Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ninde uzategeka u Rwanda nyuma y’urupfu rw’icyihebe gikuru Kagame P.?!/Mbangurunuka Paul


Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 19/03/2014

ikarita y'u Rwanda

Nongeye kubasuhuza,

 Nshuti basangirangendo, iyo witegereje akaga u Rwanda rurimo, ukareba naho ibihe bigenda bigana, uhita ubona ko abari ku ngoyi y’agatsiko k’amabandi y’Abagande akuriwe n’ibandi rikuru ry’Umunyarwanda P. Kagame, igihe cyabo cyageze ngo barutswe ibyo bariye bitarika aribyo umutungo wa Rubanda, cyane cyane Abanyarwanda n’Abanyekongo. Igisigaye gusa ni ikibazo cy’igihe nk’uko ibandi rikuru rihora ribyikangurira.

Ariko nyuma y’urupfu rwe, abantu benshi baribaza ikizakurikira. Abemera iby’ubuhanuzi cyangwa ubupfumu, basa nk’abamazwe amatsiko na Magayane cg Nyirabiyoro. Hari n’abandi badakozwa iby’ubuhanuzi ariko ntibibujije ko bagira amatsiko yo kumenya uko nyuma y’uyu musaraba  ibintu bizagenda.

Mbere yo kurebera hamwe uko ibintu byazagenda, reka tubanze turebere hamwe niba koko nyiripfundo ry’ikibazo azarekura ubutegetsi ari uko apfuye yishwe. Ese ubundi ni iyihe mpamvu yatuma urupfu rumutwara muri ubwo buryo?

Dusubiye inyuma gato, amateka agifite abatangahubamya atubwira ko Revolution ya mbere ya 1959 yatangijwe n’umubare muto cyane w’abana b’abasore b’Abahutu bari barabashije kwiga nubwo batari baraminuje. Iyo revolution bahise bayigeraho byihuse, birukana Abatutsi bari bamaze imyaka isaga magana ane bategekesha ingoma ya Cyami. Nubwo Ababiligi babigizemo uruhare rukomeye cyane, ariko burya mu Kinyarwanda bavuga ko nta wufasha utifashije. Ababiligi nabo bamaze kubona ko Abahutu bagumuka bibaye ngombwa, bahisemo kubafasha kuko babonye ko umugambi utapfuba.

Tubaye nk’abagereranya iby’icyo gihe n’ubu, mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibura ngo tuziture igihugu cy’U Rwanda cyafashweho bugwate n’icyihebe cy’umuherwe P. Kagame yifashishije abancanshuro biganjemo Abagande, twasanga ntakibura ahubwo ari uburangare gusa butewe n’ubwoba bwa bamwe bihaye gukangwa n’intare yakomeretse(Kagame). Ubundi intare yakomeretse, irangwa no gutontoma cyane kugirango izindi nyamaswa zumve ko igifite ubukare kandi byahe byo kajya. Kagame nawe rero nakomeza gutontoma n’aya madisikuru ye yuzuye ubuswa, ubugome, kudashishoza no kutubaha, mujye mumureka akomeze yikirigite aseke wa mugani wa Nyakwigendera Karegeya, kuko uriya mugabo aririwe ntaraye.

Ababiligi bashyigikiye Abahutu mu kwigobotora ingoma y’igitugu ya Cyami, nabo ntibazuyaza mu kanya nk’ako guhumbya iyo ngoma yasigaye yitwa amateka! Abahutu b’ubu barabura iki? Hari Abafaransa, Tanzania, DRC, Afurika y’Epfo, Angola n’Ababiligi baracyahari ntaho bagiye. Kuki Abahutu b’ubu batagaragaraho ubutwari nk’aba kiriya gihe. Nibanze ku bahutu atari ukuvuga ko aribo bagomba kugira uruhare gusa mu kwigobotora ariya mabandi, ahubwo ni uko aribo nibura bagihanyanyaza.

Abatutsi bari mu Rwanda, nyuma yo gutsembwa bacye basigaye bibereye mu gihirahiro, ihahamuka n’agahinda kavanze no kubura ababo ndetse no kubona ibisigazwa by’ababo byarashowe muri business aho Agatsiko kinjiza akayabo kavuye mu magufa ya ziriya nzirakarengane.
Abatutsi baturutse Uganda n’ahandi bahungutse, barutwa n’abapfuye kuko ntakindi bazanye atari ugushinyagura, aho babazaga uwarokotse ngo warokotse ute? Bishoboka ko nawe uri interahamwe! Nyuma y’igihe gito izo ngirwa Batutsi , zifashishije bikomeye na biriya byigomeke by’amabandi, mu kuniga icyitwa  Umuhutu cyose nta mbabazi namba. Uko kuniga, ntibagukoresheje bifashishije umugozi nk’uko ubu biri gukorwa, ahubwo bagukoresheje bifashishije “ururimi”!

Muti gute?
 Ibyihebe bimaze kubona ko byange bikunde bishiyire kera, Imbohe(Rubanda rw’Abanyarwanda) zizageraho zikabahorwa, bashatse gufunga Inzira yose yakwifashishwa kugirango izo mbohe zigume mu gihome. Niko guca ururimi rw’igifaransa (rwari rutunze benshi) barusimbuza icyongereza. Aha niho mpera mvuga ko abitwa Abatutsi batahutse, batuzaniye akaga gusa nta kindi, kuko inzira ibyihebe bikoresha nibo akenshi byifashisha. Urugero rwa hafi, ni uburyo kimwe mu byihebe(Gapere Henry) cyoherejwe muri caisse Sociale du Rwanda(CSR) kujya kuboha Abahutu n’Abatutsi(barokotse) bariyo. Ikihebe kigezeyo, cyahise gikoresha inkota itagira n’umwe irokora mubo gisanze, ikaba ari inkota yiswe “Ikizami”.

Iyo examen yagombaga guhatanirwa n’abakozi bari basanzwemo (imbohe), hamwe n’abafasha b’ibyihebe(Abatutsi batahutse). Ururimi rwakoreshejwe mu kizamini, ni “Icyongereza”! Icyo gihe abakozi bakoraga muri CSR, bari bafite ubunararibonye ariko bakoresha ururimi rw’igifaransa gusa nuko icyongereza kibakubita hasi basezererwa nako babohwa batyo.  Kuva icyo gihe (muri za 2004 kuzamura), imbaga y’abasheshe akanguhe yari itunzwe na Pansiyo, bahise bihanagura bagwa mu kirago bazize inzara, kuko amafaranga yabo ibyihebe byahise biyashora mu bucuruzi bw’amazu za Kagugu na Nyarutarama.

None ngarutse ku ntangiriro, reka turebere hamwe niba ari uburangare cg ubwoba bukiri mu banyarwnada kugirango bashobore kwigobotora biriya byihebe, cyangwa niba ari uko nta bantu bagaragara bashobora kuyobora u Rwanda. Mu isesengura ryanjye, reba abo mbona bashobora kuyobora u Rwanda kandi bakaruganisha ku mahoro. Muribo, ndagerageza kugaragaza n’abandi bashobora kuba batekerezwaho ariko ababatekerezaho bakaba batazi imiziririzo bafite. Dore urutonde :

1.      Jenerali James Kabarebe 
Benshi baramutekereza. Ariko abamutekereza bakureyo amaso. Uyu mujenerali ukiri muto, n’ubwo ashobora kubona amahirwe yo kuyobora u Rwanda bitewe ahanini n’icyizere yagirirwa mu gihe yaba amaze kwivugana shebuja we kubera ubudahangarwa(immunity) yaba ashaka kugirango adatabwa muri yombi.  Kabarebe kuba ashobora kwica Kagame ni ibintu bishobaka cyane, kuko nyuma yo gusa nk’uwigijweyo gato mu mabanga y’igisirikare akajyanwa ku mwanya wa minisitiri w’ingabo, Kagame yibwiye ko amushoboye kandi ahubwo nibwo yamuhaye umwanya neza wo gukurikiranira hafi uburyo shebuja agenda ahanantuka kugeza ubwo azabona ageze ku nkombe z’imanga  maze agahirika kugirango atajyana nawe kandi akaba anigaragaje ko abaye intwari imbere y’Abanyarwanda. Ariko ubwo butwari bwa nyirarureshwa ntawe yabubeshyeshya kuko amabi ye ni menshi. 

Turetse amabi yafatanyije na Sebuja(akiriho) bica abantu banasahura, uyu mujenerali yabazwa n’ibindi byinshi bibi byaranze u Rwanda na Congo mugihe cye, nyuma hakiyongeraho ko yahindura izina kugirango ashobore kuyobora u Rwanda. Kabarebe ntabwo ari izina ry’ikinyarwanda rwose kandi abanyarwanda twatobewe n’abanyamahanga bihagije kuburyo uyu nta n’urupfusha rw’amahirwe twamuha ngo atuyobore. Ikindi kibi kibihatse, ni uburwayi bwamumunze yihoranira nabwo, babaye inshuti nya nshuti ariko yamuhishe ibanga ry’igihe izamuhitanira..

2.      Jenerali Jack Nziza : Uyu nta byinshi namuvugaho usibye ko ibikorwa bye bimucira urubanza kandi burya imbwa nziza yicara ku irimbi rya shebuja. Uyu nawe rero nta shiti ko atazajyana na shebuja kuniga abo mu kuzimu kuko ubukana bwabo mu kuniga no kwica ntibyarangirira ku isi gusa.

3.      Musoni J. : Nta kigoryi cyigeze gitegeka u Rwanda!

4.      Musoni Protais : Kwemera kuyoboka baringa, akisunga amasiha kandi yari umugabo uhamye, byatumye ubunyangamugayo bwe burangirira aho, nawe kugirango abyemeze anabitangire gihamya, aba yadukiriye umukozi we Kirabo K. atangira kumwimya nk’aho atari umugore w’umugabo.

5.      Mazimpaka Patrick : Aramutse abonye amahirwe yo kuyobora u Rwanda, ndabona nta mpamvu atabishobora. Yitwaye neza ayobora minisiteri yo gucyura impunzi, yubaha uwari umukuru w’Igihugu Pasteur Bizimungu, ariko kuko atabashije gusahura iyo Minisiteri ngo ahe Kagame nk’uko abandi babikora, yarabizize. Byiyongereyeho ko yubahaga akaba n’inshuti ya Pasteur Bizimungu w’Umuhutu, byatumye Kagame, Karegeya na Tito bamukuraho amaboko n’amaguru. Uyu yayobora rwose abonye amahirwe.

6.      Jenerali BEM Habyarimana : Ni umunyabwenge akaba n’umuntu wanga akarengane. Ariko nkurikije uburyo muzi mu myaka ya 1998 kuzamura, igihe twajyaga tumukoraho amaperereza, nkanibuka uburyo urugo rwe rwagaragaraga bitewe n’umugore we, nsanga kuba utashobora kwita kurugo rwawe kandi ubifitiye ubushobozi ngo uruhe icyubahiro cy’urwego ubarizwamo, igihugu cyo byaba ari ibindi.

7.      Jenerali Kayumba Nyamwasa : Yari umusirikare mwiza utarakunze kwijandika mu bwicanyi cyane. Ariko Nyuma y’aho Kagame aboneye ko abasirikare be bakuru natabajandika mubwicanyi ngo nabo bisige ubusembwa hanyuma babe ibivume bitume bamurwanirira kuburahasi kubura hejuru mu rwego rwo kugirango akomeze abakingire ikibaba imbere y’inkiko z’amahanga, Kayumba nawe yaguye muri uwo mutego wari umaze igihe gito uhitanye Lt Col Ibingira mu nkambi y’I Kibeho. Kujya muri Ruhengeri ukarimbagura abantu nk’urimagura imyaka kugeza aho n’insina, amatungo ndetse n’imbeba itari mu mwobo, byose bihasize ubuzima, kugirango Kayumba abashe kubyibagiza Abanyarwanda hanyuma abayobore, byamusaba kugira ububasha butari ubwa muntu.

8.      Majoro Dogiteri Rudasingwa Théogène: Iri zina ririmo l’accent aigu, riramuha icyubahiro cyo kuba yayobora imbaga y’Abanyarwanda bavukijwe uru rurimi. Uyu mugabo utarangwaho ubwicanyi nk’ubwa bagenzi be, akagaragaraho ubushake n’umwete byatuma Abanyarwanda bagira ituze bagatunga bagatunganirwa, sinashidikanya na gato ko uyu mugabo akwiriye kuyobora u Rwanda.  Rudasingwa, kuri jye n’abandi banyarwanda bamuzi banatekereza, asa nk’aho atigeze aba hanze y’u Rwanda. Asa n’Umututsi rwose wari imbere mu gihugu cy’u Rwanda  mbere ya za 1990 kuko icyo gihe Abatutsi n’Abahutu bibaniraga mu mahoro, bashyingirana bagasabana umunyu ndetse bakanifatanya mu birori no mu byago, mbere y’uko amakamyo aje apakiye amabandi yitwaje intwaro apfumuye urugo agahitana n’umubyeyi warwo Habyarimana Juvénal.

9.      Rusesabagina Pawulo : Mbere yo kugira byinshi muvuga ho bigendanye n’ubutwari yakoze arokora Abatutsi, ndagirango mwibarize umwanya ukomeye afite wo kubonana akaganira amaso ku yandi n’abayobozi b’iyi si, icyo ari kuwumarisha ngo abohore Abanyarwanda?! Byenda gusa nk’aho ari bimwe Umunyarwanda yavuze ngo imboga zibona abana! Uyu ni umugabo mwiza ku buryo aramutse ayoboye u Rwanda, Abanyarwanda batuza bakarya bakaryama. Ariko kugira ngo tumugirire icyizere 100/%, nabanze abikorere kuko abifitiye ubushobozi. N’iki cyatumye ufata amaferi? Ni uko se Kagame yagutumyeho ko azagusekura? Utinya gusekurwa uharanira Demokarasi? Hari abagabo benshi  beza (kumutima) nk’awe bazize iryo shema kandi barubahwa baranibukwa nk’intwari. 

Emera ube nka ba Mandela, S. Machel, Nkwame K., Sankara T., Léopold Sedar S.. Witinya kuko ufite moyens zose zishoboka. Niba utabishoboye kandi wigererayo, umuturage wo muri Nyabihu cg Nyamagabe utagira n’urwara rwo kwishima niwe uzazamuka akajya kuri Village Urugwiro ngo Kagame hoshi genda? Bitewe na  support yawe, azabishobora kandi nawe bikugire Intwali kabiri. Cyo komereza aho warugereje!

10.  Rwaka Gakwaya Théobald : 
Uyu si umugabo mubi, ni umuntu mwiza cyane ku mutima. Ndabihamya kuko muzi birenze 70%. Abonye amahirwe yo kuyobora Abanyarwanda, yabikora neza kandi Abanyarwanda batuza. Ariko agomba gukomezanya amashagaga n’umurava yari yatangiranye.

11.  Bizimungu Pasteur : Uyu ni intwali mu zindi, aramutse abonye andi mahirwe yo kuyobora yabikora neza ariko uguhubuka yagaragaje (ikibazo cya Musenyeri Misago) byabera benshi ikibazo mu kumugirira icyizere.

12.  Ingabire Victoire : Kuva Amsterdam mu nzu nziza, kugera Kigali mu mwobo(gereza) uje guharanira Demokarasi, bihita bigira uyu mubyeyi intwali mu zindi. Abonye amahirwe yo kuyobora U Rwanda, abanyarwanda batuza kandi buri wese yaba yisanga mu rwamubyaye. Abahutu nabo bakongera guhabwa agaciro ka muntu bavukijwe n’ibyihebe byabagizeho ingwate.

13.  Maître Ntaganda Bernard : Utamuzi yagirango uyu mugabo aroroshye. Ni Umugabo utuje kandi wumva abantu. Ariyoroshya cyane kandi ntasubiza inyuma umugannye uko yaba aje kose. Yaruyobora abiboneye amahirwe.

14.  Deo Mushayidi : Aramutse abonye amahirwe yo kuyobora u Rwanda, cyaba kibaye igisubizo cyiza ku banyarwanda kuko uyu mugabo afite icyo twakwita experience mu buzima. Iyi experience yazanira Abanyarwanda amahoro n’ituze.

15.  Padiri Nahimana Thomas : 
Hahahaaa, umukuru w’Abataripfana yabishobora da! Habayeho abakuru b’interahamwe intego yazo ari ukwica, habaho abakuru b’intore, intego yabo ari ukuroha u Rwanda, habaho abakuru b’amabandi y’ibyihebe intego yabo ari ukwica no kwiba abanyarwanda n’abanyekongo hanyuma igihe cyazagera iminyago bakayirukankana Uganda. Umukuru w’Abataripfana rero we ntabwo aje yica, ntabwo aje yiba nta nubwo yemwe aje aroha u Rwanda ahubwo ari gutanguranwa n’uko yahagera rutararohama ngo arusamire hejuru. Abifitiye ubushake n’umuvuduko udasanzwe. Kuba mu izina rye hagaragaramo inyito Padiri kandi u Rwanda ari igihugu gituwe n’Abakirisitu cyane, amahirwe yo kubayobora uyu mugabo arayafite cyane, icyo namubwira ni ugukomereza aho!

16.  Mbangurunuka Paul 
Uyu muntu usa n’amayobera matagatifu kuribamwe, usibye no gutangaza aranahebuje. Uretse kuba yakiza abanyarwanda ikihebe gikuru cyabayogoje kinamukuriye, Mbangurunuka yagaragaye no mubikorwa byiza byinshi harimo nko kuburira Maître Ntaganda Bernard ko agiye kwicwa agonzwe mu gihe yaba arigukora siporo (kwirukanka) I Nyamirambo. Nubwo aho ari atari heza, ariko ibibi birarutanwa nibura aracyahumeka. Nyuma yo kurangiza amasezerano na Rwanda Revenue Authority, Ntaganda yangiwe kongera amasezerano, bituma yivumbura  ibyo FPR yamushakagaho by’akaduruvayo muri PSD arabyanga. FPR itegeka ko akurwa mu bakandida b’Abadepite, aba aragumutse umupango wo kumuhitana uba urapanzwe, Mbangurunuka wakundaga kumukurikiranira hafi igihe yabaga agenda muri Pajero ye y’umweru ishaje, yamugiriye impuhwe kubera ubunyangamugayo amuziho nuko mu gihe yagombaga kugongwa hafi Rafiki I Nyamirambo, Mbangurunuka yegereye umwe mu bakobwa Ntaganda abereye nyirarume, ubuzima bwa Ntaganda buramirwa buryo.

 Siwe gusa, Mbangurunuka yagerageje gukiza n’abandi Bantu benshi barimo Major Gen Munyakazi Laurent, nubwo uyu yanagiye akanga guhunga ngo kuko n'ubundi kuba igihe yagiye Belgique gusura Madamu we, umushoferi wamutwaraga yaje gusanga yari serija w’umumaneko, adushwishuriza avuga ko ntaho yajya rwose, nuko nyuma y’iminsi nk’itatu yisanze mu gihome, nyuma y’imyaka nk’itanu cg sita, yisanga mu mva. Iyo aza kutwumvira igihe cyose twamwingingaga cyane cyane hasi muri cave(mu bwihisho) ugana Gloria uturutse Matheus, ubu wenda aba agihumeka. Na Col.Biseruka twaragerageje  ariko biranga nubwo wenda n’ubundi byari amahirwe kuri we kuko na Adjudant-Chef twabashije gucikisha tumuvanye ku Murindi utari uwa Nasho, ntiyabashije kuramba kubera inkoni nyinshi yakubiswe igihe yari ari I Rubona ya Butare muri za 1995.  Mbangurunuka yayobora ariko ntabishaka,  icyo ashyize imbere ni ukubohora Abanyarwanda gusa.

17.  Nkusi Joseph : Uyu mugabo ni umuhanga pe! Iyo ukurikiranye ubusesenguzi bwe n’icukumbura, ukareba umurava n’ubwitange agaragaza mu guharanira icyabohora Abanyarwanda, Nkusi wamuha 100% kuyobora u Rwanda amahirwe aramutse amusekeye.

18.  Twagiramungu Faustin : Wamwita Rukokoma cg Miseke igoroye, byose bigira uyu mugabo kuba umuntu wayobora u Rwanda aramutse abiboneye amahirwe. Nkunda uko ahirimbana muri Demokarasi n’uburyo yanga akarengane. Yayobora Abanyarwanda rwose kandi neza cyane.

19.  Sebarenzi Kabuye : Bishoboka ko yaba yarahahamuwe na Kagame ariko abonye ubwisanzure yaba umuyobozi mwiza. Biramusaba gusa kwiyumvamo umuntu ukomeye agashishikara nk’abandi bose kuko afite experience kuby’u Rwanda. Haguruka wikomeza guterera iyo!

20.  Kigeli V Ndahindurwa : Uyu Mwami arisaziye ariko asazanye ubutwari n’ubunyangamugayo. Yakayoboye u Rwanda ariko turi muri Repubulika,  nta  monarchie absolue cg monarchie constitutionnelle igikenewe mu Rwanda. Icyiza ni uko uwayobora u Rwanda wese nyuma y’urupfu rwa Kagame, yarebera ku bihugu byateye imbere bigendera kuri constitution imwe niy’u Rwanda, hanyuma uburyo bafatamo umwami natwe tukaba ariko tubigenza.
 Murakoze, nta conclusion ntaze kuko ibyo nanditse birayitangira ubwayo.

MBANGURUNUKA PAUL
Inshuti ya Shikamaye.blogspot.no 
shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355