Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.MUNYANGIRE YA KAGAME ITUMYE BASHIKI BA RUJUGIRO NABO BAHUNGA IGIHUGU

      Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 14/1/2014
Tribert Ayabatwa Rujugiro arasaba Imana
Mwongeye  kwirirwa nshuti nza abasomyi ba shikama.fr ?Ariko nanone sinabura kuvuga ngo mwaramutse ku bavandimwe, Abasomyi ba shikama.fr bari kumpembe zi isi zitandukanye zidahuje amasaha ! That is how it is. Nshuti zacu, muri iyi minsi nkunze gusoma kandi ngasesengurana ubuhanga buhanitse ibinyamakuru byaba ibya leta ibitigenge(byaba ibyo mugihugu cyangwa ibyo hanze).

Mu nkuru rero zimaze iminsi zibica harimo urupfu rwa kizigenza Col. Patrick,byakurikiwe ni ibikwa rya Gen Kagame.Ibi byose byakurikiranwe nabyo ni iterana magambo ritandukanye.Nko kwi ibikwa rya kagame ho aba congomani ntibatinye kwerekana what they think. Ariko jye si ibi byanzinduye kuku byavuzwe so much more Nku uko natangiye uyu mutwe wi iyi nkuru(MUNYANGIRE YA KAGAME ITUMYE BASHIKI BA RUJUGIRO BAHUNGA IGIHUGU)

MAZE IMINSI NKORA ISESENGURA RYIMBITSE KUBIJYANYE NI IMIBEREHO YA ABENE RUJUGIRO AHA  MU RWANDA NYUMA YIGENDA RYA  RUJUGIRO

Ese abo bavandimwe be ni bande?
Ese bari batuye he?
Ese bahunze ryali?
Ese kuki aba bavandimwe be bongeye guhunga nanone nyuma yo gutahuka muri 1994
Rujugiro ni umwana uvuka mu karere ka Nyanza, utazi aha wakwibuka ko aho Gatagara ari naho hari ikigo cya abana bamugaye ba padiri Ferepo

Kuva rero igihe Rujugiro na abe bari barahunze mu myaka ya1959 nyuma baza guhunguka nu bundi bamwe mu bavandimwe be baje gutura mu Ruhango(district)
Kuva nyuma ya 1994 abo bavandimwe ba Rujugiro baje gutura nyine mu Ruhango ndetse bazana ba abana babo aribo bishywa ba Rujugiro

Mushiki we umwe yitwa KAKIZI yari atuye mu Ruhango umurenge wa Nyamagana akagali ka Nyamagana umudugudu wa Ngurukizi
Mushiki we wa kabiri yari atuye aho nyine mu Ruhango ariko ahitwa Mugatengezi



INTANDARO YO GUHUNGA KWABO
Icyatumye  bahunga nku uko mubizi ni munyangire ,munigire,bya Kagame.Yewe iyo mugiranye ikibazo,na abo muvindimwe ntiyatinya kubarangiza ni itungo ryawe ntiyarirebera izuba! Kuva musaza wabo yagirana ikibazo na kagame(aha nagirango mbanze nkosore Kagame ko kugirana ikibazo nu umuntu Atari uku kigirana ni igihugu ikibazo nku uko tubona we atazi kubitandukanya).Kagame we rero kuva Rujugiro yahunga Paul yakomeje gushaka uko yamwivuna mu buryo butandukanye .Atangira gushakisha uwo wese waba afitanye isano nawe ngo amugenzereze nku uko agenzereza abandi.

Muburyo butandukanye kagame yakoresheje harimo gukoresha intelligence zabagendaga runono;yewe ntizatinyaga no kunviriza tel za abo bakecuru.Izo ntasi kandi zakoraga uko zishoboye ngo zitate number ya Rujugiro yaba akoresha Sauth Africa.Yego natwe turi imbere mugihugu Kagame na abambari baratwumviraza ariko bashyiramo umuhati kuwo bashaka gutikura inyundo,cyangwa akozi.Rero kagame ntiyarekeye aho kuko yategetse intasi ze mu Ruhango zikirirwa zishinga amatwi ku uwo muryango wa aba ba kecuru.

Abo bakecuru umwe afite nka imyaka nka 86 hanyuma undi afite nka 67 ariwe KAKIZI.Babomye rero kagame amaze kwandarika musaza wabo babona ko nabo atazabatinya/,niko guhitamo kugurisha utwabo bahunga igihugu cya ba sekuru,ibyo byabaye mumpera zu ukwa11 umwaka ushize.Mwishya wa RUJUGIRO nawe wari umaze iminsi arongoye yahise acaho adatindiganyije.


IHUMURE
Nimuhumure ubutegetsi bwose butangwa ni Imana kandi yashaka ikabwisubiza kandi ndiho ndumva impumuro yi intsinzi,ndumva kandi ndumva uburyohe bwi intsinzi.kandi mfite indoto zo kuzongera kubona abana bi igihugu bose hamwe.Igihe kizongera kigere dusangire inshyushyu.

UMWANZURO
Jyewe mbona Kagame amaze kwigira nka TSARINE WA RUSSIA  yewe nibe na Tsarine wenda yahaye ijambo Russia kugeza na nubu.Ba Nyarwanda mujye mutiny umuntu wirukana abakecuru bangana na nyina!AKA SI AKUMIRO? ARIKO RWANDA!KAGAME WE  ATI:
NI IKIBAZO CYI IGIHE NKABAMARA.ARIKO YIBUKE KO UVUSHIJE AMARASO YU UNDI  NA AYIWE AZOVUSHWA NU UNDI.

YVES Jishoryarubanda
umusomyi wa Shikama mu Rwanda
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

PS/ Nkusi Yozefu

Turagushimiye muvandimwe Yves kuri iyi nyandiko yawe itagira uko isa kandi irimo ibitekerezo byinshi byubaka. Dutegereje n'zindi nyandiko nyinshi ejo n'ejobundi.
Abavandimwe nabo batarandika nibikubite agashyi batubwire iribari ku mutima, turategereje. Shikama ye!

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355