Pageviews all the time

Rwanda.Umunsi wa mbere w’ishuri muri 2014 mu Rwanda utangiye ababyeyi bifashe impungenge ku ireme ry’uburezi mu gihe mu minsi mikeya Leta ishobora kwivuguruza ku cyemezo yafashe cyo guca i Gifaransa mu mashuri.

Umunsi wa mbere w’inshuri yari interuro nziza cyane yavugwaga hose ku gihugu. Iyi nteruro kandi yibutsa agaciro k’ishuri ikibanda ku bikorwa byabagaho ku munsi wa mbere wo gutangira umwaka w’amashuri mu Rwanda. Kuri uyu wa mbere taliki 06 Mutarama 2014 nibwo umwaka w’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye watangiye mu Rwanda hose.
Uburezi mu Rwanda bwagiye buhura n’ingorane zikomeye guhera ku bukoroni. Mu 1900, abazungu bagera mu Rwanda badusanganye itorero ry igihugu. Iryo torero ryari rifite uruhare rukomeye mu kwigisha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ibirebana n’indangagaciro zo mu muco wo gukunda igihugu na za kirazira.
Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika byagiye bikolonizwa n’ibihugu bo ku mugabane w’uburayi. No mu Rwanda niko byagenze kuko twakolonijwe n’abadage n’ababiligi. Ibi ariko nta wabivuga yirengagije n’uruhare rw’amadini nka Kiliziya Gatolika n’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi kimwe n’abaporotesitanti.
Aba banyamadini n’abakoloni bazanye amashuri bigisha abanyarwanda. Kiliziya Gatolika yibandaga ku kwigisha mu kiratini kandi byarumvikanaga kuko rwari rwo rurimi rw’i Roma(Vaticani) kandi rwagombaga gukoreshwa mu nyungu za Kiliziya kuko mubigaga mu iseminari aribo hagombaga gutoranywamo abazaba abapadiri(abasaseridoti) mu Rwanda kandi ntiwari kuba padiri utazi umuco wa Kiliziya.
Igifaransa cyagize amateka mu Rwanda: Kubera ko ababiligi iwabo bavugaga i gifaransa, byatumye gihinduka ururimi rwo kwigirwamo mu Rwanda. Kugera mu 1994 amasomo yose y’ubumenyi mpuzamahanga mu Rwanda yigishwaga mu gifaransa haba muri za kaminuza no mu mashuri yisumbuye ariko ntibyari bikuyeho ko n’icyongereza cyigishwaga ariko mu mashami yihariye nk’indimi.
Kubera ko abanyarwanda bafashe ubutegetsi mu 1994 bavuye i Bugande bavugaga i cyongereza, bageze ku butegetsi abana babo bananiwe kwiga mu gifaransa biba ngombwa ko bahindura integanyanyigisho bazikura mu gifaransa bazishyira mu cyongereza.
Icyi cyongereza cyateje ibibazo mu burezi mu Rwanda ku buryo bitazapfa koroha kubibonera ibisubizo birambye. Kubera ko n’ubusanzwe icyongereza n’igifaransa bitandukanye cyane haba mu mvugo, mu myandikire ndetse no mu kibonezamvugo, ibi bikajyana n’uko igifaransa gikomera cyane naho icyongereza kikoroha, abanyarwanda bamwe bisanze badashobora gukoresha izo ndimi zombi mu gihe kimwe mu kazi ka buri munsi.
Ubundi abahanga mu ndimi bavuga ko igifaransa ari ururimi rw’ubumenyi n’intiti mu gihe icyongereza ari ururimi rw’ubucuruzi n’induruburi za ba rwiyemezamirimo bikorera ku giti cyabo. Ikindi kibazo cyabayeho mu Rwanda ni uko dukurikije igenamyitwarire, bitapfa korohera umuntu ugeze mu myaka 50, 60 y’amavuko kwiga ururimi rushya ngo arumenye nk’uko umuto yarwiga.
Icyongereza kandi cyabaye iturufu ikomeye yo kwigizayo bamwe batacyumva kuko mu itangwa ry’akazi mu rwanda ibizamini by’akazi kugeza na magingo aya bitangwa mu cyongereza haba mu kizamini cyanditse n’ikizamini cy’ikiganiro (interview) bityo bikaba byarahindutse uburyo bwo guha akazi abavuye i Bugande bashobora kukivuga n’ubwo benshi muri bo batanashobora kucyandika bakurikije amategeko mpuzamahanga y’imyandikire y’indimi.
Niba ugiye mu kizamini cyo gupiganira umwanya w’akazi bakakibaza mu cyongereza kandi wowe ukoresha i gifaransa, birumvikana ko uhita wiyirukana bityo ukaba wambuwe amahirwe y’umwenegihugu ku maherere.  
Icyongereza cyayobeye bamwe : Hari bamwe mu bahanga mu byo kwigisha bavuga ko umuntu uzi i Gifarasna bishobora kumworohera kuvuga icyongereza. Ariko abo bahanga bakomeza bavuga ko abantu bazi icyongereza bibakomerera cya kumenya igifaransa ahanini bitewe n’impamvu nasobanuye hejuru.
Kubera ibi bibazo byombi, ubu usanga hari abarimu bamwe bahitamo kwigisha mu gifaransa nyuma bakazabaza abanyeshuri ibizamini mu cyongereza kuko Leta yategetse ko amasomo yose agomba gutangwa mu cyongereza. Iyi ngorane igaragara cyane ku barimu bakuze cyane mu myaka kandi byakozwe mu rwego rwo kutabirukana ngo bamburwe akazi.
Ururimi rw’abatsinze narwo mu bibazo : Kubera ko icyongereza aricyo kigishwamo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, cyane cyane ku barimu bigisha mu gifaransa bakabaza mu cyonereza bisaba ko gukosora icyongereza ugomba kuba ucyumva kandi mu mategeko agenga iyiga-ndimi nta kuntu wavuga ko ururimi urwumva neza ngo unanirwe kuruvuga ngo urwigishemo. Iki kibazo nkaba mbona gkwiye kuzakorwaho ubushakashatsi kugira ngo harebwe icyakorwa kuko umunyeshuri wigisha atakumva ukuntu umukosora mu rurimi udashobora kuvuga imbere yen go akumve.
Politiki y’uburezi irenganya bamwe igakiza abandi : Abasesenguzi basanga bitari ngombwa ko Leta ihindura ururimi rwo kwigishirizamo mu gihugu ko ahubwo byari kuba byiza bikozwe mu bundi buryo kandi byari gushoboka bityo abenegihugu bose bakabona uburezi bwiza bukwiye kandi bufite ireme.
Icyari kuba cyiza ni uko bari kurekeraho igifaransa bakongeramo n’icyongereza noneho buri wese akiga mu rurimi rumworoheye kandi ibi iyo bikorwa byari gutanga umusaruro ushimishije ku gihugu cyose. Kubera icibwa ry’igifaransa ryakomeje kutavugwaho rumwe, ibi kandi sibyo gusa byazambye kuko n’ururimi rw’ikinyarwanda rwahangirikye nk’aho bagiye bahindura zimwe mu nyito z’iknyarwanda ku buryo bamwe badasobanukirwa.
Ingengo y’imari mu mu kiguzi cy’integanyanyigisho : Mu igenamigambi biba bikwiye ko habaho ibitabo abanyeshuri bigiramo hakabaho n’ibitabo abarimu bakuramo amasomo bigisha abanyeshuri. Nyuma ya genocide ya 1994, mu Rwand hari ibitabo byinshi byanditse mu gifaransa. Mu mugambi wo guhindura ururimi rwo kwigishwamo birumvikana ko hagombaga no gucapisha (kwandikisha) ibitabo byo mu cyongereza.
Kwandikisha ibitabo byo byarakozwe aiko kuko ibyinshi byaguzwe mu mahanga nko mu Buganda, icyo gikorwa cyirengagije cyane umuco w’u Rwanda ku buryo ubona abana biga basa n’abiga iby’imahanga kuruta kubihuza n’umuco w’abakurambere.
Amakuru n’amateka bigaragza ko mu gihe u Rwanda rwarimo gushyiraho gahunda yo kwigisha mu cyongereza i Parsi bashobora kuba barabarebye igitsure kuko byajyanye no kugabanya umusanzu u Rwanda rwatangaga muri Phrancophonie ariwo muryango uhuza bihugu bivuga igifaransa. U Bufaransa bwo bwifuzaga ko u Rwanda rukomeza kwigisha mu Gifaransa ariko impamvu nasobanuye hejuru zituma bidashoboka.
Kuzana icyongereza mu mashuri mu rwanda byatumye Amerika, u Bwongereza na Commonwealth ariwo muryango uhuza ibihugu byakoronijwe n’ubwongereza barusamira hejuru ariko bikaba bitarumvikanye ukuntu u Rwanda rwinjiye muri Commonwealth kandi mu mateka bizwi neza ko u Rwanda rutarakoronijwe n’u Bwongereza bikaba bikekwa ko rwajyanywemo n’inyungu za politiki kuko u Bwongereza na Amerika ari inshuti magara.
Kubera ko abantu bakomeje kugaragza ko abantu biga gusa mu cyongereza batagira ubumenyi bungana n’ubw’abiga mu gifaransa, ibyo bikiyongeraho ko n’u Bufaransa nyuma y’aho bwongeye gufungura ambasade yabwo mu rwanda bwakomeje kugaragazako rwa rurimi rwabo rwigeze kugira ijambo rikomeye i Kigali rukwiye kugaruka, hari amakuru avuga ko i gifaransa kigiye kongera kwigishwa mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza.
Amakuru aragaraza ko ariko nikinagaruka gishobora kutazigishwa nk’ururimi rw’ubumenyi rubumbye amasomo yose ahubwo ko amasomo azakomeza gutangwa mu cyongereza noneho igifaransa kikazigwa nk’amasaha atatu (3) mu cyumweru muri buri shuri kandi ayo makuru aravuga ko kizigishwa mu cyiciro rusange gusa abo mu mashami bagakomeza kwiga byose mu cyongereza. Ni ukubitega amso tukareba aho byerekera.
Mu gusoza wababwira ko ubu ibipimo byinshi bitandukanye byerekana ko ireme ry’uburezi mu Rwanda ryagabanutse cyane ahanini bitewe no guhindagura integanyanyigisho hato na hato ku nyungu za bamwe bityo abandi bakabihomberamo. Igihugu gifite uburezi busesenguye neza nicyo gihugu cyiba cyizeye ejo hazaza heza.
Turasaba abategura integanyanyigisho ko bakwiye gukoresha indimi zombi ku buryo bungana kandi turasaba n’ibigo bishinzwe gukoresha amapiganwa yo gutanga akazi ko nabo bakwiye kwita kuri izi ndimi zombi kuko n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu rivuga ko idimi zikoreshwa mu Rwanda ari ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza.  

GATENDO A.
shikama/shikamaye   
   

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355