Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO..IGITUGU GIKARISHYE, NO KWIKUBIRA IBYIZA BYOSE BY’ ABENEGIHUGU/Yves



Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 23/1/2014


umwicanyi ruharwa utazi gusoma
no kwandika (Jenerali!)Fred Ibingira
Ndabashuhuje? Amahoro ya Nyagasani abe kuri mwe.Bakunzi ba shikama.blogspot.no rero mbanje kubiseguraho kuko hari hamaze iminsi ntaboneka kubera impamvu zitandukanye: navuga nko kubyuka tujya gushakisha ngo duharanire kubaho, ariko nanone nkunda kutaboneka some time iyo nagiye gushaka amakuru mu rwego rwo gutangaza ibintu bifite ireme.

Sinkunda gutinda mu makoni rero umutwe w’ iyi nkuru:IGITUGU GIKARISHYE,NO KWIKUBIRA IBYIZA BY’ IGIHUGU.Rero nk’ umunyarwanda wese ushishikazwa n uko igihugu cyiyobowe,nanjye ndumwe mu bahungu bari imbere mu gihugu,bajyenda bitegereza akarengane,ubukene,ndetse ni iminigo twatewe na FPR.Nkaba rero maze iminsi nkora icyegeranyo ku hantu nabashije kugera haba hari imitungo itimukanwa kandi y’imyikubirano ya bimwe  mu bikomerezwa bya FPR.

DUTANGIRIYE KURI ABA:
 Gen KAMANZI: Uyu mugabo w’umusirikari jye kugiti cyanjye sinshobora gukora ikosa ryo kumwita General nkurikije uko nzi umujenerale muzima ukunda igihugu agomba kwitwara.Yitwaje ubukana ahabwa n’amaranka ye  Kamazi  yashimuze ubutaka bw’ abakene mu murenge wa Nduba akagali Kagasanze aha mu mugi wa Kigali.Kamanzi uwo natinye kwita Gen kuko numva biteye isoni ugereranyije n’urwo yishe izo nzirakarengane, we abinyujije kuri Executif wayoboraga uwo murenge wa Nduba nk’uko nabivuze hejuru yahawe heg zisaga 20.Uwo musirikare rero wabiherewe rank kuko azi guhohotera rubanda byibuze ntiyigaruriye ubwo butaka ngo nibura ahingemo ikintu cyaha akazi abo baturage reka da ndakurahiye yateyemo urubingo rw’inka ze nuko narwo rumaze kuvumbuka ruba indiri y’ utunyamaswa twateraga abaturage tukabonera iyindi myaka babaga bejeje imusozi.Abaturage bararezeeee  bageze aho bararambirwa ibitugu (dictature)biragwira!igihe kizagera aba bose bahagarare imbere ya sentare maze babazwe uko bacuze bufuni na buhoro izi nzirakarengane z’abaturage amateka azabitubwira nanjye nicyo nyakundira.
 KALISA ALFRED:
Kalisa Aluferedi

Sinababwiye se ko nazinduwe no kubabwira no kubagaragariza ikwikubira kwa aba bantu? Aba bose bari muri system y’icyama cy’amanyanga FPR. Uyu we numva amatwi anshyira ko yaba agifunze, sibyo bindaje inshinga ,kuko nubwo afunze ariko igitugu cye kiravuza ubuhuha,afunganye umugayo tuu.Isambu ya Kalisa ihana imbibe ni iya Gen wavuzwe hejuru mbese amasambu manyagano y’abajura babiri ahana imbibe.Kalisa rero ntiyatanzwe nawe aho Nduba kurya imitsi ya rubanda nawe yageze mukirenge cy’umuturanyi we Gen akora igikorwa cyo kunyaga rubanda iyo yabonaga uteye hejuru yaguhaga nka50000 frs namwe munyunvire isambu ingana nibura nka hegitare iri mu mugi umuntu akaguha iyo ntica ntinakize!Gusa wenda koko niba agifunze urumva ko aho ho amateka yatangiye kubitubwira wenda nubwo wasanga hari ibyo apfa bindi na shebuja.
 GATERA EGIDE:
Ndarahiye sinshobora kujya muyindi ntara ntarangije abikubizi bi ibya rubanda bari mu gace kamwe.Ngirango iri  zina GATERA rirazwi cyane kuko uyu we ari umumywanyi wa bugufi wa Gen Kagame na madamu we! Ngirango rero nicyo cyatumye ashyira ibiciro hejuru nk’uko urubyiruko rw’I Kigali rukunda gukoresha iyi term. Gatera rero ntabundi butwari wamwibariza bwahe? Yumva ko kugurira ibyayi n’inganda  umuryango wa Gen Kagame (ubu nabwo ni ubundi busambo twazasesenguraho mu minsi izaza) akunva ko agomba kwigarurira ibya rubanda.Gatera rero nawe afite hafi aho igishanga yagiye agurira abaturage nabwo ku ngufu bagahabwa intica ntikize uwanze akamukangisha itera bwoba biteye agahinda. Muby’ ukuri iyo witegereje icyo gishanga usanga kiri mu mugi ahantu hatari aho kororera ariko kuko ari Gatera byagenze uko.Hafi aho hakaba hari umuturanyi wigeze kumwoneshereza nkaho Gatera yamwihanangirije nibura inshuro imwe,Boss Gatera yahise yigarurira uduka twe !. Abana b’uwo mukene Babura inshyushyu batyo.Gatera ihane kuko igihe kizagera ukubitwe intahe mu gahanga(justice)


GEN IBINGIRA FRED
Ibingira we arazwi cyaneee! Uretse gutekinika amasambu ya rubanda hari ni ibindi uyu musirikari gito azwiho by’udutendo! Mvuye mu mugi wa Kigali rero nerekeje mu burasirazuba ngo n'iwabo w’inka n’abantu(aka n’akabyiniriro aba Nyamutara bihaye!!!!) ukagirango ahandi ho haba ibisimba cyangwa ukagirango ahandi ntibakama amata meza!

Nkuko natangiye mbivuga bintera isoni kwita umuntu nk’uyu ngo ni Gen kubw’inda iba yaramuruse.Ibingira uyu rero ukunda guhagarara asa n’usumbanye intugu kubera kuraswa byo murwego ruhambaye mu myaka ya za 1991 nyuma akabona liyoge akajya kwivuza muri Tanzania.Mu karere ka Nyagatare umurenge wa Karangazi akagali ka Akayanjye uyu Fred yigaruriye ubutaka bushobora kuba buruta Vatikani mu bunini kuko mbere na mbere yari yarihaye hegitare 800 do you imagine? Aho haje politike yo gusaranganya ubwo butaka ndetse uyu Ibingira agakurira iyo commission ntacyo mu byukuri byahinduye kuko uwo IBingira yigabanyijeho heg 200 asigarana 600heg namwe munyumvire?

ubu se FPR ntiyateye yirirwa iririmba ngo ije gusaranganya aba Nyarwanda bose ibyiza by’igihugu?Ntabwo IBya Ibingira byaciriye aho,yarongeye muri za  heg yari yasaranganyije abandi baturage aca ruhinga agahamagara umuturage kuwundi akamuha intica ntikize n'iterabwoba ryinshi cyane!  Arongera yisubiza izindi 100 heg zisanga zazindi 600 ubwo zose hamwe atunze 700 heg! Kandi zose siko azibyaza umusaruro! Igice kinini kirirwa cyikinaguramo imbwebwe, amasatura, imihari…
Uko niko binameze kubandi basirikari nka ba Turagara,ba Kabarebe n'abandi
N’UBUTAHA TUZAGENDA RUNONO DUKORE UBUSHAKASHATSI NO KUBANDI KANDI MU NZEGO ZITANDUKANYE

IHUMURE
NIMUHUMURE IBI BYOSE BYIBWA ABANYARWANDA NTA MAPINE BIFITE KABONE N'IYO IBYO BYAYI, IBYO BIKINGI,IZO NGANDA BYOSE BIGWIJEHO BABIGURISHA ABANDI BANTU, NTACYO BIZABAMARIRA N'UBUNDI BIZAGARUZWA MU MABOKO YA RUBANDA. MVUZE NGO IKI? ABUMVA NIBUMVE.
  
UMWANZURO

NIMUHAGARARE KIGABO, NTIMUKANGWE N’ ABAKORESHA IMVUGO YUZUYEMO AMAGAMBO Y’ UBUGOME,TWESE TWUNVE IBIBAZO KIMWE, NYUMA NI TUBYUNVA KIMWE TUZATSINDA.
  
MWEBWE MURI ABA SOMYI B’INDASHYIKIRWA BA SHIKAMA.blogspot.no
NANJYE NDI YVES INSHUTI Y’ AKADASOHOKA  Y’IKI KINYAMAKURU
 IMANA IBAHE UMUGISHA

Yves
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________
PS/ NKUSI Yozefu
Yemwe yemwe! Urakoze muvandimwe Yves, nkurarikiye gukomeza kuba indashyikirwa kuri uru rubuga! Abantu bari bamaze iminsi bakumbaza ngirango barabona ko utarahuka. Nanjye nubwo ntari Padiri kandi simbe na Pasitoro, ndakubatije mu izina ry'abaturage uharanira, nkwise IJISHORYARUBANDA kandi iri zina uzarigumane kugeza igihe tuzabohoreza ibyo bikingi byafashwe n'inyangabirama z'abasahuzi n'abicanyi.

Ikindi nakwibutsa abasomyi ba Shikama ni uko hariya ku kiyaga cya Muhazi, Kagame nawe yambuye amasambu abaturage bari baturiye icyo kiyaga, maze ahubaka amazu y'akataraboneka akoresheje umutungo wa Leta( amamashini, ibikoresho bindi ndetse no guhemba abayubatse) nkuko UMUVUGIZI wigeze kubidutangariza. Kujya kuri iyi nzu ugomba kuzenguruka umusozi ugasa n'ugaruka aho wavuye.  Nkuko Kagame yagize inzu ya Kinani inzu ndangamurage(mize), hariyaho ndakangurira abo muri Repubulika ya 4 kuzahashyira amahoteli ariko iriya nzu mukayigira nayo Mize abanyarwanda bazajya bibukiraho ingoma mbi ya Kagame.

Ijishoryarubanda Yves,  ntiyashoboye kugira icyo atubwira kuri jenerali Kabarebe. Si uko bibuze ariko: uriya muturirwa uteretse ahahohoze gare kera imbere yo kwa Rubangura, awufatanyije na mubyara we Kagame ariko mu rwego rwo kuyobya amarari bakabyitirira Hatari Sekoko, nkuko bitirira Nshuti Manase indege 2 za Kagame. Ikindi ni uko nkuko duherutse kubibagezaho, uyu Kabarebe, yambuye igishanga abaturage hegitari zitabarika kiri munsi y'umuhanda Kigali- Rwamagana. Muri iki gishanga ahakorera ubworozi bw'inka nyinshi(ubushyo) za kijyambere usanga ziriho zirisha wakora ibindi bilometero ukagera ku nka za kinyarwanda nazo usanga ziriho zirisha, nyamara Ngofero ufite inka imwe gusa ngo nayishyire mu kiraro ayahirire kandi isambu yagombaga kuyiragiramo ari iye. Ngayo ya majyambere twazaniwe n'Inkotanyi, njyewe nita amajyanyuma!

NKUSI Yozefu
Shikanma Ye


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355