Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO..Muri Kigali ibintu biracika mu gutwara abantu muri TAXI kubera uburenganzira bunyunyuza imitsi y’abashoferi ikigirwamana Colonel TWAHIRWA Dodo yahawe na Perezida KAGAME!!!/UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 18/1/2014
Nyabugogo taxi park
Kuri GARE ya Nyabugogo
Tumaze iminsi igera ku mezi atandatu dukora ubushakashatsi n’iperereza kugira ngo tumenye impamvu nyamukuru ituma ishyaka FPR Inkotanyi ryaririmbaga indirimbo ziryoheye amatwi n’igitwenge cy’urumenesha bavuga ko baje gukura abanyarwanda ku ngoyi y’ingoma y’abashiru basigaye bakora ibiri hanyuma y’ibyakorwaga no kwa Habyarimana.
Ibyo twavanye mu iperereza n’ubushakashatsi ni byinshi kandi tuzagenda tubibagezaho uko iminsi izagenda isimburana. Kuri iyi nyandiko tugiye kubabwira gusa ku birebana n’akarengane karimo gukorerwa abashoferi batwara amatagisi ya twegerane muri Nyabugogo, Kigali hose ndetse no mu gihugu cyose muri rusange.
Twibutse ko itagisi ari ikigendesho cya rusange kandi kigoboka abaturage bo mu nzego zinyuranye kandi bigakorwa ku giciro cyoroheye buri muturage. Ibi kandi biba byiza cyane kuko binajyana no gutwara n’umutwaro aba afite kandi bakamugeza aho agomba kugera byose ku giciro kigufi.

Iyi neza twegerane itera umuryango nyarwanda inagera no ku mushoferi wayo uyitwara uko nawe yinjiza amafaranga atubutse bityo nawe agatunga umuryango we bityo abana be bakiga ishuri neza ku rwego ruhuje n’ubushobozi n’amikoro bye.
Bijya gutangira : Ubu urebye uko u Rwanda rumeze n’uko rutegetswe n’agatsiko k’abicanyi bakuriwe na Paul KAGAME, biragaragara ko ibintu byose FPR yabivuyanze ku buryo igihugu kimeze nk’inzu y’itongo itakigira nyirayo mbese yarabuze umuntu unyuzamo umukubuzo(umweyo).
Iyi mvugo hari uwagira ngo ni ugukabya nyamara sibyo kuko nta rwego na rumwe rw’ubuzima bw’igihugu mu Rwanda rutahungabanijwe n’imitegekere mibi ya FPR irimo ubuswa, no kwishongora kugeza n’aho umuturage atakigira uburenganzira bwo gukoresha neza ibyo yihahiye yaruhiye.yiyushye akuya.
FPR yaje ifite intero ivuga ko umutungo wa mbere w’igihugu ari abaturage tukayoberwa ibyo aribyo none twarabibonye aho ubu ubushomeri bunuma mu rubyiruko naho ufite akazi bigasa n’aho arutwa n’utagafite. Ibi biterwa n’uko igihugu cyazamuye imisoro ku rwego ndengakamere kandi bigakorwa nta kugisha inama kubayeho.
Ariko nk’uko www.shikamaye.blogspot.no dukunze kubibandikira ntimukagire ngo ibiba byose bikozwe na FPR ntibyateguwe cyera! Byapangiwe i Bugande cyera kandi n’abategetsi b’ibihugu  bya hafi bituranye n’u Rwanda bari babizi kuko Perezida wa Kenya Daniel Arap Moi yabivuze muri 1994.
FPR imaze kugera ku butegetsi, Nyakubahwa Arap Moi Daniel wategetse Kenya akaza gusimburwa na Nyakubahwa Mwai Kibaki yagize ati : « Bariya bantu bo muri FPR Inkotanyi ndabazi ni ingegera zitagira isoni kandi abanyarwanda bagiye gutegekwa nabo ; bahuye n’akaga kuko bazabanyunyuza bakifuza urupfu bakarubura bakazicuza n’impamvu bavutse!»
Burya abanyarwanda baciye umugani ngo ibijya gucika bica amarenga kandi ngo ibijya gushya birashyuha. Muri 1994 ikigo abagenzi bategeragamo imodoka za rusange cyabaga mu Mujyi wa Kigali rwagati haruguru y’umuturirwa wa RUBANGURA Vedaste.
Muri ya gahunda yo guhindura ibintu byose bagamije kujijisha abaturage ngo batabona akanya ko gutekereza ku kaga FPR yateje u Rwanda no gutekereza ku mpinduramatwara yagira akamaro, haje gufatwa icyemezo cyo kwimura icyo kigo abagenzi bategeragamo imodoka kikajyanwa muri Nyabugogo.
Icyo gihe abategetsi bamwe bari bagikanyakanya barabyanze bavuga ko atari byo. Nyuma gato aho Paul Kagame na General James Kabarebe bagereye muri Zaire ya Mobutu basanze ikize ku mabuye y’agaciro maze si ugusahura bivayo barashyekerwa.
Mu guhindukira bavuyeyo bashatse ahantu heza ku ibarabara bakubaka inzu yabo y’umuturirwa maze bahitamo ko izubakwa ahahoze ikigo abagenzi bategeragamo imodoka mu Mujyi wa Kigali rwagati. Abanyamatagisi bahise babashushubikanya bisanga muri Nyabugogo.
Muri uko kuburagiza abaturage ni nabwo havutse ishyirahamwe ry’abashoferi batwara abagenzi ryitwaga ATRACO nyuma rikaza gusenyuka ku kagambane ka Kagame na Colonel Twahirwa Dodo ubu rikaba ryitwa RFTC ariko turabigarukaho mu kanya.
Colonel Dodo ni muntu ki ?
Colonel Twahirwa Dodo utarakandagiye mu ishuri na busa akaba atazi no kwandika izina rye, ni umusirikari w’umunyarwanda wavuye i Bugande mu 1994. Ubusanzwe muri Kigali nta muntu ushobora gutinyuka kumuvuga mu izina ku buryo nta n’umunyamakuru watinyuka kumwandika mu kinyamakuru gicapirwa, gisohokera kandi gisomerwa mu Rwanda.
Uyu Colonel Dodo benshi bemeza ko ashobora kuba ari umugande kuko ngo nyina yamubyaranye n’umugande ariko ibi nta bimenyetso mbifitiye tuzakomeza tubikurikirane kuko ibintu akora bitera abaturage kwibaza aho igihugu kigana.
Icyerekana ko Colonel Dodo ari umwicanyi ruharwa nka shebuja Kagame ari nayo mpamvu ibyo akora byose nta mbabazi ni uko mu 1994 bagifata Kigali, Colonel Dodo yabwiye abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe n’ingoma ya Habyaimana bari barokokeye muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) ko abafitiye amakuru.
Yarababwiye ati : Ndashaka abagabo kugira ngo mbajyane Nyacyonga kuzana ibiryo byo guha abagore n’urubyaro rwanyu bityo mubashe kugarura ubuzima. Abagabo kuko bumvaga babonye abacunguzi baragiye n’iyonka.
Ubwo yabapakiye imodoka baragenda bageze aho bagombaga gupakirira ibiryo yari yabasezeranije, Colonel Dodo abereka ikinogo kinini ababwira ko aricyo kirimo ibigori, amavuta yo gukaranga ibishyimbo n’ibindi biryo musanzwe muzi bihabwa impunzi.
Bamaze kugera mu kinogo bararebye babura ibiryo byo gupakirwa, mu gihe bakirimo kurebana bibaza ibibabayeho, Colonel Dodo yahise azana ikamyo y’amabuye ayibasuka hejuru bahita bapfa bose nta warokotse.
Iki gikorwa kikaba cyari muri wa mugambi wa Kagame wo kugabanya abantu ngo basanze mu Rwanda batitaye ku bwoko bwawe ngo kugira ngo abavuye i Bugande bazabone aho batura. Ibi muzabibwirwa n’babagore bari barashatse abo batutsi Colonel Dodo yarimburiye i Nyacyonga kandi ngo barahagaritse Genocide da!!!
Amayeri n’ubutekamutwe bwa Kagame na Dodo muri Taxi 
Muri ya gahunda ya Kagame iranga abanyagitugu yo kugenda asura abaturage abikundishaho, mu 2011 yasuye abaturage batuye n’abakorera muri Nyabugogo. Muri urwo ruzinduko, ikibazo cyo kunyunyuza imitsi abanyamatagisi gisa n’aho aricyo cyihariye iyo nama uko yakabaye ariko igiteye agahinda kikimbabaza n’uyu munsi ni uko nta gisubizo cyabonetse kuko uwakagitanze ariwe nyirabayazana.
Icyo gihe ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi muri taxi ryitwaga ATRACO (Association pour le TRAnsport en Commun). Abashoferi baregeye Kagame Colonel Dodo ko imisanzu bakwa batazi aho ijyanwa ndetse ko batazi n’uwo basaba raporo y’uko yakoreshejwe.
Kagame muri ya mayeri ye yo gukirigita ingwe (Kumenya kuguyaguya abantu barakaye bagacururuka) ku mugani wa Nyirabiyoro yahise akangara cyane Colonel T. Dodo yereka abari aho bose ko ari igisambo kandi kirenganya abaturage, mbese nk’uko yakangaye Yves Muyange wategekaga EWSA mu nama yo kwifotoza y’umushyikirano ya 2011 amutuka ngo kuki atakuyeho ubukode bwa CASHPOWER kandi babiziranyeho.
Inama ikirangira Nyabugogo, Colonel Dodo yavuze ko byose abivuyemo kandi ko akijijwe abaye umurokore ahita ashinga n’idini ku Kimironko. Mu gihe kitarenze umwaka umwe yahise agaruka ahindura ATRACO noneho bayita R.F.T.C (Rwanda Federation of Transport Cooperatives) aribyo bisobanura impuza-mashyirahamwe nyarwanda y’abatwara abantu n’ibintu.
Nibwo nyuma haherutse kuza n’ikindi cyemezo cyo kuvana mu Mujyi wa Kigali rwagati ku mihanda ifite abakiliya benshi amatagisi ya twegerane. Ibyo byakozwe hirengagijwe ko batunze imiryango yabo kandi bishyura ubukode bw’amazu n’ibindi umuryango ukenera mu buzima bwa buri munsi. Ubwo kandi ni ko uzapakirira aho atemerewe azacibwa amande ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku munsi umwe.
Uko bimeze ubu twandika iyi nkuru ni uko abashoferi bategetswe kujya batanga umusanzu urenga ibihumbi mirongo itanu buri kwezi kandi na buri munsi bagasora utabikoze ntiyemererwe gupakira abagenzi. Ibi kandi si muri Kigali gusa kuko byamaze no kugera mu duce twose tw’igihugu aho bagufatira ku nzira utwaye abagenzi basanga utaratanze iyo misanzu bakagupakuruza abagenzi bakicirwa n’izuba ku nzira cyangwa imvura ikahabanyagirira wowe ukajya kubika imodoka yawe.
Shikama irabivugaho iki ?
Ubu mu kigo abagenzi bategeramo imodoka kiri muri Nyabugogo abantu bararira ayo kwarika ntibazi uzabarenganura kandi ntibazi igihe azazira kandi ntibaniyumvisha inzira izaharurwa mu guca akarengane barimo gukorerwa.
Kubera akarengane abanyarwanda bose barimo gukorerwa, muri shikama turabona bikwiye rwose ko urubyiruko ruhaguruka rukibumbira hamwe kandi rukavuga mu ijwi ryumvikanyweho ko babyanze kandi badakeneye gukomeza gutegekwa n’agatsiko k’abanyagitugu b’abicanyi bamaze abantu.
Kwanga ubutegetsi bugukandamiza kandi bigira uko bikorwa. Banza urebe mu mutima wawe, wibaze umwanya abategetsi b’agatsiko bafitemo, nurangiza urebe mu nzu yawe umanure amafoto yabo arimo kuko aribwo uzumva ko no kwitabira ibiterane bibamagana bizashoboka. Byose biza gahoro gahoro.
Mu gusoza, shikama  turabona neza ko nta muntu ushobora kuyobora abaturage nabi ngo agire amahoro. Niyo mpamvu dusaba abanyarwanda bose kwibumbira mu mashyaka arwanya Kigali kugira ngo bahurize imbaraga hamwe bityo barandure umwishi warwo kuko nta narimwe azarwambara umugoma!!!
Mukomeze musome shikama twiyemeje gukomeza kubagezaho amakuru asesenguye kugeza ubwo ukuri kuzasimbura ikinyoma mu Rwanda rwacu twese tukarubamo nta wikanga mugenzi we kandi bizashoboka vuba!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355