwira abasomyi ba shikama ko ubu politiki y’ububanyi n’amahanga na siyasa bya FPR igiye guhinduka cyane kuko basa n’abagiye kongera guhera hasi basobanura ukuntu Jenocide Yakorewe abatutsi ariko ibi bikaba bitazaborohera kubera n’ibibazo bindi biri mu karere nabyo bibasaba kubyinjiramo cyane.
Ni ukubitega amaso kuko agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru kandi biragaraga ko iyi myumvire ya Paris ishobora kubusanya cyane na gahunda ya ndi umunyarwanda aho abahutu birirwa basaba imbabazi muri bose nta warota kuvuga ko nabo bakorewe jenocide!

Baziguketa F.
shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355