Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. RWANDA-TANZANIYA : Itangazamakuru ry’i Dar-Es-Salaam na Dodoma ririmo guca amarenga kwa NYIRABIYORO : «Rukirigitangwe rwa Mudatinya azashinga icumu i KARAGWE ingabo ze ziivuge imyato ; Ingabo za Tanzaniya zimushushubikanye ziruhukire mu Bwanacyambwe (KIGALI) ziyitere ishyamba, umurwa Mukuru w’u Rwanda usubire i NYANZA, hanyuma intara ya KARAGWE yomekwe ku Rwanda!!!»/BWIZA M.

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 22/2/2014



Twakomeje kubisobanura hakaba uwacyeka ko abaturage batuye Dar Es Salaam na Dodoma batumva ikinyarwanda ngo nabo bikorere ubucukumbuzi bwimbitse. Birumvikana ko n’iyo bataba bacyumva bashobora kubaza abakizi bakababwira babasobanurira mu rurimi rwabo rubanogeye.

Abaturage batuye Bujumbura bo tuzi neza ko basoma SHIKAMA, bagasobanukirwa ibyo twanditse kandi turanabashimira cyane tunongera kubaramutsa i Bujumbura muraho murakoma! Sabwe !!! Nimukomeze mushinge intahe muhabwe impundu n’amakungu maze mukomeze mugire amahoro meza!!!

Itangazamakuru ry’i Dar Es Salaam n’i Dodoma ryunze murya SHIKAMA kuko inkuru twabagejejeho yavugaga ibirebana n’ukuntu Kigali yashatse guhirika ubutegetsi Dar Es Salaam inyuze Bujumbura na Kigoma ariko bikaburizwamo na Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA.

Ikinyamakuru MTANZANIA gikomeye cyane mu gihugu cya Tanzania cyanditse inkuru mwashyirijwe mu kinyarwanda kuri uri rubuga rwanyu mukayisoma. Mu magambo macye iyo nkuru irasobanura ukuntu Kagame yahubanuje Prof Silas LWAKABAMBA muri Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande abaturage bakabona ko yibutse n’abavuye Tanzania kuko FPR yakomeje gushinjwa guheza abavuye Tanzania mu butegetsi.

Ntabwo rero byari byo ahubwo yagira ngo amuhindure igikoresho kizatuma abasha gucengera ubutegetsi bwa Dar Es Salaam. Ibi rero Kagame asa n’uwabitangiye kuko nk’uko iki kinyamakuru kibisobanura kandi natwe twari twabivuze, Kagame byanze bikunze azagaba igitero kuri Tanzaniya.

Muri iyi nkuru ndetse no mu zindi zayibanjirije ariko biri mu mujyo umwe; ni ukuvuga izivuga ku myiteguro ya Kagame yo kugaba igitero kuri Tanzania, abantu barashakisha impamvu zatera Kagame kugaba igitero kuri Tanzania bakabona nta mpamvu igaragara yamutera kwambuka akajyayo ariko mu kanya turaza kubisesengura tubivuye imuzi.

Itangazamakuru ririmo guca amarenga
Kenshi abanyamakuru bandika inkuru zigasomwa ugasanga abategetsi b’igihugu bacitse ururondogoro babashinja ko banditse ibinyoma cyangwa bagambanira Leta zabo. Iyo ubisesenguye neza usanga ibyo abanyamakuru bandika biba ari ukuri kwambaye ubusa ariko kubusanya n’inyungu z’udutsiko duto cyane tuba twikubiye ubutegetsi mu bihugu.

Kuba SHIKAMA twarabivuze none MTANZANIA nayo ikaba ibigaruye, kandi na Kigali ikaba itarigeze itanga itangazo rivuguruza ibyanditswe na SHIKAMA ngo inavuguruze ibyatangajwe na MTANZANIA; ni ukuvuga ko Kagame byanze bikunze ahugiye mu myiteguro yo gutera igihugu cy’abavandimwe n’abaturanyi bacu b’abatanzaniya.

Igisigaye ni ukumenya aho Kagame azambukira n’italiki azambukiraho ajya kudurumbanya umutekano na Demukarasi by’abatanzaniya kuko yarahiye ararengwa avuga ko ababyaye FDLR muri batisimu azabazengereza. Muri iyi dosiye FDLR nta gushidikanya izagarukamo cyane kandi ishobora kuzaba insiriri.

Rukirigitangwe azashinga icumu i Karagwe
Rukirigitangwe ni ukuvuga iki ? : Muri iki gice cy’iyi nyandiko, tugiye kubaha ibisobanuro by’amagambo akubiyemo. Rukurigitangwe, mu mvugo ya NYIRABIYORO yavugaga Perezida Kagame kandi iki gihe uzaba Kagame yari ataranavuka akaba yaranavuze ko azaba yambaye inziga ku mboni bisobanura amadarubindi cyangwa Lunettes mu gifaransa.

Rukirigitangwe ni ukuvuga umuntu uzi amayeri arenze ayo abantu bashobora gutekereza kandi akaba azi kuguyaguya no kugusha neza abantu yiyoberanya mbese ku buryo n’INGWE ashobora kuyiguyaguya akayikuramo amata musanzwe muzi amahane yayo adasanzwe.
Nk’uko bizwi mu Rwanda, Kagame ni umugabo uzi kwiyoberanya cyane ku buryo nk’iyo ari bwakire abazungu azi neza ko azabaryaho akantu gatubutse mu Rugwiro usanga yashyashyanye mbese ameze nk’umugore ugiye kwakira Sebukwe cyangwa Nyirabukwe.

Usanga kandi arimo ajujubya abakozi bashinzwe ibirebana no kwakira abashyitsi na Protocole muri perezidansi kandi baba barabigenewe ku buryo usanga na bamwe muri bo abakubita inshyi ngo basuzuguye abazungu kandi aribo bakesha kuramuka. Ibi Kagame rero abikora atari ugukunda abanyarwanda ahubwo abikoreshwa no kubiyoberanyaho ngo hato badatahura amayeri ye y’uburyo yajujubije abanyarwanda n’akarere.

Iyo Kagame aganira n’abazungu mu Rugwiro, aba ari mu ikoti ry’UMUTAGATIFU ku buryo abazungu iyo babaye abareba hafi bamwita umuyobozi w’inyangamugayo kandi w’intagereranywa. Si abazungu gusa kandi Kagame agusha neza kuko n’abaturage agerageza kubaca mu rihumye akabaha INKA zibarushya UMUKUBABIBERO kandi yarabambuye ibishanga n’amashyo yabo agira ngo arebe ko bapfa kumusingiza nibura igihe gito.

Muri uko kuba Rukirigitangwe kwavuzwe na mukecuru NYIRABIYORO kandi, Kagame akunda icyubahiro birenze uko wabitekereza kuko abatamupfukamiye abahambiriza byaba ngombwa ukaba wanicwa. Kagame kandi muri kamere ye yanga ABANYAMAKURU urunuka ariko iyo haje abo muri FRANCE24, BBC, ALJAZEERA, JEUNE AFRIQUE kwa Bechir Ben Yahmed abakirana urugwiro rurenze urwo wakeka maze bagataha bavuga bati : « Dore umuyobozi Afurika ikeneye ni nk’uyu!!!».
Ubu rero aho bigeze biragaragara ko abazungu bamaze kumutahura ku buryo kandi batagifite kwibeshya ari nayo mpamvu nawe ameze nk’uwacitse intege kuko amaze kwibonera ko ubushushanyi yakoreshaga bwamaze gutahurwa.

Gushinga icumu ahantu ni ukuvuga iki ?
Mu mvugo y’uyu muhanuzi wo hambere cyane tuyigaruye tukayihuza n’ururimi rworoheye abantu muri iki gihe bisobanuye kwigarurira ahantu ugatsinda uwari uhayoboye. Bigahita binajyana no kwivuga imyato bisobanura ko ingabo za Kagame zizabyishimira cyane nko kwishimira intsinzi.

Ese ubundi Kagame yanesha Kikwete ?
Kuba nibajije niba Kagame yanesha Kikwete, ubundi iyi mvugo ntaho ihuriye n’imbaraga hagati y’abantu n’ubwo no mu bigaragarira amaso, Kikwete arusha ibigango Kagame ubarebye mu gihagararo. Iyo bigeze mu gisirikari na politiki ntihaba hagikora imbaraga z’umubiri n’ibigango mu bizigira ahubwo hakora politiki na dipolomasi aribwo bubanyi n’amahanga.

Igihugu cy’u Rwanda njyewe mu busesenguzi bwanjye cyaba cyikozeho kandi kikazabyicuza umunsi Kagame azafata icyemezo cyo kugaba igitero kuri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania. Igihugu cya Tanzaniya ni igihugu kinini cyane ugereranije n’u Rwanda.

Igihugu cya Tanzania gifite ingabo zikomeye cyane kandi gifite amateka akomeye muri demukarasi muri aka karere. Igihugu cya Tanzania mu karere k’ibiyaga bigari ni cyo gihugu cyitarangwamo amakimbirane n’intambara muri politiki.

Mbere y’uko Kagame azagerageza kugaba igitero kuri Tanzania, azabanze abaririze kandi aperereze uko Tanzania yamenesheje Id Amin Dada wari warajujubije abagande. Igihugu cya Tanzania cyagize uruhare rukomeye mu guhirika uyu munyagitugu.

Kagame nafata icyemezo cyo gutera Tanzania, u Burundi, Kenya na Uganda bishobora kuzifatanya na KIKWETE kubera inyungu zikomeye ibi bihugu bifite kuri Tanzania ahanini bitewe n’imiterere y’aka karere; bityo Kigali ikazahezwa hagati ikaribatwa umugani wa NYIRABIYORO. Icyiza Kagame ashatse YABYIHORERA kuko, nagira Imana akazaba akiriho ashobora kuzicuza icyamuteye gushotora TANZANIA.

Tanzania ni igihugu gikomeye muri demukarasi kandi ni igihugu gifite igihagararo gikomeye mu ruhando mpuzamahanga ku buryo uyigereranije n’u Rwanda ukabashyira ku munzani umwe nta mahuriro na busa. Hamwe n’ibi bisobanuro byose mbahaye biragaragara ko u Rwanda rudashobora gutsinda Tanzania.

Iyi ni nayo mpamvu NYIRABIYORO yasobanuye ko Kagame namara gushinga icumu i Karagwe ingabo ze zikivuga imyato, ingabo za Tanzania zizamushushubikanya zikaruhukira i Kigali NYIRABIYORO yise i Bwanacyambwe kandi koko niko hitwa; hanyuma ngo Kigali bakayinombanomba bakayitera ishyamba umurwa mukuru w’u Rwanda ugasubizwa i Nyanza.

Ingaruka ku karere k’ibiyaga bigari
Ubundi mu bubanyi n’amahanga, burya ni ngombwa kwitondera intambara cyane ari nayo mpaamvu natwe muri SHIKAMA turimo guteza ubwega duhuruza ngo nibiba ngombwa, Umuryango mpuzamahanga ushyire igitutu kuri Kagame areke umugambi we wo gutera igihugu cya Tanzania.

Urebye uko akarere k’ibiyaga bigari gateye mu rwego rw’ubumenyi bw’isi (Cadre géographique), u Rwanda ruramutse ruteye Tanzania, igihugu cy’Uburundi gishobora guhura n’ingaruka zikomeye cyane kubera aho u Burundi buherereye ugereranije na Kigali na Dar Es Salaam.

Binumvikanira no mu cyifuzo Kagame yari yagejeje kuri Leta ya Bujumbura yifuza kunyura ku Kiyaga cya Tanganyika agahingukira mu Mujyi wa Kigoma. Kagame aramutse ateye Tanzania ingabo za Tanzania zishobora kuzenguruka zigasaba kunyura n’i Burundi kugira ngo zibashe kuzengereza Kagame bikaba bizatera ibibazo bikomeye.

Ikindi kibazo gikomeye kizaba ku banyarwanda bari mu Karere. Ni nde se ubwo wakwirengagiza uko byazagendekera abanyarwanda bazaba batuye muri Tanzania?, Ese ubwo Tanzania niyitabara ikanyura i Burundi, mutekereza ko abanyarwanda baba i Bujumbura bizabagendekera bite? N’ibindi bibazo byinshi cyane…

Sobanukirwa Karagwe Nyirabiyoro yaraguye iyo ariyo
Karagwe NYIRABIYORO yavuze ko Kagame azigarurira ni imwe mu turere dutandatu tugize Province ya Kagera mu gihugu cya Tanzania. Mu Majyaruguru ya Karagwe hari igihugu cya Uganda, Mu Burasirazuba bwa Karagwe hari akarere kitwa Bukoba ngari, mu Majyepfo hari uturere twa Muleba na Ngara mu gihe mu Burengerazuba bwa Karagwe hari u Rwanda aho bitandukanywa n’umugezi w’Akagera. Ubwo ni ukuvuga ko Karagwe ikora ku Rusumo. 

Muri SHIKAMA, dushingiye ku ibarura ry’abaturage muri Tanzania ryakozwe mu mwaka w’2002, icyo gihe Karagwe yari ituwe n’abaturage ibihumbi magana ane makumyabiri na bitanu magana ane mirongo irindwi na batandatu (425,476).

Ni akarere keza kandi k’ikibaya ku buryo abaturage biborohera kugenda ku ma pikipiki. Akarere ka Karagwe karimo ibiyaga bine binini cyane kandi bibaha amafi menshi cyane atunga abahatuye. Ibyo biyaga ni : Ikimba, Burigi, Rushwa na Rwakajunju.

Akarere ka Karagwe kometswe kuri Tanzania mu gihe nyamara cyera ubutaka bwako bwari butataniye mu bihugu byinshi byo mu karere k’ibiyaga bigari n’ingoma z’abami baho. Tunabibutse ko aha i KARAGWE ari naho NYIRABIYORO waraguye aka kaga kazazanwa na Kagame; yakomokaga. Abaturage batuye i Karagwe bitwa BANYAMBO bakaba bakomoka ku ngoma-cyami yitwaga KITARA yashinzwe n’INGOMA-CYAMI y’abitwaga ABACHWEZI.

Ubwami bwa Karagwe bwageze ku izamuka rikomeye cyane mu bukungu na politiki ahanga mu kinyejana cya 19. Ibi byemezwa n’ubushakashatsi bwakorewe ku BISIGARATONGO (Resources archéologiques) byahavumbuwe mu mpera z’ikinyejana cya 18. Ayo mateka akomeza yerekana ko umwami NDAGARA yageze ku butegetsi bw’iyi ntara mu mwaka w’1820 aza kubuvaho mu 1853 aho yasimbuwe n’uwitwaga RUMANYIKA.

Mu mpera z’ikinyejana cya 18, intara ya Karagwe yagize ubukungu bukomeye cyane kandi bwabaye kimenya-bose cyane cyane mu birebana n’ubucuruzi bwo guhinduranya cyangwa kugurana ibigurishwa (Commerce de Troc / Barter Trade) aho bibandaga cyane ku kuguranisha umunyu, urusenda, amacunga, gasegereti, n’ingano.

Ahagana mu mwaka w’1800, iyi ntara ya Karagwe yazanywemo n’abagande ibihingwa bishya birimo ibishyimbo n’ibitoki by’inyamunyo bitekwa. Mu 1840, abarabu bageze muri Karagwe bazanywe n’umucucuruzi bw’abacakara. Hahise kandi haza n’ibindi bihingwa birimo inyanya, ibigori, imyumbati, indimu,…

Mu 1890, Karagwe yahuye n’ibyago byinshi birimo intambara z’imbere n’amakimbirane, ibyorezo by’indwara n’ubushita na muryamo byibasiye amashyo maze inka zabo zigapfamo nyinshi. Intambara z’amoko zahazanywe n’abadage bari mu rugendo rw’ubukoloni.

Muri iyi ntara ya Karagwe, ahagana mu 1900, abadage badukanye ubucuruzi bw’ikawa. Mu gihe na nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, nibwo muri Karagwe havutse ishyirahamwe rya mbere ryahuzaga abahinzi n’aborozi. Ubwo kandi niko abanyabukoba benshi b’aborozi bahahungiye.

Mu 1990, ejobundi aha kandi abanyarwanda b’impunzi ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu 165000 bafunguye inkambi 5 muri Karagwe kugeza na magingo aya bamwe muri bo baracyahari kandi barakomeye baratunga baratunganirwa.

Karagwe nk’uko twabivuze muri iyi nyandiko, ni nini cyane n’ubwo bigaragara ko idatuwe cyane. Ikindi ni uko ngo ifite ubutaka bwera ku buryo burenze urugero. Karagwe igabanyijemo uturere makumyabiri n’umunani aritwo utu dukurikira :

Bugene, Bugomora, Bweranyange, Igurwa, Ihanda, Ihembe, Isingiro, Kaisho, Kamuli, Kayanga, Kibingo, Kibondo, Kihanga, Kimuli, Kiruruma, Kituntu, Kyerwa, Mabira, Murongo, Ndama, Nkwenda, Nyabiyonza, Nyaishozi, Nyakahanga, Nyakakika, Nyakasimbi, Rugu, Rwabwere.

Ese byazashoboka ko nk’uko Nyirabiyoro yabiraguye, iyi ntara yazomekwa ku Rwanda nyuma y’intambara Kagame arimo kwitegura kugaba kuri Tanzania?  Twe muri SHIKAMA turabona hakiri kare cyane kuba twagira icyo tubivugaho kuko byose bizaterwa n’uko Kagame azabyitwaramo. Uko tumubona arasa n’ugambiriye kandi ugamije kwihutisha indagu za Nyirabiyoro.

Ese byazashoboka ko Kigali iterwa ishyamba urebye uko amazu arimo kuyitumbagiramo mu bicu? Byose bikazahinduka ubusa aka wa mugani w’UMUBWIRIZA muri Bibiliya????? Ese birashoboka ko Umurwa Mukuru w’u Rwanda uzasubizwa i Nyanza??????? Ese ninde uzafata icyemezo cyo kuwusubizayo? Ikigaragara birimo ibanga ry’Ingoma ya cyami.

Ariko se koko ko iby’isi ari amabanga ko Mwungeri wa Nyankaka, byashoboka ko agatsiko k’abatutsi bacye cyane bavuye i Bugande baje gusahura u Rwanda no kujujubya abaturage, Byashoboka ko bazirukanwa mu Rwanda nk’uko MAGAYANE yabisobanuriye Habyarimana????? Urebye ukuntu baganje i Kigali bica bagakiza???

Ese u Rwanda byashoboka ko ruzongera gutegekwa n’umwami? Ese uwo mwami yaba ariwe uzashyikirana na Tanzania akayisaba kuduha intara ya Karagwe nk’igihembo cy’uko bazaba bahinduye KIGALI umuyonga?????? Ese Rukara rw’igisage uvuga isi igatigita (KIGELI V Ndahindurwa) NYIRABIYORO yavuze ko NTAKABUZA azagaruka mu Rwanda ashaje cyane akururukira mu nda y’inyoni (INDEGE) koko azaza??????

Ese INGANJI KARINGA Musenyeri Alex KAGAME yasobanuye ko ariyo yatumaga u Rwanda rugira amahoro kandi ikaba yarabuze. KIGELI V Ndahindurwa nagaruka azayitaburura aho bikekwa ko ashobora kuba yarayitabye i Nyanza ari kumwe n’umunyamabanga we BENZIGE Boniface banahunganye n’ubu bakaba babana mu nzu imwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika????

Ese umugabo ngo uzaba ushaje cyane kandi uzaba ari kimenyabose muri politiki y’u RWANDA, NYIRABIYORO yaraguye ko ariwe umuzungu utegeka isi azaha Ubutegetsi hanyuma akanamutegeka gucyura umwami yaba koko ari Faustin TWAGIRAMUNGU nk’uko abantu babihwihwisa? Ese uwo muzungu ni Amerika?

Ibi bibazo byose SHIKAMA tuzagenda tubibasesengurira uko iminsi n’amateka bigenda bidusunika bigana imbere. Mwebwe gusa mukomeze musome kandi mukurikirane SHIKAMA yanyu. Natwe ntitugoheka duhora mu ruganda rwo kubakorera amakuru kandi acukumbuwe neza.

Ikindi tutareka kuvuga ni uko urebye aya mazina bigaragara ko harimo isano ikomeye n’u Rwanda kuko nk’izina ry’ahitwa i Kibingo no mu Rwanda rirahari, hakaba hari n’akagari ka Kibingo kari mu murenge wa Karama mu cyahoze ari komini Runyinya muri BUTARE. Hariya mu Ruhango inyuma ya Paruwasi usa n’usubira ahagana i Gafunzo werekeza za Rwinyana na Bunyogombe iwabo wa Kagame kwa Rutagambwa hari ahantu hitwa i Kibingo ni nko muri Kilometero 1,5 uvuye ku isoko ryo mu Ruhango.

Ririya zina rya Rumanyika no mu Rwanda barahari bitwa gutyo ku buryo uwavuga ko imico yahahuriye nta gicumuro yaba akoze. Ikindi ni uko nk’uko twabivuze, abami b’u Rwanda barwaniye aha hantu kandi bagiye banahavana iminyago y’intambara aho twababwiye ko na NYIRABIYORO waraguye ibi twibanzeho nawe akomoka muri aka gace.

Ikindi ni uko amateka atwereka ko aba Banyambo ari nabo batuye agace kitwa IGISAKA CY’IMIGONGO na MUTENDERI kwa KAYINAMURA muri Kibungo ku buryo abaturage ba Karagwe na Kibungo kuri bo ari abavandimwe kandi bagenderana bakaba banahuje imico n’imibereho.   

BWIZA M.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi( SKUD)
__________________________________________________________________

PS: / NKUSI YOZEFU
Ndagushimira BWIZA kuri iyi nkuru yawe icukumburanye ubuhanga nkuko abasomyi bacu badashima kutwandikira babashima wowe na bagenzi bawe: Gatendo, Baziguketa, ndetse n'inshuti zacu Mbangurunuka na Jishoryarubanda. Nimukomereze aho.

Hari icyo ngirango nunganire iyi nyandiko:

1. Intambara yo gutera Tanzania igeze kure kandi abatanzania nabo barabizi kuko abasoma Shikama ari benshi kurusha yewe n'abayisomera i Burundi ariko Kenya ikaba iri ku isonga mu Karere, dukurikije imibare duhabwa n'ikoranabuhanga ryacu. Kuby'iyi ntambara, tuributsa abadusoma ko Kagame, Museveni, na Kenyatta basinye amasezerano yo gutabarana i Kampala muri iki cyumweru turangije. Umuvugizi w'ingabo za Kagame na FPR yarayishimiye ku ijwi rya Amerika : " iki ni ikintu cyiza kuko gutera kimwe muri ibi bihugu, ari nko gutera ibi 3 byose, bityo bizajya bihita bihagurukira icya rimwe ngo byivune umwanzi"

2. Ibyerekeye gusenya Kigali, birashoboka kuko Perezida Kikwete yabyivugiye ubwe abwira abaturage ba Karagwe muri 2013 asubiza bya bitutsi bya Kagame: " Idi amin yateye iyi ntara, turamwirukana turamukurikira no muri Uganda, turagenda dusenya imijyi 2 ya Masaka na Mbarara ngo Abagande nabo bazaruhe bubaka nkuko bari badusenye imari yacu , n'undi wese yumvireho". Ibi ni inshro ya 3 tubyandika, abazi gusoma bazatere akamo Kagame.

3. Kuvuga ko umurwa mukuru uzimukira i Nyanza, ni uko bishoboka ko na Gitarama abatanzania bazayisenya nkuko babikoze Uganda. Ibi rero si ukuvuga ko ari uko ubwami buzaba bwagarutse! Ha, ha,ha!!!

4. Kigeli yaratsinzwe n'ingoma ya cyami yagiye nk'ifuni iheze kandi abamutsinze ntaho bagiye. Niba Kigeli kugeza ubu atarabyemera azabyumva ashaje. Kalinga  Bwiza avuga ko izatabururwa ntabwo igihishe, yahishuwe na Koloneli Lizinde Tewonesiti Mugabushaka igihe yayoboraga ibiro by'ubutasi mu Rwanda ku bwa Kinani. Yahise yandika igitabo cyiswe: 
" LA DECOUVERTE DE KALINGA OU LA FIN DES MYTHES" uwagenekereza yavuga ko ari ihishurwa rya Kalinga n'iherezo ry'imihango n'ibinyoma byari biyishamikiyeho.

5. Niba FPR itarabashije komeka Kivu ku Rwanda yitwaje ikarita y'amoko: abatutsi batuye iriya ntara nkuko yari yarabipanze ibinyujije mu ntambara z'urudaca kuva kuri AFDL ya Kabila kugeza kuri M23, sinumva impamvu Karagwe yagaruka ku Rwanda kandi rwaba rumaze no gutsindwa intambara iturutse ku bushotoranyi bwarwo, ibi ntibishoboka. Aha Nyirabiyoro agomba kuba yaravugaga Kibungo! Kuko n'ubundi agace ka Kibungo kigeze kuba kari kuri Karagwe igihe u Rwanda rwakolonizwaga n'Abadage.

Icyitonderwa: Izi ndagu ntawe zigomba kubuza gusinzira cyangwa ngo undi yitere amajeke.Tugomba gukora ibishoboka byose ngo ibyavuzwemo tubirenge twubake u Rwanda rushya rwa bose: abahutu, abatwa n'abatutsi. Nkuko abanyarwanda basezereye KALINGA ya Kigeli Ndahindurwa,  ni nako bagomba guhaguruka bagasezerera KALINGA ya Kagame nta mususu.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355