Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Mu gihe imbuga zimwe zivuga ko Kagame ubu yitabaza abapfumu bo muri Senegal ngo bamufashe mu bibazo bye, yarongeye yitabaza n'umwe mu banyamakuru bamufasha gusiga ikinyoma amavuta ngo gihinduke ukuri, uwo ni Francois Soudan wa Jeune Afrique/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 22/1/2014

Pawulo Kagame na Francois Soudan
Imbuga zimwe zagiye zandika muri iyi minsi ko Kagame ubu asigaye akora ibyo Leta ye yagiye ishinja Nyakwigendera Ikinani cyananiye abanzi n'abagambanyi. Ibyo rero nta kindi atari ugukoresha abapfumu ngo batere utubuto, ashake intsinzi yo kuguma ku ngoma dore ko ngo abanzi be bahize ko ngo atazasubira kwibuka jenoside mu kwa Kane 2014 nkuko Kagame we ubwe abyivugira hasi aha, ariko Shikama nayo ikaba yarabasobanuriye ko iki kibazo aricyo cyatumye Kwibuka byimurirwa ,mu kwa mbere aho kuba mu kwa Kane ngo Kagame ahinyuze abavugaga biriya. Umupfumu ubu uzwi ukoreshwa na Kagame ni uva mu gihugu cya Senegal ngo yashakiwe na nyakuba Shehi Salehi.


Muri iyi nyandiko iri hasi aha ya rwa rubuga rwa Kagame,www. igihe.com, murongera mwibuke ko Kagame iyo ageze mu mazi abira adakoresha abo bapfumu twavuze hejuru gusa, ahubwo yisunga n'itangazamakuru kugirango rimufashe gusiga ikinyoma cye amavuta maze gihinduke ukuri. Abanyamakuru akunda gukoresha ni uwitwa Francois Soudan wo muri Jeune Afrique yandikirwa mu Bufransa na Mwenda wo muri Uganda.

Aha hasi murahasanga ikiganiro Kagame yagiranye na Francois Soudan ku byerekeye urupfu rwa Patrick Karegeya. Kagame akaba yaramusubiriyemo ibyo yavuze kuri 12/1/2014 ko abatazemera kumukomera amashyi bose ngo banapfukame, azabamara. Abajijwe uwo atekereza ko yatsa umuriro muri Republika y'Afrika yo Hagati(RCA),Kagame amubwira ko ibihugu by'Afrika bimwe na bimwe biteza umutekano muke mu bindi bihugu bya Afrika; akaba yaremeje ko Mali n'ibindi bihugu byo hanze ya Afrika ari byo bikora ibyo. Ngo banegurana ari inege ba Nengitirora, ubutaha niba F. Soudan ari umunyamakuru w'umwuga azamubaze n'uteza umutekano muke muri RDCongo yegereye Kagame kurusha Republika y'Afrika yo hagati(RCA), ashobora kuba atanazi aho iherereye. 
soma inyandiko ya igihe hasi aha.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

WWW.igihe .com
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique, asubiza ibibazo byose atabica ku ruhande ku bijyanye n’abarwanya ubutegetsi n’imigambi yabo.
Iki kiganiro cyaje gikurikirana bidatinze n’urupfu rw’uwigeze kuba umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo hanze y’igihugu Patrick Karegeya, ku buryo byari byatumye amaso ya benshi bayahanga Perezida w’u Rwanda, benshi bagaragaza ko Leta y’u Rwanda yaba iri inyuma y’uru rupfu.
Tariki ya 10 Mutarama 2014, ku munsi wa Gatanu, Perezida Kagame yakiriye Francois Soudan, umwe mu bayobozi b’ubwanditsi b’Ikinyamakuru Jeune Afrique bagirana ikiganiro kigufi cyibanze ku rupfu rwa Karegeya, agaragaza imigambi mibisha iri gucurwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi.
Ubwo Francois Soudan yagiranaga iki kiganiro na Perezida Kagame, hari haramutse mu gitondo cya kare hari igihuha cyakwirakwijwe mu mujyi wa Goma, Bukavu, Lubumbashi, no kugera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko Perezida Kagame yapfuye.
Icyo gihuha cyakwirakwijwe ahanini n’imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Twitter, cyari cyateje akaduruvayo bituma ibihumbi by’Abanyekongo bitwaje amasanduku y’abapfu, birara mu mihanda bajya kwishimira urupfu rwa Kagame, ariko batwika amabendera y’u Rwanda, nyamara ibyo byose ubwo byarimo biba, i Kigali byateraga benshi guseka, barimo n’abayobozi ndetse na nyirubwite, nyirukuvugwa yarabyumvise abibonamo ikimenyetso cyo kudakura mu mutwe kw’igihugu gituranyi, ndetse n’impanga nini yo kudasobanukirwa itandukanyije ibihugu byombi.
Iki kiganiro cyashyizwe ahagaragara muri Jeune Afrique nimero 2767 yasohotse muri iki cyumweru kiri mu rurimi rw’Igifaransa, ubwanditsi bwa IGIHE bwagerageje kugishyira mu Kinyarwanda.
Jeune Afrique: Ni nde wishe Patrick Karegeya ?
Paul Kagame: Mu bifatika, ntacyo bimbwiye. Kuva bikibaho, nta kubanza gushakira ahandi ndetse nta no gutegereza ibiva mu iperereza rya Polisi, igisubizo cy’ibinyamakuru uko byagenda kose ni kimwe : Uwo bihama ni Kagame, yica abamurwanya, afite akamenyero ko kubikora.
Jeune Afrique: Mukumufata, we ubwe n’abandi bagenzi be, nk’umwanzi w’igihugu, mwari mwamugize intego…
Paul Kagame: Nibo ubwabo biyise abanzi b’igihugu ! Babivugiye mu ruhame mu bitangazamakuru imbere ya ‘cameras’, muri Afurika y’Epfo aho bari, nta rujijo na rucye, ariko ibinyamakuru bimwe na bimwe ni byo byagize ubunyangamugayo bwo kubyibutsa: Kuri bo uburyo bwonyine bwo kugera ku byo bifuza ni ugukoresha urugomo rukoresheje intwaro.
Noneho banahisemo no gukora ibikorwa by’iterabwoba, birimo no gutera za gerenade ahantu hahurira abantu benshi hano mu Rwanda, zihitana zikanakomeretsa benshi. Igitangaje muri ibi ni uko iyo bigeze kuri Afurika, amahanga abogama (deux poids deux mesures), akavuga ko bariya bantu barangwa n’urugomo ndetse bakishora mu bikorwa by’iterabwoba, bo bakabafata nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi busanzwe.
Iyo bigeze ku Rwanda, imvugo badukoreshaho ni iyi: bariya bantu babarwanya kandi barahiriye kubagusha mu buryo bwose, rwose mubarinde, mububahe, ntimuzakore no ku gasatsi kabo na kamwe ko ku mutwe wabo. Muri make, ibihugu by’ibikomerezwa byonyine ni byo biba bifite uburenganzira n’ubwenge bwo kugena ukora iterabwoba n’utarikora, ni nde ukwiye igihano, ni nde utagikwiye. Banyihanganire ariko sinemera iyo myumvire.
Jeune Afrique: Niba twakurikiye, aba badashyigikiye ubutegetsi, ubwo bakwiye kwitwa abaterabwoba…
Paul Kagame: Dufite amakuru ahagije kandi yizewe aturuka mu nzego zacu z’ubutasi, abantu bahoze mu ruhande rurwanya ubutegetsi bashyize bakaza gufatanya natwe, ndetse n’inyandikomvugo z’ibazwa rya bamwe mu bo twagiye dufata tukabashyikiriza ubutabera nyuma y’ibikorwa bagiye bakora byo gutera ibisasu.
Intego yabo ni iyi : gukora ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 biteganywa muri Mata 2014 bivangirwe, biteshwe agaciro, ndetse bikarengeranwa n’ubwoko bwose bw’ubutumwa bubi bwo guhakana jenoside ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba.
Turabizi n’inzego z’ubutasi z’ibihugu byo mu Burengerazuba ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika, ntibibiyobewe – nubwo mu buryo buteye amatsiko - nta kintu na kimwe babikoraho, mu gihe kandi bafite n’imigambi mibisha yo kuba bahitana bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.
Ibyo byose turabizi. Gusa nta na kimwe gishobora kuzavangira ubushake bw’abaturage bacu, ndetse no kudacika intege, kwiyemeza kwabo mu gukomeza kujya imbere mu nzira y’iterambere.
Jeune Afrique: Ngarutse ku kibazo cyanjye cy’ibanze : Ni nde wishe Patrick Karegeya ?
Paul Kagame: Ku babaza icyo kibazo, bazi neza ko bene uriya muntu yihaye kwigira umuvugizi w’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba, nsubiza ntya : Iterabwoba rigira ikiguzi, ubugambanyi bugira ikiguzi. Umuntu yicwa nk’uko nawe yishe. Buri wese agira urupfu rumukwiriye.
Jeune Afrique: U Rwanda rwemeye kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro bwa MISCA muri Centrafrique. Ni nde washinjwa akaduruvayo kari muri kiriya gihugu?
Paul Kagame: Ndamutse mbabwiye ko Afurika n’Abanyafurika ari bo soko y’ibibazo byabo naba mfite ukuri gucagase. Mu kibazo cya Centrafrique uyu munsi, Mali ndetse n’ibindi byahise, birigaragaza ko ibihugu by’abahoze ari abakoloni ku ruhande rumwe bifitemo uruhare.
Ikibazo cyawe rero cyagombye kuba kibaza mu buryo buri rusange: Ni nde muri Afurika no hanze ya Afurika ukwiye gushinjwa ikosa?

Source : IGIHE.COM

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355