Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.KAGAME MU MAHURIZO 3 Y'IBIHE BYA NYUMA/NKUSI Yozefu


 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 6/3/2014

Kagame Pawulo

Iyi nyadiko muby'ukuri yasotse mu kinyamakuru UMUCO cyandikirwaga mu Rwanda kiyobowe na bwana BIZUMUREMYI Bonaventure. Yateguwe n'umunyamakuru bwana MUKASA Jason wakoreraga iki kinyamakuru.  Yasotse mu ntangiriro za 2008 mu gihe KAGAME yariho akora amanyanga hirya no hino ngo yandikwe ku rutonde rw'bantu bashoboraga gufata cya gihembo mpuzamahanga gihabwa uwitangiye ibikorwa by'amahoro cyitiriwe NOBEL ngo kuko yahagaritse Jenoside. Rwose nusoma iyi nyandiko urakeka ko uyu munyamakuru ayanditse uyu munsi ukurikije uko ibintu byifashe mu Rwanda ubu, bitandukanye na kiriya gihe kuko abo mu gatsiko ka FPR bari batarasubiranamo, Kagame yakirwa n'abakuru b'ibihugu bikomeye nk'umuyobozi w'amahoro, abazungu muri make bataravumbura ukuri kwe n'Agatsiko ke. Iyi nyandiko ikimara gusoka, inama Nkuru y'itangazamakuru yarateranye kuri 21/3/2008 igizwe na : Ruboneka Thais, Ines Mpambara, Bahati Prince, Uwimana Gabrielle, Dr Nyabienda Laurien na  Dr Karambizi Venuste maze itegeka ko aba bagabo 2 b'Umuco bamburwa amakarita y'itangazamakuru kandi bagakurikiranwa n'inkiko ngo kuko basebeje umukuru w'igihugu kandi bakamucira n'urubanza atari abacamanza! Soma witonze wumve niba umwanditsi w'iyi nyandiko hari aho yibeshye ukurikije aho Kagame agejeje u Rwanda n'aho aruganisha. Ngo bavuga ibigoramye imihoro ikarakara kandi ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye! 

Ubwanditsi bwa shikamaye.blogspot.no

_______________________________________________________________________
Gufatwa nka Taylor,guhunga nka Hissene Habre, kwiyahura nka Hitler.Azakora iki?
Kuva ku tariki ya 6 Gashyantare 2008, umucamanza wo mu gihugu cya Espagne,Fernando Andreu,yashyize ahagaragara impapuro zifata (mandats d’arret International) ba ofisiye 40 ba RDF barimo na General Major Paul Kagame.Ari mu mahanga no mu Rwanda,abantu baribaza by’inshi.Mu gihe Kagame yazaramuka ashyikirijwe ruriya rukiko mpuzamahanga rukorera i La Haye( mu Buholandi)yazaba abaye Perezida wa 2 ku rwego rwa Afurika,uburanishijwe narwo nyuma ya Charles Taylor.Yazaba abaye kandi numero ya 3 ku rwego rw’isi,kuko bombi (Taylor na Kagame),bazaba barabanjirijwe n’umunya Seribiya Slobadam Milosevic, waje kugwa mu buruko bw’urwo rukiko,afite imyaka 64,ubwo hari ku itariki ya 11 Werurwe 2006.

Kagame azakora iki?
Nyuma y’aho undi mucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguiere, na we wari waratanze impapuro zifata ba ofosiye 9 ba RDF na none barimo Paul Kagame,yeguriye ku mirimo ye,ibihugu byombi(Ubufaransa n’uRwanda) na byo bikaba byerekana mu macenga yabyo ya politiki,ko bishaka gubiza ibintu mu buryo,abakunzi ba Kagame na leta ayoboye bari batangiye gunzubiza umutima mu gitereko.None umunya Espagne ashubije ibintu irundubi.Aha rero, ni ho umuntu yahera yibaza noneho icyo Kagame azakora, kuko nta turufu ya politiki azabona imworohereza,nk’uko bimeze hagati y’Ubufaransa na FPR(…)dukurikije amateka ni byo yagiye atwereka.Kugira ngo Kagame ashobore gukiranuka n’ubutabera mpuzamahanga hari inzira 4 ,akaba agomba kuzahitamo Imwe.Izo nzira zose ziraruhije ndetse nta n’imwe wahitiramo uwo ukunda.
1.Iya mbere ni ukwemera kwitaba urukiko mpuzamahanga CIJ(Cour Internationale de Justice).Iyi nzira ,kugeza ubu nta muntu wayizera,kuko ruriya rukiko ntawe ruragira umwere,ngo bigaragare.
2.Iya kabiri ni ukugundira ubutegetsi, nta burekure byashoboka akazabukurwaho n’urupfu.
3.Iya gatatu ni ukwerekeza iy’ubuhungiro.
4.Iya Kane iri nayo yanyuwa ni ukwiyahura.

Hirya no hino ku isi ,mu bihugu bitandukanye, no mu bihe bitandukanye, bitewe no gutinya ubutabera mpuzamahanga cyangwa se bwo mu bihugu byabo,aba perezida bagiye bakoresha inzira zitandukanye, Ingero zirahari: uwitwaga Ahmed Sekou toure, wa tegetse igihugu cya Guineya(Guinee Conakry),yishe abantu benshi mu gihugu cye, barimo n’umunye politiki uwizwi cyane witwaga Diallo Telli.Uyu akaba ari we wayoboye bwa mbere Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika OUA/OAU.Nta kindi ya mujijije,ngo yabonaga ashobora kuza munsi mbura ku butegetsi kandi akaba yarakomokaga mu bwoko bw’abitwa .Aba peules ni ubwoko butuye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’i burengerazuba, bakaba ari aborozi bakunda kwi muka (nomades) bakurikiye amatungo yabo.Nubwo Sekou Toure yategetse amashyaka menshi atarakomera muri afurika ,yagundiriye ubutegetsi,ahanini bitewe n’ubwoba bwo gukurikiranwa kuko yari yarishe abantu benshi cyane .Yaje gupta akiri Perezida mu w’1984.Yaguye mu bitaro byahitwa Cleveland muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika. Yari yarasize atagetse ko nta n’umuntu ugomba kuzabona umurambo we.Na n’ubu ntawe uzi neze aho yashyinguwe,kuko isanduku imwe bayitwaye mu gihugu cye indi bayitwara mu igihugu cy’Abarabu cya Alabiya Saudite.Ibyo byose byateguriwe mu gihugu cya Maroc.Sekou TOURE yacitse ubutabera atyo.Yabaye umunyagitugu ari muzima akomeza no gotera ubwoba abantu yarapfuye.Uwundi mu Perezida washatse kwizirika ku butegetsi ,kubera gutinya imanza kubera abantu benshi yishe ni uwitwa Augusto General Pinochet.Uyu akaba yarategetse igihugu cyo ku mugabane w’amerika y’epfo cyitwa Chili .Uyu nyakwigendera yaje kuva k’ubutegetsi ageze muzabukuru,ahita yigira Senateri w’ubuzima bwe bwose,kugirango akomeze kugumana ubudahangarwa.Ibyo ariko nti bya muhiriye kuko impapuro z’umucamanza wo muri Espagne(kandi)zashyizwe ahagaragara zi mushinja ubwicanyi bw’ibasiye inyoko muntu.Yaje gukurwaho ubudahangarwa arafatwa yoherezwa imbere y’umucamanza wa Espagne.Ariko nyuma yaje kudohorerwa bitewe ni uko yari ashaje kandi arwaye cyane.Mu mpera z’umwaka w’2006 ni bwo yahitanywe n’ubwo burwayi.
Hissene Habre: uyu mugabo nawe yategetse igihugu cyaTchad,aza guhirikwa k’ubutegetsi ahungira muri Senegal.Bitewe n’uko ibyaha ashinjwa harimo ibyibasiye inyoko muntu,ubu nawe ari mu buhungiro.Yanashyiriweho n’urukiko rwihariye rugomba kumuburanisha ku byo Aregwa.(Tribunal specail de Dakar).
Ingero ni nyinshi,gusa icyo ,gusa umuntu yavuga ni uko iyi nzira yo guhunga yifashishwa cyane cyane ,iyo mu bihugu harimo imvururu n’intambara, bityo umuyobozi agahitamo no gukwepa inkiko mpuzamahanga,mu gihe aba azi ko hari ibyo ashobora gushijwa nazo. Iyo nzira niyo uwahoze ategeka igihugu cya Ethiopia,Cornel Mungistu Haile Mariam,yakoresheje none yibereye muri Zimbambwe,kandi nawe ashijwa ubwicanyi.Aho ingorane za Kagame zitandukaniye n’abo bose tumaze kuvuga,ni uko impapuro zo ku mufata zishyizwe agaragara akiri k’ubutegetsi.Ibyo bikaba bisobanura ko niyo yahunga igihugu ,ntacyo bya mumarira kuko n’uwa mucumbikira yaba afite ikibazo.Muri ikigihe Kagame ameze nkawa muntu bajya bashushanya yuriye igiti,giteye k’unkengero z’ikiyaga,mu mazi hari ingona yasamye, hejuru ye mu mashami y’igiti hari nzoka,no k’ubutaka hari inzoka imutegereje.Mu gihe Kagame yaba ahisemo kugundira ubutegetsi,yaba ahaye inzira nziza abamurwanya yo kwereka amahanga ko ari umunyagitugu n’umwicanyi(nk’uko abishinjwa),ushaka guhunga ubutabera mpuzamahanga.Kurekura ubutegetsi na byo bizaba ari ukwemera gutabwa muri zombi.Kagame rero ntago azahunga kuko ntacyo bya mumarira.Ikindi yavuga ko ahunze iki,nta ntambara iri mu gihugu cye?Na none kandi dukurikije amateka y’u Rwanda n’ibigwi bya Kagame, nk’umugabo wifitiye ikizere(Confidence)!simpamya ko yakwemera gufatwa nka Charles Taylor,ngo ajye imbere y’abacamanza n’umushinjacyaha wo kumushinja ubwicanyi nk’interahamwe yarwanyije.Mu gihe izo nzira zose tumaze kubona haruguru nta n’imwe yaba ahisemo,haba hasigaye imwe gusa yo kurangiza ikibazo, mu buryo bwa burundu.Iyo ni inzira yo kwiyahura.Iyi nzira uyihisemo aba arangije ikibazo,hagasigara amateka n’ingorane kubo bafatanyije ibyaha cyangwa ibirego. Mu mateka,umuyobozi tuzi wahisemo kwiyahura mu gihe yari yugarijwe n’ibibazo bikomeye,ni uwitwaga Adolf Hitler, wategetse Ubudage mu ntambara ya 2 y’isi.Mu kwibaza icyo Kagame azakora,ikibazo umuntu yagisoza yibaza:Kagame azemera gufatwa nka Taylor?Azahunga se, ari nta ntambara ihari?Azagundira ubutegetsi se,aziyahura se,ibibazo azabisigire ba ofisiye bakuru ba RDF nk’uko Hitler yasize ba ofisiye ba Wehrmacht bari mu kaga?Azakora iki?Ntawamunsubiriza,ndetse nta n’uwakwemeza ko na nyir’ubwite afite igisubizo.Cyakora       ,igitabo cyitwa Bibiliya(kuba cyemera)hari aho ivuga ngo”Buri kintu cyose kira igihe cyacyo,hariho igihe cyo guseka n’igihe cyo kurira”.Iki gihe turimo ,twebwe Abanyarwanda sinzi neza uko nacyita, kuko nkurikije abantu tumaze iminsi tuganira,bamwe baraseka,abandi barira.Ubwo twavuga ko ari igihe cy’agatogo(gasharira).
Kagame mu mutego nk’uwa Taylor:
Uyu mugabo Kagame ashobora kuzagwa mu mutego nk’uwashibukiye Charles Taylor,wahoze ategeka igihugu cya Liberiya.Amateka ya Taylor, kuva atangiye kumenyekana,hari byinshi ahuriyeho n’aya Paul Kagame kuva mu w’1994.Kagame atabonye amasengesho ahagije,ashobora kuzakanirwa nk’urw’uyu munya Liberia.Ibihuza Kagame na Taylor:bombi bageze ku butegetsi bavuye mu ishyamba,bahiritse Leta z’abajenerali,Samuel Doe muri Liberiya na Habyarimana Juvenal ,mu Rwanda.Mu buryo n’impamvu zitandukanye,buri wese yashyigikiwe n’Abanyamerika,batitaye kubyo amahanga avuga(...)Ikindi kintu gikomeye cyane gihuje aba bagabo bombi mu ngorane barimo,barashinjwa ibyaha byakorewe mu bihugu by’abaturanyi :Sierra Leone kuri Taylor, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,kuri Kagame .Buri wese kandi ashinjwa ubwicanyi no gusahura umutungo muri ibyo bihugu tumaze kuvuga.Na none hakiyongeraho ibyo bashinjwa mu bihugu byabo.Ibyo byose ni byo bituma ibirego n’ibyaha bashinjwa bifata intera ku rwego mpuzamahanga.Kagame we afite n’umwihariko kuko mu byo we ba muerega,,bashyiramo n’icyaha cya Jenoside,ibyo bifite inzira yabyo kuko bigomba kwemezwa n’Umuryango mpuzamahanga.(communaute internationale).Ariko ku bindi bisigaye,bizamugora kwisobanura.Kuba aba bagabo bombi barabanje kuba ibihangange mu bihugu byabo,ntacyo bihindura ku bijyanye no gukurikiranwa kurwego mpuzamahanga.Urugero rwa Charles Taylor rurabigaragaza neza.Kuba tarashoboye kumenya iby’uyu mugabo,reka tubanyuriremo muri macye ibyaranze amateka ye.Charles Taylor ni umugabo ufite imyaka 59 y’amavuko.Yatangiye kumenyekana cyane ku mugabane w’Afurika mu w’1989,ubwo mu mpera zawo,yatangiye intambara yo guhirika ubutegetsi bw’umunyagitugu Samuel Deo(yigize General avuye ku ipeta rya Sergent chef!)Uyu Samuel Deo nawe yari yarafashe ubutegetsi,akoze Cout D’Etat mu w’1980(ahiritse uwitwa William Tobert).Uretse kuba umunyagitugu Smuel Deo yari yarahinduye igisilikare cya Liberiya icy’ubwoko bwe gusa akomokamo bwa bitwa “KRAHNS”.Ntaho byari bitaniye na Ex-FAR za kinani. Charles Taylor,ubwo yatangizaga intambara muri Liberiya n’abarwanyi be bari mu mutwe wa NPFL (National Patriotic Front of Liberia),icyo gihe yagaragaraga ku rwego rw’igihugu n’imbere y’amahaga nk’umugabo warwaniriraga ukuri n’amahoro by’abyabanyagihugu(freedom fighter).Ibyo kuba yarigeze kugaragara neza ,ubu ntibimubujije kuba ari mu buroko i La Haye, mu gihugu cy’Ubuhorandi.Uyu mugabo ari mu bibazo bitoroshye,guhera ku itariki ya 7 Mutarama 2008 hongeye gusubukurwa urubanza rwe,mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho igihugu cya Sierra Leone (TSSL”Tribunal Special pour la Sierre Leone) .Muri urwo rubanza,umutangabuhamya bahaye izina rya (code) rya TF -4062”,aherutse imbere y’urukiko,ageze imbere y’umushinjacyaha mukuru,unyamerika Stepher rapp,ati “Nitwa Vamouyan sherif”Taylor ngo akimukubita amaso,yahise abira icyuya ,bamuzanira utuzi two kunywa!Uyu mugabo amaze gusobanura ko ariwe warushinzwe inyabiziga bya perezida Taylor n’umutekano wabyo ,mu gihugu (chef de la brigede motorisee),hakurikiyeho ku muhata ibibazo.Hari aho yagize ati:Ni njyewe wari ushinzwe kugeza ibikoresho n’intwaro ku nyeshyamba zo muri Sierra Leonne,ndetse hari n’ubwo Charles Taylor yanyohereje kujya kureba Sam Bukari ,kuko yashakaga kubonana nawe.”Uyu Sam Bukari ,yari umuyobozi mukuru ashinzwe ibikorwa by’agisilikare mu mutwe w’inyeshyamba za RUF(Front Revolutionnaire uni),wari warayogoje mu bwicanyi n’ubusahuzi bw’amabaye y’agaciro,igihugu cya Sierra Leone kuva mu w’1991-2001.
Uyu mutangabuhamya yemezako Taylor,uretse no gufasha inyeshyamba za RUF,ngo yari yarahindutse umuyobozi wazo!kuba rero abayobozi bakuru ba RUF barapfuye(Foday Sankoh na Sam Bukari),ibyakozwe n’izo nyeshyamba byose biri ku mutwe wa Taylor.Sam Bukari atarapfa,ngo yajyaga kubonana na Taylor,mu mifuka ye harimo uducupa duto twuzuyemo diyama!Ibyo byose byavuzwe n’uwo mutangabuhamya “Sherif” wabanye na Taylor bakiri mubihe byiza(....)

Muri urwo rubanza rwa Charles Taylor,hiteguwe ubundi buhamya bw’abantu bagera ku 150 bwo kumushinja.Isomwa ry’urubanza ry’iteguwe mu mpera z’umwaka wa 2009.(na nubu ntirurasomwa,haracyategerejwe isomwa ryarwo)Twabibutsa ko aho Charles Taylor afungiye (mu Buhorandi),yegeranye n’undi mufungwa wahoze ari nyeshyamba ya Congo,nawe akaba ashijwa ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu muri icyo gihugu.Uwo akaba uwitwa Thomas Lubanga ,wagejejwe aho ngaho i La Haye muri Werurwe 2006.Ikintu gikomeje gutangaza abantu muri urwo rubanza ni uko ubuTaylor ,ahabwa amadolari 100.000 buri kwezi,yo ku mufasha kwishyura aba mwunganira ngo kuko abarirwa mu bantu batifashije(na za diyama zose!)

Muri rusange, ngibyo iby’umugabo Taylor,wakomatanyije ubuperezida,ubwicanyi na forode y’amabuye y’agaciro yo mu gihugu kitari icye.Umuntu ashobora kwibaza,umunsi hazaramuka habonetse umunsilikare wa RDF warakaye(kandi barahari)agatanga ubuhamya kubyabereye muri Congo n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yavagayo nkuko imiryango mpuzamahanga inyuranye yakomeje kubitangaho raporo!Aho ibya Kagame ntibizamera nk’ibya Cherif na Taylor?Ni ukubitega amaso,ariko ntibizoroha.Kuba Kagame aregwa ibyaha byakorewe muri Congo,hakiyongeraho urupfu rw’abamisiyoneri 9 bo muri Espagne,ukongeraho ibibazo bya politiki asanganywe imbere mu gihugu,harimo n’ipfu zitigeze zikorwaho amaperereza ngo imiryango yabuze ibabo igire icyo imenya ,ibi byose biragaraza ko ibihe bya nyuma bya Kagame ,nubwo bishobora kuba bikiri kure, ntagushindikanya byaratangiye.Yabyemera atabyemera,ari muri “phase” ya nyuma,     kandi abanyarwanda baravuze ngo” Ibyanyuma bica amazuru”.Kagame biramusaba ubwitonzi bwinshi,niba yifuza kuzansigara mu mateka nk’intwari.Igikorwa cya nyuma ni cyo bareberaho.
 RDF mu nzira ya Wehmacht:Nyuma yo kwibaza ku cyo kagame azakora,ihurizo rya kabiri rizamukomerera muri ibi bihe bya nyuma by’ubutegetsi bwe ni ikibazo cya RDF ubwayo.RDF y’ikigihe imeze nka wehrmacht yo mu 19944-45.

Wehrmacht yari igisirikare cy’ubudage, ku ngoma y’umugabo witwaga Adolf Hitler,wategetse icyo gihugu kuva w’1933-1945.Icyo gisirikare cyari gikomeye cyane ,ni cyo cyazegereje isi,ubwo      kigaruriraga ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi mu igihe cy’imyaka 5 yose.Nubwo haje iterambere n’ikoranabuhanga bigezweho,ntakindi gisirikare kiraboneka kiri ku rwego nk’urwa wehrmacht,yari iriho mu myaka ya 1940-1945.Na US amry (igisirikare cya amerika)ntibaragera kuri urwo rwego,tugereranyije n’imyaka iri hagati aho ngaho.
Nubwo iki gisirikare cya gikomeye cyane,cyaje gusenyuka biturutse ku mpamvu 2 nyamakuru.Impamvu ya mbere yatewe ni ntambara barwanye igihe kirekire (imyaka 6),barwanye n’ibihugu byinshi.Impamvu ya kabiri ,ari nayo shingiro ryo gusenyuka ,ni imiterere n’imiyoborere y’icyo gisirikare.Iyo ngingo ya 2 ni nayo turi bwibandeho kuko ari nayo ihuza RDF na Wehmacht .Mbanje kwisegura ku basomyi ,iri ni gereranya rishingiye ku miterere ,imikorere n’imiyoborere mu buryo bw’agisirikare gusa,ntaho bihuriye na gato na politiki y’igihugu cy’Ubudage muri iyo myaka na politiki y’uRwanda y’iki gihe.Kugereranya ibisirikare byombi, impamvu nta yindi ni uko Hitler yayoboraga Wehmacht nk’uko Kagame ayobora RDF!

Hitler yatumye igisilikare cy’Ubudage gikomera cyane,ari imbere mu gihugu ndetse no hanze y’imipaka,kubirebana ni ntambara barwanye.Kagame nawe yakomeje cyane kandi ha imbaraga igisirikare cy’uRwanda ,ziruta cyane ubw’izindi nzego zose z’igihugu k’urwego mpuzamahanga.Hitler na Kagame bombi mu ntangiriro z’ubuyobozi bwabo(1933kuri Hitler,1994 kuri Kagame)amadisikuru yabo,kureba kure ,ndetse no guha agaciro gakomeye abasirikare,byatumye bubahwa cyane,kandi kugaragaza umurava mu kazi kabo n’igitsuri kubo bayobora ,byatumye batinywa cyane,ariko mu buryo buri “positif”.Uko imyaka yagiye ihita ,Kagame na Hitler,ku mpamvu zitandukanye (ariko na none zifite aho zihuriye) kwa gutinywa kwabo mu buryo bwa “psitif”haje kuvamo gutinywa mu buyro buri”negatif”.Aha niho isano rya mbere rigaragarira, hagati ya” Afande” na” Fuhrer” no hagati yibyo bisirikare byombi RDF na Wehrmacht,Ibi byatewe ni iki?Byatewe n’uko ,uko imbaraga za gisirikare zagendaga zibahesha ishema imbere y’abaturage b’igihugu byabo n’igitinyiro imbere y’amahanga,byaje kubateramo ikintu kidasobanutse(megalomania),batagira kwiyumvamo no kwibonamo abantu badasanzwe,biza kugera aho batandukana n’umurongo nyawo w’ukuri(realite) bahinduka ikibazo imbere ya ba ofisiye bakuru.Uretse ikibazo ki ntambara ya 2 y’isi,Wehmacht yashenywe no kuba yari ishingiye ku mitekerereze,imikorere na gahunda z’umuntu umwe,Adolf Hitler nk’uko bimeze muri RDF.

Dukurikije ibyo amateka yerekanye, Heitler na Kagame ,mu bintu birebana n’intambara ndetse no gusobanukirwa cyane mu bintu bimwe na bimwe muri politiki, bagaragaza ubuhanga n’ubwenge.Ibyo bikaba byaratumye bahambwa gaciro n’ibyubahiro birenze cyane iby’abantu babarusha amashuri muri izo nzego zombi.Kagame na Hitler ni abahanga cyane mu kumenya kamere muntu.Buri wese mu gihe cye ,yashutse abasirikare bakuru babo,buri wese akibona ko ariwe mutoni,nyuma baza gusanga ari nta mutoni ubarimo!Aho buri wese amaze kubona ko yibeshye ari muri RDF no muri Wehrmacht,ni bwo hatangiye gucikamo ibice,no gutekereza kuba bahitana abo bayobozi barebaga kure bidasanzwe.
 Ibi bikagaragazwa n’uko mu mwaka w’2003,ari bwo hatagiye kuvugwa kumugaragaro ibyo gushaka guhirika ubutegetsi(Cout d’Etat ),abantu batatekerezaga ko bishoboka mu gisilikare cy’uRwanda.Na none ku mpamvu zisa n’izo ngizo,hiyongereyeho ibibazo by’intambara bari barimo ,mu mwaka w’1944,ni bwo abasirikare            Wehrmacht,bacuze umugambi wo guhitana Hitler.Bamuteze bombe,Satani akinga akaboko,iturika atarahagera!Ubwo ibyakurikiye namwe murabyibwira.Aba Kayumba bo kwa Hitler na bo bahise bakabona ubwo .Uwari umukuru rw’urwego w’ubutatsi rwa gisilikare(Abwehr)witwaga Wilheilm Canaris(amiral),baba baramwirengeje bamwica bamunyonze n’umugozi.

Hitler na Kagame ,na none bagaragaje undi mwihagariko utagirwa na benshi,wo kugonganisha abasirikare bakuru mu mirimo bashinzwe mu bwengwe buhanitse.Dore ukobikirwa,dukurikije uko twabisesenguye:iyo ufashe abantu bakuru ,ukabateramo ubwoba buhoraho,n’iyo baba abanyangwe bungana iki,babanza guta umutwe.N’abafite imigambi mibi,bagera aho bagakeka ko wabatahuye.Ibyo bigatuma bose basa n’abigura imbere yawe ,bagatangira kubeshyerana no kuregana nk’abana bari imbere y’umubyeyi!Ibi ni byo byabaye mu gisilikare cya wehrmacht na RDF.Ingero zirahari:Gen.Kayumba ajya kwerecyezwa hanze y’igihugu,mbere y’aho gato habanje gukwirakwizwa amakuru y’uko yaba yaragize umugambi wo guhirika ubutegetsi.Ibi byakozwa cyane cyene n’abantu bari mu gatsiko kawa mugabo bita G7 ,abandi basigaye barahaye akazina ka Moussa!Na none muribuka Colonel Karegeya ajya gufangwa,ashinjwa ubugande no kwanga akazi,mu rukiko hasomewe inyandiko-mvugo(proces-verbal)imushinja, yakozwe na Gen.James Kabarebe.Hari ahandi mwigeze kumva aho umugaba mukuru w’ingabo ashinja umusilikare ashinzwe kuyobora,kubyaha nawe ashobora ku muhanira?Ubundi abandi basirikare ni bo bari gushinja Karegeya imbere y’umugabo imbere y’umugaba w’ingabo(nubwo atari umucamanza).Ariko hano barabicuritse, babishyira muri “Wehrmacht sytm”,muri bwaburyo bwo kubeshyerana no kuregana ,bashakisha ubutoni ibukuru.Ibi no kwa Hitler byarabaraye,ubwo umusirikare mukuru witwa Himmler yabeshyeraga Gen.Rohm ko ashaka gukora coup d’etat.Ibi byatumye uyu Rohm n’abasirikare yayoboraga bo mu mutwe bitaga S.A.,ijoro rimwe baraye batsembwe n’abasirikare ba Himmler,babaga mu mutwe bitaga SS.Ibi byo kwicana hagati y’abavandimwe ,bapfa amashyari n’inzangano zishingiye ku kurwanira ubutoni n’ubutegetsi,nasanze na byo tugomba kubishakira izina ,nabyise” ingengabitekerezo yo ku Rucunshu”.Burya ntaho itaba bubihugu byishi muzayihansanga.Ubu bwicanyi bwabaye hagati y’abasirikare ba Whrmacht mu mateka buzwi ku izana rya “La nuit des longs couteaux”,ari byo bisobanura “ijoro ry’ibyuma birerebire”.Nk’uko bamwe mu basirikare bakuru ba RDF,muri iki gihe bugarijwe n’ikibazo cyo kuba bategerejwe n’amahanga mu manza bashinjwamo ubwicanyi,no mu minsi ya nyuma ya Hitler,ni ko byari bimeze kuko nabo bashinjwaga ubwicanyi ndengakamere,burimo na Jenoside y’Abayahudi.Cyakora bitewe n’uko benshi muri ba ofisiye ba wehrmacht bari abahanga cyane,ibihugu byibihangage icyo gihe (Amerika,Uburusiya n’Ubwongereza),benshi muri byabatwaye mw’ibanga ,birabahisha,kugirango bibavomemo ubuhanga n’ubumenyi bari bafite mu nzego zitandukanye.RDF iramutse isenyutse (uretse ko ntabyifuza),bariya ba ofisiye bayo bashinjwa ubwicanyi,hari amahirwe ko bashobora kutagira icyo babatwara,ahubwo abazungu bashobora kuzabakoresha(abagifite intege),mu biraka byo gucunga umutekano no kurwanya iterabwoba hirya no hino ku isi,mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye,kuko bafite izana risobanutse ku rwego rw’isi mu bijyanye n’intambara.Ndetse hari uwa babimburiye,ubu ukora ibyo ibyo biraka ahitwa Kosovo,awo akaba ari Major Kwikiriza.Ibi cyakora byashoboka mu gihe baba badashyikirijwe inkiko mpuzamahanga.Muri iyi minsi hari amakuru nahawe n’abantu babiri batandukanye,bakora mu nzego za RDF,kandi zizewe,avuga ku mibanire iteye ubwoba n’amakenga hagati y’ababandi twita ibyegera bya Kagame.Ayo makuru ni mara kuyatohoza neza nzaya bagezaho.Nubwo ibyo muri RDF bikiri ibanga kuri benshi ,nkurikije ibyo n’umvise birasaba ko abayobozi bakuru bayo basubiza          ibintu mu nzira nziza,amazi atararenga inkombe,kuko hamwe na hamwe yatangiye kuzirenga...Kwandika kuri Wehrmacht na RDF,keretse umuntu yanditse igitabo cyose,ariko hari isomo twakuramo:Amateka yerekane ko igisirikare gifite imiterere ishingiye ku muntu aho kuba urwego rushingiye ku gihugu-iteka iherezo ryacyo riba ribi cyane...Mu minsi ya nyuma ya Hitler yoherereje ubutumwa umugaba w’ingabo Marechal Keitel,amubaza uko byifashe ku rugamba,ana musaba kohereza abandi basirikare bo kurinda umurwa mukuru,Berlin,inshuro ebyeri zose,Keitel,yaramwihoreye!Hitler yarakaye cyane,bigeze aho arumirwa,araceceka.Abari kumwe nawe ubwoba burabica,afata icyemezo ariyahura.Ku banyarwanda na mwe,umunsi muzamenya ko Kagame yahamagaye Gen.Kabarebe akamwihorera,dore ko yanamuvuye iruhande,akaba asigaye yituriye i Kibagabaga,icyo gihe ubishoboye azacukure indaki cyangwa yambuke.Iyo izaba ari cyo twita “Keitel message”.Umuntu wemeye kujyana na Hitler ni uwitwa Goebbels.Muri RDFni nde wakwemera kujyana na Kagame?
Kagame aziyambaza nde hagati y’Amerika n’Ubushinwa?        

Muri politiki mpuzamahanga ,Kagame agomba kuzagira uwo yegamiraho cyane mu bibazo afite muri ibi bihe bitoroshye bimutegereje.Aziyambaza nde?Tuzabigarukaho mu numero yacu itaha.Nkurikije uko mbibona ingorane n’ibibazo bidutegereje mu bihe biri imbere,abakoresha igifaransa bashobora kuvuga ko ari”le debut de la fin”,bisobanura “intangiriro ry’iherezo”Ku bwanjye ariko ndabona bicuritse ,ahubwo ari iherezo ry’intangiriro”la fin du debut”.

Journal Umuco

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355