Pageviews all the time

RDCongo-Rwanda. Impunzi z'abanyarwanda ziratabaza

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 28/1/2014


Banyakubahwa;

Nimukomeze kugira ibihe byiza bya Noheli kandi n'Umwaka wa 2014 uzababere
muhire.

Babyeyi kandi bavandimwe,tubandikiye iyi baruwa dutabaza,ngo mukore
iyobwabaga maze mutuvune bwangu,bataratangira kutwegeranya badupakira.
Biragaragara ko impunzi zabanyarwanda ziba muli province ya GATANGA
zagambaniwe nkuko byumvikanye ku maradiyo na TV zikorera i Lubumbashi muli
Katanga nka RTL Mwangaza,Nyota.....,ubwo Nyakubahwa Bwana Guibert  Paul Yav
Tshibal Vice-Gouverneur wintara ya Katanga yaravuye mu Rwanda,akemeza ko mu
Rwanda ali amahoro masa,ko umutekano ali wose,ko amajyambere
yiyongereye,akaba ahamagalira impunzi z'Abanyarwanda kwihutira gutaha
iwabo,ndetse akemezako bagomba kuzicyura mumuguru mashya!!!!.
Avuga naho ziherereye,numubare wazo.Izili
KIPUSHI,LUBUMBASHI,LIKASI,KOLWEZI,DILOLO abo nabibaruje mimijyi yavuze
kwaho hali 867,naho KAMINA,MANONO,NYUNZU,KALEMIE hali 3693,kuko ngo zose
hamwe yatangaje ko ali 4560.

Babyeyi kandi bavandimwe,nkuko musanzwe mudutabaliza,ngaho nubu
nimuhaguruke mwisunge inshuti zanyu iyongiyo,maze mutubwirire Nyakubahwa
President wa Republika ya Congo  Bwana Joseph Kabila Kabange,na mushuti we
soma mbike le milliardeur Gouverneur wintara ya Katanga Bwana Moise Katumbi
Chapwe,hamwe na UNHCR,ko uwo Vice Gouverneur nta mutekano yabonye
iwacu,uretse ya mayeli ya FPR yaba yaramutumye kumufasha kwamamaza ikinyoma
cyambaye ubusa,cyazo gishaje kerekeranye n'umutekano wa rubanda rugufi.

Dusanzwe tuziko nubwo mufite imilimo myinshi itaboroheye,aliko ko mudahwema
no kutuvuganira muli rusange.
Turabinginga ngo mufatikanye,buliwese aho yishyikira maze muhange amaso
muli Katanga kuli ibibihumbi byinzira kalengane,bashaka kujyana gucecekesha
aho umwijima waganje umucyo,doreko bamaze ibyumweru bibili nigice mwibarura
ry'Impunzi zabanyarwanda bonyine!! Bishoboka ko niriya mibare yatangaje
ariho yaba yaravuye.

Tuboneyeho umwanya wo kubamenysha ko muli RDCongo buli province igira
Abadepite bayo bahakorera,ndetse n'Abaminitse baho bafite uburenganzira
kuntara yabo.
Dufite nizindimpungenge ko mulikigihe,abashinzwe umutekano benshi
arabakomoka muturere twa Mulenge,Ruthsuru,Masisi,tukaba twanambwiwe
nabakurikiranira hafi kwejo haba hali inama yihutirwa tutaramenya ikiri
kumurongo wibyigwa.

Reka tubareke tubaragize Nyagasani n'Inyigisho z'Ubuntubwe Niwe ufite
ububasha bwo kububaka ubugingo no kubaha kumunani yabikiye abantu
bose yagize intore ze.

Murakoze,abavandimwe banyu iteka.

Mahoro Jean De Dieu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukrasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355