Pageviews all the time

Inyandiko zo mu bubiko.MAGAYANE na NYIRABIYORO babonye Perezida Barack Obama mu ndagu zabo !!! U.S.A zimaze kwerekana ko cya gihugu zahaye Paul Kagame zizakimwirukanamo ku bufindo kandi ko azafatanya n’amahanga ngo atsimbure F.D.L.R bikaba iby’ubusa!!

                                   Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 18/1/2014

Jen Psaki du Département d'état américain
Jen Psaki





Uko byagenda kose uko abantu babitekereza kose, uko abantu batandukanye kandi bumva ku buryo butandukanye babica amazi aka ya mvugo isigaye igezweho muri iyi minsi, byanze bikunze u Rwanda rurimo ruragana mu nzira mbi cyane kandi ishobora kuzabyara intambara ariko izaba iruganisha kuri paradizo mu baruvuka bose.
Mu kiganiro cya radiyo BBC y’abongereza cyumvikaniye mu Rwanda kuri uyu wa gatanu taliki 17 Mutarama 2014, Leta zunze Ubumwe z’Amerika zitunguye abanyarwanda maze barumirwa. Nkaba nizera ntashidikanya ko kubera ukuntu BBC ikunzwe mu Rwanda , benshi babashije kumva iyo nkuru.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ivuze ko yamaganye iyicwa rya Col Patrick Karegeya riherutse kubera muri Afurika y’Epfo kandi ko itangaje ku mugaragaro ko yishimiye itangazo rya Repubulika y’Afurika y’Epfo rirebana no kwihutisha iperereza kandi ko Amerika yiteguye kuzamenya ibizava muri iryo perereza kugira ngo abahitanye Col KAREGEYA bazabihanirwe.
Ikindi gikomeye ari nacyo gitunguye abanyarwanda ni uko bavuze ko batewe amakenga akomeye n’ijambo Kagame aherutse kuvuga ko azica n’abandi banyarwanda bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamuhungiye mu mahanga.
Ni uku bitangira : Mu mateka y’isi twizemo ko ibihugu bitandukanye byagiye biba ibihangange. Ubu rero tutiriwe tujya muri byinshi, Amerika niyo iyoboye kandi icyo ivuze kirakorwa naho icyo yanze biba bihwaniyemo nta kongera kubaza.
Mu ndagu za Magayane hari aho yagize ati : «Abo bavantara bazafata iki gihugu nta kabuza kandi bazakigera akanya gato kuko umuzungu uzaba yarakibahaye azakibirukanamo ku bufindo». Arakomeza ati : « Kandi abo bavantara bazakora ibishoboka byose bafatanye n’amahanga ngo batsindure RWARA RW’UMUGARA ruzaba rubundiye mu mashyamba ariko niruzura umugara byose bizaba iby’ubusa ahubwo intambara yongere irote mu Rwanda ikazahagarikwa na LONI ya gatatu !!!».
Kagame wabaye cira aha nikubite imyaka n’imyaniko i Washington nta wigeze atekereza ko ubu bamutunga urutoki none birabaye. Kandi n’ubwo bibaye, nawe asa n’uwayobewe iyo yerekeza ubwato bwe kuko mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 yananiwe kwifuriza abanyarwanda umwaka muhire ahubwo FDLR ikaba ariyo yawubifurije.
Dusesengure mo bike kuko ntiwabona impapuro ubyandikaho bitewe n’uburyo bivuganywe ubuhanga bukomeye.
Iperereza ku rupfu rwa Col Karegeya
Ubu mu Rwanda kubera ijambo Kagame yavugiye mu masengesho, abantu bose byabayobeye barimo gukeka ko u Rwanda rushobora kuba rutegekwa n’umwami Mazimpaka wigeze kubona indege y’Abanyamerika igenda mu kirere cy’ijuru rya Kamonyi akabaza abagaragu be ati : « Buriya bwato burava he bukajya he?»
Abantu barimo kwibaza ibibazo byinshi. Ntibyumvikana ukuntu umuntu utegeka igihugu yakivuyanga kugeza n’aho yivuga ko yishe abantu kandi azica n’abandi abamukikije bakamukomera amashyi ????
Reta y’Afurika y’Epfo ibonye iryo izabara kuko Kagame ayisuzuguye ubugira kabiri kose ndetse gatatu. Ubwa mbere byari mu mikino y’igikombe cy’isi maze ahengera bahugiye kuri ruhago aba akocoye Kayumba aramuhusha.
Ubwa kabiri aba ahengereye barimo gushyingura umubyeyi wacu twese aba ahitanye Col Karegeya. Icyo abantu bagomba kumenya ni uko Pretoria na Washington ari nk’agati k’inkubirane ku buryo kabiri gatatu mu rugo rw’umugabo bidashoboka rwose.
Hari amakuru avuga ko Lt Col GAKWERERE ari mubafatiwe muri Mozambique akaba akekwaho kuba mu mugambi wo kwivugana Karegeya. Amakuru azava mu iperereza ashobora kuzahindura byinshi cyane cyane kuri nyir’ubwite wabatumye kuko bazavuga n’akari imurori.
Amerika ku ijambo rya Kagame
Hari ikintu abantu bamwe batajya bibuka, igitera Kagame gucika ururondogoro ngo ni FDLR. Iyo FDLR Kagame yanga urunuka niyo Magayane yavuze ko azafatanya n’amahanga ngo bayirandurane n’imizi yayo yose ariko bikanga bikaba iby’ubusa ahubwo intambara ikongera ikarota.
Nkaba nemeza ko byanga binoga FDLR yamaze kubona intsinzi kuri Kagame kubera impamvu zikurikira hakaba hasigaye gusa ikibazo cy’igihe ngo u Rwanda rugere ku mahoro azaruhinduramo paradizo.
Impamvu ya mbere ni uko mu gihe i Luanda muri Angola harangiye inama yari ihuje abakuru b’ibihugu byo mu karere byibumbiye mu cyitwa ICGLR aribyo bivuga mu cyongereza (International Conference on Great Lake Region) bikaba bivuka inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari mu kinyarwanda, kandi na kagame akaba yari ayirimo ari kumwe na Mushikiwabo.
Mu myanzuro y’iyi nama ngo bongeye gusaba MONUSCO guhagurukira FDLR. Mu gihe bari muri aya i Washington ho bati turimo kwibaza byinshi ku ijambo rutwitsi Kagame aherutse kuvugira mu ngirwa-masengsho.
Twibutse ko atari ubwa mbere Kagame, Mushikiwabo na Kabarebe basaba ko FDLR itsembwa ariko nyine aho ubu bigeze bisa n’ibitagishobotse kubera ko Amerika yatangiye guhindura icyerecyezo ubwo kabaye bikanakubitiraho ko umuyobozi wa Loni muri kongo yavuze ko bitoroshye kubona abaFDLR.
Impamvu ya kabiri ni uko abitwaga abicanyi ubu bamaze kubona abifatanya nabo barimo n’umusaza Faustin Twagiramungu bikaba bisa n’ibitagishobotse kuri Kagame gukomeza kubeshya isi yose ko uyu mutwe ari uw’iterabwoba kuko ijambo rukokoma yavuga n’uwo yaganiriza bicaranye, Kagame byamugora cyane kurivuguruza.
Mu gusoza twabibutsa ko twigeze gusa n’abaicamo amarenga! Impamvu FDLR igomba gutsinda ni uko atari abanyamahanga bashaka kujya kwigarurira igihugu cy’abandi banyamahanga. Ni abanyarwanda kandi bashaka gutaha iwabo i Rwanda kandi barahazi.
Ikindi ariko kinatangaje ni uko Kagame abita abicanyi acumbikiye ba shebuja barimo Gen.Maj Paul RWARAKABIJE, Major NINJA warimbuye abana b’i Nyange FPR ikabagira intwari ubu Maj NINJA yirirwa anywa amayoga i Kigali arinzwe yambaye n’amapeti ku ntugu, ababyeyi yahekuye baririra mu myotsi, ba Rucagu, ba Bazivamo,…
Ibi byose bishyira ubutegetsi bwa Kigali mu kangaratete kandi mu gihe gito bashobora kwisanga ku meza y’imishyikirano n’ubwo Kagame yarahiye akarengwa ko adashobora kuzashyikirana na FDLR. Ese bizarangira gute?
Uko bizarangira bizagenwa n’amateka icyo twe muri shikama tubakorera ni ukubasesengurira no kubandikira ibyo turimo kubona mu gihe cyacu. Kubera ko Amerika ikunda demukarasi nta kabuza ko Kagame niyanga gushyikirana Washington izamuvaho ikumvikana n’abashaka gushyikirana bemeye gushyira imbunda hasi.

Gatendo A.

Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355