Pageviews all the time

Rwanda / Uganda. Umuvandimwe wa Yohani Bosiko GASASIRA umuyobozi w'ikinyamakuru UMUVUGIZI gikorera mu buhungiro Leta ya Kagame yaba yamurigitishije imukuye muri Uganda aho yari afite ubuhungiro kuva 2011




Gasasira Yohani Bosiko( uri aha ku ifoto na Kagame) umunyamakuru ukorera muri Suede aho afite ubuhungiro, ari mu banyarwanda cyera bazajya batumizwa mu biganiro mbwirwaruhame kuvuga ububi bw'ingoma ya Kagame. Ntacyo Leta ya Kagame itakoze ngo yice uyu munyamakuru  akiri mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Akiri mu Rwanda, maneko za Kagame zigeze kumufata ziramuhondagura zimubwira ngo ntazongere kwandika.Yajyanwe mu bitaro ari intere naho bohereza abantu kumucomoramo serumu yacungiragaho Imana ikinga akaboko.


Mbere y'ingirwamatora yo muri 2010, Kagame yavuze ko adashaka ibinyamakuru UMUVUGIZI n'UMUSESO mu gihugu cye, ngo abo bazungu babishaka bazabijyane iwabo. Nubwo baje kubikora ariko bagaha ubuhungiro Gasasira, ni kenshi yakurikiranwe muri Suede kwicirwayo bigera n'aho bapanga kumuha amarozi, narwo arusimbuka kubw'Imana aribyo byaviriyemo umwe mu bakozi ba Ambasade ihagarariye Kagame muri Suede guhabwa amasaha 48, agahambiirizwa agasubira mu Rwanda. Ikindi twababwira ni uko na nyirakuru wari ufite imyaka irenga 80 yannyohagijwe n'agatsiko kugeza yitaba Imana.

Ubu inkuru igezweho rero irebana n'umuryango wa Gasasira n'iyo umuvandimwe we Witwa Andrew Muhanguzi nawe wari ufite ubuhungiro muri Uganda abantu ngo baherutse kuza bambaye imyanda y'igipolisi cya Uganda bakamujugunya mu modoka bamukuye hafi y'aho umuryango we utuye, ibi kandi ngo babikoze imbere y'umuvandimwe we. Uyu musore w'imyaka 27 ngo yari yarafashwe rimwe nanone nk'uku, abicanyi bamubwira ko bagomba kubuza umuvandimwe wabo Gasasira kwandika, cyangwa bakazagenda babicamo umwe umwe. Muribuka ko HCR iherutse gutangaza ko hari abantu 8 b'impunzi Leta y'agatsiko ka kagame yatse Leta ya Uganda ko yabasubiza mu Rwanda ngo bacirwe imanza; amakuru dufite muri Shikama aremeza ko aba bantu bose bagize umuryango wa Gasasira.

Nubwo Kagame n'agatsiko ke bategetse muri Uganda bakaba bazi kiriya gihugu neza ku buryo bagikoramo amabi n'ameza bashaka leta ya Uganda ikaba yabimenya bitinze, ntawashidikanya ko abategetsi bo hejuru barimo Museveni bafite uruhare mu kunyerezwa kw'izi mpunzi na Kagame. None se  mu kinyarwanda ntituvuga ngo kirazira kabiri kabiri mu rugo rw'umugabo! Wasobanura ute ukuntu Kagame yaza agatwara Liyetena  Mutabazi Uganda ikabimenya ntisabe ibisobanuro Kagame, ejo akaza akica Ingabire C. ndetse bugacya akaza akabyigamba i Kampala Museveni ntamusabe ibisobanuro, ejo agakomeza kugeza na n'ubu!

Abanyarwanda rero bahungiye muri  Uganda nimumenye ko mwahungiye ubwayi mu kigunda, maze mufate ingamba zihamye zo kubarengera. Ngo akicwa kaburiwe ni impongo.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)



Soma hasi aha inyandiko yatangajwe na RFI kuri iki kibazo, iri mu rurimi rw'igifransa
____________________________________________________________________________________________________________


Un opposant rwandais porté disparu en Ouganda


mediaVue sur Kampala, la capitale ougandaise.(CC)/Wikipedia/Omoo
Nouvelle disparition d’un réfugié rwandais en Ouganda. Andrew Muhanguzi, réfugié depuis 2011 après avoir fui Kigali en raison des activités journalistiques de son frère exilé en Suède, a disparu samedi près du domicile où il vivait avec sa famille. Ses proches craignent qu’il ait été extradé illégalement vers Kigali.
Selon le témoignage de ses proches, André Muhanguzi a été enlevé près de chez lui samedi par des hommes portant la tenue de la police ougandaise. Après s’être débattu avec eux, il a été embarqué sous les yeux d’un de ses frères. Le jeune homme de 27 ans est depuis introuvable.
Fred Assimwe, l’un des frères du disparu, tient la carte de réfugié de ce dernier en main : « On nous menace depuis le Rwanda c’est pour cela que l’on est venu ici. Il avait déjà été enlevé. C’est la deuxième fois. La première fois, ils lui ont dit que si notre frère, John Bosco Gasasira, qui est journaliste exilé en Suède, n’arrêtait pas ses activités alors le gouvernement rwandais nous tuerait. C’est pour cela qu’ils nous menacent. Cette fois-là, ils lui ont dit qu’ils nous prendraient un à un pour nous tuer »
Contacté par RFI, le service de la police nationale en charge des réfugiés dit avoir ouvert une enquête pour kidnapping. « Nous travaillons sur ce dossier », explique le responsable, Bernard Musingisi, affirmant que le jeune homme n’est en tout cas pas retenu par la police de Kampala et que les agresseurs pourraient avoir volé des uniformes. Pas plus d’information en revanche selon la police sur l’identité de ces agresseurs, ni sur le motif de leur acte.
Le Haut commissariat aux réfugiés ne communique pas pour l’heure sur ce cas, invoquant la confidentialité dans le traitement de leurs dossiers. Et du côté de la direction des réfugiés du gouvernement ougandais, on affirme être au courant de la disparition du Muhanguzi sans plus de détails. Une source au sein de ce service reconnaît toutefois que le disparu les avait contactés à plusieurs reprises en disant craindre pour sa vie, mais qu’aucune mesure particulière n’avait été prise.
Source: RFI

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355