Pageviews all the time

IHURIRO SHIKAMA K’UKURI NA DEMUKARASI RIRASHAKA KURUSHAHO KWEGERA ABANYARWANDA: URIFUZA KUBA UMWE MU BAYOBOZI BARYO B'IMENA? URI MU RWANDA? ANDIKA UBISABA.

ikirangantego


Mu rwego rwo kurushaho kwegera abanyarwanda no kubashishikariza gahunda z’ihuriro Shikama k’Ukuri na Demukarasi , ubuyobozi bw’iri huriro buramenyesha  abanyarwanda bose babyifuza ko hakenewe abayobozi b’ihuriro mu nzego  zinyuranye:Intara, uturere, amashuri yisumbuye n’amakuru. Abifuza kubera abandi ba Rubimburirangabo, bakwandikira umuvugizi w’ihuriro babinyujije kuri interineti kuri : Info@shikama.fr


Dore ibisabwa:
1.       Kuba uri umunyarwanda, wandika kandi uvuga ikinyarwanda neza.
2.       Kuba utuye kandi uri mu Rwanda
3.       Kuba utarigeze urangwaho amacakubiri ashingiye ku moko cyangwa amadini
4.       Kuba indakemwa mu mico no mu myifatire
5.       Kuba umutimanama wawe ukubwira ko ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda, tukagira igihugu kirangwamo ubumwe  n’amahoro biciye mu nzira itamena amaraso.
6.       Kwandika ibarwa isaba kandi ukayandika mu kinyarwanda.


Ibijya mu nyandiko isaba:
1.       Amazina yawe
2.       Amazina y’ababyeyi bawe
3.       igitsina( gabo, gore)
4.       Itariki wavutseho
5.       Aho wavukiye
6.       Aho utuye
7.       Aho uri n’icyo ukora mu gihe wandika
8.       Urwego wifuzamo ubuyobozi( Intara, akarere, ishuri, kaminuza)
9.       a. Ifoto ngufi igaragaza mu maso hawe.
b. kwandika nanone amazina yawe n’umukono wawe ku mugongo w’iyo foto ngufi naho hagafotorwa. « scanner»( ntugomba kwandikirwa n’undi cyangwa ngo wandikishe imashini; bikoreshe ikaramu yawe)

10.   Ababana n’ubumuga bashishikarijwe kwandika babisaba kandi  ibanze ni iryabo, niyo mpamvu niwandika ugomba kubivuga uramutse uri umwe muribo.
11.   Abagore n’abakobwa nabo bashishikarijwe kujya muri ubu buyobozi.

Bikorewe i Kigali
Umuvugizi w’ihuriro SHIKAMA k’Ukuri na Demukarasi
Mbarute Yohani
info@shikama.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355