Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.UMUKOLONI YADUSIGIYE IFUMBA IRIMO UMUNYOTA, ABAHUTU N’ABATUTSI BAFATANYA KUYATSA, NINDE UZAYIZIMYA? Igitekerezo cya Nkusi Yozefu mu MVO n'IMVANO/NKUSI Yozefu


I.  Ese mu Rwanda amoko y’abahutu n’abatutsi yabagaho  cyangwa  yashyizweho n’abakoloni?



Agaseke

Mbere yo gusubiza iki kibazo ndagirango mbwire abatwumva ko iki kibazo cy’amoko abantu bamwe bemeza ko ari umukoloni wakije umuriro ntabwo kiri mu Rwanda no mu Burundi gusa muri Afrika nkuko numvise ubushize abahawe ijambo babyemeza. Muby’ukuri, iki kibazo ugisanga no muri Nigeria : agace ka Nigeria iki kibazo kijya gusa n’icyo mu Rwanda no mu Burundi ni akarere ka Delta gatuwe n’amoko anyuranye ariko akomeye abiri ahari ni Igbo na Yoruba. Kutumvikana no kwishishanya hagati y’aya moko nibyo byateje aka karere itsindwa mu ntambara yo kwiyomora kuri Nigeria yamaze imyaka 4 iyobowe na Koloneli Odumegwu Ojuku( 6/7/1967-15/1/1970). ; Ahandi iki kibazo kiri kijya gusa n’icy’iwacu ni muri Aljeriya hagati y’abarabu n’ababeriberi. Icyo navuga muri bihugu byombi, ukureba kure gushingiye ku nyungu rusange kw’abagiye babiyobora byagiye bituma kidafata intera nk’icyo mu Rwanda no mu Burundi, aho usanga udutsiko tugeze ku butegetsi dukinisha ikarita yo kuryanisha amoko kugirango turambe ku butegetsi.Tugarutse kuri iki kibazo cyacu kiri hejuru, twavuga ko  amoko y’abatutsi n’abahutu yabayeho kera na mbere ko abazungu baza mu Rwanda kandi abahutu n’abatutsi bakaba ari abantu batandukanyijwe n’ibintu byinshi.

 Dore bimwe dushobora gushingiraho tuvuga ko amoko y’abahutu n’abatutsi  yari ahari na mbere y’umwaduko w’abazungu

-         A) UBUCURABWENGE
Ubucurabwenge  ni ikirugu cy’ubuvanganzo( ibisigo) bujyanye n’ubwiru
Dushobora kumenya amateka y’U Rwanda atari yanditse mbere y’umwaduko w’abazungu twifashishije Ubucurabwenge. Abakoraga uyu mwuga babitaga abacurabwenge, bagombaga gufata mu mutwe amazina y’abami n’abagabekazi uko ingoma zagiye zisimburana.

Uwashinze iyi nkingi y’amateka y’U Rwanda ni umugore witwa Nyiraruganzu II NYIRARUMAGA, akaba yari umugabekazi w’umutsindirano wa Ruganzu II Ndoli ( 1510-1543). Mbere y’ibisigo by’uyu mugore byitwa IMPAKANIZI, hari Ubwiru bwatangiranye na Gihanga Ngomijana( 1091-1124). Noneho IBISIGO n’Ubucurabwenge bikaba byarazanywe na Nyirarumaga tuvuze hejuru ku ngoma ya Ruganzu Ndoli(1510-1543).
Amwe mu mateka ya Nyirarumaga, umugore w’umusizi

Uyu mugore ahimba ubu bucuranbwenge n’ibi bisigo yashakaga gushishikariza ingabo z’U Rwanda kujya ku rugamba kandi zikagenda ziyumvamo akanyabugabo ko kurutsinda. Icyo gihe U Rwanda rwari rusa n’urutakibaho dore ko Umwami Ntsibura Nyebunga yari yarigaruriye iburengerazuba bwa Nyabarongo kugera ku Kivu naho i Burasirazuba harigaruriwe n’undi muryango w’abanyiginya ariko atari abari ku butegtsi, igihe cy’iyicwa ry’umwami Ndahiro se wa Ndoli.

Uyu mugore rero ashinga icyo navuga nk’inteko y’abasizi b’i bwami, yavugaga cyane ibigwi by’umwami Ruganzu I Bwimba na Mushiki we Robwa  bakoze uko bashoboye kugirango barwane ku busugire bw’U Rwanda bombi bakaba abacengeri, maze  umwanzi w’U Rwanda w’icyo gihe: GISAKA ntiyigarurire U Rwanda. Ngaha rero ahavuye mu by’ukuri isoko idatobye y’amateka y’U Rwanda, umuntu yashingiraho akora ubushakashatsi ku Rwanda ku gisata iki n’iki.

Urambaza uti iby’uyu mugor ese ubizanye ute twariho twibariza niba abahutu n’abatutsi yari amoko cyangwa amikoro-shingiro( Social classes)
Igisubizo cy’iki kibazo turagisanga mu magambo yavugwaga ibwami mu muhango wo kwimika umwami mushya. Aya magambo akaba yaravugwaga n’umukuru w’abacurabwenge wagombaga kuba ayobora akarere ka Karama ka Shyogwe mu Marangara. Nkuko tubibwirwa na Padri Kagame A., Umucurabwenge wa nyuma  wabayeho mu Rwanda ni Rwanyange akaba ari nawe wamunyuriyemo  ku buryo burambuye uko ibi bintu byagendaga.

Uyu Mwami twimitse none  ni MUTARA, izina rye ari Umututsi(a) ni RUDAHIGWA. Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina rye ari Umututsi ni KANKAZE(b) ka Mbanzabigwi, ya Rwakagara, rwa Gaga, rya Mutezintare, wa Sesonga, ya Makara, ya Kiramira, cya Mucuzi, wa Nyantabana, ya Bugirande, bwa Ngoga, ya Gihinira, cya Ndiga, ya Gahutu(c), ka Serwega, rwa Mututsi(d) akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiranteko ya Nzagura ya Mbonyingabo akaba umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.(e)

Mutara ni uwa YUHI, izina rye ari Umututsi ni MUSINGA. Nyina ni NYIRAYUHI, izina rye ari Umututsi ni KANJOGERA, ka Rwakagara rwa Gaga rya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiramashyongoshyo ya Mukotanyi wa Kimana cya Kabajyonjya ka Rwaka rwa Yuhi Mazimpaka Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Umwami Musinga na nyina Kanjogera

Yuhi ni uwa KIGELI, izina rye ari Umututsi akaba RWABUGILI. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rya ari Umututsi akaba MURORUNKWERE, wa Mitari ya Cumu rya Giharangu cya Mutima ya Matana ya Babisha ba Samutaga wa Byunga bya Bigirimana bya Sagashya ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera wa Mukono wa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina ni Nyirangeyo ya Rukundo rwa Maronko : akaba Umukobwa w’abashambo. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Kigeli ni uwa MUTARA, izina rya ari Umututsi akaba RWOGERA. Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina rye ari Umututsi akaba NYIRAMONGI, ya Gaga rya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiragahwehwe ka Minyaruko ya Kabeba ka Byami bya Shumbusho rya Ruherekeza rwa Zuba rya Gitore cya Kigeli Mukobanya Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Mutara ni uwa YUHI, izina rye ari Umututsi akaba GAHINDIRO. Nyina ni NYIRAYUHI, izina rye ari Umututsi akaba NYIRATUNGA, rya Rutabana rwa Nyakirori cya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiramwami wa Shumbusho rya Muhoza wa Ruregeya : akaba Umukobwa w’Abagesera. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina rye ari Umututsi akaba SENTABYO. Nyina ni NYIRAMIBAMBWE, izina rye ari Umututsi akaba NYIRATAMBA, rya Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiramacyuriro ya Rusimbi rwa Magenda ya Gasimbuzi ka Senyamisange ya Muyogoma wa Juru rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Mibambwe ni uwa KIGELI, izina rye ari Umututsi akaba NDABARASA. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye ari Umututsi akaba RWESERO, rwa Muhoza wa Ruregeya : akaba Umukobwa w’Abagesera. Nyina ni Mboyire ya Rujuhe rwa Censha rya Nyirabahaya : akaba Umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine, Abagesera bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Kigeli ni uwa CYILIMA, izina rya ari Umututsi akaba RUJUGIRA. Nyina ni NYIRACYILIMA, izina rya ari Umututsi ni KIRONGORO, cya Kagoro ka Nyamugenda : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyanka ya Migambi ya Rukundo rwa Ntaraganda ya Nkomokomo : akaba Umukobwa w’Ababanda. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Cyilima ni uwa YUHI, izina rye ari Umututsi akaba MAZIMPAKA. Nyina ni NYIRAYUHI, izina rye ari Umututsi akaba NYAMAREMBO, ya Majinya ya Byunga bya Bigirimana bya Sagashya ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina ni Nyamyishywa ya Musanzu wa Cyankumba cya Juru rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina rye akiri Umututsi akaba GISANURA. Nyina ni NYIRAMIBAMBWE, izina rye ari Umututsi akaba NYABUHORO, bwa Rwiru rwa Rubona rwa Mukubu wa Mushyoma wa Bitungwa bya Nkona ya Ruhaga rwa Matashya wa Gihumbi : akaba Umukobwa w’Abaha. Nyina ni Nyiramugondo wa Muyogoma wa Juru rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Mibambwe ni uwa KIGELI, izina rye akiri Umututsi akaba NYAMUHESHERA. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye akiri Umututsi akaba NCENDELI, ya Gisiga cya Semugondo : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Ncekeli ya Ruhomwa rwa Kinanira cya Juru wa Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa MUTARA, izina rye ari Umututsi akaba SEMUGESHI. Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina rye ari Umututsi akaba NYIRAKABOGO, ka Gashwira ka Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Nfitiki ya Ruherekeza rwa Zuba rya Gitore cya Kigeli Mukobanya Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Mutara ni uwa RUGANZU, izina rye ari Umututsi akaba NDOLI. Nyina ni NYIRARUGANZU, izina rye ari Umututsi akaba NYABACUZI, ba Kibogora akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina akaba Nyirarugwe rwa Nkuba ya Bwimba bwa Gitore cya Kigeli Mukobanya Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Ruganzu ni uwa NDAHIRO, izina rye ari Umututsi akaka CYAMATARE. Nyina ni NYIRANDAHIRO, izina rye akiri Umututsi akaba NYIRANGABO, ya Nyantabana ya Kamima : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Buhorwinka bwa Kigohe cya Cyahi cya Mukubu wa Cyange cya Nyacyesa cya Mukobwa wa Ndoba Umwami wa Rubanda ! akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.     
 
Ndahiro ni uwa YUHI, izina rye ari Umututsi akaba GAHIMA. Nyina ni NYIRAYUHI, izina rye ari Umututsi akaba MATAMA ya Bigega bya Ruhaga rwa Matashya wa Gihumbi akaba Umukobwa w’Abaha. Nyina akaba Nyabyanzu bya Nkuba ya Nyabakonjo akaba Umukobwa w’Abongera. Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina rye ari Umututsi akaba MUTABAZI. Nyina ni NYIRAMIBAMBWE, izina rye akiri Umututsi akaba NYABADAHA, ba Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Mageni ya Gikari cya Nsoro : akaba Umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Mibambwe ni uwa KIGELI, izina rye ari Umututsi akaba MUKOBANYA. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye akiri Umututsi akaba NYANGUGE, ya Sagasha ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina akaba Nyiravuna rya Rweru rwa Nsoro : akaba Umukobwa w’Abahodogo. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa CYILIMA, izina rye akiri Umututsi akaba RUGWE. Nyina ni NYIRACYILIMA, izina rue akiri Umututsi akaba NYAKIYAGA cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Nyabasanza ba Njwiri ya Mupfumpfu wa Ndoba, Umwami wa Rubanda, akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Cyilima ni uwa RUGANZU, izina rye akiri Umututsi akaba BWIMBA. Nyina ni NYIRARUGANZU, izina rye akiri Umututsi akaba NYAKANGA ka Tema rye Lima rye Bare rye Gongo rya Muzora wa Gahuriro ka Jeni rya Rurenge : akaba Umukobwa w’Abasinga. Nyina akaba Nyabitoborwa bya Muzora wa Mushambo wa Kanyandorwa ka Gihanga : akaba Umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Ruganzu ni uwa NSORO, izina rye ari Umututsi akaba SAMUKONDO. Nyina ni NYIRASORO, izina rye ari Umututsi akaba NYAKANGA ka Gatondo : akaba Umukobwa w’Abasinga. Nyina ni Kiziga cya Ruhinda rwa Mbogo ya Gashwere : akaba Umukobwa w’Abega. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Nsoro ni uwa SAMEMBE. Nyina akaba MAGONDO ya Matashya. Umukobwa w’Abaha. Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Samembe ni uwa NDOBA. Nyina ni MONDE ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ndoba ni uwa NDAHIRO, izina rye akiri Umututsi akaba RUYANGE. Nyina ni NYIRANDAHIRO, izina rye akiri Umututsi akaba CYIZIGIRA : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Ndahiro ni uwa RUBANDA. Nyina ni NKUNDWA ya Mbazi ya Nyundo : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Rubanda ni uwa RUKUGE. Nyina ni NYIRANKINDI ya kiragira : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Rukuge ni uwa NYARUME. Nyina ni NYIRASHYOZA rya Muzora : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Nyarume ni uwa RUMEZA. Nyina ni KIREZI cya Rugwana : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Rumeza ni uwa YUHI, izina rye ari Umututsi akaba MUSINDI. Nyina ni NYIRAYUHI, izina rye akiri Umututsi akaba NYAMATA ya Rwiru : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Yuhi ni uwa KANYARWANDA, izina rye ari Umututsi akaba GAHIMA. Nyina ni NYIRAKANYARWANDA, izina rye akiri Umututsi akaba NYAMUSUSA wa Jeni rya Rurenge : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kanyarwanda ni uwa GIHANGA cyahanze inka n’ingoma : Umwami wa Rubanda wa mbere. Nyina ni NYIRARUKANGAGA rwa Nyamigezi ya Kabeja : akaba Umukobwa w’Abazigaba. Aho ga nyine, Abazigaga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

Gihanga ni uwa Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa rya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba Ngaho iyo mwama Mukuru wa Samukondo, mu mizi yanyu mikuru.(f)
---------------------------------------------------------------------------------------------------------

Isesenguramvugo
a.       Uyu Mwami twimitse ni MUTARA, izina rye ari Umututsi(a) ni RUDAHIGWA.= Kuvuga ngo izina rye ari umututsi, ni ukuvuga ko ubututsi ari ubwoko. Ntabwo bavuga ngo izina rye ari umwega cyangwa umunyiginya! Ikindi hano twavuga ko umwami ntagira ubwoko aba ari uwa rubanda, niyo mpamvu yagombaga gushyira ku ruhande ririya zina yahawe na se kugirango abe umwami w’abahutu, abatwa n’abatutsi.

b.      Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina rye ari Umututsi ni KANKAZE: nyina nawe wagombaga kumufasha kuyobora igihugu, yagombaga kutagira aho abogamiye, agashyira ku ruhande izina ry’ubututsi agafata iry’ubwami rimugira umutware wa Rubanda y’abahutu, abatwa, n’abatutsi.
c.       , cya Ndiga, ya Gahutu(c), ka Serwega, rwa Mututsi: Turabona Gahutu na Gatutsi mu bisekuru bya mbere byo ku ngoma y’abanyiginya!

d.      +e)Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiranteko ya Nzagura ya Mbonyingabo akaba umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.: ahangaha turabona ko icyo ubu bucurabwenge bwari bugamije, ari ugucukumbura ngo barebe niba ntawiyoberanyije akamenera mu kazu ( agatsiko ) Kagombaga gutegeka igihugu. Ibi rero twabyita guheza ariko bidashingiye ku moko y’abahutu n’abatutsi ahubwo ku miryango-yagûtse( clan): abega, abatsobe, abacyaba, abasinga,---n'ayandi.

f.. Nkuba Ngaho iyo mwama Mukuru wa Samukondo, mu mizi yanyu mikuru.: Dore aho muturuka mwami wimye none.
Iyi rero ikaba ari gihamya ko abahutu n’abatutsi babayeho ari amoko Atari amikoro-shingiro, iyo bitaba amoko ntituba duhuye nabyo mu bucurabwenge. Cyane cyane hariya bavuga ngo uyu mwami twimitse none, izina rye ari UMUTUTSI ni-----------------------------------------------. Abavuga ko aya moko yazanywe rero n’abazungu ntabwo ari byo yari ariho na mbere yose; n’abavuga kandi ko atari amoko ahubwo ari amikoro-shingiro nabo tubonye ko atari byo.

B. Hari imwe mu mirimo yakorwaga n’ubwoko bw’abahutu mbere y’umwaduko w’abakoloni
a.       Abakannyi= umuntu yagereranya n’abadozi ku munsi wa none. Umukannyi  w’Umuhutu wari uzwi cyane ku ngoma ya Rwogera ndetse n’iya Rwabugiri  ni uwitwa SERUTEGANYA(ndlr:umuhutu). Uyu Seruteganya yari umukannyi w’umutoni kwa Murorunkwere Inyamibwa,nyina wa Rwabugiri. Igihe Rwabugiri yateraga amahanga akigarurira ibihugu, umwami wa Nkole yoherereje inka z’inzirungu 35 Rwabugiri ngo atazamutera. Uyu nawe aziha nyina, nawe azihereza Seruteganya. Ariko Nkoronko, wahoze ari umugabo we kera mbere y’uko Rwogera amumwambura( Abagore bose bari ab’Umwami) yari yazimwatse arazimwima.  Nkoronko ntiyababajwe ni uko uwahoze ari umugore we amwimye ziriya nka, yashegeshwe n’uko azigabiye umuhutu!


Umushayayo

-          Yahise akwirakwiza ibwami ko Murorunkere atwite inda ya Seruteganya. Rwabugiri nawe ahamagaza abiru arababaza ati “ Iyo inzoka yiziritse ku gisabo mwabigenza mute” ubwo ni ukuvuga ko inzoka ari Seruteganya,naho igisabo kikaba Murorunkwere. Bose bamubwiye ko yica inzoka n’igisabo cyashaka kikameneka usibye Rwakagara Kagame Pawulo akomokaho waje kugororerwa gushyingira Rwabugiri umukobwa we Kanjogera amaze kwica abagore be n’abandi benshi amaze gusanga nyina wari umaze gupfa yarabeshyerwaga!


b.      Umwiru Mukuru ibwami kwa Rwabugiri witwaga BISANGWA (ndlr:yari umuhutu)waje kugambanirwa na Kagnjogera akicwa Rwabugiri amaze gupfa. Uyu niwe Rwabugiri yari yarihanangirije amubwira kuzakora ibishoboka byose ngo Ubwami bwa Rutarindwa bukomere.
c.       Abatware b’ubutaka : abatware b’ubutaka bari abahutu kandi babagaho na mbere y’umwaduko w’abazungu ahubwo abazungu nibo batanze itegeko ko bavaho muri 1920s nkuko tuza kubibona hasi aha.

C. ESE abatutsi baba baraje mu Rwanda koko bavuye hanze?
Iyi ni iyindi nzira yadufasha kumenya niba koko Abahutu n’Abatutsi yari amoko cyangwa amikoro-shingiro
a)      Ahantu 
  Mu mateka y’ikiremwamuntu harimo buri gihe impamvu zinyuranye zagiye zituma ataba ahantu hamwe muri izo twavuga: gusuhuka kubera impamvu y’inzara cyangwa ibura ry’urwuri rw’amatungo, intambara hagati y’amoko cyangwa imiryango, ibura ry’amazi, guhunga amapfa, n’ibindi.

Twongeye tukagaruka kuri buriya bucurabwenge, turabona ko hari amoko yagiye ava Uganda akenshi akurikiye urwuri mu Rwanda, kandi akaba yaraje mu bihe binyuranye akanaca inzira zinyuranye. Ibimanuka bavuga si ibyavuye mu ijuru nkuko bamwe babitekereza, ahubwo ni abo bashumba bagiye bava za Uganda bakurikiye inzuri, bakamanuka berekeza mu Ndorwa kugera aho baje kwita Rwanda rwa Gasabo babanje gukambika hafi y’ikiyaga cya Muhazi. Ikitwemeza iri manuka riva Uganda( Ankole) ni amazina abami ba Ndorwa bagiye bagira nyuma y’aho nka KABEJA(mu rurimi rw’igikiga) ; bivuga mu kinyarwanda ngo bareke baze.Nanone kandi tukaba twavuga ko amwe mu mazina bagiye bakura aho bavuye bayazanye no mu Rwanda nka Rwanda. Irizina Rwanda turisanga muri Uganda ahantu hatandukanye: I Busoga mu burasirazuba bwa Uganda na Gashara muri Ankore. Hari n’U Rwanda rwa Gasabo na U Rwanda rwa Kamonyi.


Muri uku kugenda hasakishwa inzuri ntabwo byakozwe n’abanyiginya gusa kuko turebye neza dusanga n’abasinga ariko byagenze. Hari abasinga : ABASANGWABUTAKA, ABANUKAMISHYO, ABAGAHE.
Umudiho

Ikindi kitwereka ko abanyiginya baba baravuye nuri za Ankole koko ni uko aho umwami yabaga yafashe bwa mbere akahashinga ibirindiro bye hahitaga hitwa izina rye. Ni aha dukura Ubuganza hava kuri Ruganzu n’Uburiza yafashe nyuma y’aho bikaba bivuga umwana wa kabiri. Ikindi kerekana ko koko hagiye habaho gusuhuka kw’abantu ni uko Ndoli yima ingoma ya se Ndahiro yayimiye mu Ndorwa akomotse I Karagwe muri Tanzania y’ubu.
Abakecuru bacinya akadiho
Ikinimba

b. Umuco
- Mu Rwanda kuva kuri Gihanga kugeza ku bami b’amateka, dusangamo ikintu cyo kuraguza kw’abami b’U Rwanda, ababaraguriraga bakaba ari abahutu kenshi. Twavuga nka Kimenyi cya Bazimya wari umwami wa Gisaka. Tukavuga Mashira ya Sabugabo umwami wa Nduga Nagali wari umupfumu kabuhariwe ariko akaza kwanga kuragurira Mibambwe igihe Abanyoro bateraga U Rwanda bwa Kabiri, maze agahungira I Bunyabungo.
- Imbyino: -Abatutsikazi, barashayaya, mu gihe abahutukazi bataraka maze bakabyina umudiho cyangwa ikinimba.

                   - abatutsi bakavuga amazina y’inka mu gihe abahutu babyina ikinimba.Ibi nanone tubisanga muri Ankole hagati y’abahima na ba Bairu. Naho kuvuza ikondera bikaba wari umwihariko w'abatwa.
                 - Kureza amaraso: umuco wa Gitutsi dusanga no mu Bahima ba Ankole

       D. - Amazina amwe n’amwe

Kigara, Gasamunyiga, Gahima, Gahutu, Sagahutu, Ruyonza, Rwamasirabo, Gashamura.

Biracyaza

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355