Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Rucagu yakanguriye abahutu kwanga abatutsi muri Kangura muri 1993 ibibazo bije arabitarutsa, ubu abakanguriye kwiroha muri Ndumunyarwanda mu gihe bariho barohama arabitarutsa!

                         Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri shikama kuri 22/1/2014
Rucagu arasenga umwami w'abidishyi, amwambara hose usibye mu mutima we!
Abahanzi ba Orukesitere IMPALA  bari bafite ubuhanzi buhanitse kuko usibye no gucuranga neza kwabarangaga indirimbo zabo zarimo n'inyigisho kuri buri wese: umukuru n'umuto, abayobozi n'abayoborwa. Imwe mu ndirimbo yabo yakunzwe kakahava nkunda kumva ni "IBYISI NI AMANGA" . Muri iyi ndirimbo bakunda kugaruka ku nteruro ngo "Ibyo unkoreye ni ibiki rubavu rwanjye?" Muri make barerekana ukuntu wizera umuntu ukamwiha wese maze akaguhemukira nyuma akakwereka indi shusho ye itandukanye n'iyo wamutekerezagaho.

Uku guhinduka nk'uruvu nibyo umugabo witwa Rucagu Bonifasi akoreye ubwoko bw'abahutu akomokamo. Mu igihe intambara y'Inyenzi nako Inkotanyi yari irimbanije, Rucagu Bonifasi yari umudepite mu Nteko sinzi uko nayita wowe musomyi urebe uko uyita ukurikije icyo ikumariye. Icyo nzicyo ni uko iyo Nteko ikorera ku Kimihurura! Uyu mugabo rero yigeze kwandika inyandiko irambuye cyane twagiye ducisha kuri uru rubuga kenshi,  maze ayishyira muri cya kinyamakuru cya Ngeze Hassani kitwaga Kangura; uyu Ngeze ubu afungiye Arusha kubera inyandiko zacaga mu kinyamakuru cye ngo zikaba zaragize uruhare muri Jenoside mu Rwanda.

Inyandiko yavugaga iki muri 1993?
Muri iyi nyandiko Rucagu yerekanaga ububi bw'abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw'abatutsi. Amayeri bagiye bakoresha kugirango bagere ku butegetsi banabugumeho. Urebye ni nk'aho Rucagu yakanguriraga abahutu kuba maso bakarinda ibyo bagejejweho na Revolisiyo yo muri 1959.

Rucagu arabwira iki abahutu muri 2014?
Ntiyigeze yandika muri Kangura kandi nta mbabazi yasabye mu mushinga wa Kagame wo kurimbura abahutu wa Ndumunyarwanda
Muri Gahunda ya Ndumunyarwanda ubundi yapanzwe muri 1987 igihe abiyitaga umutwe w'Inyenzi( Ingangurarugo Ziyemeje kuba Ingenzi) barwaniraga L'UNAR( soma LUNARI) ya Kigeri Ndahindurwa bahinduye izina icyari Inyenzi kikaba Inkotanyi naho LUNARI igahinduka FPR. Mu Gushyingo 1987 nkuko nigeze kubibagezaho mu nyandiko irambuye cyane nacishije ku rubuga rwa Le Prophete muri 2012, niho hashyizweho na gahunda yo gutera U Rwanda, kandi hakazakoreshwa amayeri yose kugirango ABATUTSI bazafate ubutegetsi kandi ntibazongere kubuvaho ukundi nkuko byabagendekeye muri 1959. Aha ninaho havuyemo ukutumvuikana kwa mbere muri FPR, kuko bamwe bashakaga ko Kigeli azaza akaba umwami,abandi bakumva ngo azongera gukora amakosa nk'ayo muri 1959 yemera amatora adatekinitse kandi azi ko abatutsi badashobora kuyatsinda.

Tugarutse kuri Rucagu rero, uyu mugabo yahuye n'uruva gusenya nk'urwo Meya Mutakwasuku aherutse guhura narwo nkuko Baziguketa aheruka kubibagezaho. Yewe na Nyakuba Minisitiri w'Intebe wa Kagame,  Dr Rudasingwa Theogene aherutse kwita IGISHUSHANYO mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry'Itahuka nyuma y'umuhango wo gushyingura nyakwigendera Patirike Karegeya, bigaragara ko nawe yahuye n'uruva gusenya. Rucagu rero ntabwo yamenye bigitangira ko umudiho Kagame ariho amubwira nkubyina utamukwiye mu kigero agezemo ukwiye abantu bakiri bato nka Bamporiki na Makuza!Ariko kubera imyaka agezemo umenya yaramaze gutera kagame imboni ko ariho ashaka kumushushanya hakurikijwe ya gahunda ya rurangiza yo muri 1987. Rucagu rero ntashaka  ko hagira umushushanya nk'abo bose kandi azi ko za Kamera na Sitidiyo zateye hose mu Rwanda zo kwifotorezamo! Iyumvire nawe inararibonye, umukinnyi kuva ku ngoma ya Kayibanda kugeza ku ya Kagame:
1. Barambeshyera sinigeze nandika muri Kangura! 2. Barambeshyera sinigeze nsaba imbabazi muri Gahunda ya Ndumunyarwanda!

Abahutu mu Rwanda ubu barumiwe
Twebwe muri Shikama, twiyemeje guharanira ko UKURI GUSIMBURA IKINYOMA. Bityo, ibintu bica kuri uru rubuga byose tuba tubifitiye za gihamya simusiga. Ibyo tudafitiye gihamya ntabwo tubitangaza kugirango tutayobya abanyarwanda mu nzira y'UKURI. Muri Odiyo(audio yafashwe na Shikama kuri radio Flash FM ivugira i Kigali) iri hasi aha muriyumvira ukuntu abaturage bibaza ukuntu umuntu yasabira imbabazi undi ahibereye! Ariko igitangaje aba banyarwanda cyane ni ukuntu Rucagu ubakangurira gusaba imbabazi we yarigeze kuzisaba none akaba ariho abitarutsa avuga ko we nta mbabazi yasabye!

Aba bana ba Ngofero nabo bararebwa
na gahunda ya Rucagu na FPR, ejo Rucagu 

azavuga  ko atahuye nabo!
Baravuga bati: " None se ko ariho abihakana ubu, mu myaka cumi itaha azaba avuga  ibindi binagana iki?"
Ndasubiza uyu mwene data nti:" azaba avuga ko atigeze yambara Kagame hose ku mubiri we usibye mu mutima we, azavuga ko atigeze yumva ijambo URUGERERO, azavuga ko atigeze avuga ijambo TWOROHERANE, itorero ry'igihugu! "Muti Nkusi nawe urakabya, ubwo ntumubeshyera? Oya data, nta nyungu mfite zo kubeshyera umusaza kandi nkuze. 
Ku ngoma itaha, Rucagu azababwira ko atigeze
yumva ijambo itorero ry'igihugu

Kugirango  umenye ukuri kuri Rucagu wumve iyi Odiyo yose si ndende ni iminota 10 gusa. Iratangira abaturage babaza ibibazo kuri Ndumunyarwanda, ikarangira nanone bagarutse kuri Ndumunyarwanda. Umuturage ubaza ati ko abihakanye ubu mu myaka 10 itaha araba avuga iki? Biratuma umunyamakuru umwe abaza mugenzi we bari kumwe ati ariko se Rucagu yasabye imbabazi koko? Mugenzi we aramusubiza ati: " Yarazisabye muri SERENA HOTELI kuva mu gitondo kugeza nimugoroba Rucagu yavuze ko azasaba imbabazi mu izina ry'abahutu kubera ---, aha hantu nanjye nari mpibereye abivuga". Undi munyamakuru ati none se ko ubu ariho abihakana? Undi nawe ati  EEHUH, SI ABANYEPOLITIKE SE?!

Umuntu yarangiza avuga ko kera mu mateka y'U Rwanda, abana bazajya babwirwa ko higeze kubaho umugabo witwaga Rucagu wari uzi gucagagura amagambo no gukubita amavi hasi akarya ku ngoma zose zabayeho kuva avuka kugeza yitahiye. Ariko icyo bazajya bagarukaho  cyane ni uko yashoraga Abahutu ntabakure, maze bagasigara bimyiza imoso bavuga ngo Iby'isi ni mabanga!

Nkusi Yozefu 
Shikama ye

---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Iyumvire iyo Odiyo( Audio) yafashwe kuri Radiyo Falashe EFEMU ( Radio Flash FM) ivugira i Kigali hanyuma uzanyomoze.
radio flash FM


NB: Ngiyo Kangura Rucagu yacishijemo inyandiko ye : Kangura No 46 , urupapuro  15!
Kuri Kagame n'agatsiko: ese birakwiye ko Rucagu asaba imbabazi z'umusanzu wa 5000FRW yatanze muri RTLM mbere y'uko asaba imbabazi z'iyi nyandiko? Kubona Kagame  yararuciye akarumira ubwo arakomeza kwerekana ko aha ukuri Rucagu ku nyandiko ye!



Umwaka wa 1993 wose warangiye Rucagu wari Depite atamaganye KANGURA  yaba yaramwitiriye inyandiko itari iye ndetse kangura ikanamwiba ifoto ikayishyira ku nyandiko imwitirira!! Ahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhaa! yewe, ni umuturage utazi gusoma no kwandika uru rubanza yari kurushinga, akaruburana akanarutsinda nkaswe Rucagu wari muri ya Nteko ntazi uko yitwa! Muzajye mubeshya abahinde.
Dore Umwicanyi Kagame impamvu yikoranira n'abahutu avuga ko ari abicanyi ni iyi :  abahutu bahora bafite ubwoba bw'ibibi baba barakoze Kagame bakamubonamo Mesiya! Yababwira kwivuruguta mu mwanda uyu n'uyu nka Ndumunyarwanda bakabikora nta shiti!

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355