Pageviews all the time

INZANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda. Intumwa idasanzwe ya LONI yasanze abanyarwanda baragizwe ibiragi burundu: Kagame yamize Demokarasi!/NKUSI Yozefu

       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 28/01/2014


Intumwa idasnzwe ya Loni Maina Kiai asobanurira itangazamakuru
i Kigali ukuntu yasanze  abanyarwanda baragizwe ibiragi

NDLR: Abanyarwanda baciye umugani ngo akateye gahimwa n'akakazanye! Abateretse Kagame mu Rugwiro umenya bariho bamugera amajanja! Nawe se abantu bamubwira demokarasi barumva batamuhemukira koko. Kagame n'agatsiko bari barikoreye umupango wo kwitegekera imyaka igihumbi binyuze muri za gahunda zizweho neza muri 1987, none ngo nibahe abanyarwanda uburenganzira bwo kwigaragambya, no kuvuga icyo batekereza kandi Kagame yarabashyize igorora akaba anabatekerereza kubera kubakunda byasaze!

None se LONI ubu ntipfobya za Gahunda nka NDUMUNYARWANDA, zo gutegeka imyaka yindi 1000 nta munyarwanda ukopfoye cyane cyane abahutu?
Ngo uwapfuye yarihuse koko atabonye itumbagira n'ihanantuka rya FPR Na Kagame! Isomere iyo nkuru iri hasi nawe ubifate uko ubyumva! Hasi y'iyo nyandiko y'Umuseke ikurikira, urahasanga n'amajwi twafashe kuri Radiyo FLASH FM  mu kiganiro abaturage bagiranye nayo bemeza ko ibyabonywe n'iyi ntumwa ya LONI ari ukuri: abantu bagizwe ibiragi!


NKUSI Yozefu

Shikamaye.blogspot.no

shikama Ku Kuri na Demukarasi (SKUD)


_______________________________________________________________________


Hari amahame y’uburenganzira bwa muntu atubahirizwa mu Rwanda – Maina


Maina Kiai, umaze icyumweru mu Rwanda atumwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rirengera ikiremwa muntu, kuri uyu wa mbere tariki 27 Mutarama yatangarije abanyamakuru ko yasanze mu Rwanda hari amahame menshi y’uburenganzira bwa muntu atubahizwa uko bikwiye cyane cyane mu kugaragaza ibitekerezo, kwishyira hamwe no gukora inama cyangwa kwigaragambya mu ituze.
Maina Kiai yatangiye urugendo rwe mu Rwanda tariki 20 Mutarama, muri iyi minsi yose yaganiriye n’inzego zitandukanye z’abantu n’abayobozi, agamije kureba niba abaturage bahabwa uburenganzira bwo guhura, gukora inama cyangwa kwishyira hamwe mu bwisanzure nka bimwe mu bigaragaza
Demokarasi ihamye.
Mbere yo gutaha yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga mu magambo macye bimwe mu bizaba bikubiye muri raporo ndende azageza ku muryango w’Abibumbye.
Uko yasanze uburenganzira bwo kwigaragambye no gukora inama mu ituze:
Maina Kiai, yavuze ko yanyuzwe n’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemera ko abantu bashobora kugenda (kwigaragambya) ku mihanda cyangwa ku karubanda, ndetse no gukora inama mu ituze ariko ikibazo ari ukubishyira mu bikorwa.
Aha yavuze ko usanga iyo ari ibintu byateguwe bijyanye na gahunda za Leta,  guverinoma ibishyigikira ndetse rimwe na rimwe igatanga ubufasha mu mitegurire yabyo ariko byaba ari abantu batavuga rumwe na Leta bagasabwa kubanza kwaka uruhushya n’andi mananiza menshi.

Uyu munya Kenya Maina asaba Leta y’u Rwanda gukuraho amananiza yose abantu bakajya bigaragambya cyangwa bakora inama mu ituze igihe cyose bashakiye.
Uko yasanze uburenganzira bwo kwishyira hamwe:
Kuri iyi ngingo naho, Maina Kiai yashimye ko hari amategeko yemera kwishyira hamwe mu mashyirahamwe cyangwa gushinga amashyaka ariko ngo ikibazo n’uko usanga abagiye gushinga amashyirahamwe, imiryango itandukanye cyangwa amashyaka bashyirwaho amananiza ndetse ngo rimwe na rimwe Leta ikaninjira mu mikorere yabyo kandi bitari ngombwa.

Aha yanenze cyane kuba imiryango itandukanye mbere yo kwemerwa isabwa gukora inama rusange yo kwemeza abayihagarariye, no koherereza Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ibyaganiriweho n’imyanzuro yafatiwe muri iyo nama iherekejwe n’amazina n’imikono y’abayitabiriye n’andi mananiza atandukanye.
Ku bijyanye no gushinga amashyaka, Maina Kiai ngo yasanze mu Rwanda bikiri ikibazo kuko hahabwa uburenganzira abari mu murongo umwe na guverinoma ndetse ugasanga hariho n’ingaruka ku munyapolitiki ugerageje kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n’uko guverinoma ibishaka.
Asaba ko ayo mananiza yose yakurwaho abaturage bakagaragaza ibitekerezo byabo mu bwisanzure.

Isura ya Demokarasi yasanze mu Rwanda
Maina yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera nyuma ya Jenoside, ndetse no kuba rwaremeye kumwakira mbere y’ibindi bihugu kandi ruzi neza ko aje kureba ibitagenda mu miterere ya Demokarasi mu Rwanda.

Yagize ati “Nasanze hari intambwe igenda iterwa ugereranyije no mu 1994, no mu myaka yabanje. Jenoside yahinduye byinshi muri iki gihugu.”
Gucunga abaturage, no kugenzura buri kimwe byavuzwe haruguru ngo bituma abaturage babaho mu bwoba, bagatinya kugaragaza icyo batishimiye.
Leta iriho ngo itegura gahunda bikaba ngombwa ko umuturage wese asabwa kuyubahiriza uko yakabaye kandi ubundi umuturage yari akwiye kugira uburenganzira bwo kwemera cyangwa guhakana.
Yagize ati “Kuvuga oya biri muri kamere ya muntu. Abantu si imashini ngo baratekereza kimwe bose.”

Arongera agira ati N’umuntu ushatse kugaragaza ko hari ibyo atemera, kabone n’ubwo yaba afite ibihamya bigaragaza impamvu atabyemera, Leta imugerekaho icyaha cy’iterabwoba, gupfobya cyangwa guhana Jenoside agafatwa agafungwa.”
Aha yatanze urugero rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Bernard Ntaganda n’abandi ngo bagiye bagerageza kugaragaza ko bafite ukundi babona politiki z’igihugu.

Kuba nta muntu wari wagerekwaho ibyaha ngo arekurwe n’ubutabera, ngo bigaragaza ko nabwo bugendera mucyerekezo guverinoma ishaka.
Kuri iyi ngingo kandi yanakomoje ku rupfu rwa Karegeya Patrick, avuga ko uburyo abayobozi batandukanye bitwaye basa n’abishimiye urupfu rwe atari byiza, na cyane ko ngo nta n’uwigeze amugaragariza ibihamya bifatika byerekana ko hari afite aho ahuriye na FDLR Leta y’u Rwanda ifata n’umutwe w’iterabwoba.

Maina ni intumwa y’Umuryango w’Abibumbye itanga amakuru yasanze mu bihugu ku bwisanzure bwo guterana no kwibumbira hamwe kw’abaturage mu bihugu.
Uyu mugabo w’umunyamategeko niwe washinze ku buryo butemewe na Leta ya Kenya icyo yise “Kenya Human Rights Commission”.



Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW
--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
PS/ Nkusi Yozefu/ Shikama ye 



VN850155.WMA/ Radio Flash FM
                                       www.shikamaye.blogspot.no
umva ukuntu abaturage bavuga ko iriya ntumwa ya Loni ivuga ukuri naho Minisitiri w'ubucamanza wa Kagame akarya iminwa!


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355