Pageviews all the time

FDLR YAHUYE N’ITANGAZAMAKURU MPUZAMAHANGA.

23 mars 2014
Hashize hafi imyaka 20, impunzi z’abahutu zahungiye muri Congo, zicwa, nta muntu uzifasha, zaragizwe ibicibwa n’amahanga yose. Muri iyo myaka yose, urugaga rwa FDLR rwakoze uko rushoboye ngo rurwane kuri izo mpunzi, none ubu, na ya mahanga yari yaravuniye ibiti mu matwi, atangiye kwibuka ko abahutu nabo ari ikiremwamuntu.
Partager cet article
Muri uyu mwaka wa 2014, Paul Kagame yabatije umwaka w’amakuba menshi, watangiranye nuko abanyamakuru b’amaradiyo na za televiziyo mpuzamahanga, bakangukiye kujya kwirebera imbona nkubone uko FDLR ibaho, ndetse ngo banarebe imirebereho y’impunzi muri rusange. Abanyamakuru bavuye muri Amerika, bajya gutara amakuru kuri FDLR mu gace ka Kivu y’amajyaruguru, ndetse na Aljazeera yo muri Qatar yagezeyo, tutibagiwe n’Ikaze Iwacu, ijisho ribarebera aho mutageza amaso yanyu.
Impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu baba muri Congo, bashobora kuba bari mu bantu kuri iyi isi banyuze mu buzima bukomeye cyane, kubera gutereranwa n’amahanga, ndetse na bene wabo w’abanyarwanda, babaye nk’abatereyeho utwatsi, ngo uwabavugira, bamwica, cyangwa bakamufunga. Nyamara abanyarwanda bafite iyo myumvire baribeshye bikabije, kubera ko n’ubundi, aho bari mu Burayi n’Amerika, badasiba gufungwa, kandi batazize ko bavugiye impunzi. Birababaje kubona hari abanyarwanda batinyuka bakavuga ko FDLR bayibuze, ko batazi icyo iharanira, none abanyamahanga nibo bari gufata iya mbere mu kujya kuyishaka.
Hano Abacunguzi ba FDLR bari biteguye kwakira abanyamakuru ba Aljazeera
Hano Abacunguzi ba FDLR bari biteguye kwakira abanyamakuru ba Aljazeera
Hashize hafi imyaka nk’itatu, ikibazo cya FDLR, kije mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi bitangiye kubona ko nta mahoro yazigera aza mu karere k’ibiyaga bigari, ikibazo cya FDLR kidakemutse. Kuba amahanga atangiye guhagurukira iki kibazo, byanatumye na ba banyarwanda baritswemo n’ubwoba, bumva ko bagomba gukanguka, bakagira icyo bakora. Niyo mpamvu muri iyi minsi, nta kindi kivugwa mu mashyaka ya politiki y’abanyarwanda, uretse FDLR. Bamwe bati nta wakorana na FDLR idahinduye izina, abandi bati, turakorana nayo uko imeze.
Gusa icyo umuntu yavuga nuko abanyapolitiki y’abanyarwanda bagombye kugira ikimwaro, kubera ko u Rwanda ari igihugu cyabo si abanyamahanga bakagombye kubabwiriza ko hari bene wabo muri Congo bakeneye gutabarwa. Iki n’igihe cyiza cyo gushyiraho umuhate, maze tugatabara abanyarwanda bababaye, bitabaye ibyo, ubwo hazaba hasigaye ari ah’imana, ariko amateka azabitubaza twese.
Umunsi Alajazeera yazaga, imvura yari yaguye cyane
Umunsi Aljazeera yazaga, imvura yari yaguye cyane
Akayira, kerekeza aho impunzi zikambitse
Akayira, kerekeza aho impunzi zikambitse
Utuzu impunzi zibamo
Utuzu impunzi zibamo

Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355