Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Diana KAMUNTU aramagana se Perezida Museveni. Ese ibi ntibyabera urugero abana ba Kagame ngo bamagane ubwicanyi bwe n'imiborogo akomeje gushoza mu karere?

 
Diana KAMUNTU
Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 2/3/2014
Ntibisanzwe ko abatware bari ku ngoma hirya no hino ku isi bamaganwa n'abo bibyariye cyangwa bashakanye. Muri Afrika ibi duheruka kubibona muri Afrika y'Epfo aho Winny Madikizela Mandela  wahoze ari umufasha wa Nyakwigendera Madiba Nelson Mandela, kutabona kimwe icyerekezo cya Politike mu kuyobora Afrika y'Epfo, byateye kutumvikana hagati ye n'umugabo we, biza kuririraho n'ibindi bibazo by'umuryango, ibintu bigera mu nkiko kugeza batandukanye burundu. Ahandi habaye ikibazo nk'iki ni muri Qatar, igihugu cy'abarabu cyavumbuye peteroli mu mpera za 1960, uwari igikomangoma Sheikh Hamad Bin Khalifa Al-Thani ahirika se afata ubuyobozi bw'igihugu, akiyobora by'intangarugero ku buryo bunyuranye n'ibindi bihugu by'abarabu. Iki gihugu cyahise gikataza mu iterambere mu nzego zose twavuga nk'itangazamgauru rirangajwe imbere na Al Jezira, gutwara abantu mu ndege, ubucuruzi, n'ibindi. Ikindi ni uko uyu mugabo amaze gushyira ibintu mu buryo, nubwo yari akiri muto, yasezeye ku butegetsi, aha inkoni y'ubushumba abakiri bato.

Umukobwa wa Kaguta Museveni Diana KAMUNTU nawe yaba agiye gukora nk'uwari igikoma cya Qatar kuko atangiye kunenga se Museveni ku mugaragaro kubera politike ye idashyira imbere inyungu z'abaturage.Iki ni ikintu cyiza akoreye abaturage ba Uganda, umuryango we, nawe ubwe atisize kuko ejobundi Museveni niyitahira nibo bazasigara baryozwa amafuti ya se. Ibi bikaba bitandukanye n'ibyo musaza we Brig. Mohoozi Kainerugaba akora, usigaye yarahindutse Nziza (Tuzi) w'Abagande n'icyitso cya Kagame mu kunyereza, guhohotera no kwica abanyarwanda bahungiye ingoma y'Agatsiko ka Kagame muri iki gihugu.  Diana KAMUNTU nabere urugero Cyomoro cya Kagame, maze aho guharanira amapeti azarangirana n'ingoma ya se, akore uko ashoboye yamagane ku mugaragaro ubwicanyi bwa se, intanbmbara ze z'urudaca mu karere, kunyereza umutungo w'igihugu, no kubiba inzangano mu banyarwanda.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blospot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Soma inkuru ikurikira wumve uko umukobwa wa Kaguta yamagana se



___________________________________________________________________



umukobwa Diana Kamuntu we yamaze gutangaza ko atishimiye iri tegeko kuko mubo ryamagana nawe arimo.
Mu kiganiro yakoreye kuri radiyo yo mu gace ka Mabrara itashyizwe hanze nk’uko ikinyamakuru Abriluno cyabyanditse, Diana Kamuntu Museveni, umukobwa wa perezida Yoweli Museveni yatangaje ko atishimiye ibyo se yakoze asinya ririya tegeko aho yemeye ko nawe aryamana na bagenzi be aho yagize ati, “ndyamana n’abo duhuje ibitsina. Nabimenye nkiri umwana muto. Nk’umuntu w’umukirisitu nk’uko ndiwe kuva nabaho ntabwo nzihanganira itegeko iryo ariryo ryose ribangamira abantu mu gihugu cyitwa ko kigendera ku mategeko bizakurura urwango mu bantu bitewe n’uburyo we (Museveni) yumva ibintu.”

Diana Kamuntu yakomeje agira ati, “hanyuma ubu kuva buri muntu wese amenye uko nteye, nishyize imbere y’iri tegeko abaturage bazangenere icyo kunkorera.”
Diana Kamuntu yakomeje avuga ko akunda se ariko iby’iri tegeko yasinye atabyemera akaba yiteguye guhangana naryo. Nyuma y’uko avuze aya magambo, ikiganiro cyahise gikurwa ku murongo hashyirwamo amatangazo yamamaza.
Iri tegeko ryamagana abaryamana bahuje ibitsina, perezida Yoweli Museveni yarisinye kuwa mbere w’iki cyumweru, hirya no hino ku isi by’umwihariko muri Amerika nti bigeze babyishimira bikaba bishobora guteza umwuka mubi hagati y’ababishyigikiye na guverinoma y’iki gihugu.

Mutiganda Janvier
Aho byavuye: inyarwanda.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355