Pageviews all the time

Rwanda. IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N'ABAYIKEZA !/Edmond Munyangaju


Kera mu mashuri abanza hari icyivugo cy’umubiri cyatangiraga kivuga ngo ese umpoye iki ruhu rwanjye. Kigasoza kigira kiti “inzoga ya ngeso yanga ababo, aho kuyivumba nzayinywa hambavu”. Ku bato batazi ikinyarwanda cy’abasaza ibi biravuga ngo umuntu wanga abitwa abe, bikugwiririye mwasangira, ariko ntuzamwiyegereze ngo umuvumbe cyangwa se agutumire. Nzinduwe no gufatanya ngo twungurane ibitekerezo ku kibazo kitoroshye: kuki FPR ari ngeso yanga ababo. Kuki FPR irimbura abitwa abayo cyangwa abayikeza, ni ukuvuga abayishakaho ubuhake?.


1. Kugira isano na FPR bibaye nko gutunga urupfu mu mbere.

Turondoye abo FPR yoretse biturutse ku isano bafitanye (yaba isano nyakuri cyangwa se isano abantu bihimbira) urutonde ntirwabona aho rukwirwa. Reka ne kugira icyo mvuga ku bihumbi amagana by’abatutsi batikiye muri jenoside. Muribuka uburyo FPR yakoze ibishoboka ngo urwango hagati y’amoko ruzamuke (stratégie de la tension) bityo izasahurire mu nduru. Siniriwe mvuga uko yarwanye inkundura ngo Loni idatabara igahagarika ubwicanyi n’intambara kandi iyo ntambara ari yo FPR yari itezeho iteme rigana ku gufata ubutegetsi budasangiwe. Ntabwo ndirirwa mvuga amagana y’abasore n’inkumi bavuye za Burundi na Kongo baje kuyifasha urugamba. Batikiriye mu rugano Abasajya bakeka ko nibagera mu gihugu bazabafatana imyanya y’ubuyobozi kuko impunzi z’i Burundi na Kongo zari zarize naho iza Uganda zikumira ku murizo w’inka (abashumba). Ubishidikanya nambonera umujenerali utaravuye Uganda (keretse ba Rwarakabije bo muri FDLR) azambwire.

Abayobozi mu nzego za Leta n'abaturage benshi bitabiriye umuhango wo gushyingura Padiri Nambaje.
Hari  n'abari bazinduwe no kugenzura niba koko igikorwa cyaragenze uko babishakaga !

Twabanje kugira ngo ni ibyo mu ntambara, nyamara uwitegereza abona ko bigikomeje mu zindi nzira: Kuva kuri Seti Sendashonga ukagera kuri Karegeya, ubaruye usangamo ibitambo bitari bike. Ibi nabyibutse ejobundi aho Padiri Evariste Nambaje anigiwe bukoko kandi byari bimaze kugaragara ko ari mu bakeza neza(bashaka ubuhake) FPR. Ubyegeranyije byose usanga FPR yaramaze kwesa umuhigo utarigeze ubaho mu mateka. Abazakora amataka nyuma yacu, bazarwana no kumva no gushaka impamvu FPR, n’ubwo itarebera izuba abayirwanya n’abatayiyoboka, ariko abayiyoboka n’ab’iwayo mu mbere bo ibarimburira kubamara. Igitangaje ariko, bazatungurwa n’uburyo iyo igeze ku bayo ibacura bufuni na buhoro.

2. FPR iyo itagushaka ariko nta mabanga mufitanye, iragufunga. Iyo itakigukeneye ariko mufitanye amabanga, irakwica.

Ibi bishobora gutungura abantu, ariko uwacishamo ijisho yabona uburyo FPR irenganya abantu ku bipimo binyuranye. Iyo uyirwanya, iyo utayiyoboka, ariko mukaba nta mabanga mwigeze mugirana, urafungwa, cyangwa ugahunga, cyangwa ikagukenesha ukaba imbwa. Ariko iyo mwigeze kugirana amabanga nyuma mugashwana cyangwa ukaba utagikenewe: FPR irakwica.Gihamya ni Lizinde, Sendashonga, Rwisereka, Ruzibiza, Majoro Cyiza…urutonde ni rurerure. Uwahera aha yakumva impamvu, n’ubwo Ntaganda na Victoire baregwaga ibyaha bikarishye kurusha ibya Mushayidi, bo FPR yabakatiye ibihano bito (ni binini ku bantu barengana), naho Mushayidi ikamukatira burundu.

Igikomeye ariko ni ukugerageza kumva impamvu FPR ikora itya. Kuvuga gusa ko iba yanga ko bazamena amabanga ntibihagije. Ibyo byaba ukuri ku bo mu mbere nka Karegeya, ariko se amabanga adasanzwe Padiri Evariste yari azi ni ayahe banyarwanda? Hari izindi mpamvu ebyiri mbona ko abantu batakwirengangiza.

3. Impamvu ya mbere: Ubuhake bw’ubucanirambwa.

Ubusanzwe mu kinyarwanda bacanira inka gusa. Mu gushaka ubuhake, umugaragu utiyizeye yarangwaga no guhuzagurika bikabyara gukabya no kurenza, hakaba ubwo acanira inka, agakabya agacanira n’imbwa za shebuja kandi ubundi kizira. Ni ho haturutse kwita ubwo buhake ubucanirambwa. Iyo umuntu ashaka kwemerwa ku ngufu mu kintu iki n’iki ubusanzwe adafitemo ingufu, hari ubwo ashyiramo ubushake agakabya bikazanamukoraho.

JPEG - 125.4 kb
Ngiyo imodoka yasanzwemo umurambo wa padiri Evariste, iparitse muri Nyungwe !

Reka dufate urugero rwa Majoro Cyiza Augustin (aruhukire mu mahoro sinzinduwe no kumunenga cyangwa gukora mu bikomere umuryango we, ariko ibiriho biravugwa munyihanganire). Naganiriye n’abasirikari bato (sous-officiers) binjiranye mu nkotanyi mpavana agace k’igisobanuro cy’iyicwa rye. Ngo bamaze kwi “ripotinga” (ni ko bo babimbwiraga) inkotanyi zarabicaje ziti mutubwire uko igisirikari cyanyu cyakoraga. Abana bato barabigarama. Bati twizanye ariko na none ntituri abagambanyi. None se mwe mwashima ko umunsi twavuye mu gisirikari cyanyu tugenda tuvuga ibyanyu mu mayirabiri? Ngo icyabatangaje ni uko Majoro wari ubakuriye abarusha n’imikorere y’uwo mwuga (déontologie) yafashe ijambo maze agasasa intahe. Ngo yaravuze ageza no ku kari i Murori. Wenda shobora kuba yarabikoze mu rwego rwo gushaka kugirirwa icyizere nk’umuntu witanze wese, ariko hari icyo yiyibagije. Inkotanyi (kimwe n’undi wese) ntizabuze kwibaza ziti uyu Major umena amabanga y’abandi ku buryo bworoshye nta n’umushyizeho agahato, natwe ni ko yazamena ayacu. Ibi byasobanura imwe mu mpamvu z’iyicwa rye.

4. Impamvu ya kabiri: amafaranga.

Kuba inkotanyi ari abacancuro bafashe igihugu si ibanga mvumbuye. Kuri bo , "ifaranga"niyo ndangagaciro iruta izindi : hose baba bahashaka amafaranga !Icyo nshaka kwerekana ni imwe mu ngaruka bifite ku miyoborere y'igihugu. Burya imyumvire n’imikorere y’inkotanyi mu by’ubukungu ni icyo mu masesengura bita “économie de guerre” (ubukungu bushingiye ku ntambara). Ni ukuvuga ngo ibyo zikora byose mu bukungu ziba zitekereza intambara, yaba iy’amasasu cyangwa guhangana n’abazirwanya mu bya politiki. Nintanga ingero murabyumva.

Padiri Rwakabayiza Dieudonne avuga iby'urupfu rwa mugenzi we Nambaje.
Ngo intandaro y'urupfu rwa Evariste  ni imirimo yakoraga yo kubakisha Hoteli !

Amatora yo muri 2003 ajya kuba, mwabonye ko bahaye uruhusa ibigega byinshi by’imari (Microfinances). Byijeje abantu kubaha inguzanyo ku buryo bworoshye maze amafaranga bayavana mu mabanki bayashyira aho. Byoroheye FPR kubona ayo ikoresha amatora kuko abaterankunga bari bayifungiye amayira banenga ubwisanzure buke mu itegurwa ryayo. Iyo amafaranga aguma mu mabanki asanzwe ntibyari kuborohera kuyakoresha uko babonye. Ayo mabanki abaterankunga (FMI, BM) barayagenzura, cyane ko hari n’andi yo mu mahanga ayafitemo imigabane. Naho ibigenga biciriritse ni umwihariko wa Banki Nkuru y’u Rwanda. Mwibuke ko amatora arangiye bya bigega byose byahise bifunga ngo byahombye, nyamara nyuma y’imyaka 11 nta muntu n’umwe uragenzwa mu butabera kubera icyo gihombo. Kugirango bidasakuza, Banki Nkuru yemeye kwishyura abari barabikije muri ibyo bigega, ariko kugeza n’ubu abagombaga kwishyurwa barategereje amaso ahera mu kirere! Ikindi ariko cyari kigamijwe, ni ugukamura amafaranga mu baturage akarundwa aho FPR yizeye igenzura, kuko bikangaga ko hari abayakoresha bashyigikira umukandida Twagiramungu. Mu kwirinda ko hagira na make asaguka, bategetse abacuruzi bose gusiga amarangi mashya ku maduka no kuvugurura igisenge cy’imbere (balzan). Byitwaga umuhate mu isuku ariko impamvu yari ahandi.

Reka nsoreze ku rugero rw’ibigori. Muribuka inkubiri imaze iminsi yo guhingisha abaturage ibigori ku ngufu. Icyo abantu bibanzeho ni uko gukoresha ingufu, no guhingisha abantu igihingwa kimwe. Ariko nta wibajije impamvu icyo gihingwa kigomba kuba ibigori. Igitangaje rero, nta n’ingada nshyashya zubatswe zitunganya ibyo bigori ngo tugire tuti ni umushinga urambuye. Muribuka kandi ukuntu abaturage babujijwe no kugira icyo botsa bagategekwa gusarura no guhinika hamwe, bikitwa kwiteganyiriza. Nyuma basubiraga kubishaka bakabuka inabi. Ni byabindi nyine by’ubukungu bugamije intambara. Hategurwaga intambara ya M23, bari bazi ko izaba ndende ikaba yagera na Kinshasa. Kandi inkotanyi zizi uburyo ibigori ari rudasumbwa mu gutunga abasirikari ku rugamba. Ni byo byazitunze imyaka ine yose. Aho M23 itsindiwe, inkubiri y’igihingwa kimwe yaracogoye, ijambo ikigori ryo ntawe ukiryumva. Keretse hirya mu biturage aho abayobozi b’ibanze bakurikira butama, bagakomeza inyikirizo batazi ko intero yahindutse hambere.

N’inkubiri y’ikigega Agaciro yari muri uru rwego. Abanyarwanda baguze ibikoresho bya M23 batabizi, kandi mu nzira abaterankunga badashobora kugenzura. Aha hadufasha kumva uburyo ministeri iyi n’iyi yadahaga mu mutugo wayo (wa leta) ikamena mu kigega kindi na cyo cya leta, ukibaza agaciro kabyo ukakabura. Iyo uzirikanye ibi, ukibuka ko umusenyeri wa Gatolika Ntagatifu nka Simaragidi yashishimuye ibaruwa ategeka abantu gutanga amafaranga yo gutera Kongo no kurimbura imbaga (Agaciro Fund), yaba yarabikoze abizi cyangwa kubera ubuswa, wumva uzanye urumeza ku mubiri. Uwapfuye yarihuse koko, atabonye aho bavanga amata n’amatezano!

Muri iki gice cy’amafaranga n’ubukungu bushingiye ku rugamba, ni ho humvikanira iyicwa rya Padiri Evariste Nambaje.

5. Padiri Evariste Nambaje, amafaranga, n’ubukungu bwubakiye ku ntambara za FPR.
          
                 
                                     Uwo bagambaniye , nta garuriro, afumbira umunaba !

Iby’umubano udasanzwe cyangwa se ubuhake hagati ya FPR na Padiri Evariste byatangiye kunugwanugwa mu myaka itatu ishize, ubwo yafataga iya mbere yungikanya impapuro zisaba ko ngo ikinyamakuru leprophete.fr cya Padiri Tomasi cyafungwa ngo na nyiracyo agafatirwa ibihano. Icyaha yamushinjaga ni uko inyandiko asohora zinenga ubutegetsi bwa Kigali zibiba amacakubiri mu banyarwanda kandi zikabangamira politiki ya Leta y’ubwiyunge. Uwazishaka yanaga akajisho aha: (http://leprophete.jimdo.com/2012/12/19/iyo-padiri-evariste-nambaje-ashaka-kwibagiza-rubanda-igihombo-yateje-diyosezi-ya-cyangugu-yitakana-urubuga-leprophete-fr/). Mu kumusubiza, padiri Tomasi yemezaga ko ibi bigamije guhishira igihombo yateye Diyosezi kandi inzira amafaranga yanyuzemo ngo ikaba ica ku irembo kwa FPR. Yaragize ati: “bimaze kugaragarira bose ko iyo ibibazo byamurenze biturutse ku makosa ye bwite no ku rukundo yikundira FPR-Inkotanyi (yagabiye amafaranga atari make ya Diyosezi Cyangugu kugira ngo akunde yemerwe mu Cyama !) aribwo yibuka ko leprophete.fr ikibaho n'abapadiri bayishinze bakaba bagihumeka!”.

Nyuma byaje gukomeza, n’imbuga bizwi ko zivugira FPR nka Rushyashya ya Tom Ndahiro zitangira kwerekana ku mugaragaro ko uyu mupadiri yizewe bidasanzwe. Mu nyandiko Rushyashya yasohoye tariki 10 nzeri 2013, umwanditsi wayo Cyiza Davison yaragize ati:

Padri Eugene yahunze yizeye ko abazungu b’inshuti ze bazahita bamwakira bakamufasha kubona impapuro zo kuba i Burayi,nyamara yagezeyo biramugora ,ubuzima buramusharirira, ahitamo kugaruka mu Rwanda.Yaje ameze nk’umuntu ubebera, usesera kubera ikimwaro.Kubera iryo pfunwe rivanze n’ubwoba bwo gukurikiranwa yitabaje Padri Eric NZAMWITA na Padri Evariste NAMABAJE nk’Abapadri bagenzi be Leta ifitiye icyizere, umucuruzi witwa Alexis NSENGUMUREMYI n’izindi nshuti ze za hafi kugira ngo bamufashe.Bamubaye hafi yongera kujya ahagaragara no gusubira mu buzima busanzwe”.

Ndetse na nyir’ubwite ubwe byageze aho bijya bimucika, akigamba, akiyerekana nk’umuntu ufite imbaraga zitagira bose. Mu butumwa yoherereje mugenzi we padiri Tomasi yamugiriye inama nyinshi harimo no gufunga urubuga leprophete, nyuma mu gusoza ati: “Nyuma y’ibyo niba ushaka kuza mu Rwanda,  nzaguha umusanzu wanjye ushoboka muri iyo gahunda yo gusaba imbabazi no kongera kumenyera”.

6. Imbarutso ntiyaba yarabaye Kongere y’Ishema Party ?

Ibi byose nta wakumva aho bihuriye n’iyicwa rya Padiri Evariste Nambaje arenze kuri Kongere y’ishyaka Ishema. Kuva tariki ya 7 kugera ku ya 9 Gashyantare 2014, hateranye Kongere y’Ishema maze itanga Padiri Tomasi Nahimana nk’umukandida uziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2017. Insiriri y’iyicwa rya Padiri Evariste iba iratangiye. Nk’uko byagenze muri 2003 ubwo hakorwaga ibishoboka byose ngo hatagira amafaranga ajya gushyigikira iyamamaza rya Twagiramungu, FPR ubu na bwo irikanga ko Padiri Tomasi yagira abamushyigikira. Uwa mbere yahise itekereza ni Padiri Nambaje ihitamo kumukuraho.

Imbaga nyamwinshi yitabiriye umuhango wo gushyingura padiri Nambaje.
Padiri Evariste yaherekejwe na bagenzi be benshi.

Hari uwambwira ati urivuguruje kuko umaze kutubwira ko uyu mupadiri yari acuditse na FPR atumvikana na Tomasi. FPR izi ko ubucuti bwayo butamara kabiri. Ni kenshi abayisingiza uyu munsi bucya bayivumbuye bagasigara bayivumira ku gahera. Ibyo byashobokaga no kuri Evariste Nambaje. Ibi bikaba ikibazo cyane ko mu guha FPR iritubutse rya Diyosezi, yagaragaje ko iyo ashyigikiye impamvu yitanga atitangiriye itama. FPR igatinya ko bihindutse yariha na mugenzi we Tomasi. Cyane ko burya abantu babyirukanye, bakigana, bakaba banasangiye ubupadiri aba ari nk’abavandimwe. Ntawe umenya aho biyungira n’igihe biyunga. Kandi rero, FPR yari yaragaragaje kenshi ko n’ubwo bakoranaga, yakekaga ko ashobora no guca ruhande agakorana na padiri Tomasi. Tariki 26 mutarama 2012, igihe.com yagiranye ikiganiro kirambuye na Padiri Eugène Dusabirema ku idindira rya ya Hoteli Ituze. N’ubwo ibibazo byagombaga gusubizwa na Padiri Evariste, byashubijwe na Padiri Eugène. Uyu bari banafatanyije urugamba rwo kurwanya leprophete.fr mu rwego rw’ubuhake. Igihe cyo kibisobanura gitya: “IGIHE yegereye Padiri Evariste Nambaje ari nawe ushinzwe umutungo muri Diyoseze ya Cyangugu kugira ngo rumenye neza iby’iyo nkuru. Padiri Evariste Nambaje yadusobanuriye ko amakuru nyayo twayahabwa na Padiri Eugene Dusabirema, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mibirizi akaba n’umwe mu bagize inama y’umutungo ya Diyoseze kandi akaba anayimazemo igihe kirekire” (http://leprophete.jimdo.com/2012/04/17/padiri-dusabirema-e-mukuru-wa-pascal-ntiharabayo-aremeza-ko-urubuga-leprophete-fr-rwandika-impuha-zisenya-ubumwe-bw-abanyarwanda/).

Muri iki kiganiro harimo ikibazo giteye kwibaza.

IGIHE : Ibivugwa ko padiri Evariste Nambaje yaba ari umwe mu bapadiri ba Diyoseze ya Cyangugu ukorana na ziriya mbuga ku buryo anazoherereza amakuru byo mubivugaho iki ?

Padiri Dusabirema: Ikigaragara cyo ni uko iyo umuntu yohereza amakuru atizewe, ibihuha, amacakubiri, amakuru atubaka, akenshi ahinduranya amazina. Abavuga rero ko yaba ari umupadiri njye sinabyemeza. Gusa bigaragara ko umukirisitu nabwo adafite amakuru nyayo yatuma atanga n’imibare ifatika y’ibyavugiwe mu nama y’abapadiri. Gusa bigaragara ko hari umuntu certainement wagize utya atanga amakuru na yo adafite ishingiro”.

Ntibyabura gutangaza umuntu kubona mu kiganiro kimwe kigamije kwerekana ko ngo leprophete.fr yasebeje padiri Evariste imushinja guhombya diyosezi, ari na ho bibaza niba ayo makuru atari we uyatanga!!! Uyu se Eugene akeka ko yatanze amakuru azabe ari Evariste agobyoreraho? Wenda byakumvikanisha impamvu yahunze gusubiza ibibazo bimureba akohereza abanyamakuru kwa Eugène. Ikigaragara ni uko FPR yamubeshyaga ko imwizeye, ariko igaca iruhande ikanamwishisha. Mu gihe rero mugenzi we agiye gutaha no gukorera politiki, bizabe aribyo bitumye isaha ye igera ngo atazamuterurira akayabo nk’ako yapfunyikiye FPR ? Kugirira FPR neza ni nko kunywana n’impyisi.

Umwanzuro: Kuri FPR igishobora kubaho (probabilité) kiba cyabaye.

JPEG - 61.1 kb
Nguwo Depite Jeanne d'Arc Nyinawase ngo  winjije Padiri Evariste mu Cyama ! Arajijisha anashinyagurira rubanda ngo "nibahange amaso ubutabera !!" Ubutabera bwa he ?

Mu kwica abo ikeka, FPR ntitandukanya uwakoze ikintu n’ushobora kugikora. Kuri bo iyo ushobora gukora ikintu, uba wagikoze. Ugomba gupfa ngo utazavaho ugishyira mu bikorwa. Evariste ashobora kuba atanarotaga kuzaha Tomasi amafaranga ya Diyosezi mu kwiyamamaza, dore ko nta n'ayo yari agicunga mu by'ukuri, ariko kuba FPR itamushira amakenga birahagije ngo yicwe nk’umugome. Ibi bamye babikora. Mu ntambara y’abacengezi za Gisenyi na Ruhengeri, Kayumba Nyamwasa wari ukuriye Ingabo yigeze gusobanura icyo bitaga“ikinyeganyega”. Ryari itegeko ryo kurasa ikinyeganyega cyose ngo hatagira umucangezi ubacika. Cyaba igiti, umwana, umukecuru, ihene, cyangwa imbwa. Ubwo gishobora kunyeganyega ari umucengezi, kirase naba we uraba umwishe, naba ari ikindi nta shida.
Si njye wahera hahera umugani.

Gusa byumvikane neza ko urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rubabaje benshi kuko mu by'ukuri azize ubusa !Turongeye duhombye undi muntu, nk'uko twabuze n'abandi ibihumbi n'ibihumbi! Musenyeri Mbonyintege yavuze ukuri ubwo yagiraga ati “FPR ntiyica gusa ahubwo irabaga” , none birasa n'aho abayobozi ba FPR baba bariyemeje guhinyuza iyo mvugo : FPR ntikibaga gusa isigaye “iniga” !

Muvandimwe Padiri Evariste, washyinguwe uyu munsi, igendere, Nyagasani aguhe iruhuko ridashira, amaze akwiyereke iteka, uruhukire mu mahoro.

Nta kindi numva nakubwira uretse kukuririmbira aka karirimbo :

Hariho indi si nziza cyane,
Twasezeranyijwe n'Imana
Tuyitegereze twizeye
Yuko Data ayiduhishiye.

R/Aheza ni mu ijuru,
Tuzahurirayo bagenzi!

Munyangaju Edmond

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355