Pageviews all the time

Ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru taliki 16 Werurwe 2014 - Icyumweru cya 2 cy’IGISIBO

Mu gisibo tugomba kurushaho kwibuka abakene 
Isomo rya mbere : Intangiriro : 12,1-4a. Isomo rya Kabiri : 2Timoteyo : 1,8b-10. Ivanjiri Ntagatifu : Matayo : 17,1-9. Mutagatifu : Benedigito
Ibanga ryo guca bugufi no kwitanga mu gisibo ni ukwiyibagirwa maze ugaharanira ineza n’ihirwe ry’abagukikije cyane cyane uhereye ku bababaye kurusha abandi.
Uhoraho yabwiye Aburahamu kwimuka akava mu gihugu cye n’umuryango we kugira ngo ajye mu gihugu yari agiye kumwereka ariko akaba atari akizi ibi binavuga ko yashoboraga kugira ingingmira no gushidikanya ku byari bigiye kumubaho.
Imana yamusezeranije ko izamuha umugisha kandi ko izamugira ihanga rikomeye n’urubyaro rwe rukazahabwa umugisha n’izina rye rikazaba irinyamugisha. Uhoraho yabwiye Aburahamu ko abazamuvuga neza izabaha umugisha naho abazamutuka izabavuma. Aburahamu, Bibiliya itubwira ko yari ageze mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko ntiyigeze yinangira umutima yashyize nzira aragenda.
Mu isomo rya kabiri, mu ibaruwa ya kabiri Pawulo Mutagatifu yandikiye Timoteyo; amateka atwereka ko Pawulo yayimwandikiye nyuma y’imyaka itatu amwandikiye ibaruwa ya mbere inayibanziriza ku rutonde rw’ibitabo biri muri Bibiliya Ntagatifu / Yera.
Mu gihe Pawulo yandikaga iyi baruwa ubuzima bwari bwarahindutse kuko yari imfungwa muri Gereza i Roma akaba yaramwandikiye asa n’umuha amabwiriza ya kibyeyi kuko yamukundaga cyane. Muri iyi nyigisho y’uyu munsi aradushishikariza kudacogora mu byo twemera. Aranatugira inama yo kutazahirahira ngo tugire isoni zo guhamya umwami wacu Yezu n’ibyo twamwigiyeho byose.
Mu Ivanjiri Ntagatifu yanditswe na Matayo wanabaye umusoresha igihe kinini arya za ruswa akanahuguza abaturage abasaba ibirenze ibyo amategeko y’abanyaroma yateganyaga nyuma akaza gukurikira Yezu, kuri iki cyumweru aradutekerereza inkuru y’ukuntu Yezu yihinduye ukundi.
Yezu yagiye mu mpinga y’umusozi ari kumwe n’abigishwa be batatu aribo Petero, Yakobo na Yohani ahita yihindura ukundi mu maso yabo bakaba barabaye abahamya-mboni b’icyo gitangaza cyabakorewe imbere izuba riva.
Petero wakunze kujya arangwa no guhubagurika no kuvugaguzwa rimwe na rimwe akaba na bavugirije kubera kurengwa no kunezezwa by’agatangaza n’ibyo yabonaga biba kuri shebuja Yezu yahise atanguranwa aramubwira ati : « Nyagasani Kwibera hano nta ko bisa. Niba ubishaka ngiye kuhaca ibiraro bitatu kimwe cyawe (Yezu) ikindi cya Musa n’icya Eliya».
Iyi mvugo ya Petero irimo isomo rikomeye abanyarwanda bakwiye kuzirikana mri iyi minsi kuko kuba ataravuze ibiraro 4 ngo ashyiremo n’icye cyangwa ntavuge bitatu harimo n’cye, ni gihamya ko yari yamaze gusogongera ku ibanga ryo guca bugufi no kwitangira abandi. Ibi Petero akaba yarabyiyumvisemo kubera urukundo yakundaga Yezu no kuba yarayobotse inyigisho ze.
Petero kandi agaragara nk’umuntu wakurikiye Yezu akeka ko ari ibisanzwe nyuma yamara kwinjiramo neza akaza kubona ibinezeza by’ingoma y’ijuru bimurenze ndetse akanabura uko abivuga. Petero kandi muri urwo rugendo rujya mu Ijuru yanahuriyemo n’ibigeragezo bikomeye nabyo atari yiteze kuko yisanze yihakanye 3 uwamurokoye ibyaha n’umuriro maze Yezu yamukebuka kubera urukundo yamukundaga Petero agaturika akarira yibutse ko yari yaramubwiye ko azamukurikira aho azajya hose kugeza ku gupfa kwe.
Mwibuke ko Yezu warebaga ibihishwe yamusubije ko ingunzu zigira amasenga, inyoni zikagira ibyari nyamara umwana w’umuntu akaba atagira aho arambika umusaya bisobanuye ko rubanda rwita ku bidafite agaciro nk’ingunzu nyamara ntibazirikane igikwiye ariryo herezo rya muntu n’icyo yaremewe.
Mu gihe Petero yari akibaza ibyo ntiyigeze abona cyangwa ngo yumve icyo Yezu abitekerezaho kuko hahise haza igicu cyiramukingiriza hamanukamo serwakira mu ijwi rituje rigira riti : «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane kandi nkamwishimira mujye mumwubaha».
Ubwo bari bacyumva ayo magambo bikubise hasi Yezu arabakomanga agira ngo abahumurize kandi abategeka kubaduka BAGASHIKAMA. Ibi bikaba byarabaye kuko Musa na Eliya babonekeye Yezu bafite igisobanuro bihariye mu mateka y’iyobokamana.
Musa afatwa nk’umuntu Imana yanyujijeho amategeko yahaye abisirayeri naho Eliya we abonwa nk’uruta abandi bahanuzi. Bombi rero bakaba bari baje kuri uwo musozi gushimira Yezu wazanywe no kuzuza ibyo batangiye no gushinga itegeko rishya.  

Turirimbe : R/ Ibyo dutunze byose ni ibyawe Nyagasaniiii dushimishijwe no kugutura Yeeeezu gitambo cy’ukuuri . 1. Man’ihoraho duh’urukundo rukunda bose ni wowe watwiremeyeeeee,…. R/Ibyo dutunze byose n’ibyawe Nyagasaniiii dushimishijwe no kugutura Yeeezu Gitambo cy’ukuuri

Padiri Nzahoranyisingiza
shikama.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355