Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda. IYO MANA YAMWIGISHIJE KUVUGA IYO AYISABA NK'UMWAMI SALOMON/ NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 9/3/2014
Uratangara nusoma inkuru ikurikira ugasanga ko Kagame buri gihe akora udushya muri ya Masengesho we n'Agatsiko ka FPR n'inyakwaha zayo bakora mu ntangiriro za buri mwaka ngo agamije gusengera igihugu! Iyi niyo nyandiko ya mbere nasohoye ku rubuga Shikama.fr rugishingwa kuri 12/6/2013. Utarumvise ibyo Kagame yivugiye kuri 14/1/2014 muri ya ngirwamasengesho mvuze hejuru, yavuga ati nyiri iyi nyandiko ntashyigikiye abasenga; ntabwo ari uko bimeze. Nkuko uri bubyisomere, umuntu ufite igihugu ku mutwe we nka Kagame utinyuka akajya imbere ya za Nkomamashyi akihandagaza akavuga ngo arashima Imana ko asigaye azi kuvuga, abashatse kubumbura umunwa  bavuga akarengane kari mu Rwanda yarabohereje kwa Nyamuzinda abandi akabohereza muri gereza, abasigaye akabamenesha ndetse akabakurikira n'aho bamuhungiye ngo abatsindeyo si uwo kwihanganira. Ese imvugo nk'iyi koko ikwiye kuvugirwa aho yavugiwe n'ababwirwaga bakayiha amashyi y'urufaya nkuko babikoze kuri 14/1/214, ababwiye ko agiye kurimbura mu gihe gito abamuhunze bose!  Isomere nawe wumve uko u Rwanda rwagendesheje.

Nkusi Yozefu

Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


_______________________________________________________________________________ 


Maze iminsi nsoma ku mbuga zitandukanye ibitekerezo binyuranye byerekeranye na Kagame ushaka guhindura itegeko nshinga kugirango yongere ategeke abanyarwanda indi myaka irindwi. Imbuga zegamiye kuri Leta ziriho zirategura abayoboke ba FPR gukwirakwiza hirya hino impuha ko Kagame atari ku buyobozi bw’igihugu u Rwanda rwagwa mu mwobo. Abatavuga rumwe nawe bo bakemeza ko ahubwo agomba kugenda vuba kuko arugejeje aharindimuka. Ndabona rero ijambo rya nyuma rizatangwa na Kagame, niyo mpamvu nibutse ko aheruka gukoresha igiterane cy’amasengesho n’abayobozi b’amadini bo mu gihugu cye muri 2008, akababwira ko ashima Imana ko yamufashije akaba asigaye azi kuvuga , nkaba mvuga nti iyo aza kuyisaba ubupfura n’ubushishozi nk’umwami Salomon aho gusaba kuvuga neza u Rwanda rutababa rugeze aharindimuka!
Ndifuza rero ko twarebera hamwe ingingo ebyiri z’ingenzi zerekeranye n’iyi nkuru maze tugatanga umuganda dore ko usigaye uri agatunambwene kurusha ku ngoma ya Kinani; bityo, dufashe umutegetsi wacu gusenga Imana Rurema mu Kuri no mu Mwuka Wera(Roho Mutagatifu), imumurikire akure abanyarwanda ku ngoyi n’imiborogo yabashyizeho kuva ku itariki ya 1/10/1990.
1. Ese Kagame Imana yaba yaramuhaye kumenya kuvuga koko?
Kagame yashimiye Imana ukuntu yamuhaye kumenya kuvuga, dore ko agifata ubutegetsi ngo yari afite ibibazo muri urwo rwego nkuko yabyibwiriye abasenganaga nawe. Iyi nkuru rero ikaba yarasotse mu kinyamakuru UMUSESO, ku ikaramu ya Didas Gasana mbere y’uko iki kinyamakuru gicibwa mu Rwanda. Uyu munyamakuru mu magambo make yuje agahinda yabwiye Kagame ati :
 « Urabuzwa n’iki kuvuga ko ufite uruvugiro, abandi ukaba warabahinduye ibiragi!». 
Aha rero ndabibutsa ko muri kiriya gihe itangazamakuru ryigenga mu Rwanda ryari ryibasiwe n’inzego ziyita iz’umutekano za Kagame: ihungira rya Kabonero Charles w’UMUSESO muri Afrika y’Epfo, ikubitwa rya Gasasira Jean Bosco w’UMUVUGIZI hafi gupfa bakamukurikira no mu bitaro kumucomoramo serumu yacungiragaho, ihunga ry’umunyamakuru Bizumuremyi Bonaventure n’ihagarikwa ry’ikinyamakuru cye Umuco. Si ibi gusa kandi, hari abantu batagira ingano bari mu bihome kubera ko bashatse kuvuga bagacecekeshwa: Dr Niyitegeka wafunzwe azira ko yashatse kwiyamamariza kuyobora igihugu ni umwe muribo.
Nyuma y’isoka ry’iyi nkuru y’amasengesho, ibintu byakomeje kuba urudubi: Kagame yaciye ibinyamakuru Umuvugizi n’Umuseso mu magambo akarishye aho yagiraga ati: 
« Abashaka iryo tangazamakuru bazarijyane iwabo»
Hakurikiyeho icibwa ry’ibyo binyamakuru mu Rwanda no guhiga bukware benebyo aho bahungiye mu mahanga. Agnes Uwimana Nkusi na Mukakibibi Saidath b’ikinyamakuru Umurabyo nabo boherezwa mu buroko. Si ibyo gusa , abashatse ko mu Rwanda haba koko Politiki ishingiye ku mashyaka menshi bahise bumvishwa ko mu gihugu umuntu umwe ariwe wemerewe gutekereza no kuvuga; uwo nta wundi atari Kagame. Bityo madamu Ingabire Umuhoza Victoire, Maitre Bernard Ntaganda, Mushayidi Deo bahita berekezwa muri gereza kwiga ubwoko bushya bwa Demokrasi bwazanywe na Kagame ariyo twakwita Humiriza nkuyobore.
Ibi ntibyahagarariye aho ariko kuko abo Kagame atashoboye kohereza muri ririya shuri rye, nka General Kayumba Nyamwasa, Colonel Patrick Karegeya, Dr Rudasingwa Theogene, Gahima Gerard; abo bose nabo yabasogongeje kuri iyo demukarasi ku bundi buryo, maze yifata ku gahanga si ukubatuka yivayo: ibigarasha bicitse, amazirantoki, isazi, n’ibindi bitutsi nyandagazi. Niba rero umuntu yaracecekesheje itangazamakuru, agafunga abashaka Demukarasi, agatukana nk’abashumba, twavuga ko koko uyu azi kuvuga ku buryo yabishimira Imana, abiyita abayobozi b’amadini bakamukomera amashyi? Iyo mana yamuhaye iyo mpano igomba kuba ari ya yindi bita Ruremankwashi atari ya Mana twe dusenga!!
2. Iyo asaba Imana Rurema ubupfura n’ubushishozi nka Salomon!
Umwami Salomon mwene Dawidi, yabaye icyamamare mu madini yose atatu ashingiye ku ijuru( les trois religions celestes: abayahudi, abakristu ,n’abayisilamu) kubera ubupfura n’ubushishozi (sagesse) yayoboranye igihugu cye Israyeli. Ibi byatumye abami benshi bava hirya no hino ku isi baza kumutura zahabu, feza, amavuta ya elayono no kumugisha inama uko nabo bayobora ibihugu byabo mu mucyo nka Salomon. Icyamamare muri abo bami baje gucyeza Umwami Salomon ni umwamikazi wa Sabba( ubwami bushobora kuba bwaravaga mu gice cya Ethiopiya y’ubu kugeza muri Yemen.) Uyu mugore abayislamu bakaba bamwita umwamikazi BILKISI. Uyu akaba yarasubiye mu gihugu cye afite n’impamba y’inda yatewe na Salomon, bikaba bivugwa ko ariwe Abafalasha bo muri Ethiopiya bakomokaho( soma Bibiliya muri : 1Abami10:1-13)
Twigarukire ku byatuzinduye, Salomon rero bivugwa ko Imana yamubwiye ngo ayisabe ikintu yifuza cyose agihabwe. Uyu mugabo yisabiye ikintu wenda twumva ko cyoroshye, ariko atariko bimeze kuko kigirwa n’abayobozi bake kuri iyi si, ubupfura buvanze n’ubushihoshozi  cyane cyane guca imanza zitabera mu gihugu cye. Imana nayo ngo iratangara maze iramubwira iti: 
“kuko udasabye ubutunzi bw’umurengera, ntusabe ko nkwicira abanzi, nzaguha ibyo watse kandi nkongerereho n’ibindi byinshi by’umurengera”.( 1Abami 3:4-28)
Ngicyo icyatumye umwami Salomon yamamara nk’umwami wuje ubwenge, ubupfura, ubushishozi n'ubutabera, abandi bami bazaga kugisha inama nkuko twabivuze hejuru. Agira zahabu na feza nyinshi atuwe atagombye kujya kumena amaraso ngo asahure zahabu yo mu baturanyi nkuko bikorwa iwacu!( 1 Abami 10: 14-26)
Nta gushidikanya ko iyo Imana iza kubaza bamwe mu bayobozi b’Afrika bari kuyisaba kubona indege ya gatatu, umuturirwa wa Kabiri, ibifranga byinshi mu mabanki yo mu mahanga, kwica byihuse ababahunze hakoreshejwe ubugome buhanitse buruta utuzi twa Munyuza cyangwa abakomando, gutsemba abo badahuje ubwoko, n’ibindi. Umunyamakuru w’Umuco bwana Bizumuremyi Bonaventure yigeze gusohora inyandiko iburira Kagame, imwereka amaherezo ye uko azaba atoroshye mu nkuru yasohoye yise : KAGAME MU MAHURIZO ATATU Y'IBIHE BYA NYUMA:Gufatwa nka Taylor, guhunga nka Hissene Habre, kwiyahura nka Hitler. Azakora iki( reba iyi nyandiko ku mugereka w’iyi nkuru).
Nawe rero byamuviriyemo guhigwa bukware arahunga, ikinyamakuru Umuco kiracibwa. Nyamara ngo inkotsa iririmba nk’izindi nyoni bati ngiyo kanwa kabi. Uyu mugabo yaburiraga Kagame, ngo agaruke mu nzira nziza akure abanyarwanda ku ngoyi akibifiye ubushobozi ariko ba Rutemayeze, Mpemukendamuke na Kozivuze si ukurakara barasizora, iyo Imana idakinga akaboko, Bizumuremyi aba yaraciwe umutwe nka ba Rwisereka na Jean Leonard Rugambage. Nyamara ngo nyamwanga kumva ntiyanze no kubona; abanyarwanda b’inyaryenge iyo bumvise inkotsa abenshi bahitamo kuyihorera ntibayiturubikane, ahubwo bakabyukira ku mupfumu ngo abahe intsinzi y’ishyano rishaka kubagwira. Kagame nawe yaburiwe kenshi n’abahanuzi banyuranye kuva muri 1994 ko ibihe bye bya nyuma bizaba bibi cyane kandi byegereje, abenshi bamusabye kwihana akirinda gukomeza kumena amaraso. Abo bose bashushe nk’abakojeje agati mu ntozi kuko yanambutse akisasira abakongomani batagira ingano. Niba rero ajya asaba Imana ikamuha nkaba ntabihakana kuko nta kuntu wava ku bucuruzi bw’isigara ukagera ku ndege Imana itabihaye umugisha, iyo aza no kuyisaba nka Salomon ikumuhishurira ibintu bibiri byamwihishe kuva yakwegura imbunda agatera u Rwanda muri 1990, agafata ubutegetsi yisasiye imbaga muri 1994 akaba atarunamura icumu kugeza n’ubu.

NKUSI Joseph
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________________
Icyitoderwa :Ubutaha tuzabagezaho ku buryo burambuye ibyo bintu bibiri byihishe Kagame.
Umugereka: Reba inkuru ya Bizumuremyi Bonaventure: Kagame mu mahurizo atatu y’ibihe bya nyuma
Kanda hano usome inyandiko ya Bizumuremyi Bonaventure
Iyo uza gusenga nk'umwami Salomon ntituba tugeze aha!!

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355