Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Kagame bari bamwivuganye kuri 15/11/2013 Satani akinga akaboko!/Nkusi Yozefu

         Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 5/1/2014
Ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye.
Ibyo wakoraga ubigereka ku bandi muri RDCongo
n'abana bari bataravuka bazi ko ari wowe wabikoraga
N'ubwicanyi bwose wakoreye abaganda
abanyarwanda,abakongomani,
n'abarundi niko bizagenda!
Amakuru twahawe n'umwe mu ntasi za Kagame akaba ari inshuti n'umusomyi wa SHIKAMA aremeza ko ku cyumweru tariki ya 15/11/2013 mu Rugunga haruguru ya Cercle Sportif hafi y'icyicaro gikuru cya CICR- INTERNATIONAL GENEVA COMMITTEE, ahagana ku mugoroba Kagame yarusimbutse.

 Abacanshuro 2 b'Abanyasomaliya  ngo baba bari boherejwe na Kikwete na Karegeya bashatse kurasa  Kagame maze abasoda be bamurinda barasana nabo urufaya karahava! Nyuma rero ngo baje kubasamira hejuru babafata mpiri bajya kubahata ibibazo maze bavuga ko boherejwe na Kikwete na Karegeya.
Uyu maneko aratubwira ko akibimenya ngo yahise agira ubwoba bwinshi yumva ko ngo hagomba gupfa umuntu hagati ya Kikwete na Karegeya. Kagame ngo akimara guhushwa, yahise arahira ashikamye ko ngo ashaka agatwe ka karegeya ku kiguzi icyo aricyo cyose, yewe kabone ngo niyo byaba gutanga igice cy'Urwanda(ndlr. nkaho ari akarima yarazwe na Rutagambwa!) Ubu hagati ya Kikwete na Kagame kandi ibintu byifashe nabi kuko naho ngo uri butange undi amwirenza!Iki gikorwa cyaburijwemo ngo cyabaye ikibazo gikomeye hagati y'ibihugu byombi!


Ikindi naganiriyeho n'iyi nshuti ni uko yanyemereye ko ubu hari telefone eshatu za Koloneli karegya ziri mu maboko ya Kagame. Abantu bose  bandikiranye ubutumwa bugufi na Karegeya ( SMS) bo mu ngabo za Kagame bari bakoranye gahunda na Karegeya bose ubu kagame afite urutonde rwabo ku buryo hari abajenerali n'abakoloneli yarangije gufunga ategereje guca imitwe.

Uyu maneko ararangiza adusaba gusengera abanyarwanda kuko batazi ikigiye gukurikiraho. Ariko aranemeza ko Kayumba, Rudasingwa, Rujugiro, Gahima n'abandi benshi mwene Rutagambwa abivugana nta kabuza. Ikindi ni uko yatubwiye ko we abonye uko ahunga ubu yanyerera ariko ntibyoroshye kubera akazi arimo.

Ese iyi nkuru yaba ariyo koko cyangwa ni amacenga ya FPR ishaka kujijisha ku iyicwa rya Karegeya?
Nkimara kumva aya makuru nasubije amaso inyuma nibuka ibimaze iminsi byandikwa: mfasha isesengura ryabyo:
1. Kuri Ikaze Iwacu: Karegeya amaze kwicwa, uru rubuga rukaba rwaranditse ruvuga ko hari abasirikare bakuru bafunzwe. Ifungwa ry'aba basirikare rikaba ririho rinavugwa bucece muri Kigali yose nkuko abanyamakuru ba SHIKAMA  bariyo babinyemereye.

2. Ikaze rwarongeye rutubwira ko Nyiramongi, Kagame wahushijwe abereye umufasha, yakoresheje umunsi mukuru akimara kumva urupfu rwa Karegeya. Insanganyamatsiko yawo yagiraga iti "Twishe abanzi"." "Tumeuwa ba aduwi". ubundi umwicanyi Nyiramongi yagombaga kuvuga umwanzi ariko yashyize mu bwinshi kuko hari n'intwari y'icyatwa yo muri RDCongo koloneli Mamadou Ndala wamenesheje ingabo za RDF/M23 zigatsindwa uruhenu zigasiga inyuma n'amatoni y'intwaro atabarika Kagame yari yarunze muri Kivu ngo azazikoreshe ayigarurira.
Ubu rero biriho biravugwa ko hari abasirikare bakuru 2 b'abatutsi  bari mu gisoda cya RDCongo bafashwe bakaba bafungiye muri RDCongo kubera urupfu rw'uyu mukoloneli. Ibi byashobotse kubera ko hari uwagatatu mu barindaga Mamadou washoboye gucika ajya gutabaza avuga ko ababarasheho bari bambaye imyenda ya gisirikare ya RDCongo, bikubitiraho ko umwe muribo yahataye telefone ye igendanwa.

Ntawashidikanya rero ko Nyiramongi, Kagame ;Nziza(Tuzi), Musoni n'abandi bari muri " Twishe abanzi" bagize uruhare mu iyicwa rya Mamadou watumye Kagame na RDF ye bari bamaze imyaka 20 barigize akari aha kajyahe baseba imbere y'amahanga . Kandi kugirango berekane ubutwari bwabo bakamwicira rimwe na Karegeya, umwanzi wabo mukuru.

3. Ikindi uru rubuga rwatugejejeho ni uko Kaguta Museveni ubu ngo yaba aba mu ndaki yikanga abanyasudani yo hepfo boherejwe kumwirenza.
Kuba Uyu Kaguta aba mu ndaki ashobora kuba yarabikoze amaze kumva ibyabaye ku mwicanyi mugenzi we Kagame. Ni ukuvuga ko aba basomali bamaze gufatwa bagahatwa ibibazo hari andi makuru batanze ku zindi gahunda zapanzwe wenda no kuri Shitani mukuru Kaguta.

4. Iharabika Kagame n'agatsiko bariho bakorera umurambo wa nyakwigendera Karegeya ku mbuga zabo: igihe.com na Rushyashya.net.
Mu muco wa Kinyarwanda ubundi ntawe uvuga nabi umuntu wigendeye( upfuye) kuko we aba agize Imana akaba avuye mu bibazo by'iyi si wowe ugifite igihe cyo gukora ibibi uvuga ko yakoze ukabikuba inshuro nyinshi.
Ntabwo byumvikana kubona ibintu  Karegeya yakoreye ingoma ntutsi ya FPR  ikamushora mu kugirira nabi abahutu, ukuntu ubu yaba ariyo imuvumisha urujyo yishimira urupfu rwe. Soma igihe.com barakubwira ukuntu ngo za nkiko  za kagame zari zaramuhamije ibyaha nkaho tutazi ko mu Rwanda hari ubucamanza ariko ubutabera bwajyanye na Kinani! Soma Rushyashya.net: barakubwira ko azize ubusambanyi, intagondwa z'abahutu, ubutegetsi yarwaniraga na Kayumba , n'ibindi bitabapfu ntarondoye. Ibi bikaba byerekana rwose ko urupfu rwa Karegeya rutumye biruhutsa.

5. Inkuru yasotse kuri  www.therwandan.com  umuntu yanditse asa n'ubwira Karegeya ati:" igendere Nyamwanga kumva ntiyanze kubona twari twakuburiye."
Nyiri iyi nyandiko aremeza ko Karegeya bari bamuhigiye ko naticwa n'amasasu agombba kwicwa n'uburozi kandi ngo bikaba mu minsi ibiri. Ibi rero bikaba bihura n'ibyo Kagame yari yahize tubwirwa hariya hejuru n'uriya maneko.

6. Inyandiko yahise ejo kuri shikama.blogspot.no yari ifite umutwe ugira uti:

Urupfu rwa Colonel Patrick KAREGEYA rusoje inzozi z’uko Perezida KAGAME adashobora kuzava ku butegetsi mu mahoro! Ubanza rya cumu NYIRABIYORO yaraguriye Umwami Kigeli III Ndabarasa ko Rukirigitangwe azarishinga i Karagwe ingabo ze zikivuga imyato bigiye kuba impamo !!!

Umwanditsi BAZIGUKETA F. watugejejeho iyi nyandiko atubwira ibigwi bya nyakwigendera Karegeya mu mibanire ye na Kagame, arongera atubwira n'uko umubano wari umeze hagati ya Karegeya na Kikwete. Umunyamakuru  yasoje inyandiko ye avuga ko hashobora kuba intambara hagati y'Urwanda na Tanzania maze Kagame agashinga icumu ( Gufata) i Bunyabungo( Muri Tanzania) nkuko umupfumu Nyirabiyoro yabihanuye hashize imyaka amagana. Ariko Rukirigitangwe( Kagame) akazahirukanwa adakoza amaguru hasi bikavamo n'ihenuka ry'ingoma ye. 
Reba n'indi nyandiko twabateguriye none aho tuvuga ko Kagame yimuye icyunamo akagikura muri Mata akagishyira muri Mutarama kuko yahanuriwe ko ashobora kutazongera kwibuka(azaba yarapfuye) we akagirango anyomoze ubuhanuzi! Ibi se ntaho byaba bihuriye n'ihushwa?

7. Urupfu rutunguranye rwa Minisitiri w'imari wa Kikwete wapfiriye umunsi umwe na Karegeya , akagenda  amanzaganya aho yivurizaga muri Afurika y'Epfo ahaguye nyakwigendera Karegeya. Ni ukuvuga ko Kagame ashobora kuba yaramuhitanye nawe ngo ababaze Kikwete wamumenesheje muri RDCongo aho yiyibiraga zahabu nanone akaba yari agiye no kumurundura afatanije na  Karegeya.

8. Ijambo  Kagame yiyandikiye ubwe kuri twitter ryo kurangiza umwaka wa 2013,  ubundi yagombaga kugeza ku baturarwanda, akarigeza gusa ku basoda be ryuzuyemo amaganya. Anabateguza, ababwira ko uyu mwaka wa 2014 bazawugiramo ingorane nyinshi. Izi ngorane hari aho zaba zihuriye n'iri hushwa; akaba yarasanze ko ahanganye n'abagabo aka wa wundi ati "nimwarike inyamaswa ikurikiranywe n'abagabo"( P. Bamara); maze kuzabava mu nzara muri 2014 bitazamworohera.

Ngayo nguko rero, mpereye ku isesengura rivuzwe muri izo ngingo ziri hejuru, sinahakana  ibyo nabwiwe n'uriya Maneko wa Kagame. Byaba byarabaye cyangwa bitabaye ariko, Nyiramongi ukoresha umunsi mukuru hejuru y'imirambo namenye ko ingoma ye n'umufasha we Kagame yageze mu bihe byayo bya nyuma Ibyo bakorera umurambo ari agatsiko k'abantu 10, iyabo mu minsi iri imbere ishobora kuzashyirwa ku Karubanda nka Kadafi maze amamiliyoni y'Abaganda, Rwanda, RDCongo n'abarundi bakaza kwihera ijisho abatumye ababyeyi badaheka, bakabuza abakobwa gukobwa, inka bakazica mu rwuri, bagakona abagabo ngo bagabanye umubare w'abahutu, bakavusha amaraso amahanga n'ibindi ntarondoye.

Wa munsi ntarengwa uraje ntuzabasiga, ntacyo muzajyana mubyo mwasahuye niyo mpamvu nabitaga amasiha rusahuzi, nta n'uzabaherekeza muri bamwe bashishuraga nka Bazivamo na Rucagu mukagirango baraseka!Karegeya araherekezwa mwe ntawe uzamenya n'imva yanyu aho iherereye nkuko mwabigiriye abandi barimo Kinani, Coloneli Cyiza n'abandi ntarondoye.  Hazaseka neza uzaseka hanyuma!

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355