Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Abemera ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda kimwe n’abandi bayikunda bakanayitangira ; nibayigire ku mavi kuko umugambi wa Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME wo kuyirimbura awugejeje aho Shitani yishima igakwenkwenuka!!/ Padiri Nzahoranyisingiza


                        Iyi nyandiko yasotse bwa mbere kuri Shikama kuri 7/2/2014
Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo arikiyepisikopi wa Kigali
Ntiyigeze acana uwaka na Kagame. Soma hasi aha wumve icyo bapfuye
Mu mateka y’u Rwanda ni bike cyane wakwandika cyangwa ngo ugire ikiganiro kirekire kibyerekeye utagaragaje uruhare rwa Kiliziya Gatulika mu mibereho y’umuryango nyarwanda. Ibi biterwa n’uko Kiliziya Gatulika igera mu Rwanda mu 1900 yasanze abanyarwanda ari abaturage rwimbyi bari bambaye ishabure,...
Musinga vers l'exil
Hari muri 1931Musinga aciriwe i Kamembe nyuma akajyanwa
 i Moba muri RDC, ari naho yaguye.
Muri icyo gihe basesekaraga mu rwa Gasabo, basanze u Rwanda rutwarwa n’umwami YUHI V Musinga. Uyu mwami yananiranywe n’abazungu mu mashyi no mu mudiho biza no kugera aho bamuciriye i Moba muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Kubera ko Musinga yakundaga u Rwanda cyane kandi akanga abazungu, bamusabye kwigira batisimu i Kabgayi arabyanga avuga ko Imana y’abanyarwanda azi ari Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo na Nyabingi abanyarwanda bajyaga gusengera mu Birunga mu Ruhengeri.

Byamaze kunanirana abazungu barufata ku gahato niko kwikundisha ku mwami Rudahigwa bamurushya umukubabibero kuko yigiye batisimu imyaka n’imyaniko( hari abavuga 15 abandi 16) muri Bazilika i Kabgayi ngo azakunde abatizwe abayoboke bigera n’aho abitirira college yaragijwe Kirisitu Umwami iherereye i Nyanza ya Butare kandi Musenyeri Léon Paul CLASS wa Kabgayi muri icyo gihe amubyara muri batisimu.

File:Bishop Leon Classe.jpg
Musenyeri L. P. class muri 1922
Uyu niwe wumvishije Leta Mbiligi
ko abatutsi aribo bashobora kuyobora

Kubera ko icyo gihe abazungu baza mu Rwanda bazanye idini rishya ryitwa Kiliziya Gatulika, barizananye n’ibihendabana bimwe na bimwe umuntu atatinya kwita ibirebana n’amajyambere ariko bihishe inyuma akaga n’umwiryane.

Abo bapadiri bera baje no kuba abasenyeri bategetse Kagayi nka Leon Paul Class, Laurent Deprimos, Andrea Perraudin, Frere Adelphe Keiling wubatse bazirika ya Kabgayi bajyaga baha abaturage baturiye Kabgayi ndetse n’ahandi hatandukanye imyenda yo kwambara, bazanye isukari, badukana inkweto abantu baragenzaga ibirenge, badukanye ibitaro n’amavuriro, badukanye amata y’ifu n’ibikorwa byo gufasha abakene ku buryo byageze aho abaturage bakisanga batagishobora kwitandukanya na Kiliziya Gatulika bazanye n’amashuri.




Baptême de Rudahigwa avec son parrain Pierre Ryckmans
Rudahigwa abatizwa
Ibitabo dusoma ndetse n’ibyo twibonera mu isesengura ryacu rya buri munsi muri SHIKAMA bitwereka ko mu 1959 Kiliziya Gatulika yari igishyitsi kitanyeganyezwa mu Rwanda. Nyuma gato byaje kuzamba aho abatutsi bahunze igihugu bamwe muri bo bakaba baragiye bahonda agatoki ku kandi bavuga ko bameneshejwe n’abapadiri.

Kagame kwanga Kiliziya Gatulika yabyonse mu mashereka ???
Iteka mpora nisegura kuko nkunda kuvuga ko nzi neza rwose ko Kagame ari Perezida w’u Rwanda ariko akaba ari umuntu udasanzwe kuri njye kuri ubu n’igihe nzaviramo umwuka. Mu 1959 abatutsi bamwe bahunga Kagame niba yari afite imyaka myinshi ntiyarengaga ibiri cyangwa itatu.

Ibi bisobanuye ko bahunga bajya mu Buganda, Kagame atari azi ibirimo kuba kuko nyine yari uruhinja. Mu 1990 bamaze gutera, Kagame yababwiye ko nibagera mu Rwanda bazasenya Kiliziya Gatolika ku buryo nta tafari rizasigara rigeretse ku rindi.

Mbere yo gusesengura iyi mvugo ngo turebe ko yaje koko kuba ingiro nk’uko ariyo ntero yiyitiriye mu matora ya Perezida yo muri 2010, dukwiye kubanza kwibaza ibi bibazo bikurikira : Ni nde wabwiye Kagame ko ari abapadiri babamenesheje ? Ese ni umubyeyi we? Ndavuga umukecuru we kuko bahunze amuhetse !!!
Ese Kagame hari amateka yihariye yaba yarize mu mashuri arebana kandi asesengura ubugome Kiliziya Gatulika yaba yaragiriye umuryango nyarwanda ngo ayivune azi n’icyo ayihora mu by’ukuri? Ese koko Kagame yaba yarihimuye kuri Kiliziya Gatulika ku buryo bwamunejeje?
Ese kagame azi Kiliziya Gatolika icyo aricyo? Ese ubundi Kiliziya Gatolika ishobora gusenyuka burundu ibunaka ntizongere kuhagaragara?

Ibi bibazo byose kimwe n’ibindi nawe wakongeraho nibyo tugiye kunyuramo dusesengura tubereke ukuntu umugambi wa Kagame wo gusenya Kiliziya Gatulika mu Rwanda ugeze aho Shitani yishima agaseka ariko igishimishije kikazaba ko nta muntu ushobora gusenya Kiliziya ngo ayishobore bityo Kagame akaba arushywa n’ubusa kuko atazayirimbura.

Muri Kamena 1994, Bazilika nto ya Kabgayi yagombaga gusenywa Imana ikinga ukuboko
Amateka, ibibazo n’ingorane by’u Rwanda ni byinshi cyane ku buryo kubyandika ari ukugenda umuntu avunguraho gacye gacye. Hari kuwa kane ku italiki ya 02 Kamena 1994. Ku isaha ya saa tanu z’amanya nibwo Inkotanyi zasesekaye i Kabgayi zihazanye umuvumo n’umuzimu n’uyu munsi ukihabunga.

Bakinjira muri Eveche ni ukuvuga aho Musenyeri atuye basanze ari mu gitware. Mbere gato ariko y’uko bahagera, Colonel Theoneste BAGOSORA yari yabwiye Musenyeri NSENGIYUMVA Visenti wa Kigali na Musenyeri RUZINDANA Yozefu wa Byumba kumanuka bakajya i Kabgayi.

Impamvu ngo yari ukugira ngo begere Musenyeri NSENGIYUMVA Thadeyo wa Kabgayi bityo bagendere hamwe muri kajugujugu BAGOSORA yagombaga kuboherereza ikabajyana muri Zaire kwa Mobutu. Ubwo rero Inkotanyi zahasesekaye kuwa Kane taliki 02 Kamena kajugujugu yagombaga kuhagera bucyeye ni ukuvuga kuwa gatanu taliki 03 Kamena 1994.

Tugarutse ku Nkotanyi na Kabgayi, Kagame yahamagaye IBINGIRA na KABANDANA Innocent ubu yagororeye kuba ushinzwe umutekano muri ambasade y’u Rwanda muri Amerika abasaba ko bagomba gutega ibisasu Bazilika ya Kabgayi bakayisenya. Kagame utagira ikintu na kimwe atinya mu buzima bwe yabivuze nta ngingimira nta n’umutima umucira urubanza.

IBINGIRA na KABANDANA bamusubije ko ari nini cyane ku buryo ibisasu bafite bitayitura hasi uko yakabaye, Kagame abasubiza ko aboherereza ibindi bibombe ngo kuko agomba kwishyura abo bazungu n’abo bahutu b’abapadiri b’abanyarwanda babateye kumenengana bakajya mu Bugande. Yibagiwe ko abo bari bataravuka ubwo yahungaga!

Tito RUTAREMARA wize wari usobanukiwe ibirebana na Kiliziya ngo yabwiye Kagame ko nasenya Bazilika ya KABGAYI atazamara kabiri ku butegetsi niko gukunda aratuza ariko yatuje adatuje kuko na magingo aya akiritsira. Muri iyi nkuru kandi gusa turabibutsa ko i Gakurazo Gagame yamariye umujinya mu basenyeri yagiye kuhicira ari nabo navugaga bahushijeho umunsi umwe indege yagombaga kubahungishiriza muri Zaire. Umunsi nturengwa!!!

Maneko za FPR na Kagame muri za Paruwasi Gatolika no mu Miryango-remezo
Muri ya mayeri ya FPR, Kagame akigera mu butegetsi yihutiye gusaba ko abasore bo mu bwoko bw’abatutsi bavuye i Bugande bakwitabira kwiyegurira Imana mu rwego rw’abasaseridoti ngo kugira ngo babashe kuneka no kuyobora neza Kiliziya y’u Rwanda. Ibi kandi byagezweho kuko abapadiri bayobora amaparuwasi hafi ya yose muri Diosezi Gatulika ya Butare bavuye i Bugande.

Mu nzego zose za kiliziya byagenze uko kugeza no ku bagombaga kugirwa basenyeri ubu benshi ni abatutsi bakora ibyo Kagame ashaka naho amadiyosezi agitegekwa n’abahutu bagikanyakanya bahindutse ibiragi ibi bitanashobora gukopfora ngo ruve mu kanwa.

Aba ngo bariho baraburanishwa bashinjwa
 ngo kwaca abasenyeri i Gakurazo: ubu bose
 bafite imyanya ikomeye muri RDF !
Amakinamico ya Kagame turayarambiwe
Izi maneko za FPR kandi uzisanga hose kugera no mu miryango remezo kuko aribwo buryo bwanatumye intwarane zimenyekana FPR ikazihindura igikoresho cyo kugira ngo ifungire mu rugo Musenyeri NTIHINYURWA Thadeyo utegeka arikidiyosezi ya Kigali ubu twandika iyi nkuru. Turabigarukaho mu kanya!!!


Musenyeri Ntihinyurwa na Kagame ntibacana uwaka !!!
Mbere y’uko tubabwira ibyo bapfa n’ubwo bidafashije, nagira ngo SHIKAMA ibanze ikubwire kandi igutekerereze Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA uwo ariwe : Uwaje kuba Musenyei NTIHINYURWA Tadeyo yinjiye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda ku italiki 17 Nzeri 1965, akaba ari Nimero 571 ku rutonde rw’uko bagiye bakurikirana mu kujya kwiga mu Nyakibanda uhereye igihe yashingiwe.

Mu mwaka w’1970, nibwo NTIHINYURWA Tadeyo yahawe ubusaseridoti. Mu biganye nawe mu ishuri rimwe mu Nyakibanda kandi bakaba ari inshuti zikomeye bakanaherwa ubusaseridoti mu mwaka umwe barangije mu 1970 harimo : Uwaje kuba Musenyeri wa Byumba ariwe Serviliani NZAKAMWITA, Uwaje kuba Musenyeri wa Gikongoro Musenyeri MISAGO Augustin, NDINDIRIYIMANA Augustin waje kuba Minisitiri ku ngoma ya Habyarimana, n’abandi,…

Mu 1994 FPR ifata ubutegetsi, NTIHINYURWA Thadeyo yari Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu. Bakomeje kumushinja ko yagize uruhare muri Genocide ariko andi majwi akavuga ko ari munyangire y’abavuye i Bugande biza no kugera n’aho Vatican ihamagara Kagame imuha gasopo ariko n’ubu ntiyumva ndakanyagwa!

Nyuma ya genocide, kubera ko kiliziya y’u Rwanda yari yasenyutse, abasenyeri n’abapadiri barimburiwe i Gakurazo, abandi barahunze abandi bari abatutsi barishwe muri genocide, Papa Yohani Pawulo II yafashe icyemezo cyo kuvana Musenyeri NTIHINYURWA Thadeyo i Cyangugu amugira arikiyepisikopi wa Kigali.

Kagame mu mugambi mubisha wo gusenya Katedarali yitiriwe Mut. Mikayire i Kigali
Mu 1994, Kagame yaje gutura mu icumbi ryagenewe guturwamo n’umukuru w’igihugu. Akihagera ntiyigeze abaza cyangwa ngo asobanuze impamvu bubatse Katedarali Mutagatifu Mikayire ngo iturane n’icumbi rya Perezida ngo nibura bamuhe ibisobanuro yamaze no kumva iyo byerekera.

Kubera ko iyo uri mu biro kwa Musenyeri NTIHINYURWA uba ureba kwa Kagame munsi yawe uhari hejuru cyane ahanini bitewe n’uko kwa Musenyeri hari etages 2 mu gihe kwa Kagame ari inzu isanzwe imwe kandi iri munsi y’umukingo, Kagame yategetse ko Musenyeri agomba kwimuka yanze akunze kandi na Katedarali Saint Michel igasenywa.

Musenyeri NTIHINYURWA utajya aripfana yahise amusubiza ko bidashoboka ndetse ko aho kugira ngo Cathedrale yimuke ahubwo Kagame ariwe ukwiye kwimuka. Ubwo intambara y’ubutita iba iratangiye. Kagame yasabye ko babaha inshumbushanyo y’amafaranga yose bashaka ariko Musenyeri NTIHINYURWA avuga ko amategeko ya Kiliziya atabiteganya kandi ko Kiliziya Gatulika nta mafaranga ya Kagame ikeneye kuko atayiyarusha!!!

Amakuru twabashije kugeraho atugoye cyane aremeza ko ikibanza Perezida Kagame atuyemo munsi yo kwa Musenyeri mu Kiyovu atari n’icya Leta ko ahubwo ari igice cy’ikibanza cyo kwa Musenyeri. Muti ese byagenze bite : Kubera ko Musenyeri wa Kigali muri1994 NSENGIYUMVA Vincent yari inshuti magara na Habyarimana,

Yamusabye ko yaza bakegerana amuha ikibanza bahubaka inzu y’icumbi ry’umukuru w’igihugu ariko ubundi mu mategeko bikaba byanditse ko aho perezida atuye ari ubutaka bwa Arikidiyosezi ya Kigali bikaba byumvikanisha ko Kagame nta mpamvu yo kuburana afite kuko umunsi umwe Kiliziya ishatse yamuturumburamo akajya gutura mu nka ze ziri ku kiyaga cya Muhazi mu ntara y’Iburasirazuba, aho yikebeye imisozi, ibibaya, n'igice cy'ikiyaga cya Muhazi.

Baranapfa ikibanza kiri imbere y’Urugwiro ku Kacyiru
Indi dosiye yateje ibibazo hagati y’ibi bihangange bibiri ni iyubakwa ry’ikibanza cya arikidiyosezi ya Kigali kiri ku Kacyiru imbere y’Urugwiro arirwo biro Perezida akoreramwo. Nk’uko nabivuze, kubera ko Kagame ahantu hose ari adashaka kumva no kubona igisa na Kiliziya Gatolika iruhande rwe uwo mushinga waburijwemo.

Icyo kibanza kinini cyane cyagombaga kubakwamwo Cathedrale ya Kigali kugira ngo yunganire iya Mutagatifu Mikayire bitewe n’uko ari ntoya. Ariko ibi byumvikane neza. Nta gahunda yo gusenya Katedarali ya Mutagatifu Mikayile yari ihari kuko amategeko ya Kiliziya nta na rimwe yemera ko Kiliziya yasenywa kabone n’iyo yaba ari ntoya.

Iyo ari ntoya hubakwa iyisumbuyeho ariko nayo igahama aho kugira ngo ikomeze kuba urwibutso rw’amateka ya Kiliziya mu bihe byahise. Dusubiye ku Kacyiru imbere y’Urugwiro, Leta ya Kagame yanze ko naho bahubaka ubu bikaba byarayoberanye mu mashyi no mu mudiho hagati ya Kagame na Myr Ntihinyurwa.

Musenyeri NTIHINYURWA wa Kigali ubu abayeho nk’imfungwa
Kubera ukuntu Kagame yanze kandi akarwanya guturana na Arikiyepisikopi wa Kigali kandi ariwe wahamusanze, hari amakuru avuga ko Intwarane za Yezu zaba zaraguriwe kugira ngo zikorere imyigaragambyo hafi yo kwa Kagame mu rugo byitwa ko zimuzaniye ubutumwa bumubwira ko intambara ikomeye cyane igiye kuba mu Rwanda.

Musenyeri Ntihinyurwa
Amakuru ateye agahinda twaraye tubonye yerekana ko uwo mupangu wakozwe na FPR kugira ngo iyo myigaragambyo y’intwarane igaragare nk’uburyo Kagame yakongera imbaraga n’ibyemezo bigayitse mu kurwanya Musenyeri NTIHINYURWA bityo hafatwe ingamba zo kumwimura ku ngufu yanze akunze.


Kubera iturufu y’izo ntwarane, ubu kwa Musenyeri NTIHINYURWA hararinzwe bikomeye kandi hose hagoswe n’abajepe barinda Kagame ku buryo nta we ucyemerewe kujyayo uko yiboneye. Uturutse haruguru kuri Ketadarali ugaca kuri BNR ugatambika munsi yo kwa Kagame ahagana kwa padiri Mukuru hose hagoswe n’abajepe kandi bafite uburakari budasanzwe.

Byakozwe mu rwego ngo rwo gukumira no guha gasopo abantu bose biha gutinyuka kuzana akajagari kwa Perezida bitwaje intwarane za Yezu ariko nk’uko SHIKAMA tuba twabikurikiranye, babikoze mu rwego rwo kuburagiza Musenyeri NTIHINYURWA kugeza ubwo azumva nta kindi cyamushobokera uretse kwimuka akahava yanze akunze. Akaga kaba kenshi!!!

N’iki gitera Kagame kubangamira Kiliziya Gatolika?
Mu busesenguzi bwanjye, nk’umuntu usobanukiwe cyane ibya Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’imibanire yayo na Leta, nta kibi Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yahemukiye Paul KAGAME ahubwo niwe wayihemukiye bikomeye akaba asanga aramutse yumvikanye nayo yaba yemeye ibyaha yayikoreye kandi atabishaka.

Kagame agomba kwibuka ko ise Rutagambwa yari yaraguriwe na Padiri Mukuru kuri Paruwasi mu Byimana icyuma cyasyaga amasaka kandi bamuhaye n’inzu icyo cyuma cyabagamo na n’uyu munsi iyo nzu iracyahari bikaba ikimenyetso ko Kiliziya yagiriye neza se kandi mpamya ko iyo se aba akiriho yari gushimira Kiliziya iyo neza yamugiriye.

Mbona impamvu ya mbere ituma Kagame akomeza kwibasira Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ari ikimwaro n'ipfunwe by’uko yayihemukiye ku buryo ntaho yahera ayisaba imbabazi. Iki nicyo kimutera kuburagiza Musenyeri Ntihinyurwa. Iyi nyandiko ihise inyibutsa wa mugani uvuga ko ingwe ikurira umwana ikakurusha uburakari.

Ibi ariko bisa n’ibitazamushobokera kuyisenya burundu kuko urebye uko Kiliziya yubatse byagorana kwemeza ko hari uwayisenya ngo ayishobore ku buryo itakongera kubyuka. Ikibabaje ni uko abantu bose bakoze amakosa menshi kugira ngo bakomeze kuyaryamaho no kwerekana ko byari ngombwa bakomeza gukangata no guhahamura abo bayakoreye kugira ngo batazabatinyuka.

Imbere muri Kiliziya naho biracika nko ku Rucuncu!!!
Nyuma y’ibyo tubabwiye hejuru ahangaha, twakongeraho ko ubu Kiliziya y’u Rwanda yapfapfanye ku buryo burenze urugero. Ibi bikaba byerekanwa n’uko iterwa nayo ikitera aka wa mugani ngo usenya urwe umutiza umuhoro.

Mu Madiyosezi icyenda ari mu Rwanda hose ni mu bibazo gusa. Ubusanzwe mu mategeko ya Kiliziya Gatulika buri Mupadiri agenerwa amafaranga azwi ku nyito ya INTENTION DE MESSES ni ukuvuga igihembo agenerwa cy’uko yasomye Misa buri kwezi.

Iki gihembo kigenwa n’Umwepiskopi ariko nta na hamwe gishobora kujya munsi y’ibihumbi Mirongo ine by’amafaranga y’u Rwanda. Hari Abansenyeri bamara nk’amezi atanu, atandatu bataraha abapadiri babo aya mafaranga kandi niyo padiri akuramo ayo agura isabune, amavuta yo kwisiga, umuti woza amenyo,…

Hejuru y’iki gihembo hari abapadiri baba bameze nk’ibigirwamana muri Diyosezi zabo kubera indi mirimo ikomeye bakorera Kiliziya ku buryo bahembwa za miliyoni abandi barara ubusa muri za paruwasi bakagera aho bajya gusangira urwagwa n’abaturage ku dusanteri. Ingero turazifite nyinshi!!!

Ubwo tuvuze abapadiri bakomeye cyane reka tubabwire abo ari bo mu Rwanda munabamenye kuko nta kibi kirimo cyane ko n’iyo myanya y’ibikomerezwa atari bo bayihaye bayikebewe na ba shebuja aribo ba Musenyeri babo cyangwa bigeze kuba ba Musenyeri babo mu gihe baba batakibabereye abashumba.

Duhereye muri Diyosezi ya Butare itegekwa na Musenyeri RUKAMBA Philipo ukomoka mu bwoko bw’abatutsi akaba avuka i Zaza i Kibungo akaba ari na mwishywa wa Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI, muri iyi Diyosezi hari Padiri Dr GAHIZI Jean Marie Vianney utegeka Universite Catholique du Rwanda iherereye i Save. Padiri Dr GAHIZI JMV ahembwa Miliyoni ebyiri ku kwezi (2, 000,000 Rwf).

Tuzamutse muri Diyosezi ya Kabgayi itegekwa na Myr MBONYINTEGE Simaragidi nawe wo mu bwoko bw’abatutsi, turahasanga Padiri Dr KAGABO Vincent utegeka ICK uhembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani ku kwezi (1, 800,000 Rwf).

Tugiye muri Diyosezi ya Ruhengeri itegewa na Musenyeri HAROLIMANA Vincent, dusangayo Padiri Dr NIYIBIZI Deogratias utegeka INES Ruhengeri uhembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu buri kwezi.

Tugiye muri Diyosezi ya Byumba kwa Musenyeri NZAKAMWITA Seliviriani dusangayo Padiri Dr NYOMBAYIRE Faustin utegeka IPB – Byumba uhembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda (1, 900,000 Rwf). Uyu we afite n’agashya kuko ibiryo arya bidatekerwa mu Rwanda kuko bituruka i Berilini mu Budage. Ubihakana azabaze abapadiri bajya kumusura niko ababwira kandi nanjye naramusuye aranabingaburira ndumirwa.

Tugiye muri Diyosezi ya Kibungo ubu ifite Musenyeri mushya KAMBANDA Antoine, dusangayo Padiri Dr KAREKEZI Dominiko utegeka INATEK Kibungo uhembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu buri kwezi (1, 500,000 Rwf). Maze bakarenga bakavuga ko padiri ari nk’undi ? Iyi mvugo itariyo niyo ubu irimo gucamo ibice abapadiri mu Rwanda.

Ubwo kandi ntituvuze abapadiri bayobora amashuri yisumbuye y’amadiyosezi yabo kuko Padiri yigenera umushahara aho usanga hafi ya bose yahembwa nako bigenera ibihumbi magana atanu by’igihembo buri kwezi. Ibi bihembo by’umurengera kandi byiyongeraho n’andi mahirwe (avantages mu kazi).

Ibi kandi biriyongeraho ko Abasenyeri benshi ari abatutsi bityo FPR ikabajya mu matwi ibabuza kohereza abapadiri b’abahutu kwiga mu Burayi kandi ubundi amategeko ya Kiliziya DROIT CANONIQUE iteganya ko Musenyeri agomba kugena abajya kwiga i Burayi ngo bongere ubumenyi mu by’iyobokamana ashingiye ku ruhererekane n’urukurikirane rw’uko yagiye abaha ubusaseridoti.

Umwanzuro
Ibi bibazo byose tubasesenguriye ntawavuga ko kera bitabagaho ariko ubu bwo byahumiye ku mirari. Ubu usanga abapadiri bikora bakandika urwandiko rwamagana umwepisikopi wabo kandi ubundi Musenyeri yari umubyeyi wa bose uhereye ku bapadiri be birumvikana none ku butegetsi bwa FPR byose byabaye isupu nta buzima bukwiye bicyifitemo.

Muri SHIKAMA turasaba abasenyeri bayobora Kiliziya Gatolika mu Rwanda kwipakurura igitugu cya FPR ibashukisha ibahenda ubwenge ikabatanya n’intama n’ibyegera byabo kugira ngo bakubite inkoni mu mukumbi utatane.

Nk’uko twabivuze, byose bikorwa ku bw’inyungu z’agatsiko gato cyane kagamije kwifashisha bamwe mu b’imbere muri Kiliziya kugira ngo gakomeze kubafasha guhishira ibyaha Kagame yakoreye Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

Abapadiri kandi basuzugura ba shebuja nabo bagomba kumenya ko ubwami busubiranyemo buba bugiye gusenyuka kandi bakamenya ko burya abaturage baba babaseka iyo bumva no baryanye. Mukomere.

YEZU KOMEZA UREBE KILIZIYA YAWE I KABGAYI-SAVE-MIBILIZI NA KIGALI !!!

Padiri Nzahoranyisingiza
Shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


PS/ NKUSI Yozefu
Urakoze muvandimwe Padiri Nzahoranyisingiza. Yewe,yewe, !!!! Sibwo ibyari amasaka bibaye amasakaramentu,  aka wa musazi.

Kugirango njyanishe iyi nkuru n'ibyagiye bivugwa mu minsi yashize kuri cya kibazo cy'Intwarane kugirango mwumve ko ibyo Padiri Nzahoranyisingiza avuze ko aribyo, ndabahamagarira kwibuka ibyavuzwe ku maradiyo ya Kagame, imbuga n'ibinyamakuru by'agatsiko.

Cyane cyane musubize amaso inyuma mwibuke ikiganiro Musenyeri Mbonyintege Simaragidi byitwa ko ariwe ukuriye abandi bepiskopi, yagiranye na rwa rubuga rwa Kagame www.igihe.com n'ibindi yaba yarasubije ku maradiyo anyuranye.

Uyu musenyeri Mbonyintege abajijwe ibyerekeye Intwarane yaravuze ngo :  « Iby'izo Ntwarane simbizi, na Kiliziya Gatolika ntizemera, mwabaza Musenyeri Ntihinyurwa »

Aha rero umuntu ahita avumbura koko ko ziriya Ntwarane zari Gatumwa kagambiriye guhitana Musenyeri Ntihinyurwa. Iki kibazo n'iki gisubizo bihuriye hehe koko ? Ese niba Kiliziya Gatolika itazemera, Musenyeri Mbonyintege yabwiraga abanyamakuru ngo bamubaze we ntabwo ari umushumba wa Kiliziya Gatolika ? Aha rero biragaragara ko Uyu Musenyeri nawe ashobora kuba ariho aboherwa cya kiziriko cya Karegeya, ntimuzatangare bamubitse mu minsi itaha bababwira ko yazize amanzaganya nka Musenyeri Misago wa Gikongoro.

Dore uko Magayane yahanuye ibihe bya nyuma by'ingoma ya Rwabujindiri rurya ntiruhage : « Igihugu kizaba cyugarijwe n'agahiri n'agahinda, igihugu cyose kizaba cyuzuye ubugambanyi : umwana agambanira ababyeyi, abashakanye bagambanirana » . Ese aho nshuti za Shikama icyo gihe mwene data Magayane yahanuye si iki ?


Abasenga nimusenge, naho ubundi harahagazwe !

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355