Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Kubera amayeri n’ubugome-ndengakamere bya FPR, ubu Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda bakwiye kumera nka Musa mu gihe yari arangaje imbere Abisirayeli bagenda bambaza ibimasa-bisengwa afite isezerano ryo kubageza i Kanahani ka Galileya mu Gihugu cy’Isezerano!!! Iyimukamisiri : 32, 30-35

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikma kuri 2/3/2014

FPR









KILIZIYA Gatulika
Nkimara kumva urupfu rwa Padiri NAMBAJE Evarisiti wari umucungamutungo wa Diyosezi ya Cyangugu akaba yari n’inshuti yanjye cyane ariko mu buryo bw’imiryango, nababajwe bikomeye n’icyo gikorwa cya kinyamanswa.
Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, kuva italiki ya 01 Ukwakira 1990 yahuye n’akaga yatewe n’itera rya FPR iteye igihugu na n’ubu ikirimo kwivurugutamo. Mu mpera z’iyo ntambara yakoze ishyano mu Rwanda, Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yahombeyemo abasaseridoti batabarika kandi azize amaherere.
Kiliziya Gatolika y’u Rwanda kandi yaburiyemo Abepisikopi batanu (5) habariwemo na Musenyeri Agusitini MISAGO nk’uko tuza kubigarukaho kandi amakuru SHIKAMA dufite ni avuga ko na Musenyeri wa gatandatu nawe Kagame ashobora kumushyira mu kiziriko n’ikamba akamwirenza.
Uwo Musenyeri mvuga ni Musenyeri BIMENYIMANA Yohani Damasenti uyobora Diyosezi Gatulika ya Cyangugu. Ibi byose ngo biraterwa n’uko ari UMUHUTU kandi akaba adashobora kumvira no kuyoboka amafuti ya Kagame n’agatsiko ke ahanini bikagaragarira mu mushinga munini wo kubaka Hotel ya Diyosezi y’Inyenyeri eshanu ku Kivu.
Mu yandi magambo urupfu rwa Padiri NAMBAJE Evarisiti ni nk’integuza ku rupfu rutegereje Musenyeri we. Muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda harimo ikibazo gikomeye cy’agatsiko k’abapadiri b’ABATUTSI biyemeje gusehera agatsiko ka Kagame maze bakabihindura n’uburyo bwo kumvisha abapadiri b’ABAHUTU kandi barasangiye amabanga mu Nyakibanda byose bakabirengaho.
Mu 1990, Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yari ifite imishinga myinshi yagombaga kugirira abaturage akamaro ariko byose byaje kuburiramo cyangwa bigerwaho bitinze cyane kubera intambara n’uruhare rwa FPR rutaziguye mu kuyidindiza cyangwa kuyiburizamo.
Imwe muri iyo mishinga yadindijwe cyangwa yaburijwemo harimo Umushinga wa Radiyo Mariya Rwanda n’umushinga wo gushyiraho Diyosezi ya Kibuye yagombaga kubakwa ku Kibuye igahabwa n’Umwepisikopi wa Cumi kuko u Rwanda rufite Abepisikopi icyenda bonyine bahwanye n’amadiyosezi nayo angana n’uwo mubare.
Tubaye nk’ababinyuramo muri macye, Radio Maria yaje gutangizwa mu myaka icumi nyuma naho kubaka Diyosezi ya Kibuye bisa n’ibyaburijwemo burundu na FPR nk’uko turi bubigarukeho tugeze kuri Diyosezi ya Nyundo kuko ariyo yagombaga kugabanywamo kabiri ikibaruka iya Kibuye kubera ubunini bwayo.
Ubu amadiyosezi Gatulika yose y’u Rwanda arimo ibibazo udashobora kubonera inyito kubera uburiganya, amayeri n’ubugome ndengakamere bya Kagame n’agatsiko ke gato; nkaba ariho nahereye mpa iyi nyandiko umutwe uvuga ko Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika y’u Rwanda bakwiye kumera nka Musa washoreye abisirayeri abajyanye mu gihugu cy’isezerano i Kanahani ka Garireya.
Kubera ibibazo bikomeye bagize muri urwo rugendo rwamaze imyaka mirongo ine dusanga mu gitabo cyitwa Iyimukamisiri, Musa yitotomberaga Uhoraho kuko yabonaga babaza ibimasa bisengwa bikamutera kwiheba no guhangayika.
Kubera ibyo bibazo byose Kagame na FPR ye bashyizemo Kiliziya Gatulika ubu ikaba idashobora kubyigobotora ibyo bikarushaho gukomera kubera Abepisikopi benyegeza uwo muriro cyane cyane Musenyeri MBONYINTEGE Simaragidi wa Kabgayi bituma ubukana bwabyo burushaho kuba bubi kandi bwinshi.
Mu rwego rwo kubagezaho amakuru tuvuye imuzi, tugiye kubagezaho ibibazo biri muri Kiliziya y’U Rwanda dusesengura buri Diyosezi na Musenyeri wayo. Ibi tubibakoreye kuko Kiliziya imibereho yayo yisanisha bya hafi n’ubuzima bw’abakirisitu bayiyobotse kimwe n’ubwa rubanda muri rusange.        
1. Diyosezi ya Cyangugu na Musenyeri BIMENYIMANA Yohani Damasenti : Mu busesenguzi bwacu muri SHIKAMA hamwe n’ubushakashatsi twakoze, ntibyakorohera kumenya Diyosezi ya Cyangugu utavuze Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo. Musenyeri NTIHINYURWA niwe wayoboye Cyangugu ikivuka.
Musenyeri BIMENYIMANA Yohani Damasenti uyiyobora ubu yanditse kuri Nimero 739 ku rutonde rw’uko bagiye bakurikirana kwiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Yatangiyeyo amasomo ku italiki 20 Nzeri 1974.
Kubera ko NTIHINYURWA Papa yamuzanye i Kigali, BIMENYIMANA yahise ayobora iyi Diyosezi. Kuba iyi diyosezi ihana imbibi na RD Kongo, ikaba ubu itegekwa n’UMUHUTU ntabwo Kagame bituma asinzira. Ihunga rya Padiri NAHIMANA Thomas na Padiri RUDACYEMWA Fortunatus bakomoka muri iyi Diyosezi bagahita baninjira muri politiki, byahuhuye na wa mubano wa nyirarureshwa hagati ya Kigali na Cyangugu.
Idosiye y’iyubakwa rya Hoteli y’Inyenyeri 5 ya Diyosezi ryatumye FPR iva mu byimbo byayo kuko nk’uko bimaze kumenyerwa mu Rwanda, ntawe byashobokera gukora igikorwa gihenze atabanje gutanga amaturo no kujya gucyeza NGARAMBE Faransisiko ku Bunyamabanga bukuru bw’Icyama ku Kimihurura.
Kubera ko igice kimwe cy’ayo mafaranga Diyosezi yagihawe nk’inkunga n’abapadiri bo muri Esipanye n’i Roma ikindi gice kikava mu nguzanyo ya Banki ya Kigali, Musenyeri NDAGIJIMANA w’umusaza ukuze, yasanze izo NDURUBURI n’UBUGEGERA bya FPR na Kagame atabivamo maze nabo babijyamo badindiza umushinga rubura gica bifashishije udutsiko tw’abapadiri b’abatutsi.  
Kuri iyi ngingo, Musenyeri afite ukuri mu kudaha umufuragiro NGARAMBE kuko mu birebana na Banki no kwishyura amadeni banki byari kuzatera ibibazo by’igihombo. Kimwe no ku baterankunga b’i Burayi nabo bari kuzabaza uko amafaranga yakoreshejwe bigatera ibihombo bikomeye no kubiburira ibisobanuro.
Brig. Gen. Jack NZIZA yagiye gushyingura Padiri NAMBAJE Evarisitri : Kugira ngo byumvikane neza, turifashisha imvugo za Tom NDAHIRO na BURASA Jean Gualbert uyobora ikinyamakuru RUSHYASHYA ubu abaturage basigaye barabatije RUTWITSI nka R.T.L.M
Padiri Thomas NAHIMANA akimara guhunga akavuga akari imurori, abo mu gatsiko ka Kagame bafatanyije na MBONYINTEGE Simaragidi bahatiye Musenyeri wa Cyangugu kugira icyo avuga mu rwego rwo kwerekana ko yitandukanyije n’imigambi n’imikorere bya Padiri Thomas N. na Padiri Fortunatus R.
Musenyeri wa Cyangugu bakomeje kumubuza amahwemo bigera n’aho bacyeka ko ashobora kuba yoherereza inkunga Padiri Thomas afatanyije n’umunyakigega wa Diyosezi ariwe Padiri NAMBAJE E. Ikibabaje ni ukuntu abantu babonye Brig. Gen. Jack NZIZA yaragiyeyo kumushyingura bikaba ubwabyo ari ikibazo ndetse kinakomeye kumva.
Gutegekwa n’abantu b’injiji ni akumiro. Kagame n’agatsiko basabye Musenyeri BIMENYIMANA J.D wa Cyangugu gukora ibishoboka byose ngo abwire Vaticani bafate Padiri Thomas N. bamugarure mu Rwanda FPR imukanire urwo yari kumugenera, Musenyeri abasubiza ko bitari mu bubasha yahawe na Kiliziya nk’Umwepisikopi wa Diyosezi.
Kuba rero NZIZA yaragiye gushyingura ni icyemezo ndakuka cy’uko yari agiye kureba no gukurikirana aho n’umushinga wo guhitana Musenyeri BIMENYIMANA ugeze kuko nkuko nabisobanuye bagiye babusanya muri byinshi bigera aho banamukeka kuba yafasha abarwanya ubutegetsi bwabo cyane ko anaturanye n’umupaka ugana RD Kongo aho Kagame ahora yikeka ko FDLR izamugwa gitumo iturutse.
2. Diyosezi ya Gikongoro na Musenyeri MISAGO Agusitini : Diyosezi ya Gikongoro yabyawe na Diyosezi ya Butare mu mwaka w’1992. Musenyeri MISAGO Agusitini ari kuri Nimero 565 ku rutonde rw’uko bagiye bakurikirana kwiga mu Nyakibanda akaba yaratangiyeyo amasomo ku italiki 17 Nzeri 1965
Musenyeri MISAGO kandi azwiho kuba yarayoboye Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva mu 1985 kugeza mu 1992 ari nabwo yahavuye ajya kuba Umwepisikopi wa Gikongoro.  Musenyeri MISAGO yiganye mu ishuri rimwe na NTIHINYURWA na NZAKAMWITA wa Byumba. 

+Myr Misago Agusitini
+Myr Misago Agusitini


Diyosezi ya Gikongoro FPR yayishyize mu bibazo umuntu atabonera ibisubizo. Icya mbere ni uko Musenyeri MISAGO bivugwa cyane ko bamutumye umubikira babanaga mu rugo akaba ariwe umushyiriramo UTUZI twa NZIZA na Dan MUNYUZA. Nyuma baje no kumukurikiza igisonga cye Musenyeri Edouard bapfa amarabira. Ubu Gikongoro nta Mwepisikopi ifite iyoborwa by’agateganyo na Musenyeri RUKAMBA Filipo wa Butare.
Myr Seliviliyani Nzakamwita
3.Diyosezi ya Byumba na Musenyeri NZAKAMWITA Seliviliani: Diyosezi ya Byumba iyo uyivuze abantu bahita bumva Musenyeri RUZINDANA Yozefu wari UMUTUTSI nyamara Kagame ntamurebere izuba i Gakurazo kuko nawe ari mu bahatsembewe ku Cyumweru ku italiki 05 Kamena 1994.
Musenyeri NZAKAMWITA Seliviliyani niwe wayoboye Byumba nyuma ya 1994 kugeza ubu. Nzakamwita uherutse no kugeragezwa muri ya masengesho ya Kagame yo muri SERENA KIGALI HOTEL abarizwa kuri Nimero 572 ku rutonde rw’uko bakurikiranye kwinjira mu Nyakibanda aho yahatangiye amasomo ku italiki 17 Nzeri 1965.
Twigeze kubabwira inkuru yarimo imishahara y’abapadiri b’ibikomerezwa aho twavuzemo Padiri Dogiteri NYOMBAYIRE Faustin uyobora IPB-Byumba. Uyu Padiri twasobanuye ko ibiryo arya kubera amafaranga menshi yamusagutse, biva mu Budage aho bizanwa n’indege buri cyumweru.
Iyi myitwarire y’uyu mpadiri ni kimwe mu bibazo bikomereye Nzakamwita kuyobora Byumba kuko abandi bapadiri bamufata nk’ikigirwamana. Kubera ukuntu uyu NYOMBAYIRE ari umuhanga mu kubana na FPR no kubaha za ruswa kugera n’aho bemereye IPB ubuzima gatozi, ni igishyitsi kidashyiguka i Byumba nta wakoraho!     
4. Arikidiyosezi ya Kigali na Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo : Musenyeri NTIHINYURWA ubu maze kugera mu zabukuru, ari kuri Nimero 571 ku rutonde rw’uko bakurikiranye kwiga mu NYAKIBANDA. Akaba yariganye na NZAKAMWITA wa Byumba na MISAGO wa Gikongoro.
Ntihinyurwa yategetse arikidiyosezi ya Kigali ayisimbuyeho Musenyeri NSENGIYUMVA Visenti uboneka kuri Nimero 413 ku rutonde rw’uko bize mu Nyakibanda. Aho yahatangiye ku italiki 14 Nzeri 1958. Musenyeri NSENGIYUMVA Visenti nawe yivuganywe na IBINGIRA i Gakurazo ku mategeko ya shebuja Kagame.
Myr Tadeyo Ntihinyurwa

Ibibazo Kagame n’agatsiko bateje Arikidiyosezi ya Kigali twabibasobanuriye mu nkuru ziheruka aho twasobanuye ko INTWARANE zahinduwe iturufu yo kwigizayo NTIHINYURWA akabererekera Kagame wibwira ko ikibanza atuyemo ari icya Perezidansi nyamara ari icya Musenyeri wa Kigali.
Twababwiye kandi ko rugeretse mu mugambi mubisha wo gusenya Katedarali yitiriwe Mutagatifu Mikayire kuko ngo Kagame atayishaka bikaniyongeraho no kubuza Myr NTIHINYURWA kubaka ikibanza kinini cyane afite imbere yo mu Rugwiro.   
5. Diyosezi ya Butare na Musenyeri RUKAMBA Filipo: Diyosezi ya Butare iyo uyivuze abantu bakuze bahita bumva Musenyeri GAHAMANYI Jean Baptiste. Impamvu ikaba ihari kuko ariwe wayiyoboye kuva ishingwa mu 1962 / 1963. Musenyeri RUKAMBA  uyiyobora ubu ari kuri Nimero 627 ku rutonde rw’uko bize mu Nyakibanda akaba yaratangiyeyo amasomo ye ku italiki 14 Nzeri 1968.
Diyosezi ya Butare ubu iri mu mutego itazapfa kwikuramo wo gutonesha abapadiri b’abatutsi ikigiza nyuma ab’abahutu kandi byose bikozwe na Musenyeri RUKAMBA Filipo. Ibi bikaba bifite isoko kuko RUKAMBA ukomoka muri Paruwasi ya Zaza i Kibungo ari mwishywa wa Musenyeri wa mbere w’munyarwanda Myr Aloys BIGIRUMWAMI.
Myr Filipo Rukamba

Ibi byo ntacyo byari bitwaye ariko byiyongeraho agatsiko k’abapadiri b’abatutsi barimo Musenyeri GAHIZI Jean Marie Vianney ubu wagororewe kuyobora Kaminuza Gatulika y’u Rwanda i Save. Uyu niwe uhagarikiwe n’Ingwe uvoma uko ashatse kandi agafatanya na RUKAMBA gutoteza abasaseridoti bagenzi be.
Ubu abasaseridoti ba Diyosezi ya Butare bari mu manza zimeze nk’iz’ab’isi aho birirwa baburana ko badahabwa imishahara kandi ntiboherezwe hanze. Ikibazo ariko kiri no kuri izi ntore za Nyagasani zirirwa ziburana amafaranga n’umunyenga w’indege kandi barasezeranye kumvira Umwepisikopi.  
6.Diyosezi ya Kabgayi na Musenyeri MBONYINTEGE Smaragidi : Diyosezi ya Kabgayi ya mbere mu Rwanda ifite amateka maremare cyane. Mu bayiyoboye harimo Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo uri kuri 654 ku rutonde rwa Nyakibanda nawe akaba yarivuganywe na Kagame i Gakurazo kuri ariya mataliki.
Mgr Smaragde Mbonyintege ngo yanze gusengera Abasenyeri n'Abihayimana bishwe n'Inkotanyi i Gakurazo musenyeri-smaragde-mbonyintege-150x150
Myr Simuragidi Mbonyintege
Musenyeri MBONYINTEGE Simaragidi we ari kuri Nimero 646 ku rutonde rwa Nyakibanda, akaba yaraniganye na Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo mu Nyakibanda, wanamubanjirije kuyobora Kabgayi, ubu ni cira aha nikubite kwa Kagame no mu gatsiko.
Ibibazo byakomotse ku ntambara Kagame yateje i Kabgayi na n’uyu munsi biracyahari kuko byaburiwe umuti uhamye. Muri ibyo bibazo harimo amakimbirane hagati ya Myr MBONYINTEGE na Padiri Josaphat HITIMANA kandi ahemberwa na FPR. Harimo ibibazo bishingiye ku bapadiri bamwivumbuyeho bamushinja gutonesha abapadiri b’abatutsi abahutu akabacura bufuni na buhoro.

7. Diyosezi KIBUNGO na Musenyeri KAMBANDA Antoni: Ntiwavuga Diyosezi ya Kibungo utavuze Musenyeri RUBWEJANGA Feredariko na Musenyeri KIZITO Bahujimihigo. Musenyeri Rubwejanga F niwe wabanje kuyobora Kibungo. Hari kandi Musenyeri SIBOMANA ari nawe wahimbiwe indirimbo mujya mwumva yakunzwe cyane mu Rwanda yitwa CUI CRE DIDI (NZI UWO NEMEYE) yahimbwe na KAGAMBAGE Alexandre.
Musenyeri Rubwejanga ubu ari mu kiruhuko cy’iza bukuru ariwe twita EVEQUE EMERTUS nawe yize mu Nyakibanda ariko hambere cyane kuko yatangiyeyo ku italiki 16 Mutarama 1953 akaba ari kuri Nimro 313 ku rutonde rw’uko bakurikiranye kuhiga.
Ntiwavuga kandi KIBUNGO utavuze Musenyeri KIZITO Bahujimihigo uri kuri Nimero 736 ku rutonde rw’uko bakurikiranye kwiga mu Nyakibanda akaba yaratangiyeyo amasomo ku italiki 20 Nzeri 1974. Musenyeri KIZITO yabanje gutegeka KIBUNGO ahava ayihombeje kubera ubuntu bwe butiza n’urugi ariko abantu bamuzi neza bemeza n’ukuboko kwa FPR kwamuteraga gusesagura.
Musenyeri Bahujimihigo w’UMUTUTSI ariko akaba imfura ngo ngwino urore, Vatican yabonye i Kibungo bimunaniye niko kumujyana mu Ruhengeri naho biba uko aratanga yibagirwa no kwisigariza. Hari abasirikari bo muri FPR bamushukaga ngo hari ahantu bazungukirwa za Miliyoni maze amafaranga ya Ruhengri ayamarira muri Betting (Gusheta ngo ubone menshi cyane).
Kenshi iyo KIZITO yabaga yagiye mu nama y’abasenyeri i Kigali, yageraga ku giti cy’inyoni agiye kuzamuka mu Ruhengeri agashyira imodoka ku ruhande akavuga ISHAPURE asaba Imana ngo imwoherereze abakene babuze ay’urugendo abatware mu Ruhengeri ku buntu maze mwajyana akagenda akuririmbira EXULTET KYRIE na GLORIA.
Nyuma y’uko ahombeje Kibungo agahombya na Ruhengeri i Vatican bahise bategeka ko areka kuba Musenyeri ahubwo akajya mu byo GUSENGA NO GUSHENGERERA ngo kuko aribyo ashoboye kuruta kuyobora rubanda. Ubu aba mu Ruhengeri. Musenyeri KIZITO Bahujimihigo nk’umuntu nzi cyane kandi wabanye n’umuryango wacu cyane ni UMUTAGATIFU MU BAGIHUMEKA RWOSE IMANA IMUDUKOMEREZE.
Myr Antoni Kambanda

Musenyeri KAMBANDA Antoni ubu niwe uherutse gutorerwa kuyobora Kibungo. Ku munsi wo kumwimika, Kagame yahise akora amayeri bamwinjiza mu gatsiko aho yatumye Minisitiri Rwangombwa wa MINECOFIN ubu wagororewe kuyobora BNR amuha imodoka ihenze cyane.
Iki gikorwa cyakozwe kugira ngo Kagame asibanganye ibimenyetso byinshi cyane byerekana ko FPR ariyo yahombeje Diyosezi ya Kibungo mu gihe yayoborwaga na KIZITO. Musenyeri wanaje kuhayobora akubutse ku buyobozi bwa seminari Nkuru ya Nyakibanda yanizemo guhera mu 1988 aho aboneka kuri Nimero 1289.
Ubu Myr KAMBANDA Antoni ahawe kuyobora Kibungo irimo ibibazo by’ubukene bikomeye cyane n’abapadiri bamwe bigize ibimana nka Padiri Oreste Inchi Matata ariko hakaba n’abandi bapadiri b’abatutsi b’Imfura bitavugwa batigeze bahumanywa n’umwera wakomotse i Bugande. Muri abo bapadiri harimo Padiri Dr Dominiko KAREKEZI uyobora INATEK-Kibungo na Padiri NKUSI Pierre Claver wayoboye KINYAMATEKA imyaka myinshi ubu akaba asigaye akuriye Foyer de Charité ku IREBERO.  
8. Diyosezi ya Ruhengeri na Musenyeri HAROLIMANA Visenti : Musenyeri HAROLIMANA Visenti ubu niwe uyobora Ruhengeri akaba ari kuri Nimero ya 1110 ku rutonde rw’uko bagiye bakurikirana kujya kwiga mu Iseminari nkuru ya NYAKIBANDA akaba yaratangiyeyo amasomo m’Ukwakira 1984.
Myr Visenti Harolimana
Uwavuga ko yaje mu itongo ntiyaba yibeshye na busa kuko mu kanya nari maze kubasobanurira uko KIZITO yahombeje Diyosezi bikagera n’aho i Vatican bafata icyemezo cyo kumwirukana ku busenyeri. Ubwo kandi Kizito nawe yahaje aza mu itongo kuko Musenyeri NIKWIGIZE Fokas wayitegetse bwa mbere nawe IBINGIRA yamuroshye mu kiyaga ahungutse agarutse avuye aho yari yarahungiye muri ZAIRE.

Musenyeri Fokas NIKWIGIZE niwe wayoboye Diyosezi ya Ruhengeri bwa mbere tukaba tumusanga mu basenyeri bo hambere cyane kuko agaragara kuri Nimero 75 ku rutonde rw’uko bakurikiranye kujya kwiga mu NYAKIBANDA akaba yarahatangiye amasomo ku italiki 28 Nzeri 1939 agahabwa ubusaseridoti mu mwaka w’1945.  
9. Diyosezi ya Nyundo na Musenyeri HABIYAMBERE Alex
Mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda, iyo uvuze ku Nyundo abantu bakuze cyane bahita bumva Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI. Naho abakuze biringaniye bahita bumva Musenyeri KARIBUSHI Wenzisirasi. Duhereye kuri BIGIRUMWAMI, niwe Musenyeri wa mbere w’umunyarwanda wabayeho kandi akaba ari nawe wakoze amateka yimika Musenyeri Perraudin Andrea ku Busenyeri i Kabgayi.
Myr Alegisi Habiyambere

Musenyeri KARIBUSHI W. niwe wasimbuye BIGIRUMWAMI ku Nyundo. Karibushi tumusanga mu bo hambere cyane kuko ari kuri Nimero 41 ku rutonde rw’uko bakurikiranye kwiga mu Nyakibanda akaba yarahatangiye amasomo ye ku italiki 21 Nzeri 1938 agahabwa Ubusaseridoti mu 1944.
Musenyeri Alex HABIYAMBERE ukomoka mu bapadiri b’ABAYEZUWITI, mu basenyeri bose niwe ufite umwihariko w’uko atigiye mu Nyakibanda kuko higira abadiyoseze.
Kiliziya Gatolika kuvanga Imana no gushaka amakashi
Muri SHIKAMA nk’uko dukunda kubibandikira ntitujya turyama kuko turi uruganda rubakorera amakuru kandi rukayatara ku bw’inyungu zanyu. Iri sesengura tubagejejeho ni ukugira ngo mumenye uko Kiliziya yanyu ihagaze ndetse n’uburyo FPR yayishenye ibi bidasubirwaho.
Kugira ngo Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yongere kwiyubaka byashoboka gusa ari uko FPR itakiri ku butegetsi kuko wagira ngo kuyanga Kagame yabyonse mu mashereka kandi ariyo yahaye Se gukomera.
Ibi bibazo byose Kiliziya irimo birabonekera buri muturage wese ariko ntacyo byari kuzayitwara niba abayigize bari bashyize hamwe. Kuba Kagame yarayiciye Abasenyeri n’abapadiri n’interahamwe zikaba zarayirimburiye intore bose bazira ubusa, birakwiye ko hongerwa amasengesho kugira ngo ubumwe bwiyongere muri bo.
Kubera ko Kiliziya yo ha mbere itameze nk’iyo muri iyi minsi ifaranga naryo rifite umwanya waryo. Amadiyoseze ubu yahawe uburenganzira na Vatican bwo kwicungira no kwishakira umutungo ku buryo ushobora gusanga Padiri amaze iminsi 30 atarasoma Misa kandi aricyo gitambo kimutagatifuza kikanamwibutsa uwo ariwe.
Ijambo ry’Imana rivuga ko tudashobora gucyeza Imana na bintu ari nayo mpamvu natwe muri SHIKAMA twifuriza Kiliziya Gatulika y’u Rwanda gushikama ikihanganira ibikomere bitabarika yatewe na KAGAME mwene RUTAGAMBWA.
Abepisikopi b’u Rwanda nibakomeze batakambire Imana nka Musa wari ushoreye abanyayisiraheri bagendaga bamuvunisha mu nzira bafite ibimasa bisengwa mu gihe yari afite isezerano ryo kubageza i Kanahani. Ikindi ni uko yaba Padiri, yaba Musenyeri cyangwa n’umukirisitu wizera Imana ntawe ukwiye kwifatanya na F.P.R kuko ari agatsiko k’amabandi kaje gusahura igihugu no kujujubya abanyarwanda nkuko duheruka kubibwirwa na Me Evode U.
Yezu we hoza ijisho ryawe ridahumbya kuri Kabgayi, Nyundo, Janja, Busogo, Mibilizi, Kinazi, Mugina, Kamonyi, Gihara, Nyabinyenga, Ntarabana, kibangu…
« Indirimbo : R / Kuko abantu sibo mana / kuko abantu sibooo dukwiye kwiringira kandi tuzi neza y’uko Imana ariyo nkuru uuuuu Ntiwigeze ushidikanya uzi uwo wemeye(x2).
Wakuze ukunzwe ugana iseminari uyisohoka wiyegurira rurema abikwitura aguha inshyimbo, ngo wemere intama mu rwuri rw’aaaabamwemera…….. (Kagambage Alexadre ku munsi wo kwimika Myr SIBOMANA Yozefu) Musenyeri wa Kibungo wari ufite intego yitwa CUI CRE DIDI : NZI UWO NEMEYE »  

Padiri Nzahoranyisingiza
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355