Pageviews all the time

Ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru taliki 23 Gashyantare 2014.Isomo rya mbere : ABALEVI : 19, 1-2,17-18. Zaburi : 102, 1-4,8.10,12-13. Isomo rya kabiri : 1 Abanyakolinti : 3, 16-23. Ijanvili : MATAYO : 5, 28-48. Umutagatifu wo kuri uyu wa Gatandatu ni MARIGARITA «Nyagasani ajya acengera ibitekerezo by’abiyita abahanga n’abanyabwenge batagira muri kamere yabo guca bugufi no gucisha make maze yabisesengura abishungura agasanga byose ari amanjwe »


LES BREBIS ET LES BOUCSmaria jesus holy maria
Abalevi ni kimwe mu bitabo 5 byanditswe na Musa bikaba ari igitabo bikubiyemo amategeko n’imihango byagengaga uko ibitambo byagombaga gutambwa imbere y’Uhoraho. Abalevi nibo bari bashinzwe kuyobora imihango yo gutamba ibitambo.  
Uhoraho yategetse Musa kubwira rubanda ko igomba kuba intungane. Ibi yabitumwe kuko n’Uhoraho ari intungane. Ntuzagirire umutima mubi mugenzi wawe. Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe kuko ntacyo byakungura ahubwo byaroha ubugingo bwawe. Ujye ukunda mugenzi wawe nkawe
ubwawe.
Zaburi ni igitabo kigizwe n’indirimbo 150 zakoreshwaga n’abayahudi mu gihe babaga basengera mu ngoro y’i Yeruzalemu n’igihe babaga barimo gusengera mu ngo zabo.  Umwami Dawudi yabaye umuririrmbyi, umusizi n’umucuranzi w’ikirangirire.
Zaburi zikubiyemo ibyiciro bitatu aribyo : Zaburi zisingiza Imana, Zaburi zisabira abantu na Zaburi zikubiyemo inyigisho. Riturujiya yo kuri icyi Cyumweru, Taliki 23 Gashyantare 2014 iratwibutsa ko iyo twasumbirijwe tuba dukeneye kureba mu ruhanga rw’Imana. Ibi biterwa n’uko iminsi y’umuntu muri iyi si iyoyoka nk’umwotsi w’ikiyorero kimwe abanyarwanda bo hambere bari bamenyereye kotsamo ibijumba, imyumbati, ibikoro, amateke,…
Hari igihe abantu bagera mu kaga mu buzima bw’iyi si maze cya kiyorero twavugaga botsagamo ibyo barya ahubwo bagasigara barya ivu ryacyo nk’umugati maze ibyo kunywa bakabinywa babivangamo n’amarira kubera intimba n’ibibazo by’iyi si byaba ibyo bikururiye byaba ibyo bakurururiwe cyangwa batewe na bene wabo n’abaturanyi babo.
Ibi abanyarwanda bahuye nabyo kuva mu 1990 kugeza na magingo aya tukaba dusabira abakiri muri aka kaga haba abanyarwanda bari imbere mu gihugu n’abari mu mahanga bose bibasiwe n’akarengane. Umuntu umerewe atya, aba ameze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi maze bukumirana. Iyo nyota nta wundi wayitumara uretse Uhoraho.
Abanyakolinti  bafite amabaruwa abiri bandikiwe na Pawulo. Muri aka Karere k’Ikolinti, Pawulo yahamaze amezi cumi n’abiri (12) kugira ngo ahamamaze inkuru nziza y’umukiro. I Kolinti ubwo Pawulo yahageraga yasanze ari Umujyi w’Amahabara na za Maraya gusa gusa.
Uyu Mujyi warimo ikigirwamana cy’urukundo cyitwaga AFORODITA maze abagabo n’abagore bakiroha mu busambanyi n’ubutinganyi kugira ngo bagiheshe ikuzo kandi bakiramye.
Muri Ritulujiya y’uyu munsi, Kiliziya yifashishije iyi baruwa ya Pawulo yandikiye abaturage batuye i Kolinti, kugira ngo itwibutse ko tugomba kumenya ko Roho w’Imana atuye muri twe kandi ko turi insengero z’Imana. Ingoro y’imana ni ntagatifu ntawe ukwiye kuyisenya.
Ubuhanga bw’iyi si, mu maso y’Imana bugereranywa n’ibisazi mu gihe ubutunze adafite guca bugufi muri we no mu migirire ye. Kuko Imana ikunda gufatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo bikururiye.
Nyagasani kandi ajya acengera ibitekerezo by’abahanga maze yabisesengura agasanga byose ari amanjwe. Ibyo dutunze byose ni ibyacu, hanyuma tukaba aba Krisitu, Kirisitu nawe akaba uw’Imana.
Matayo yabaye umukoresha w’ikoro twagereranya n’umusoresha muri iki gihe. Iyi Vanjili ya Matayo yayanditse mu Cyaramu (Ururimi rwavugwaga muri Palesitina mu gihe cye). Ivanjili ya Matayo igereranywa n’agasanduku kabitsemo amabuye meza y’igiciro gihanitse kandi y’ubwoko bwose.
Kuri buri paji mu ijanvili ya mayato, Yezu akwibwirira ijambo rikugera ku mutima ukaruhuka. N’ikimenyimenyi, muri Ritulujiya y’icyi Cyumweru, Matayo mu Mutwe wa 5, 28-48, Yezu araducira amarenga adusaba gukunda, gusengera no gusabira abadutoteza.
Ibi kandi dukwiye kubikora twigana Imana yo ivusha izuba ku babi n’abeza; ikagusha imvura ku babi n’abeza itarobanuye ariko ku munsi w’urubanza buri wese akazabazwa ibye uwakoze neza akazabishimirwa naho uwagiriye rubanda nabi akazabibryozwa byaze bikunze.
Tube intungane kuko na Data wo mu Ijuru nawe ari intungane.
Dusenge : « Mana ishobora byose kandi ukabera hose icyarimwe, kubera ukuntu turuhijwe n’akarengane kagizwe intero mu gihugu cyacu, ubu abayobozi b’amadini yose bakaba bikiriza intero ya Shitani iganje i Kigali ntibabashe kwerekana ko bakwemeye, ubu bose bakaba barabuze ububasha bwo kwamagana ikibi kigiye koreka u Rwanda n’Akarere k’ibiyaga bigari, turagusaba tukwinginga kandi dutakamba ngo UHOZE IJISHO RYAWE KU RWANDA N’ABARUVUKA AHO BAHEREREYE HOSE KURI UYU MUBUMBE, maze ejo hazaza ubu hatubereye KAYOBERA-BASWA N’ABAHANGA uhatamanzure umucyo uzatazura abanyarwanda twese tukiruhutsa maze kutazabigushimira ingoma ibihumbi. Tubigusabye ku Nyagasani Yezu Kirisitu Umwami n’umucunguzi wacu nk’uko Umwami w’u Rwanda RUDAHIGWA yakutweguriye kandi natwe tukaba rwose twarakuyobotse kandi tukiyemeza kugukuza» AMINA.
Yezu hoza ijisho ry’impuhwe zawe kuri Gakurazo, Nyundo, Kabgayi, Mibilizi, Kinazi, Save na Nyarubuye!!!
SHIKAMA iranakunyuriramo amateka ya Mutagatifu w’uyu Munsi.

Mutagatifu Marigarita
Uyu munsi Kiliziya irahimbaza Mutagatifu MARIGARITA : Mut. Marigarita yavutse mu mwaka w’1247. Yapfushije nyina akiri muto cyane arerwa na mukase wamufashe nabi cyane maze ahitamo kurongorwa imburagihe.
Nyuma y’imyaka icumi yubatse urugo, yarapfakaye ahitamo kujya kwiyegurira Imana abifashijwemo n’Umuryango w’ababikira b’Abafaransisikani. Yezu yamubonekeye kenshi amubwira ko azapfa ku italiki 22 Gashyantare 1297.
Koko kuri iyi taliki nibwo yitabye Imana. Ubwo ni ukuvuga ko yapfuye amaze imyaka 50 y’amavuko. Mutagatifu Marigarita yashyizwe mu gitabo cy’abatagatifu na Papa Benedigito XIII mu mwaka w’1728. Yiyambazwa n’abana b’imfubyi n’abagore b’abapfakazi akabafasha mu rugendo rwabo muri iyi si.  
Padiri Nzahoranyisingiza
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi ( SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355