Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Jishoryarubanda yatwibutse! URUGENDO MU BYAHISE: BYUMBA WE!! WAGUSHIJE ISHYANO UMUNSI INYAMASWA ICURA INKUMBI YAKANDAGIZAGA IJANJA KU BUTAKA BWAWE!!!

                                       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 31/1/2014



Muraho nshuti z’ abasomyi b’inkuru tubagezaho? Amahoro y’Imana abe muri mwe! Ni ubwo hari hashize igihe kitari kirekire cyane ntabwo nabahebye,mba ndi mu isesengura ndetse n’ishungura byimbitse mu rwego  rwo gutangaza ibifite ukuri.

Umutwe w’iyi nyandiko uraterura ugira uti<urugendo mu byahise: Byumba we! Wagushije ishyano umunsi inyamaswa icura inkumbi yakandagizaga ijanja ku butaka bwawe >

Ntabwo rero ari ikosa gusesengura ibyahise,yemwe si n’icyaha kubera ko iyo wize kandi ukigira ku byahise, warangiza ukiga no kubyo urimo ubungubu ntakabuza biguha intumbero ku hazaza.Ayo magambo ni ayo kwizerwa rwose!Bitabaye ibyo iyo utazi ibyahise ntumenye ni igihe cy’ubu uba urimo ndakurahiye ahazaza hawe hamera nk’ahari igicu, uku ni ukuri.

Sinshatse kuzimiza rero kuko nakoresheje ijambo inyamaswa. Ijambo inyamaswa icura inkumbi,nk’umuntu cyangwa agatsiko k’abantu kica abandi kazi neza ko abo bantu ari inzirakarengane(victims) Jyewe nanze umugayo mba
mutinganda mbita inyamaswa butwi!!
   
Muri macye ng’iyo intangiriro y’urugendo rurerure nakoreye ahahoze ari komini Rutare maze ndarahira nanga gutaha ntaganiriye na bamwe mu bahonotse amacumu y' amaraso y'izo nyangabirama ngo ni inkotanyi.Komini Rutare wari mwiza!Narorongotanyije amaso hirya no hino mbona imirambi maze iyo mirambi ikakuranwa n’udusozi twiza maze mbirebye nibuka ko hari abawe batakigutuye.Maze amateka yawe Rutare akabera urugendo mu byahise abawe bahonotse iryo cumu.

Nk’uko nabivuze hejuru, urugendo rwanjye rwibanze ahahoze komini Rutare,segiteri Rambura, ahantu bita Rukungeri iyooo  mu mabanga y’imisozi ubu ni mu kagali ka Munanira.
Abasheshe akanguhe babiri twaraganiriye gusa mpisemo kugira ibanga amazina yabo kumpamvu zo kwirinda ibitero bya DMI dore bimwe mubyo twaganiriye:

 Aha rero mu cyahoze ari Komini Rutare segiteri Rukungeri ubu hakaba mu kagali ka Munanira habaye ubwicanyi ndenga kamere bwakozwe izuba riva, abaturage bicwa nk’ibimonyo,mbese amafuni makotanyi yahagaritse ingogo baziraga gusa icyaha kimwe cy’uko bavutse ari abahutu,ariko nyine mukubica bakagerekaho icyaha gihimbano cy’uko ngo abo bicwaga ari interahamwe!watekereza ubuterahamwe izo nzirakarengane zakoze bikakubera urugendo rutagira iherezo.

INTANDARO NYIR’IZINA
Tutaratangira twihutire kubibutsa ko aha Rutare hari inkambi z’ubwoko bubiri:
1.Hari inkambi y’abakuwe mu byabo ni intambara baturutse mu byahoze ari, komini Mukarange, kivuye n’ahandi ku mupaka.Yashyizweho na Leta
2. Iyindi ni inkambi yari nini cyane , yakusanirizwagamo abantu baturukaga za, Kigali ngali,gasabo,gikomero,Muyumbu, Murambi,Gahini,Muhura,Rwamagana na ahandi.Mbese iyi nkambi yashyizwe ho ni inkotanyi, aho zasangaga abantu hose zarababwiraga ngo baze aha Rutare.
NB:Ubu buhamya ku ubu bwicanyi bwakozwe hagati ya Mata-Nyakanga 1994 mutwihanganire kubwo amataliki atali kwibukwa neza n’aba basaza.

TUGARUKE KU NTANDARO NY’ IRI ZINA Y’ITSEMBWA
Hari ingabo z’ inzirabwoba zari zaragoterwe ahitwa komini Kibari,zaje gushaka aho zimenera ni uko zibona(liyoge)kugirango zibone uko zagera kuri bene wabo.Amakuru adushyirako zishobora kuba zaranganaga hagati ya100-150 z’inzirabwoba.Muri uko gucakirana aho kibari rero habaye itikurana rihambaye,haba intambara ikaze kandi yo mu rwego rwo hejuru.Iyo ntambara yahitanye inzirabwoba birumvikana, ariko yica ingabo za APR nyinshi cyane kuburyo imirambo y’inkotanyi yagaragaraga ku muhanda y'ahitwa Kinjojo kugenda ukagera ahitwa Rwamiko muri komini Giti.Nyuma y’iyi ntsinzwi inkotanyi zarisuganije maze nyuma y’ iminsi 5 zigaruka bitazigoye Rutare.Ndisegura nanone aha kuko ntibuka italiki twaliho kubera amajye ikiremwa muntu cyarimo.gusa aha hari nko mu mataliki yegera gicurasi.

Inkotanyi rero zagarutse nyuma y’iyo minsi yavuzwe hejuru ariko noneho ziza Atari inkotanyi gusa zaje wagirango ni amashitani yigize abantu kugirango abone uko abica,yewe zaje ziritsira,zizana ubukana budasanzwe biturutse ahanini kumubare w’ umurengera bari batakaje mbere.Muby’ukuri inkotanyi zasaga n’iziterejwe neza niba zari zateje inzuzi!!

REKA TUREBERE HAMWE UBURYO UBWICANYI NAKO UBUHOTOZI BWAKOZWE N’INKOTANYI AHA RUTARE
Hari uburyo butatu izi nyagwa z’ inkoramaraso zakoresheje mu buryo bwo gukusanya abantu:

1.Inkoramaraso-nkotanyi zabwiraga abantu ko ibintu ari amahoro,ko kandi zishaka abasore ndetse n’abagabo bajya mu gisirikali cyazo
2.Inyagwa zakoreshaga abandi baturage zabaga zisakumye aho mwaba rero mufite icyo mupfa n’uwo wazitungiye agatoki ukaba uratwawe ukicwa witwa ngo uri interahamwe!abenshi aha banishwe aha bataranabona interahamwe !
3.Hakurikiyeho igikorwa cyo  guhiga abantu bari baranze kuza mu kambi njyanamuntu- nkotanyi,hifashishijwe amamodoka yabaga yarambuwe abacuruzi
NB:Twabibutsa ko ibi byakorwaga Rutare imaze kwigarurirwa yose mbese inkotanyi zaridegembyaga  zica abaturage badafite n’ umuheto!

Tugaruke kuburyo bubisha bwa mbere izo nyagwa nkotanyi zakoreshaga mukwica izo nzirakarengane
Muri iriya nkambi yashyizweho n’inkotanyi yari icumbikiye abantu bakabakaba 40000.Inkotanyi zateye igipindi abasore n’ abagabo bafite imbaraga ko ngo bashaka kuba recruta(recrutment)icyo gihe lisiti zarakozwe maze hatoramywa ibitambo byaba bikabakaba 3000 by’ imbirizi z’abasore!!
Inkotanyi rero zakoresheje amayeri yo kubatwara, uyu munsi zarazaga zigatwara nk’ijana ejo zikagaruka zigatwara irindi gutyo gutyo.Amakuru ansumira avuga ko abyo bitambo byajyaga kwicirwa za kinyami,noneho iyo zabagezagayo zabagabagamo uduco noneho kuko inkotanyi zabaga zabyiteguye zikabacengeza mu bigugu by’ingwa zikabatereramo amagrenades cyangwa se zikabatwikiramo ,zarangiza zikabasenyeraho ibyo bigugu hejuru!!! Naragenze ndabona!!!
Abo batwawe nk’iminyago nta n’ uwo kubara inkuru wagarutse na magingo n’aya!!

UBURYO BWA 2
Iyo habaga hari nk’ umututsi utaragushakaga, cyangwa se umuhutu w’umugambanyi wabaga ugatowe iyo bagutungaga agatoki!wabaga uhindutse interahamwe ni uko ukicwa uzira ubusa!!yewe ga nkotanyi !!
Mbese ari bantu bazanagwa n’inkotanyi zibakuye imihanda yose ari aba gambanirwaga nyuma bakazanwa kwicwa bakusanirizwaga ahantu hihishe hiswe irimbi n’inkotanyi aha nyine ni mucyahoze ari segiteri kabira muri komini Rutare haruguru gato y’ ikigo cyitwa APEGIRUBUKI kuburyo hahoraga harinzwe cyane kandi hakaba icyobo kinini cyacukuwe n’ inkotanyi zikoresheje  caterpillar.Iyo mbaga rero yose yazanwaga n’inkotanyi yarundumurirwaga muri icyo cyobo.

Mu mataliki yo muri nyakanga nibwo inyagwa nkotanyi zaje bwa nyuma gusibanganya ibimenyetso maze zikoresheje essence zitwika amagufa ya ba nyakwigendera kuburyo umwotsi wamaze hafi 2weeks  uzamuka hejuru ya kabira.
Aha hantu havugwa ko haguye abantu basingira igihumbi.

UBURYO BWA 3
Guhiga bukware abaturage nabwo bikozwe n’inkotanyi hakoreshejwe amamodoka yabaga yanyazwe abaturage b’abacuruzi.Iyo inkotanyi zabaga zivuye guhiga abaturage zabakusanyirizaga ahantu zikabagaba mo ibice,urugero nk’igikundi cy’ abantu20.Noneho inkotanyi zikagenda zinjiza buri tsinda muri buri nzu,itsinda muri buri nzu gutyo gutyo.Zikoresheje amafuni,amahiri, amaessence,grenades bigaterwa kuri yambaga y’inzirakarengane!Noneho nyuma zikagenda zegura umuntu zireba ko ari muzima zasanga ari muzima zikamukubita agafuni gutyo gutyo.

Reka twifashishe ingero:
Ubu bwicanyi bwakorewe munyubako yahoze ikoreramo  segiteri Rambura ahagana muri nyakanga ubu ni mu kagali ka Munanira,ubu umurenge ni Rutare.Muri iyo nzu segiteri yakoreragamo haguye nibura abantu bari hagati ya 80-140.
Ahandi hakusanyirijwe inzirakarengane za abahutu zikicwa ni muri segiteri Rambura {kera} cellule ya Rukungeli naho ni Mukagali ka Munanira {ubu}mu gikoni cy’umuntu witwa Bideri inkotanyi nako inkoramaraso zahiciye abantu zikoresheje bya bikoresho bya gakondo byavuzwe hejuru na amagrenades.
Mubapfuye harimo nka Makaka, Alphonse Mutembe ni izindi mpunzi zakuwe n’inkotanyi hafi aho.Ibibi rero bisekwa nk’ibyiza hari umuntu rero warokotse ifuni y’inktanyi aha kwa Bideri none ubu bamwise Ndabacitse ariko ukuguru kwe kwasinzikajwe n’imihoro y’inkotanyi!

Ahandi hantu hakekwa ko haba hakiri ba Nyakwigendera bagitabye ni imbere y’inyubako ya segiteri Rambura(inyito ya kera)hirya y’uyu muhanda mu itaba rihari hiciwe abantu babaga barushye nawe unyunvire!ubuhamya butubwira ko abo bahiciwe bashobora kuba bagera mu magana!!inkotanyi rero zahahozaga imiganda idashira kubera ko imibiri ya ba nyakwigendera yabaga yazamutse hejuru!!

NB:INKOTANYI NTIZISHE ABAHUTU GUSA REKA DA
Hari umuturage  wari uturanye na segiteri wari umututsi ni uko aza kugaruka kureba ibya tungumuryango we.Ahageze asanga inkotanyi ziri gucura inkumbi.
Inkotanyi ziramubaza ziti: urakora iki aha muzee?
Ati:Nje kureba aho bica abahutu!
Ziti:Nawe jya mu bandi
Umusaza aba apfuye atyo!
NB:Ikindi ni uko Komini ya Rutare itabayemo genocide nk’ahandi muzindi komini kubera ko inkotanyi zahageze vuba ariko zo zigatangira irimbura bahutu!
Mu batutsi nzi bapfiriye muri iriya nkambi y’abakuwe mu byabo hari nka:Emmanuel uvuka rambura,na Mukarugwiza n'bandi batari benshi.Gusa kuba aba batutsi baranapfuye ntibyari kuba urwitwazo rwo kurimbura izindi nzirakarengane zibatijwe ubuterahamwe bamwe batakoze!!

Ubu bwicanyi bwaje guhagarikwa na  Col. Rizinde waje abwira abaturage ngo basubire mu byabo.Ariko ntibyabuzaga ko uwo inkotanyi zashakaga zazaga zikamutwara!

UMUKORO
Basomyi kandi ncabwenge z’ikirenga muzadufashe koko mukurikije ubuhanga mufite mukwimonogoza iby’ amategeko koko niba ubu bwicanyi ndenga kamere bwaba ari Genocide!cyangwa se niba ari ubwicanyi ngo bw’intambara nk’uko ababikoze b’ i Kigali birirwa babeshya hirya no hino.

Niba mugifite umutima wa kimuntu mukaba mutari abacakara b’amoko  mu byubahiro byanyu mumfashe twunamire ibi bihumbi by’ aba Nyabyumba bahumbahumbwe n’ inkotanyi,mureke tubunamire twese ntibazibagirane.Iki ni igihombo tudashobora kuzasimbura!!!Imana abaruhure mu mahoro.

Bakunzi bacu muri indashyikirwa mu basomyi!!!
Jye ndi Yves, Jishoryarubanda,inshuti y’ akadosohoka yanyu.
Imana ibahe umugisha.


Jishoryarubanda Yves
inshuti ya SHIKAMA
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355