Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Nyuma y’ukwezi ari muri konji nk’icyunamo cy’itsindwa rya M23, uyu munsi Minisitiri Louise Mushikiwabo yongeye kwiha rubanda yishyira munsi y’umurongo utukura muri politiki no mu mateka by’u Rwanda kubera idosiye ya Colonel Patrick KAREGEYA/UDAHEMUKA Eric

    Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 7/1/2014

Nongeye kubaramutsa bakunzi kandi basomyi ba shikama. Kuri uru rubuga rwanyu mukunda cyane twiyemeje kubagezaho amakuru aba agezweho mu Rwanda buri munsi kandi tukayandika neza nk’uko tuba twayakurikiranye kugira ngo duharanire ko ukuri kwaganza ikinyoma mu Rwanda rwatubyaye.
Twigeze kubagezaho inkuru mwanakunze cyane kandi igasomwa na benshi. Iyo yavugaga ko ku rutonde rw’abaminisitiri bayoboye minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere mu Rwanda, Louise MUSHIKIWABO ariwe ufite ibigeragezo byinshi kandi bikomeye kurusha abamubanjirije bose ndetse n’abazamusimbura bose.
Muri iyo nkuru twari twasesenguye imiterere y’iyo minisiteri tunagaragaza ukuntu n’ubusanzwe kuyiyobora bigoye kuko bisaba kugaragaza aho uhagaze ku madosiye runaka cyane cyane aba akomeye cyane mu rwego rwa politiki.
Muri iyo nyandiko twanabasobanuriye ukuntu abategetse iyi minisiteri uhereye kuri Minisitiri Dr Charles MULIGANDE, ugaca kuri Minisitiri Rose Mary MUSEMINARI, Minisitiri Andrea Habib BUMAYA, Minisitiri Anastase GASANA ndetse n’abandi nta n’umwe wigeze ahura n’ibigeragezo nk’ibyo Minisitiri Louise MUSHIKIWABO arimo guhura nabyo.
Icyo gihe twasobanuye ko byatangiye kumukomerana ubwo hasohokaga Mapping report yagaragazaga ukuntu ingabo za Kagame zarimburiye abahutu muri Kongo kandi ku buryo bwari bwagambiriwe. Kuri uwo mugoroba Minisitiri Mushikiwabo yahise atangaza ko nibakomeza kuvuga iby’iyo raporo ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Darfour.
Ibyo ariko byari ukujijisha kuko inyungu Kagame akura mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga adashobora kuzihara cyane ko ubu afite imyenda yagujije mu bazungu yenda kumuhindura umusazi no kumushyira ku rutonde rwa ba bihemu mpuzamahanga.
Yongeye kwiha amenyo y’abasetsi : Kuri uyu wa mbere taliki 06 Mutarama 2014, Nyakubahwa Minisitiri Louise Mushikiwabo yongeye kwiha rubanda mu mbwirwaruhame yari iteye agahinda aho yagize ati : «Patrick KAREGEYA yari umuntu mubi cyane, Kuba yarishwe nta munyarwanda bikwiye kubuza gusinzira kuko n’ubundi yari yarigaragaje nk’umwanzi w’u Rwanda,…»
Minisitiri Louise MUSHIKIWABO, akaba mushiki wa NDASINGWA Landouard, ubusanzwe ni umubyeyi w’imico myiza kandi urangwa n’ingeso nziza iyo umusanze mu rugo. Minisitiri Louise MUSHIKIWABO ndamuzi neza kuko Data umbyara yabanye bikomeye na Musaza we NDASINGWA Landouard bityo imiryango yombi ikaba yaragenderaniranaga.
Mushikiwabo L. iyo umusanze mu rugo arangwa no guca bugufi cyane nk’umubyeyi kandi mu rugo aba akenyeye igitenge mbese ku buryo kuganira nawe mu rugo wamusuye nta ko biba bisa kuko akugira inama nziza kandi akagutega amatwi.
Ibi nari mvuze ni ibyo mu rugo. Tugarutse rero muri politiki nanjye rwose nemera ko ari umukino uruhije kandi ugoye ariko kuri iyi nkuru niyemeje kugira inama Minisitiri Louise MUSHIKIWABO kuko nkurikije uko politiki imeze mu Rwanda, birasa n’aho yamaze kugera munsi y’umurongo utukura.
Kagame, Mushikiwabo na Karegeya ni abantu 3 batandukanye cyane : Mu 1995, ubwo Kagame yari atonganye na Pasteur BIZIMUNGU wari perezida wa Repubulika w’icyitiriro kuko byose byari Kagame, Pasiteri Bizimungu yari amubajije impamvu bakomeza kwica abaturage b’inzirakarengane.
Muri uko gutongana, Kagame yamusubije ko agomba kumwitondera kandi akamugenza gacye kuko barebye nabi yazasiga muri Kigali intumbi nyinshi kuruta izo yahasanze. Iri jambo riraremereye kandi rirakomeye ku buryo ntabasha kubona amagambo yo kurisobanura bitewe n’uwayavuze n’igihe yayavugiye.
Kuri Kagame nta nshuti n’imwe agira kabone n’iyo waba uvuye mu ijuru. Ikibyemeza ni uko mu Rwanda nta muntu wabanye na Kagame kuruta Colonel Patrick KAREGEYA. Ikindi ni uko Kagame aharara akanaharurukwa kandi iyo aguharurutswe ahita agukura ku mbehe kabone n’iyo nta makosa waba wakoze mu kazi.
Mushikiwabo agomba kwibuka ko Kagame na Karegeya ari abasirikari. Ibi mbivugiye ko mu mbwirwaruhame yavuze ejo byasaga n’aho nawe yemeza ko Karegeya yishwe na Kigali n’ubwo yabihakanye cyane. Ikindi ni uko Karegeya yabaye umusirikari kimwe na Kagame ku buryo kuri Mushikiwabo w’ umusivili bidakwiye kwita Karegeya umuntu mubi cyane.

Kuba Mushikiwabo yise Karegeya umwanzi w’igihugu ndumva atari byo kuko ubundi usesenguye neza, nta mwanzi w’igihugu ubaho ahubwo n’uruhengekero hashobora kubaho umwanzi w’umuntu kanaka na nyirakanaka. Wenda iyo avuga ko Karegeya yari umwanzi wa Kagame byari gupfa kugira uruhero rw’imiti.
Ikinteye kuvuga ko nta mwanzi w’igihugu ubaho ni uko buri wese akunda igihugu cyamubyaye mu buryo bwe no mu gihe cye cy’amateka. Ndisobanura : Muri 1990 FPR itera u Rwanda, General Fred Rwigyema amaze kwicwa, ingabo zo kwa Habyarimana zategetse abaturage bose kujya guhamba imitumba y’insina ngo duhambe Rwigyema kuko ngo igihugu cyari cyatewe n’umwanzi.
Abo bitwaga abanzi b’igihugu muri 1990, ubu nibo bagitegeka uko bashatse. None se ubu wabita abanzi b’u Rwanda? Kuri bamwe igisubizo ni yego ku bandi ni oya kandi ni uko bihora muri politiki bikaba iteka ryose ahari kugeza igihe ingoma zizarangiriraho ku isi.
Mushikiwabo agomba kwibuka ko kuba Kagame yarafashe icyemezo kigayitse cyo kwirenza Karegeya, nta muntu n’umwe atakwirenza ndetse na Mushikiwabo arimo kuko ubu abanya Kigali bafite ubwoba bukomeye kubera ko Nyirigitinyiro mu Rwanda hose ariwe Nyakubahwa Paul KAGAME ubu asigaye afata ibyemezo wagereranya n’ikamyo yacitse amaferi aho igenda ihitana ibyo ihuye nabyo bwose.
Ikindi nacyo Mushikiwabo agomba kwibuka ni uko we yavukiye mu Rwanda naho Kagame akaba yaravuye i Bugande kimwe na Karegeya. Kuri Kagame waba wararokotse genocide mu Rwanda ntacyo uba uvuze imbere ye waba umututsi cyanga umuhutu byose Kagame ntacyo biba bimubwiye icyo areba ni icyo aba agamije.
Ibi bigaragazwa n’abantu batandukanye Kagame yagiye agabira imyanya ikomeye nyuma yamara kubakamuramo isukari abakeneyemo agahita abajugunya atitaye ku neza n’umurava bakoresheje mu gukorera igihugu.
Mu gusoza iyi nyandiko natanga inama y’uko ubundi mu muco wa kinyarwanda atari byiza kuvuga byinshi ku muntu witabye Imana kko aba yarangije urwe bityo bikaba bikwiye ahubwo gusabira KAREGEYA ngo Imana imwakire. Minisitiri Mushikiwayo nawe Imana ikomeze kumwongerera ubwenge kandi imurindire n’umuryango we wose. Amina. 

UDAHEMUKA Eric

shikamaye.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



  

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355