Pageviews all the time

Taliki 25 Mutarama mu mateka y’isi yaranzwe n’ibintu bikomeye. Ibihangange byaravutse, ibihangange byaratabarutse.


  AMATEKA
817 : Pascal I yimikiwe kuba papa
1494 : Alphonse II yabaye umwami wa Naples.
1635 : Hashinzwe inteko y’ururimi n’umuco mu Bufaransa(fondation de l’Académie française) yashinzwe na Karidinali Richelieu


1802 : Havutse Repubulika y’u Butaliyani
1881 : Thomas Edison na Alexander Graham Bell bashinze sosiyete ikora ibijyanye n’amatelefone bise Oriental Telephone Company.
1915 : Alexander Graham Bell yatangije gahunda ya serivisi za telefone zafashwe nka mpuzamigabane hari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Graham Bell wari mu Mujyi wa New York yahamagaye anumvikana na Thomas Watson wari i San Francisco.
1918 : Ukraine yabonye ubwigenge mu gihe yari ikoronijwe n’u Burusiya.
1919 : Hashinzwe urugaga rw’ibihugu (League of Nations), hari nyuma y’intambara ya mbere y’isi
1931 : Mahatma Ghandi yararekuwe
1949 : David Ben Gourion yabaye Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli
1957 : Cachemire yafashwe n’u Buhinde

1961: U Rwanda Rwabonye Ubwigenge Bucagase( Autonomie Interne)
1971 : Idi Amin Dada yabaye Perezida wa Uganda.
1981 : Jiang Qing, umugore wa Mao Zedong yakatiwe kwicwa
1995 : Igihugu cy’u Burusiya cyagabye ibitero by’ibisasu byo mu bwoko bwa rocket muri Norvege biturutse ku ikosa ryo gukorera ubushakashatsi Abanyamerika byakozwe na Black Brant XII.
1996 : Józef Oleksy wari Minisitiri w’intebe wa Pologne yeguye kubera gushinjwa ubutasi
1998 : Mu ruzinduko Papa Yohani Pawulo II yagiriye muri Cuba, yasabye ko harekurwa imfungwa za politiki yongeraho ko hakwiye kuba impinduka za politiki ubwo icyo gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageregezaga gushyira mu muhezo iki gihugu.
1999 : Muri Columbia habaye umutingito wibasiye u Burengerazuba bwa Columbia uhitana abantu bagera ku 1000.
2003 : Itsinda ry’abantu baturutse i London mu Bwongereza ryerekeje i Bagdad muri Iraq rigiye kwamagana ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ingabo bari bafatanyije mu bitero byibasiye tumwe mu duce twa Iraki, iki gikorwa kibukwa nka 2003 Invasion of Iraq.
2006 : Umusifuzi wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Mexico Juana Barraza yatawe muri yombi azira icyaha cyo kwivugana abagore icumi.
2010 : Indege yo mu gihugu cya Ethiopie, Ethiopian Airlines Flight 409 yakoreye impanuka mu Nyanja ya Mediterane nyuma y’igihe gito ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Hariri i Beirut, ihitana abagera kuri 90.
2011 : Mu Misiri hatangiye gututumba impinduramatwara bihereye ku myigaragambyo, gusuzugura amabwiriza, ihagarika akazi ry’abakozi n’ibindi bikorwa byagaragaye cyane mu mijyi ya Cairo na Alexandria.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1477 : Anne de Bretagne, umwamikazi w’u bufaransa
1627 : Robert Boyle,umuhanga mu mibare ukomoka muri IRLANDE
1928 : Edouard Chevardnadze, perezida wa Géorgie.
1933 : Cory Aquino, perezida wa Philippine
1937 : Ange-Félix Patassé, perezida wa Centrafrique
1980 : Xavi Hernández, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne
1984 : Robinho, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Bresil
1937 : Ange-Félix Patassé, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Central Africa, wabaye na Perezida w’iki gihugu.
1938 : Shotaro Ishinomori, Umuyapani wanditse inkuru zishushanyije mu buryo bwa Manga.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
844 : Grégoire IV, papa
1952 : Sveinn Björnsson,perezida wa mbere wa Islande
2005 : Nettie Witziers-Timmer, Umudage wakinaga imikino ngororangingo yo kwiruka (atletisme).
2010 : Ali Hassan al-Majid, wari Minisitiri w’ingabo mu gihugu cya Iraq, yigeze no kuba umuyobozi mukuru w’igisirikare.

BAZIGUKETA F.
Shikama Ye








No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355