Pageviews all the time

UKO BYAGENZE IGICE CYA 2: ABANYARWANDA NIBADAHUMUKA, AMATEKA AZISUBIRAMO.

8 février 2014
Muri iyi iminsi, abanyarwanda bo hanze y’igihugu bahugiye mukureba uko amashyaka ya opozisiyo akorera hanze yashyira hamwe, kugira ngo arebe ko yagira ingufu zigarargara zahangamura FPR. Mu bagize igitekerezo cyo kwegereanya ayo mashyaka, harimo Faustin Twagiramungu wahise atumiza inama yise « inama kaminuza y’amashyaka ».
Faustin Twagiramungu
Faustin Twagiramungu
Nyamara itumizwa ry’iyi nama ryavugishije benshi, ndetse bamwe mu bayobozi b’amashyaka bavuga ko batazemera ibyemezo bizayifatirwamo. Faustin Twagiramungu bagiye bamunenga ngo ivanguramashyaka, kutamenya diplomasi n’ibindi. Ariko ku rundi ruhande, hari n’abandi babona F.T nk’umukiza ngo ugiye kubasubiza mu gihugu, bo ntacyo bakoze. Si ikintu gishya muri poltiki nyarwanda, kubera ko kuva na kera hagiye hagaragara umuco mubi wo kwigaramira ngo hari ababibabereyemo. 
Aba bantu bakunze kunyurwa manuma nibo bamaze iminsi bibasiye inyandiko zerekeye amateka ya Faustin T. maze iminsi nsohora ku rubuga Ikaze Iwacu. Bamwe ngo ni ugusebya F.T., abandi ngo n’ubuhezanguni. Ikintu abavuga ibi batazi nuko amateka yisubiramo, kandi biranagaragara. Uwampakanya ko ubu abanyarwanda bari hanze bameze nkuko babagaho mu myaka ya 1990-1994, yazampa ingero.
Njye nabaha izo mbona: kuba hari amashyaka arenga 20 mu bantu batageze no kuri miliyoni, n’ikimenyetso ko turi mu bihe by’intambara y’ubutita itegereje kuvukamo iy’amasasu izamena amaraso menshi. Niyo mpamvu rero, ntareka kwibutsa ibyabaye muri za ’90, kugira ngo abatabizi babimenye. Ababizi nabo nibabikuremo amasomo. Kuba umuntu yandika ku mateka ya Faustin Twagiramungu ni ukumukebura ngo ntazongere kwibeshya nkuko yavuze byamugendekeye kera. Ikindi nuko nta n’igitabo cyari cyamwandikwaho ngo tujye tugisoma. None se aramutse yitabye imana twazabigenza gute? Ubuse ntihari abicuza impamvu Nyakwigendera Patrick Karegeya yitabye imana atavuze amabanga y’igihugu yari abitse? Nitwigishwe n’amateka. Umuntu utazi amateka ye aba atuzuye (sans identité)
Reka tugaruke ku mateka ya Faustin Twagiramungu, nerekana uko yakoranaga n’urubyiruko. Urubyiruko rwa MDR icyo gihe rwitwaga  » JDR, inkuba ». Nabibutsa kandi ko aya mateka nayakusanyije nyabwiwe n’umukambwe uyazi neza, hato atazagenda tugasigara amaramasa. 
STRATEGIE YA TWAGIRAMUNGU YAKORESHEJE NKUKO NABIBWIWE N’ UWAHOZE ARI UMURWANASHYAKA MU ISHYAKA MDR.
1. Kumenya gukoresha amagambo arimo amarangamutima
Mitingi ikomeye y’ishyaka MDR (yari iya kabiri) yabereye kuli Stade AMAHORO, mu ntangiriro z’umwaka wa 1992. Twari twaserutse n’amabara ROUGE-NOIR yarangaga Ishyaka rya MDR-Parmehutu. Abafashe amajambo bose sinabarondora ariko ndibuka Nyakwigendera KARAMIRA F, MUREGO D, umudamu witwaga PASCASIE MASENGESHO, n’umujeune witwa JOTHAM R. bose barase ibigwi by’abaparmehutu barwanye inkundura bakuraho GIHAKE NA CYAMI muli za 1960’s, banenga ubutegetsi bwaje muri 1973 maze bugacecekesha abaturage bukabategeka kwibagirwa amateka yabakijije.
Bakurikizaho kwamagana intambara yashojwe n’inkotanyi, zaje zica abaturage. Bazibwiraga ahubwo ko zakwitabira imishyikirano n’ibiganiro byazageza abanyarwanda kuri Demokrasi no kwishyira ukizana mu gihugu cyabo. Kera kabaye Twagiramungu Faustini afashe ijambo we yanenze ubutegetsi bwa MRND GUSA, IBYO INKOTANYI NTIYAGIRA NA KIMWE ABIVUGAHO.…NTA NA HAMWE YAHINGUKIJE AMATEKA YIRYO SHYAKA MDR. WAREBA NEZA UGASANGA YARASHAKAGA KUVUGA IBYO INKOTANYI ZISHAKA, DORE KO IYO UVUZE MDR UWITWA INKOTANYI WESE AKWIJUNDIKA.
Njye namuteze amatwi icyo gihe mbaza abandi nti “ese uriya mugabo bavuga ko ari icyitso cy’inkotanyi aho sibyo koko?” Ariko ababibonaga ni bakeya, burya kuroha imbaga y’abantu ntibisaba ibintu bihambaye, upfa kubashyushya dore ko TF yari afite ijambo ryo kubasaza ryitwaga RUKOKOMA. Uko yayigishaga nabyo mubyumvise mwaseka mugatemba. Yagiraga ati: “Ngo UMWANA HARIYA KU MURENGE RUNAKA YARIZE ARIHIRIKA, NYINA AMUHA IGIKOMA AMUHA, AMATA, AMUHA, UMURETI BYOSE UMWANA ARANGA ARARIRA ARAHOGORA »…
NUKO UMUBYEYI ATI ESE MWANA WANJYE KOKO URASHAKA IKI, UMWANA NGO”NDASHAKA RUKOKOMA”. Ni ukuri iyi phrase niyo yaranze inyigisho ya TF kuri thème RUKOKOMA mu gifaransa twitaga CONFERENCE NATIONALE. Mu ma mitingi yose, yazaga yashatse utugambo nkutwo, abasamaraga kubera ayo magambo ahanini ni insoresore zabaga zajemo (wareba neza ukabona ari abasore akenshi b’abatutsi) baramwogezaga kakahava nashaka icyo yavuze kidufitiye akamaro muri biriya byago byari bitwugairije ngaheba…Nguko uko TF yakuruye abantu, abenshi bakaba bari abatoya. 
2. Urubyiruko rumaze kuba abafana be yatangiye kubagezaho ubutumwa bwashenye igihugu
Amaze kubona ko utugambo twe two kubeshya abakiri bato badukunda, ( ndetse n’abadamu batari bakeya bari bamaze kumutomera inyuma), yatangiye kujya abahamagara akabajyana muri za sorties. Ngiye kubaha ubuhamya bw’umusore wakoraga muri Institution nakoragamo (ntari buvuge izina kubera iby’ubu…) yari umusore usobanukiwe n’amatwara y’ishyaka kandi wumvaga ububi bw’intambara ya FPR rwose…yari abizi neza ko FPR ije ibeshya, yari umuntu wize kandi wari ufite iwabo bazi ayo mateka yose yabaye mbere.
Yaraje umunsi umwe arambwira ati: ”Ariko umenya TF ari inkotanyi koko ati yadutumiye twebwe aba-JDR (jeunesse democratique republicaine) niko twitaga abajeunes ba MDR mbere, batarongeraho izina INKUBA ». Arakomeza ati: ”Yatujyanye muri café turi benshi aduha inkoko na za byeri turashisha…nuko aratubwira ngo: BIRIYA BISAZA BYA KARAMIRA NA MUREGO MURABIKURIKIRAMO IKI KO FPR IGIYE GUTSINDA??. NGO UBU NGUBU BAGEJEJE VICTORY KULI 70%, HASIGAYE 30% MURABONA KO BATSINZE BIRANGIJYE, MUSHATSE MWAVA INYUMA YA BIRIYA BISAZA BIBARINDAGIZA MU BINTU NGO BYA PARMEHUTU”.
Namaze kumva iyo temoignage y’uwo musore umusatsi umva ku mutwe…. Ibi ni ibintu byankuye umutima, nabibwiye n’abakuriye ishyaka uko nshoboye, ariko se bari gushobora iki ko TF yari yarageze mu bushorishori kubera gucabiranya kwe??/baramuhanaga bugacya bakamubabarira. Hakaba abandi, ariko bamuhakwaho ngo bashaka ko azabaha imyanya namara kugera ku ntebe y’ubutegetsi.
Umunyabwenge kandi akaba yari MUSANZIRE wa TF ( ni ukuvuga abadamu babo ni abakobwa ba Pres G. Kayibanda) Nyakwigendera Gapyisi E, yarwanye agaramye abuza uwo musanzire we kurwanya amateka akomeye nkayo…kugeza ubwo Gapyisi yari yarenze ayo matiku ya régionalisme, ashinga hamwe n’abanyabwenge bari mu mashyaka anyuranye no mu turere tunyuranye, urugaga rwari rwiswe: FORUM-PAIX ET DEMOCRATIE, yari igamije guhuza abanyarwanda babona ko igihugu kigiye kurindimuka abantu nibakomeza kureka ibyitso by’inkotanyi bikisanzura…iyo Forum Paix et Democratie yari yafashe imigambi igomba gushyirwa mu bikorwa vuba nko gushishikariza rubanda uburyo bahangana n’abicanyi, byaba ngombwa bakirwanaho.
Inkotanyi zumvise icyo kintu cy’abahutu (cyane b’abanyabwenge bahagurutse batitaye ku mashyaka n’uturere) zirasizora maze radio Muhabura irarikoroza ituka Gapyisi na bagenzi be…Twagiramungu we na Musanganfura Sixbert (ubu uri muri komite ya FDU) bashyiraho ikinyamakuru kitwa LA NATION cy’inkotanyi (FPR niyo yagifinansaga, Musanganfura azahirahire abivuguruze…), icyo kinyamakuru kiraye kivutse cyasohoye inyandiko ku paji ya mbere ngo:
FORUM  AUX ENFERS…IFOTO YARI IRIHO NI GAPYISI AHAGAZE KU MVA NINI AGIYE KURUNDUKIRAMO…HARI MU GITONDO TALITI YA 18/5/1993.  MU MUGOROA NKA SAA MBILI Z’IJORO, INKURU Y’INCAMUGONGO IBA IGEJEJWE KU BANYARWANDA KO GAPYISI ARASIWE MU MODOKA AGEZE IWE KULI PORTAIL” Murumva ibyakurikiye..Twagiramungu n’abapagasi be na FPR shebuja wabo bakwije ibihuha ko ari Habyalimana na MRND bamwishe…nyamara ubu mwabonye mwese amakuru y’imvaho, FPR abayo baregana uko bamwishe…Twagiramungu na Musanganpfura iyo bataba muri ayo manyanga ye yo kwamagana Gapyisi ngo ni ikitso cya MRND ntabwo inkotanyi zari kubona hafi situation propice yo kumwica.
faustin-twagiramunguMuri iyo confusion bakomezaga gukoranamo na FPR niho Abicanyi ba FPR baprofitiye kuko bari bazi neza ko bizashinjwa MRND. Twagiramungu rero wenda ntiyishe Gapyisi nkuko rubanda bakurikiraga ibye bahise bamushinja, ariko imikorere ye n’amafuti menshi yahaga inzira FPR kutumara. Ubwo rero, rubyiruko rw’ u Rwanda murimo mushaka urugero rwiza, muhumuke. Mu cyongereza baravuga ngo “What goes around comes around”. Sinzi ibyo TF ahatse ariko ntekereza ko biramutse bibaye byagenda gutya: 
  • Ubu ko TF amaze kuba igihangange mu Bahutu (Encore), abasore benshi bazashika. Urubyiruko mu Burayi rukunda Byeri n’ inzoga n’ ibigambo ubu rwarayobotse. (si rwose) Mu Rwanda naho abo muri PS-Imberakuri barwanye ubuzima bwabo bwose, bakiyubakira ishyaka, bamwe bazabona TF nk’ umukiza bibagirwe intwari yacu Maitre Ntaganda, na bamwe muri FDLR bakaba bumva ko ngo TF “azafata umuheto mu Bubirigi”.  
  • Ariko uyu munsi nazinduwe no kubwira urubyiruko, TF ntazemera gukorana n’ abasore n’ inkumi  b’ intarumikwa. Azacamo ibice buri shyaka akorana naryo, yihitiremo inkoramutima azabeshyeshya utwungucenge. Nuko ababwire ko ibisaza byo muri FDLR ntaho bizabageza, ahubwo we bagomba kumukurikira kuko insinzi iri hafi. Nuko abahutu bate urwo bari bambaye ngo baratashye, ibintu bisubire ibubisi, Twagiramungu ashinge indi “Rwandan Initiative Dream Renové”. Ibi mvuze ni scénario ishoboka kandi ifite ishingiro ku mateka. Ngayo nguko; duharanire ko amateka atisubiramo, icyo byatubyariye twarakibonye.
Jean Paul Rugero Romeo
Ikaze Iwacu


Jean Paul Rugero Romeo

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355