Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Agatendo mu dutendo! Kizito Mihigo arekuwe yemejwe gukora iki? Igikomangoma Cyomoro ngo cyaba kidacana uwaka n'umwami w'abidishyi!

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 
16/4/2014
Mu kiganiro umuhanzi Kizito Mihigo yagiranye n'urubuga rwa Kagame igihe.com mbere y'uko bamujyana kumufungira ahantu hatazwi ngo ubu akaba amaze kurekurwa nk'uko tubikesha inyenyeri.net, Kizito yahaswe ibibazo kuri ibi bintu bikurikira akaba arinabyo ariho azira:

1. Kuki mu ndirimbo ye igisobanuro cy'urupfu avuga ko n'abandi bazize ikitariswe jenoside bagomba kwibukwa?.Ibi, inzobere za FPR mu kinyoma n'ubutiriganya zikaba zaramubwiye ko ari ugupfobya jenoside;ibi mukaba mwarabyisomeye ubwanyu.
2. Ikindi kibazo cya kabiri yabajijwe ni iki: " ese waba ufite umukunzi?", mbere yo kugira icyo mvuga kuri iyi ngingo, ndibaza niba iki kibazo hari aho gihuriye n'indirimbo ye yari yahamagariwe kwisobanuraho! Koko rero Kikizito uyu arazira byinshi, ngo yaba ashaka gukora icyaha nka kimwe itangazamakuru rya Kagame ryatangazaga ko Kikwete yarongoye mubyara wa Habyarimana, umuhutukazi!!!! Ku Gatsiko rero kokamwe n'irondakoko akaba arinaryo rigahenuye, Kizito nk'umututsi wiyubaha, ntiyagombye kugerageza gukundana n'umuhutukazi abana bazima bahari!Nguko uko Kagame yabwiye itangazamakuru muri Kenya ko ya gahunda ye y'urukozasoni  Ndi Umunyarwanda  igamije kurinda inyungu za ba Nyamuke, ni ukuvuga abatutsi. Ariko mubyo ukuri naberetse mu nyandiko y'ubushize ko abatutsi Kagame aba avuga atari abo tuzi, ahubwo ari ba Rucagu, Bamporiki, Habumuremyi, Gatsinzi, Bazivamo, n'abandi. Muri iri kinamico rirangiye rero, Kagame akaba yumvishije Kizito Mihigo n'abameze nkawe uko bagomba kwifata kuri izi ngingo 2 tuvuze hejuru.


Icyitonderwa: abo twganiriye kuri iri fungwa, hari abemeza ko kubera ko Kagame ageraniwe, agomba kuba yariyumvikaniye n'aba basore bazwi cyane mu Rwanda kugirango bemere ko bakorana na ba Kayumba maze abanyarwanda bari mu gihugu bumve ko umwanzi ari ku irembo,bityo bibagirwe amabi Kagame n'Agatsiko bariho babakorera,utaretse n' inzara n'ubukene bashyizwemo na FPR.Ndibutsa abasomyi ba Shikama ko mbere ry'iyicwa rya Karegeya, FPR yakwije ibihuha i Kigali, ko Kagame atazageza kuri7/4/2014! Ibi yarongeye arabyivugira imbere y'abanyamakuru muri Kenya ubwo aherukayo abajijwe ku rupfu rwa Karegeya aho yagize ati"Njye se ko bavugaga ko ntazageza mu kwa Kane 2014!"Mwitegure rero udutendo turi imbere ntitubarika kuko umutoza w'abakinnyi Kagame ubu atakigoheka agamije kwereka amahanga ko u Rwanda ari agahugu k'ikinamico, niwe se udakeneye ibikombe nk'ibyahawe Rusesabagina!

Umuntu yigeze kunganiriza ansetsa cyane ambwira ibyabaye mu minsi ya nyuma y'ingoma ya Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi.Yagize ati: 

"Twagize dutya twumva ngo Zigiranyirazo(Z), yagiye kwiga muri Canada, abigaga muri Canada tubabajije niba uwo musaza afata, baraturahira batubwira ko ahubwo yirirwa abihera amazi.Sibwo nyuma tuvumbuye ko yari yoherejwe na mushiki we Kanziga kugirango azamurerere kuko yabonaga ingoma yabo yageze ku ndunduro! Nubona na Nyiramongi yohereje abana mu mahanga byitwa ko bagiye kwiga, uzamenye ko ingoma ya Rwabujindiri yageze ku ndunduro!"

Uyu mugabo yampaga aka gatendo muri 2004! Amakururu rero umunyamakuru wa Shikama GATENDO uri i Kigali aherutse kongorerwa mu Gataranyota n'umwe muri za maneko za hafi za Kagame, ni uko igikomangoma CYOMORO ngo aherutse gushwana n'umwami w'abidishyi se umubyara, Kagame kakahava. Uyu musore muremure usumba se kure mu ndeshyo, ubu burebure ngo akaba abukomora kuri sekuru MUREFU ubyara nyina, akaba anarangwa no kugira mu maso hakeye hatandukanye na ha se uhora azinze umunya,aherutse ngo kubwira uyu mwami ati:

" Urashaka kuzandaga iki gihugu wishe abantu ukabamara, abo twari inshuti bose ubu bakaba ari abanzi, ubu se nazakiyobora gute?Ati nta butgetsi nshaka, jyana ibyawe."



Ntibyagarukiye aho ariko kuko bigaragara ko uyu mupango wacuzwe na Nyiramongi kuko yahise akora nka Kanziga amwohereza hanze; we ariko akaba yaragiye kwiyigira ibya gisivile mu Bwongereza, igisoda akaba yaragisezereye. Kagame ngo ubu arimyiza imoso yicuza impamvu yamudugije wa mugani w'abarundi no ku ipeti rya Majoro ngo ba! Wenda umwaka wajyaga kurangira amugize na Field Mareshal kugirango azamuzungure aremereye cyane!!!Ngayo nguko uko amateka yisubiramo, abazi ibyo kwa Kanziga na Zigiranyirazo mu minsi yabo ya nyuma muri buki ku butegetsi, baremeza ko Nyiramongi n'igikomangoma nabo bageze mu minsi isa nayo.

Ntitwarangiza agatendo ka nyuma kerekeranye n'ifatwa rya ba Meya muri za Nshili mu majyepfo y'igihugu, n'abandi mu majyaruguru yacyo bazira ngo gukorana na FDLR na RNC. Umwuka ntazi niba wera cyangwa ari umukara uherutse kubonekera Shikama, utubwira ko nitubona Kagame ariho afunga abantu benshi mu bamufashije kuramba ku ntebe y'ikinyoma yicayeho, ngo tuzamenye ko ari mu bihe bye bya nyuma. Ibi ngo bikazasozwa n'ifungwa ry'abana yiciye cyangwa akicisha ba se nabo azaba ata mu bihome aho kubahoza amarira n'agahinda yabateye. Aho icyo gihe umwuka wavugaga si iki mwene data?

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)









No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355