Pageviews all the time

Rwanda.Abanyarwanda bagamije kandi bashaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda bagomba kwitonda cyane, kuko; mu byo R.N.C yapfuye na Perezida Paul KAGAME harimo n’uko atarimbuye ABAHUTU iyo bava bakagera ngo abamareho nk’uko bari barabyemeranyijweho ku ya 01 Ukwakira 1990.

Kagame P. na  Dr Major Rudasingwa T.
Ingengabitekerezo yabo ni imwe:
 Umuhutu utishwe agomba kuba umuja cyangwa umugaragu nka mbere ya 1959!



U Rwanda rwo mu gihe cya 1990 sirwo rw’iki gihe. Mu 1990, nta telefoni zigendanwa zabagaho, nta interineti yabaga mu Rwanda, nta Facebook, nta Twitter, na Whatsapp, nta google yabaga mu gihugu cy’u Rwanda. FPR itera u Rwanda abanyarwanda bose bari ku rugero rumwe rwo kumenya amakuru.
Uretse kumva radiyo Rwanda nta handi abanyarwanda bashoboraga gukura amakuru yabafasha kurushaho kumenya byinshi ugereranije n’ibyo bari basanzwe bazi. Ubu rero byaba ari ukubeshya no kwibeshya ndetse no kwishuka mu bariho muri iki gihe hagize uwihandagaza akavuga ko afite ibanga yabitse kandi abandi batazamenya.
Kimwe mu byo abavuye i Bugande bari barumvikanye ni uko byari kuzashoboka ko mu Rwanda umuntu atembera akabaza ngo UMUHUTU yasaga ate? Iyi mvugo ikaba iteye agahinda kandi tukaba dushimira Imana kuko itashobotse gushyirwa mu bikorwa uretse ko abanyarwanda batitonze ishobora kuzabaho ari nayo mpamvu nteguye iyi nyandiko ngo ntange inama.
Mu mwaka w’1993, twajyaga twumva radiyo Muhabura yavugiraga mu birunga tukumva umunsi FPR izagera i Kigali mu Rugwiro tuzaba tubonekewe mbese ko nta muntu n’umwe uzongera guhangayika. Ibi ariko mbivuze kuko icyo gihe nari nkiri muto kuko ntari naragize umwanya wo gufata igihe ngo ntekereze ku mateka ya Revolusiyo, icyayiteye, ndetse n’impamvu abatutsi bahunze u Rwanda mu 1959.
FPR igeze i Kigali, ku italiki ya 19 Nyakanga 1994, nibwo hashyizweho guverinoma yari iyobowe na perezida BIZIMUNGU Pasiteri bihwahwa ukomoka ku ruzi rumwe na Habyarimana Juvenal. Icyo gihe Kagame Paul yari Minisitiri w’ingabo akaba yari na visi perezida wa Repubulika.
Abantu bahise babona neza ko Kagame yari arekereje kujya ku mwanya wa Perezida kuko mu mateka y’u Rwanda ya mbere nta mwanya wa Visi Perezida wabagaho, no mu masezerano y’Arusha babeshyaga abantu ngo barakurikiza uyu mwanya ntiwari urimo. Kuri iyo taliki ya 19 Nyakanga 1994, leta ishyirwaho, abaturage bari batuye mu Bugesera bahuye n’akaga kuko uwo mugoroba batwitswe karahava.
Njyewe ndi umwe mu bantu FPR yavuze ko yarokoye ibakuye i Kabgayi ku italiki 02 Kamena 1994. Bahise batwerekeza i Kinazi badushushubikanya nk’aho bari basinziriye bafite icyo bokeje. Uko twagiye tuba benshi niko twagiye twigira hirya tuza kwisanga tugeze ku Ruhuha na Gashora, Kanzenze, Kamabuye, Kamabare ndetse no hirya yaho ukagera na za Rusumo.
Abahutu bari bahatuye hamwe n’abatwa bari Buhuha twagiye kubona nijoro mu gicuku twumva umunuko ukomeye. Twarakangutse kuko natwe twararaga ku gasozi mu nkambi no mu mahema, twagiye kubona tubona umwotsi uracumba mu mago yo hepfo yacu tubona ni abaturage barunzemo barimo kubatwika.
Abo nibo Faustin TWAGIRAMUNGU Faustin yavugiye barimo gutwikwa akabaza Kagame izo ngabo zibica niba ari iz’igihugu cyangwa niba zizaba iz’igihugu cyangwa niba ari abacanshuro. Igisubizo Kagame yamuhaye mwacyibwira kuko ubu Rukokoma batakiri kumwe kandi badacana uwaka; Kagame yaragize ati: “ Nimuntera umujinya nzasiga Kigali nkuko nayisanze”
Mu 1994 kandi abaturage benshi bagiye bicwa ku mupangu wari wizwe wiganwe ubunyamanswa butabonerwa izina. Abo basirikari bari baturinze twababazaga impamvu barimo kwica abaturage kuko twebwe twari tumenyereye ko tubana neza n’ubwo bamwe bari bamaze kwica abandi twari twizeye ko ubumwe bwacu bukomeza nta kibazo.
Abo basirikari b’inkotanyi batubwiye ko bafite umugambi bumvikanye wo kuzica abahutu bose bakabarangiza mbese ngo ku buryo umuntu azajya avuga abaza ngo mbese umuhutu yasaga ate? Ku buryo azahinduka cyera habayeho mu mateka y’u Rwanda.
Mu 1959 bahunze kubera kurwanira ubutegetsi
Kuri uru rubuga rwacu SHIKAMA mukunda cyane duherutse kubagezaho inkuru yavugaga ku mateka, imibereho n’ubutwari bwa MBONYUMUTWA Dominiko. Uyu mugabo wabaye Perezida wa mbere wa repubulika y’u Rwanda, yaharaniye ko abanyarwanda bose babona ubwigenge.
Mu 1959, nsomye amateka naje kumenya ko icyatumye abavandimwe bacu bahunga byatewe n’uko mu myumvire yabo batashoboraga kwemera ko ABAHUTU bafata ubutegetsi kuko kuri bo babafataga nk’ibikoko bigomba guhora bipfukamiye ABATUTSI icyo kandi nicyo MBONYUMUTWA na bagenzi be bahakanye baraharanira kubica bazamura ibendera ry’ubwigenge bw’u Rwanda mu 1962 ku italiki ya 01 Nyakanga.
Iryo hunga ryabo mu 1959 mu yandi magambo ryashoboraga kutabaho iyo bemera ko n’abahutu bashobora kugira uruhare mu buyobozi bw’igihugu cyabo bakemera gusangira ubutegetsi. Kuba batarabyemeye kandi bisa n’aho amateka yisubiyemo kuko ubisesenguye neza wasanga bishushanya ibyo mu 1959.
Ikibazo rero cyakomeje kugeza na magingo aya kuko nyuma y’uko FPR igeze ku butegetsi, abaturage benshi biciwe mu majyaruguru muri Ruhengeri ntibagira ingano. Muri Repubulika iharanira demukarasi ya kongo, abaturage barimburiweyo ntibagira ingano, iyo uganiriye n’abaharokokeye urumirwa ukibaza niba FPR ari ishyaka rishobora kuzageza abturage ku mahirwe y’ubuzima ukabona igisubizo ko ari oya.
Ubwo muri 2010 Umuryango w’abibumbye wari umaze gusohora MAPPING REPORT yasobanuraga uko abahutu b’abanyarwanda, Kagame amaze kuzengerezwa n’iyo dosiye abazungu bamurembeje, yaravuze ati: Impamvu iyi dosiye irimo kunzengereza ikantesha umutwe, ni uko twakoze ikosa tukabareka bakambuka umupaka bakajya muri RD Kongo.
Iyi mvugo ya Kagame ikaba itarimo kwibeshya kuko kuri we yicuza ko atabamazeho nyamara n’ubwo abyumva atyo, abanyarwanda bavanye i Bugande bo babyumva ukundi. Bamushinja ko atamazeho abahutu bose kuko mu biganiro tugenda tugirana n’abavandimwe bacu bavuye i Bugande batubwira ko bari barumvikanye ko nibagera ku butegetsi imyanya yose y’ubutegetsi izabahabwa mbese kugera no kuri nyumba kumi.
Mwibuke ijambo Dr RUDASINGWA Theogne yavuze bamaze gshyingura KAREGYA Patrick, yaravuze ati kiriya gishushanyo ngo ni minisitiri w’intebe Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI mukihorere kizabona. Icyamuteye kuvuga gutyo ni ukubera ko yabivuze ari umuhutu kuko mu myumvire yabo batashakaga ko bagaruka ku butegetsi. Nyamara Mushikiwabo na Kabarebe bari bavuze bibi birenze ibya Nyiri urutwe runini!
Uyu yavuze ko ntawe uzahemukira u Rwanda ngo abikire.
Mushiki wabo avuga ko Karegeya yari mubi,
 umugome wo gupfa, Kabarebe ati
Karegeya yari imbwa n'umwanda
wagombaga kujugunywa. RNC irakubita
agatoki ko uyu muhutu yavuze
 nabi kurusha aba bandi!
Hari benshi kandi mu nkotanyi bagiye bavuga amagambo yerekana ko abahutu badashobora kuzongera kwinjizwa mu butegetsi. Kuba Kagame afite abantu b’abahutu mu butegetsi bwe nka ba RWARAKABIJE Paul, BAZIVAMO Christophe, Stanley NSABIMANA muri Police, RUCAGU Boniface ndetse n’abandi benshi tutarondora muri iyi nkuru, ni kimwe mu byatumye Kagame ashwana n’abagande bene wabo.
Ingero kandi zibyemeza ni amakudeta yagiye aburizwamo kubera sisiteme ya maneko ya Kagame hambere yari ikomeye. Muribo harimo Colonel NGOGA wayoboraga ingabo mu Mujyi wa Gitarama, Colonel NGOGA yari yateguye gukora Kudeta yo kwica abahutu ahagana mu 2007 yemerera uwitwa MUKEZAMFURA Alfred wayoboraga abadepite ko azamugira Perezida wa Repubulika.
Iyo nkuru rero MUKEZAMFURA yaramurenze niko kwihutira kubibwira perezida Kagame.  Kagame yahise ahamagara Colonel NGOGA amubwira ko yabimenye kandi ko asabwa kwiyahura niba adashaka gupfa yiyibutse amagara. NGOGA yahise yibwiriza arirasa amakuru ye arangirira aho.
Kubera ko MUKEZAMFURA yari umuhutu kandi akaba yarashoboraga kuzicwa n’abavuye i Bugande bari mu gikundi kimwe na Colonel NGOGA, Kagame yahisemo kumuhungisha amucikishiriza ku mugabane w’u Burayi.
Kagame umugabo w’amayeri inzovu 1000
Kubera ko MUKEZAMFURA yigeze kuba umuyobozi wa ORINFOR Kagame yahise atekinika idosiye y’uko yakoze genocide niko kumuhimbira icyaha ariko ku kagambane no ku isiri bamaze kumvikanaho. Mukezamfura yagiye kuburanira mu rukiko gacaca rwa Nyamirambo ni ko kwikubita hasi nk’ugushijwe n’igicuri ni uko abantu bose barahurura abandi barahunga bati: Perezida w’abadepite arapfuye.
Ubwo bahise bamujyana ku bitaro byitiriwe umwami Faysal ku Kacyiru ariko akigerayo, Kagame yahise ahamagara avuga ko byaba byiza bamuhaye taransiferi yo kujya kwivuriza mu Bubiligi. Ni uko agenda atyo ahita agera i Burayi mu Gihugu cy’Ububiligi kandi akigerayo hayise akira ntiyongeye kurwara ukundi. Kudeta kandi zindi zitabarika zari zigambiriye gukuraho Kagame no kurimbura abahutu ntizigira ingano ku buryo uwazivuga ataziva imuzi.
Kuki Kagame atubahirije ibyo bumvikanye i Bugande?
Nk’uko nabivuze ngitangira iyi nkuru, ibyo Kagame atubahirije ubirebeye imbere mu Rwanda wavuga ko ntabyo kuko abanyarwanda bishwe bazira FPR ari benshi cyane. Nyamara mu myumvire y’abavuye i Bugande ibyo Kagame yakoze ni nk’agatonyanga mu Nyanja. Umuntu akaba yahita yibaza impmavu Kagame atamazeho ABAHUTU? Igisubizo kiri mu mategeko mpuzamahanga n’igitutu cy’umuryango mpuzamahanga.
Kugira ngo byumvikane neza, kagame nawe ntabakunze kuko ONU bakunze kumuha gasopo bamushinja kwica abaturage b’inzirakarengane ni nayo mpamvu nababwiye ko nawe yavuze asa n’uwicuza avuga ko impamvu bamutesha umutwe ari uko yakoze ikosa akabareka bakamwambukana bakajya muri Zaire bivuze ko ababajwe n’uko batashizeho mbere y’uko bajya muri Zaire y’icyo gihe.
Abarwanya Kagame babyumva bitandukanye
Kagame arwanywa n’abantu batandukanye kandi n’abari imbere mu gihugu urebye ntabwo bamwishimiye na busa kubera politiki ye ishaka ko abantu bose baza kumupfukama imbere bakamuramya kandi akaba agira n’indi ngeso yo guharara no guharurukwa ku buryo mushobora kuba inshuti magara nyuma akazakuvuga ayica inka.
Abamurwanyiriza mu mahanga ya kure, bo banifuza ko Kagame ashobora kuvaho ndetse ko akwiye kuvaho byihuse ndetse byanaba ngombwa akaba yanaraswa agakurwa ku butegetsi kuko amaze kujujubya abanyarwanda. Ikibazo rero gisigaye kikaba kumenya uko Kagame yakurwa ku butegetsi kugira ngo mu Rwanda hatongera kumeneka amaraso ndetse ashobora no kuruta kure ayamenetse mu 1994 nk’uko MAGAYANE yabihanuye aho yavuze ko Intamabara izashyamiranya Rukirigitangwe na Rwara rubundiye mu mashyamba njyewe nise FDLR izasozwa na ONU ya gatatu ariko ikazarangira hamaze gupfa abanyarwanda benshi cyane.
Ibi rero muri SHIKAMA nibyo tutifuza rwose kuko nta cyiza byazanira u Rwanda n’abarutuye, Nibutse ko ONU ya gatatu MAGAYANE yahanuye ko izaza mu Rwanda guhosha amakimbirane hagati y’abazaba barwana inkundura ifitiwe ibisobanuro kuko ONU ya mbere yaje mu Rwanda mu 1962 mu gihe cyo guhagarikira ubwigenge no gushyiraho inzego za demukarasi.
ONU ya kabiri yaje mu Rwanda mu 1993 ije guhosha intambara yabicaga hagati ka FPR na MRND ndetse no guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha. Mu byifuzo byacu muri SHIKAMA ntitwakwifuza ko ONU ya 3 izasesekara mu Rwanda kuko nk’uko nabivuze impamvu izaba ije izaba Atari nziza na busa.
Nk’uko nabivuze tugize ibyago Kagame akava ku butegetsi yishwe u Rwanda rwagwa mu icuraburindi ritabonerwa izina kubera impamvu zikurikira: Abavuye i Bugande bashobora kuvuga ko yishwe n’abahutu bikaba impamvu yo kubivuna nk’uko kwa Habyarimana abategekanaga nawe bemeje ko yivuganywe n’abatutsi bikaba impamvu yo kubarimbura.
Ibi kandi bituma umuntu ahita yibaza ibibazo atapfa kubonera ibisubizo. Umuturage w’umututsi utunzwe no kwidederezwa ahingiriza akaba atarigeze anabona izo Nkotanyi na rimwe mu buzima bwe, wambwira ko yishwe azira iki ko aricyo kibazo cya politiki muri Afurika yacu no mu Rwanda by’umwihariko.  
FDLR gutaha irwana nabyo bizaba ikibazo
Mu gutegura iyi nyandiko nirinze kugira uruhande mbogamiraho. Nk’uko twigeze kubibabwira muri SHIKAMA, uburyo Kagame ateye ntibyakorohera uwamurwanya ateye u Rwanda. Bishobora gutuma byose Kagame abisanza noneho ibyari igihugu bigahinduka irimbi bityo abanyarwanda bakicuza icyatumye bavuka, nkuko yabyivugiye ko nibakoma Rutenderi azasiga Kigali nkuko yayisanze!
Nk’uko kandi twakomeje kubivuga, kubera ko Kagame agaragara nk’umuntu udashobora kwemera gushyikirana na FDLR, kandi FDLR yo ikaba yerekana ko yamaze no gushyira intwaro hasi, bishobora kuba impamvu yo gutsinda kwa FDLR noneho Kagame yabona agiye gutsindwa akisasira imbaga y’abanyarwanda itabarika.
Umuti rero njyewe mbona ni uko nk’uko nabivuze n’ubushize, hakwiye igihugu cy’igihangange ntashaka kuvuga izina cyaza kigategeka Kagame kwemera ku ngufu gushyikirana na FDLR kandi bakemera gusangira ubutegetsi ntawe uhenze undi ndetse bigakorwa bihagarikiwe n’umuryango mpuzamahanga.
Mu gusoza iyi nyandiko abitandukanije na Kagame bagashinga RNC birakwiye ko batangariza abanyarwanda n’amahanga ko umugambi wo kurimbura ABAHUTU utagihari kandi bakabitangira n’ibimenyetso.
Naho ubundi bishobora kuba guhungira ubwayi mu kigunda, Kagame avuye ku butegetsi u Rwanda rugatwarwa na RNC irimwo Kayumba Nyamwasa, GAHIMA Gerard wari warajujubije abaturage akiri umushinjacyaha mukuru wa repubulika, Major Dr RUDASINGWA Theogene  muaramwibuka yirukana umuhutukazi yari asanze muri amabsade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yarakoze ibi avuga ngo abahutukazi baramunukira! N’abandi benshi cyane kandi muzi cyangwa mujya mwumva.


GATENDO A.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355