Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Afurika y'Epfo. Karegeya yashyinguwe muri Afurika y'Epfo, naho Kagame n'Agatsiko baratangaza ko abatavuga rumwe nabo bashinze umutwe wa gisirikare kugirango barangaze abariho bakurikirana iby'urupfu rwa Karegeya./NKUSI Yozefu

                                     Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 20/1/2014
Enterrement à Johannesburg de Patrick Karegeya, l'ancien chef des services secrets du Rwanda, ce 19 janvier.
Umutekano wari wakajijwe mu ishyingura 

yakwigendera Patrike Karegeya yashyinguwe uyu munsi kuri 19/1/2014 i Johannesbourg  muri Afrika y'Epfo aho agatsiko ka Kagame kamutsinze kamuhotoresheje ikiziriko. Hari abantu bavuye impande zose z'isi basaga 150 bari baje guherekeza uyu nyakwigendera, barimo umubyeyi we Jane Kanimba ufite imyaka 80   y'amavuko, umupfakazi we Leah, abana  ba nyakwigendera batatu. Hakaba hari abayobozi bakuru ba RNC aribo Dr Rudasingwa Theogene, Kayumba Nyamwasa n'abandi. Hari n'abandi bari bahagarariye FDU- Inkingi bari barangajwe imbere na Madelena Bicamumpaka.


Abantu benshi bari bagize ubwoba cyane bakeka ko inkoramaraso Kagame ashobora kubona ko muri uyu muhango wo gusezera kuri Karegeya hateraniye abantu benshi maze akongera akaza gucura inkumbi abaje mu ishyingura. Niyo mpamvu igihugu cya Afrika y'Epfo cyari cyakajijie umutekano. Kikaba cyahaye n'amamodoka yo guherekeza nyakwigendera.
The security was tight
Umutekano wari wakajijwe

Abajijwe na Radio Ijwi ry'Itahuka, uko byari bimeze muri Afrika y'Epfo , Madelena Bicamumpaka wari uhagarariye FDU, yavuze ko abaje mu ishyingura baruhukiye mu rugo rwa Karegeya, bakaba barahereye ku wa gatanu basengera Karegeya kugeza n'uyu munsi ku wa gatandatu bamushyingura. Ati twari twabukereye ngo duherekeze Intwari yacu Karegeya, kandi n'umutekano wacu wari urinzwe cyane ku buryo nta bwoba twagize rwose; kandi urugamba Karegeya yatangije ruzakomeza.

Umukecuru wa Karegeya nawe yavuze ijambo ashimira abantu bamuherekeje bavuye Uganda kandi bakomeje kumufata mu mugongo.Undi wavuganye n'ijwi ry'Itahuka ni Dr Rudasingwa;   yavuze ko Leta ya Kagame yagombye kugira ikimwaro kuko yari izi ko Karegeya atazabona abamuherekeza ariko bakaba baje ari benshi. Ikindi ngo Iyi leta yakoze uko ishoboye ngo n'umuryango wa Karegeya woye kuza gushyingura nyamara waje.Yarangije avuga ko urumuri Karegeya yacanye rudateze kuzima.

Dr Rudasingwa yagejeje ku banyarwanda ubundi butumwa:
1. Tugomba kubwira amahanga ko turambiwe Kagame, abamushaka bazamujyane iwabo kuko Kagame yabaye ikibazo ku banyarwanda no ku banyamahanga.
2. Abahutu, abatutsi n'abatwa tugomba kurenga (ubugoryi bwacu) ibidutanya maze tugahaguruka tukarwanya umwanzi wacu ariwe Kagame.
3. Tugomba kwegera abanyamahanga: Uburaya, Amerika, n'ibihugu by'Afrika tukababwira ububi bwa Kagame.
4. Dr Rudasingwa yavuze ati nari kuririmbira Karegeya akaririmbo ka Luke DUBE, Serge w'ijwi ry'Itahuka yamufashije kwibuka ako karirimbo kuko ntiyakibukaga. Ako karirimbo bumvikanye bombi ko kitwa " Together as one " mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo " twese duhaguruke nk'umutu umwe"
Muri iyi ndirimbo Luke Dube aravuga ati iyo mbonye umuzungu, mubonamo ishusho y'Imana, nabona umwirabura nkamubonamo ishusho y'Imana, nabona Umuhinde n'ibyimanyi nkababonamo ishusho y'Imana. Muri make Ati " Twese hamwe duhaguruke nk'umuntu umwe"

Mu gihe ijwi ry'Itahuka yariho icishaho ibiganiro byerekeye urupfu rwa Karegeya, Leta y'Agatsiko yacishije itangazo kuri Facebook rivuga ko amashyaka FDU , RNC na Amahoro bashinze umutwe wa gisirikare wo kurwanya ubutegetsi bw'i Kigali. Babajije Dr Rudasingwa,  maze yamaganira kure ibyo bintu, n'abandi bayobozi bavuzwe muri iryo tangazo babajijwe maze bose bemeza ko ari umutwe wa Kagame na Nziza, bariho bayobya abanyarwanda ubu barangamiye ibiriho bibera i Johannesbourg ku rupfu rwa Karegeya ngo barangare boye gukomeza gutekereza k'ubwicanyi bwe!

Nkusi Yozefu
shikama ye.
-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Dore abandi bari mu ishyingura

RNC leaders were at the farewell ceremony
RNC leaders were at the farewell ceremony
1422510_353444061463654_1281997010_n


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355