Pageviews all the time

Igitabo cya Patrick Mbeko:"Le Canada et le pouvoir tutsi du Rwanda (deux décennies de complicité criminelle en Afrique centrale) " kirahishura ukuntu Mafia igizwe na USA, Ubwongereza na Canada yifashishije ikinywamaraso Kagame igatsemba imbaga y'abatutsi, abahutu bo mu Rwanda n'abakongomani miliyoni eshanu, igamije gusahura umutungo kamere wa RDCongo/NKUSI Yozefu.



Patrick Mbeko
 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri  22/4/2014 


Patrick Mbeko, Umukongomani ufite ubwenegihugu bwa Canada, yanditse iki gitabo Le Canada et le pouvoir tutsi du Rwanda (deux décennies de complicité criminelle en Afrique centrale) gikubiyemo ubuhamya n'ibimenyetso bicukumbuye ku ruhare USA, Ubwongereza na Canada byagize muri Jenoside yo mu Rwanda n'ubwicanyi bwayikurikiye na n'ubu bugikomeje mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika avuga ko bumaze guhitana 5,000,000 z'abakongomani. Uyu mwanditsi akaba n'umunyamakuru avuga ko ibi bihugu byose uko ari 3 tuvuze hejuru icyo bigamije ari ugutarutsa Ubufransa mu karere, maze bigasigara bisahura byonyine nta nkomyi.

Muri icyo gikorwa rero, ngo ibi bihugu bikaba byariyambaje abagabo 2 bo mu karere aribo Museveni na Kagame. Mbako aremeza ariko ko abo yita amabandi  y'abicanyi( Mafia criminelle) bakoranye kandi bagikorana cyane n' uwo yita "umutegetsi utagira umutima wa kimuntu, ikinywamaraso Paul Kagame". uyu mugabo arasobanura ibikubiye muri iki gitabo kuri videwo y'iminota 42 musanga kuri Shikama mu rurimi rw'igifransa www.shikamafrancais.blogspot.com  mu kiganiro yagiranye n'imwe mu mataeleviziyo. Mukaba muhasanga n'izindi nkuru zrerekeye amakuru ashyushye yo mu Rwanda nk'aya Kizito Mihigo na bagenzi be.

Muryoherwe.

Nkusi Yozefu
shikamayeblogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355