Pageviews all the time

RWANDA.Umukwabo w’ifatwa ry’amapikipiki FPR ikora mu gihugu hose yifashishije inzego za Polisi y’Igihugu igamije guhohotera bene zo n’abashoferi bazitwara urimo gutuma abaturage bahera mu gihirahiro bakanazinukwa kurushaho ubutegetsi bwa Kagame n’ubundi busa n’ubugeze mu marembera.

Mu Rwanda hasanzwe hafatwa ibyemezo bidasobanutse kandi bigafatwa n’abantu batazwi ku buryo utamena uwo urega mu izina. Mvuze batazwi nshaka gusobanura ko nta nzego zizwi baba bahagarariye mu buryo buzwi kandi bwemewe n’amategeko.
Guhera kuwagatandatu ku italikiya 25Mutarama 2014, mu gihugu hose cyane cyane ku nsisiro zikunze guhagararwaho n’amapikipiki atwara abagenzi mu buryo bwo gukora tagisi hadutse imikorere idasanzwe kandi ibabaje.
Abamotari bagiye kubona babona imodoka ya polisi ubundi abaturage babatije PANDAGARI(urira imodoka) babona iraje bagasuhuza umumotari bakamutegeka kuva ku ipikipiki mu bihe ayiriho. Yamara kuyivaho bakamutegeka kuyibaha bagahita bayipakira muri iyo modoka bagatwara n’ibyangombwa byayo CARTE JAUNE bakajyana kuri Burigade.
Iki gikorwa kigayitse cyatangiye kuri uyu wa gatandatu nk’uko nabisobanuye mu gutangira iyi nkuru n’ubu kirakomeje ariko abaturage bayobewe ibyo noneho FPR irimo kubafinda kuko barayikwambura nta bindi bisobanuro bakubajije kabone n’iyo waba ufite ibyangombwa byuzuye kandi bigifite agaciro.
Igihuha cya mbere kinyagisha
Mbere y’uko tubabwira igihuha kinyagisha amashyo, kirimo gukwirakwizwa mu Rwanda hose nagira ngo mbanze mbanyuriremo ingaruka zikomereye umuryango nyarwanda mu rwego rw’ubukungu zikomoka ku ifatwa ry’amapikiiki atwara abagenzi mu rwanda hose.
Mbere na mbere birazwi ku isi hose cyangwa henshi ko burya nta muntu ushora imari atatse cyangwa adasabye ideni cyangwa inguzanyo mu kigo kiguriza imari ubundi kizwi ku izina rya banki. Ibi rero bikaba bihita biba impamvu yatuma iyo banki itongera kukwizera no kukuguriza.
Kubera ko abaturage bashobewe ubu barimo kwibaza byinshi kandi ibi bikaba bije na nyuma gato y’inkuru kuri SHIKAMA twabagejejeho yavugaga ko abasore b’i Kigali bamburwa Moto bakajyanwa ku ngufu mu myitozo ibategurira kujya kurwana muri RDF / M23.
Hari amakuru avuga ko ngo Leta ya Kigali irimo gucyeka ko abarwanyi bo muri FDLR barimo kugenda kuri za Moto mu Rwanda hose kandi bakaba bafite umugambi wo kuzajya bazikoresha impanuka ariko ibi bikaba bitari ukuri kuko abatwara amapikipiki ari abantu bazwi kandi bafite na nimero mu ishyirahamwe ASETAMORWA.
Ibi ababihakana bavuga ko bidashoboka gukoresha ipikipiki amakosa ngo bigere ku mpanua kuko utayitega birenze inshuro imwe ku munsi.
Ikinyoma cya 2 gishobora kuba ukuri
Abandi ariko muri Kigali siko babibona. Ubu ngo mu isanduku ya leta ya Kagame haba hasigayemo ubusa nk’imwe yo kwa Nyakubahwa Muzehe Robert MUGABE wa Zimbabwe. Ibi ngo bikaba biterwa n’uko kuva Kagame yafungirwa amayira muri RD Kongo yabuze ayo kwishyura amadezi yagurijwe na ba rugigana (Abazungu).
Kubera iyi mpamvu hari abavuga ko ubusanzwe umumotari afatwa akamburwa ipikipiki ari uko yakoze amakosa akomeye nko gutendeka, kwibagirwa ibyangombwa, gutwara adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Kuba rero wakwamburwa ipikipiki nta kosa na rimwe muri ibi byose biragaragara ko hari ikibazo, niko bamwe barimo gukeka muri Kigali. Kubera iyi mpamvu navugaga mu kanya y’uko nta kiri mu isanduku ya Kigali, birerekana ko hari uburyo n’amategeko mashya yadutse agamije kubyaza abaturage amafaranga byanga bikunda.
Muri urwo rwego abamotari bose bambuwe amapikipiki bazakenera kujya kongera kuzigomboza biracyekwa ko buri wese azasabwa gutanga amande twakwita umusanzu w’agahato kuko amande atangwa n’uwakoze amakosa kandi ateganywa n’amategeko akanayagenera amafaranga ahanishwa.
Ayo mayeri yose ni ukugira ngo haboneke amafaranga Leta ikoresha ku bw’inyungu z’abantu bacye cyane bashoboka. Ubu rero bikaba bikomeje kuba ingorabahizi cyane ko izo pikipiki zitarimo gukora no kwinjiza amafaranga kandi na bene zo bakaba barimo kwicwa n’inzara kuko nyine nta gafaranga kinjira namba.
Mu gusoza iyi nkuru hari n’andi makuru avuga ko, kubera ko amapikipiki menshi atwarwa n’abantu bakiri inkundarubyino babyiruka, ngo bishobora kuba ari n’umutego kugira ngo uzajya ajya gusobanuza ibirebaa n’ipikipiki ye bazajya bamujyana mu gisirikari ako kanya bigahita birangira.
Uko byamera kose, ibi byose ni ibibazo bigomba gucyemurwa kandi mu maguru mashya kandi bigomba gucyemurirwa mu mfuruka yubahiriza uburenganzira ku buzima no ku bukungu bw’umuturage w’umunyarwanda. Turakomeza kubikiurikirana uko nbwije n’uko bucyeye.
SHIKAMA tukaba twamaganye akarengane kabangamira ubukungu n’iterambere ry’igihugu kandi katibuka amateka yabanje n’ibyigeze kuba kuri KRABO Aissa KAKIRA wigeze guhagarika amapikipiki ariko nyuma akaza kwisanga zongeye kugaruka mu muhanda.
Ikindi i uko abategeka nabi bar bakwiye kwibuka iyi mvugo ngo : ”Those who do not learn from the past, are condemned to repeat it” Bisobanura ngo: ”bantu batabansa kwigira ku mateka n’ibyahise ngo babikuremo isomo, bagwa mu mutego wo kugwa mu makosa nk’ayo abo basimbuye baguyemo”.


BAZGUKETA F.

--------------------------------------------------------------------------------------------------------

PS/ NKUSI YOZEFU

urakoze muvandimwe Baziguketa kuri iyi nkuru ibabaje. Icyo ngirango mbwire inshuti za Shikama  ni uko iki kibazo cyo kwibasira ba rubanda rugufi bihanyanyariza barwana no gushaka imibereho si icya none. Kuva muri 2009, abakora amatagisi y'amagare mu mujyi wa Butare bahuye n'uruva gusenya. Barabanje babaka imisoro y'umurengera ya buri munsi, hakurikiraho kubaca gukorera mu muhanda wa kaburimbo bakorera mu muhanda w'igtaka gusa, hakurikiraho kubabwira aho bagomba kutarenga mu muhanda w'ibitaka. Haheruka kubahagarika burundu; hashira igihe bakongera bakabahamagara bati nimukorere mu bitaka; ejo bakongera bakabahagarika, bityo bityo.

Kwambara FPR hose nka Rucagu ntibibarinda gucundwa ayikoba

Aya magare, yafashaga ba Ngofero bayagenderagaho bashakisha ubuzima  hirya hino, akongera agafasha urubyiruko rw'abashomeri bayakoreshaga tutibagiwe no gufasha beneyo. Ikibabaje rero ni uko Agatsiko kari ku butegetsi gahora gacunda aba bose ayikoba bikaba bisa n'uko abanyabutare bazazinukwa burundu FPR, kuko ntiwavuga Butare utavuze IGARE kuva kera, yewe n'igihe cy'ubukoloni. Urumva rero ko noneho ikibazo cya moto kigiye gutuma ibintu bihumira ku mirari.
   

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355