Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Abasore batuye muri Kigali baratabaza. Maneko za DMI ngo zirabafata ninjoro bakajyanwa gutegura urugamba!/NKUSI Yozefu

                                   Iyi nyanndiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 12/1/2014                       
                                                                                   Jake Nziza na Dani Munyuza
                                                     Abagande 2 bagiye kutumaraho inshuti, urubyaro n'abavandimwe


Shikama iramenyesha abanyarwanda aho bari hose ku isi ko bene data b'abanyarwanda bari mu gihugu ubu bageraniwe cyane cyane abasore ubu barara imitima ihagaze bikanga ko abicanyi ba Kagame baza kubaheka isaha iyo ariyo yose bajyanwa nk'itungo rigufi rijyanwa ku isoko ritazi aho barijyanye. Ibi ni ibintu byo kwamagana twivuye inyuma. Biragaragara ko ingoma ya Nyiramongi , umufasha we Kagame n'Agatsiko kabo yageze ku ndunduro ariko igashobora no gusiga Urwanda mu miborogo nk'uko Kagame yivugiye muri 1995 ko nibatamuguyaguya azasiga Kigali uko yayisanze muri 1994, birababaje nako biteye agahinda!

Ibi bikorwa byibasiye abasore birerekana ko igihugu gisa n'ikiri mu bihe by'intambara. Abasore baheruka kudutabaza mu ijoro ryo kuwa 10/1/2014  batubwira ko DMI ibamereye nabi ikaba iriho ibanyorotsa batazi aho ibajyanye kandi ngo ikabikora mu ijoro. Abo bakaba baravugaga ko utugari twibasiwe na DMI kuri iriya tariki ari:  Kagugu, Batsinda na Nyacyonga ho mu murwa mukuru i Kigali. Ikibabaje cyane ngo ni uko nabasigaye mu ngo batazi aho babariza uru rubyiruko ruba rwanyurujwe na DMI. Abanyamakuru bacu bari i Kigali bagiye kureba ko ibivugwa ari impamo basanga ari ukuri hari abasore bari batambikanywe n'abicanyi ba DMI kuri iriya tariki.

Aba baturage baremeza kandi ko kuri 10/1/2014 mu gihe cya sambili z'ijor ku isaha ya Kigali ku muhanda Kacyiru / Kinamba , haciye bimwe mu bimodoka birinda Kagame ( Presidential Advance Part Vehicles ). Bakaba bemeza rero ko hari intambara igomba kuba iriho itegurwa muri RDCongo cyangwa mu Ntara y'Uburengerazuba. Bakaba bavuga ko aba basore bariho bajyanwa kuba ingabo zo kwikingira ( bouclier humain) muri iyo ntambara iriho itegurwa.

Abasenga nimusenge, abaterekera muterekere iki gikombe kiturenge. Ariko Mana!!

Nkusi Yozefu
Shikamaye/blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355