Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Mbagurunuka.Ifungwa rya Kizito nk'indi ntwaro Kagame yifashisha Abatutsi kugirango akomeze kwica no kwiba nk'uko yayikoresheje muri Jenoside zombi hamwe n'intamabara ya Congo ya 2.

  Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 23/4/2014

Amakuru?

Reka mbanze nifatanye mukababaro hamwe n’umuryango wa Kizito Mihigo hamwe n'abo bafunganwe bazira amaherere. Nifatanyije kandi hamwe n’Abanyarwanda bose muri rusange bababajwe n’ir ifungwa ry’izinzirakarengane riturutse ku mahano yagwiriye u Rwanda aho rwaguye mu maboko y’amabandi y’ibyihebe kuva imyaka 20 ishize. Nubwo ari akababaro kenshi mu banyarwanda bose ukuyemo Agatsiko Sajya k’ibyihebe, naho ubundi iri fungwa rije ridatunguranye kuko umuyobozi w’ibyihebe Paul Kagame ari umuterabwoba w’umunyabwoba bivuze ko  igihe icyo aricyo cyose yikanze baringa agwira cyangwa ahitana icyo agezeho cyose nk’uko mubizi umunyabwoba yiruka yitega. Kuba rero mu ihungabana rye yaragwiriye Kizito Mihigo umuntu w’umukirisitu utangaje, ntabwo umuntu yabitindaho ahubwo icyo umuntu yatindaho n’uburyo uwahungabanyijwe yabohorwa.
Intambara ya 1 n’iya 2 ya Congo


Intambara ya Congo urebye yamaze umwaka 1 kuva 1996 kugera 1997, sinayivugaho cyane kuko sinanayirwanye. Gusa icyo nzicyo ni uko nyuma y’aho dufashe u Rwanda taliki ya 04/07/1994, our commander in chief of army Jenerali Majoro Kagame, yatangaje rimwe mu mukutano ko urugamba rutarangiye ahubwo ururi imbere rushobora kuba rukomeye kurutaho. Icyo gihe yavugaga kujya gutera Congo. Mu mpera z’umwaka wa 1995, Majoro Gumisiriza Wilson wari IO wa 402 Brigade(soma ayiwo wa fozirotu burigedi) yakoreraga Camp Kigali, yoherejwe gutegura (gutata) urugamba muri Congo uwo mwanya awusigira Kapiteni Jimmy ubu usigaye akora mu kigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro(RRA) muri serivise y’ibinyabiziga nyuma y’aho asezerewe mu ngabo ari ku ipeti rya LT Col.

Ntihaciye kabiri, abasore bacu bambuka Congo yari Zaïre, barangajwe imbere n’abana benshi bagiye bagirwa ba officers igitaraganya. Abenshi bavuye kuri za Caporal, Sgt bahita bakubitwa inyota imwe cg 2, ndavuga S/Lt na Lt. Intambara ntiyatinze ibyayo buri wese arabizi ko nyuma y’amezi asaga arindwi, Inkotanyi na Uganda bari bageze I Kinshasa kuko ibintu byose byari biri mu buryo Chiluba F. wa Zambia yaduhaye inzira y’ubusamo, bituma Mobutu ayabangira. Ni uko muzehe Laurent Kabila washatswe igitaraganya ku itegeko rya Museveni wa Uganda ngo aze ayobore urugamba byitwe ko ari abenegihugu bateye, hanyuma akaza gutoragurwa mu cyaro kibisi cya Tanzania aho yari yarihishe Mobutu kuva yahunga muri za 1966, yaje guhita afata intebe y'icyubahiro (Perezida), hanyuma ruswende Kabarebe wari wayoboye urugamba nyuma yo gusimbutswa amapeti igitaraganya, ahita agirwa umuyobozi w’ingabo za Congo (Chef d’état major).

Umubano wa Kabila na ba boss we Kagame na Kaguta, ntabwo watinze na gato kuko habayeho icyo nakwita ikosa rikomeye cyane aho aba bagabo bashakaga ko Zaire iva mu muryango wa SADC hanyuma ikinjira mu muryango wa East Africa. Icyo gitekerezo cyaje kutemerwa na bamwe mu banyapolitiki ba Zaire, bitera Kabila ikibazo kuko n’ibindi bihugu bigize SADC cyane cyane Zimbabwe byamuhaye gasopo ahubwo bahita bamutegeka guhita yinjira mu muryango wa SADC. Byasaga nko gutanguranwa Congo hagati yashakaga gukora Empire Hima Tutsi(Kagame na Kaguta) bifashishije ubukire bwa Congo, hamwe n’abagize SADC bayobowe na Zimbabwe, Namibia ndetse na South Africa nabo bishakiraga ko business z’amabuye na peteroli bakorera hariya zitangirika. Nuko SADC iratsinda Congo yinjira muri uwo muryango taliki ya 08/09/1997 nyuma yo kumenya urupfu rwa Mobutu ijoro ribanza rya 07/09/1997.

Igitutu cy’abanyapolitiki ba Congo batemeraga gukomeza gutegekwa n’abo bitaga ba Nyarwanda, igitutu cy’abayobozi b’ibihugu bigize SADC byari bitangiye kubangamirwa no kuba Uganda na Rwanda aribyo biri gutegeka Congo, byatumye Kabila abura icyo afata n'icyo areka, nuko ahita yemera kwihenura kuri Kagame wamutegekaga nk’umuboyi we wo mu rugo, maze taliki ya 14/07/1998 ahita akura Kabarebe k’umwanya wo kuyobora ingabo awusigira umunyekongo hanyuma we(Kabarebe) agirwa umujyanama wa boss we mushya mu bya gisirikare. Ibi byasaga nk'imvura ikubye kuko mu byumweru nka 2 gusa, Kabila yatunguye Kagame na Kaguta ubwo yahitaga ashimira ingabo zabo kumufasha(nta birori bibaye), ariko nanone ahita abategeka ko nyuma y’amasaha 24 uba akiri ku butaka bwa Congo yicwa nk’ikimonyo. Koko utarahise agenda yapfuye nabi kuko ba bana bagizwe aba ofisiye hutihuti bagezeyo barasahura nuko banga guta iminyago maze Kabila arabarimarima koko. Ndibuka nabuzemo inshuti hafi nka 12 zaba S/LT, LT na Capt, bose bishwe batinze gutaha. Kabarebe n’abasore be bageze I Kanombe, bakiriwe na Kagame ubwe yarakaye bikabije, maze nyuma yo kubashimira yahise ababwira ko igikurikiye ari akaruhuko gato cyane maze bakajya gukuraho uriya mujinga(Kabila).

Iyi niyo ntangiriro y’intambara ya 2  ya Congo.
After 2 days, Kagame yahise ajya Zambia kwa Chiluba gusaba inzira imugeza Lubumbashi vuba, ariko Chiluba aranga kuko atabonaga impamvu Kagame asubiye gutera Congo. Mbere yamwemereye inzira kuko yavugaga ko Mobutu arigutera inkunga Abahutu ngo bamutere, Chiluba amwibutsa ko ubwo yazaga bwa 1, yazanye na Kabila ariko bafite impamvu igaragara, ati none uyu we ugiye kumuziza iki? Kagame azinga amabinga nako udutama, ategeka Kabarebe guhita asubira Congo.
Kabarebe kujya Congo, ni nk'umwana batumye kwa Nyirakuru kurahura kuko ahazi nk’ujya munsi y’urugo. Twarambaye turagenda, mu gihe gito Kinshasa twarayirebaga. Habura ibirometero hagati ya 2 na 5, ngo dufate ikibuga cy’indege hamwe n’ingoro y’umukuru w’igihugu, umuriro (amasasu) waratwakiye tuyoberwa uko bitugendekeye. Twahise dupfusha abasirikare barenze battalion 2 ku ikubitiro kuko baradutunguye cyane. Abaturasaga nta bandi ni Zimbabwe, Namibia, Angola, Tchad , Libya. Twaje kumenya ko Kabila aho aboneye ko urugo rwe turusatiriye, yahise asaba ubufasha bwihuse cyane. Yirukiye muri SADC, hanyuma Afurika y’Epfo iranga ku rwitwazo ko Congo ari nshya muri uwo muryango kandi amategeko ya SADC atabyemera(ariko nyine ukuri ni uko ari ubushuti bwa Thabo Mbeki na Kagame bwatumye SA idatabara), Zambia naho  byari uko Chiluba yarifashe, Khama wa Botswana nawe arifata kuko burya Botswana ikurikira aho SA igiye, Mozambique bati turacyubaka igisirikare, Mugabe ati reka izo mbwa zishyigikiye abazungu tujye kuzishwanyaguza, Jose Dos Santos ati reka ntabare mbonereho no kurimbura UNITA ya Savimbi, Abafaransa bati reka dufashe Congo tubonereho nuko twisubiza ka Rwanda ariko duciye mu kwaha kwa Tchad. 

Nguko uko umuriro watwakiye tutabyiteguye. Twahise tuyabangira ingata dusubira kuri Difensi (ahaba ari umutima w’ibirindiro). Twarisuganyije abana bafata andi masomo(tereyiningi), ba boss bagura za 37mm anti-tank  na Barrel MM48 ibihumbi, maze dusubirayo twahumuye koko. Abambere twahingukiyeho ni Chad yari kuri Stop line, duhita dukubura batayo yo hanyuma bacye basigaye kuko hari haje nk’abasirikare 2000, bahise basubirayo Chad ihita yivanama mu ntambara ityo kuko banayishinjaga gusahura no gufata ku ngufu. Abandi basore bahingukira Lubumbashi bahasanga Brigade 1 ya Zimbabwe yari irinze cooper iba iyabangiye ingata ihungira Zambia, izindi brigades za Zimbabwe na Angola tuzigotera muri Kamina na Kabinda nka bimwe twakoze muri Komine Buyoga tugota ingabo za Habyarimana. Icyo twashakaga nta kindi ni uko bari kumanika amaboko hanyuma tukabona inzira itugeza Mbuji Mayi iwabo na Diamonds hakaba ariho Zimbabwe yari yashyize ingufu cyane kuko niho hari Tactical area
Twabagose amezi agera kuri atatu ariko banga kumanika amaboko. Naho ntitukamenye ko uwari uyoboye ingabo za Zimbabwe yabwiye Mugabe uko ikibazo giteye amubwira ko babongerera ibikoresho kuko za mm37 na mm48 zari zigenzwe hose zireba mu kirere zirasa igihise cyose. Mugabe yategetse Kabila kugura intwaro nk'izo twakoreshaga nuko ahita ajya Libya na Russia bazana n’izirenze . Ubwo Kigali na Kampala batangira kotsa igitutu cy’imishyikirano ngo Leta ya Kabila yemere ko yatsinzwe. Mandela ati muhagarike intambara kuko nta mpamvu igaragara yo gutera Congo. Ariko bwa buhanga Kagame ajya akoresha mu gutega imitego yifashishije Abatutsi nk’uko ubu bimeze kuri Kizito na cyera muri Jenoside, taliki ya 12/08/1998 Kagame yategetse aha n’amafaranga menshi umwe mu bakuru b’ingabo za Congo, uyu nawe ategeka uwari ukuriye ingabo muri Bunia guhitisha itangazo (kuri Radiyo ikomeye muri Congo) rikangurira abaturage gufata igikoresho cyose kibari hafi(amasuka, ibitiyo, imihoro, amacumu, udufuni, impiri, …) ngo bice Abatutsi (Abatutsi b’Abanyarwanda-Abanyamurenge). 

Iyi niyo turufu Kagame yahise akubita Mandela. Nuko Mandela ategeka ko hahita haba ibiganiro byihuse. I Harare Zimbabwe, niho ibiganiro byabereye  biyobowe na Mugabe ndetse n’abakuru bose b’ingabo ziri kurwanira Congo ariko Congo yo irahezwa. Icyo gihe Kabarebe yerekanye ko intambara bayirangije kuko ingabo bahanganye ntizirya zimaze amezi atatu yose, nta masasu kuko inzira zifunzwe, ibyiza nibemere bamanike amaboko. Bose bemeranyijwe ko intambara bayirangije ingabo z’amahanga zitaha kuko zitsinzwe. Ariko Mugabe wari uzi ibanga ku biri gutegurwa kuko n’amasasu za ngabo twagoteye Kamina na Kabinda, zarayabonaga hakoreshejwe indege z’Abarusiya zitagaragara kandi n’urusaku ntirwumvikane. Ubwo Mugabe yahise ategeka Jenerali Majoro mushya wayoboraga ingabo ze(kuko wawundi  watwirukankanye akatugeza hafi ya Goma agashaka no kuyifata akoresheje gunship, gunship ye twayikubise ikompora kw’ibaba ita equilibre, yisanga muri territory yacu ariko apfa tutamufashe matekwa), uwo nawe yahise ategeka ya brigade yahungiye Zambia kugaruka bakoresheje gariyamoshi. 

Kabarebe bakiva mu nama, Kagame yamutegetse kwandikira abasirikare duhanganye ko tuje kubarimbura naho ntakamenye ko batwiteguye. Icyo gihe yagirango bahabuke bemere kumanika amaboko. Mbibutse ko strategie twatsindishaga cyane kwari ukwemerera ibitangaza bamwe mu bayobozi b’ingabo za Congo hanyuma bagahinda bahindukiza imbunda bakarasa abasirikare ba byabihugu byaje kubafasha. Kuba uniforms zacu zarasaga kandi dukoresha twese ururimi rumwe byatumye ingabo z’amahanga zicanganyikirwa. Nuko final dutera twasanze batwiteguye baturiye ambush, maze baradutikiza koko. Hari indege y’Abarusiya usibye no kutunnya hejuru, urusaku rwayo rwishe benshi kuko ntiyagaragaraga baraturasaga koko maze za mm37 na 48 baralo zagerageza kuyisubiza ahubwo ikaba ibaye signal. Mwa bagabo mwe, twarishwe turicwa abandi baratabanyika maze abasigaye tumanika amaboko. 

Nk’uko mubizi ahari intambara cyane inyamaswa zirahunga kandi zikagenda mu gikundi kimwe, byatumye red cross yibaza ibiri kuba kuko kubera ubukare bw’intamabara nta n'abanyamakuru bari kuhagera. Nuko baje kureba basanga imirambo y'abasirikare ibihumbi nka 20 000 irambaraye kandi abenshi ari abana bahita bahamagara human rights nayo imenyesha UN bahamagara Jean Pierre Bemba ngo arebe ibyo yakoze yinjiza abana mugisirikare. Byari amarira, agahinda, ababyeyi baririra abana babo. Reka ndekere aha no gukomeza kwibuka ibyabaye nibabariza n’umutima. Ariko Kagame iyo usubiye kubyo yakoze akomeje no gukora biteye agahinda. Iriya ntambara twapfushije abantu benshi kweli.

Mukomere cyane!

Mbangurunuka

Inshuti ya Shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355