Pageviews all the time

INYADIKO ZO MU BUBIKO.Bigeze ahakomeye!/MBANGURUNUKA Paul

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 13/4/2014

Mukomere cyane!

 Bavandimwe, sinzi aho nabihera ariko reka ngerageze namwe mwishyirireho akanyu.
Uhereye ku bibazo Kagame yikoreye yabuze ubimutura, urasangamo ibintu bikurikira:
1. Gushinja Abafaransa  n’Ababiligi uruhare rwabo  muri Genocide,
2. Amashyaka ari kumwotsa igitutu.
Idosiye y’umucamanza w’Umufaransa n’umunya Espanye zimaze gusohoka, ibyegera bya Kagame byibwiye ko Boss wabyo azabikorera deal, dosiye ikarangira. Ariko Kagame mwenyewe, umutima waramukutse, amaso araturumbuka, ubwoba buramutaha atangira guta ibitabapfu. Ariko Kagame Paul ni Umututsi, umututsi w’Umwega. Abega barangwa no kugira izima, bakagerageza kwihorera kandi bikomeye. Igihano kiruta ibindi kuri bo ni urupfu kabone niyo waba uwo wihoreraho yaba yaguciriye mu maso gusa.
Kuri Kagame, ziriya dosiye ntiyazifashe nk’aho ari busa cyane cyane ko zamushinjaga akariho! Nk’Umwega nawe yatangiye gutekinika ngo ahangane n’ingaruka zose byatera. Yari agishyigikiwe n’umwami w’isi Amerika(Bill Clinton) hamwe n’igikomangoma cye Ubwongerereza(Tony Blair). Ariko ntibyamubujije gukomeza guha agaciro ibyo Ubufaransa na Espanye bamushinja. Hari igihe nibuka twari mu mukutano wa ba Intelligence officers na Senior Officers (batarimo Abahutu), icyo gihe twari turi muri discussion ya influence y’Abacuruzi b’ababahutu babarizwa Gisenyi na Goma kuko niho hagaragaraga cyane nka dangerous area umwanzi yaturukamo. 

Nuko  Kagame yahaye ijambo Jenerali Jack Musemakweli   wari ukuriye DMI ngo agire icyo abisobanuraho. Icyatangaje Kagame ni uko Afande Jack atigeze atangaza umubare w’ababa bamaze gufunga cg ngo bicwe, ahita asa nk’aho amuciriye umugani w’isazi iguye mu mata niba ukomeza uyihuha cg uyitokora. Bisobanuye ko nyine solution ya nyuma ari ukwica. That man is a serious killer! Kuri Kagame agakosa gato kagukura ku mugati, Musemakweli yahise yamburwa umwanya yari ariho inama imaze kurangira.

 Twikomereje, Kagame atinya Abafaransa cyane kandi ni ukuri kuko bakomeye bafite icyo twita muri rwa rurimi yanga agahebuzo ariko aherutse kuvuga bwa mbere mu mateka ye, Droit de Veto.Ugukomera kw’Abarafaransa ninayo mpamvu Padiri Nahimana Thomas agihumeka umwuka w’abazima kuko usibye Nyagasani Imurinze, ubutaka ariho nabwo bumurindiye umutekano ukomeye.
Nkiri kubyo guhabuka Abafaransa, Kagame yakoze mu kigega ngo arebe ko yabatunga bitugukwaha akoresheje Bernard Kouchner, asanga Ubufaransa ni igihugu kiruta kure U Rwanda yifatiye nk’agatobero k’imbwa. Kouchner yamusubije ko babana mu bindi (mu kunyereza umutungo wa Kongo) ariko iby’ubutabera wapi! Kagame yahise ahindura amayeri .
Mubari bashinzwe gahunda y’Ubufaransa, harimo Mucyo Jean de Dieu(wari Serija mugisirikare akaba anabana n’ubwandu bw’agakoko ka Sida yatewe na Ange utuye Kivugiza I Nyamirambo), yongeyeho igisaza gisazanye imvi z’ububwa Rutaremara T, na maraso Jenerali Jack Nziza.


Aba bose byarabashobeye! Ikibazo nyamukuru cyatesheje umutwe Kagame, ni uburyo Abafaransa n’Ababirigi batagira uruhare mw'ihirima ry’ubutegetsi bwe kandi uruhare rwabo rusa nk'urutangiye kwigaragaza aho imitwe ya politiki ihagarariwe na Padiri Nahimana  Thomas  ndetse na Twagiramungu Faustin iri kumukurya isyataburenge kandi ibarizwa ku butaka bw’abo bombi. Babonye nta yindi nzira, Kagame yabaye nk'uguye ku biryo bihiye, ibyo nta bindi ni iyibuka rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ubundi isanzwe imutunze, aho agurisha amagufa y’abacu kandi tuzi ko n’umucuruzi w’ihembe ry’inzovu aba asezeye ubukene nkaswe amagufa y’abantu bahabwa icyubahiro n’amahanga yose. 

Nk’umuterabwoba (ikihebe) wahejeje Abahutu mu magunguru, yasanze nta mpamvu atahahamura n’Umufaransa ndetse n’Umubiligi  abagerekaho icyaha cya jenoside ngo bakunde bacogore.Gucogora birashoboka kuko mu banyarwanda bose(abahutu kongeraho Kizito na Kasiyani) nta n'umwe wigeze arokoka icyo cyaha yaba azira ukuri cyangwa arengana. Keretse Kagame ubwe akigufiteho inyungu nka Rucagu B. na Rwarakabije P. Gatsinzi M.nibwo uba umwere.

Guhigwa bukware kwa Kayumba muri iki kibazo cy’Abafaransa:
Abafaransa si abana. Kandi ntibanari shyashya ku byago byagwiriye u Rwanda bo ubwabo bazi neza ko bafitemo uruhare natwe kandi tuzi neza ko barufitemo. Imibanire yabo n’ibihugu by’Afurika bigaruriye iri mu kangaratete. U Rwanda rwaguye mu maboko y’Abongereza n’Amerika, Central African Republic barebye nabi yabacika, Ivory Cost bahugiye mu kuyisuganya, ibyo mu barabu byo bibara uwariraye. Nyuma y’ibyo bibazo byose, haramutse hiyongereyeho kugaragara muri box y’urukiko uregwa icyaha cya Genocide, Ubufaransa bwaba butaye burundu icyo twise ibara mu ruhando rw’Amahanga. Ariko nanone ku rundi ruhande, Kagame ntashaka kuva ku mugati, amaraso y’inzira karengane amumereye nabi amubaza ababo yishe urw'agashinyaguro, ndetse n’iminyago yanyaze Congo n’U Rwanda arebye nabi yamucika.

 Umufaransa mu kugerageza gukemura ikibazo, ntazifashisha umuhutu kuko nk’uko gahunda ya Ndi umunyarwanda ibigaragaza, umuhutu ni umwicanyi akaba n’umunyepfunwe. Ubufaransa bwahisemo guhungira ubwayi mu kigunda buhitamo kwifashisha umututsi ariko utari umututsi gusa, ahubwo Umututsi wamaze Abahutu ariwe Jenerali Kayumba Nyamwasa. Kuba akurikiranweho n’inkiko ibyo ntibibareba, icy'ingenzi ni uko gusa nibamara kwemerera  America ko Syria ya Bashar Al Assad bayitanze, nabo bazayisaba kubakiza ka Rwanda. America nk’Ububiligi bamaze gusahura Congo bihagije ku buryo ijambo *kajyane* ritazabogora kandi hiyongereyeho n’agasuzuguro ka Kagame, America ntizazuyaza muriyo swap.

Kagame we se ni umwana?
Reka daaa! Uyu mugabo w’igara rito kuruta abandi nawe ntiyicaye ubusa. Nubwo ibikoresho bya gisirikare abyigwijeho ku bwinshi, igihe abasoda b’Abafaransa baba bagarutse guhangana nawe yannya mu mapantaro kuko America yaba itagihari. Ariko hari indi ntwaro afitemo uburambe mu gukoresha yatuma Abafaransa bamanika amaboko bakemera imishyikirano maze umuhutu n’umututsi warokotse bagakomezanya urugendo n’akagozi mu ijosi. Iyo ntwaro nta yindi ni Jenoside. Kuko ari Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyakorewe Abahutu itaremerwa, umurashi wayo nyine azaba Umututsi.

 Ngako akaga inzirakarengane eshatu ziyobowe na Mihigo Kizito zirimo. Ariko ndahumuriza abakunzi b'aba basore cyane cyane Kizito ko usibye guharabika izina ryabo, nta kindi Agatsiko kazabakoraho kuko icyo bashaka gusa ni ukurura tigger. Amakuru mfite yizewe kuko aba bana nabakurikiranye cyane ni uko rwose nta n'urwara bariwe kuko ubwabo bibonaniye na Kagame imbona nkubone abizeza ibitangaza n’ibyo bagomba kwemera gutangaza ku mugaragaro ariko icyo bibagiwe ni uko kugirango umuve mu nzara ufite amabanga ye, inzira ya hafi uca si iy'agacyamo ahubwo uca imbereramucyamo igana irimbi. Kagame si umuntu wangu, lui-même le sait!


Icyo Kagame agamije nta kindi ni ugukumira igitero azi neza ko kiri hafi kumugabwaho. RNC na FDLR abifitiye ubwoba butabaho kandi uko byagenda kose abanyarwanda nibakomeza gushyira hamwe bazatsinda. Mu gihe yifashishije Abahutu gushinja Ingabire Victoire, yagiriwe inama ko kwifashisha Abahutu kandi ari ibicibwa bituma abantu babibonamo ikinyoma. Niyo mpamvu yadukiriye Abatutsi kandi bazwi cyane nka Kizito Mihigo. Mukwibeshya kwe n’abajyanama be, bibwira ko icyo Kizito yakwemera cyose Abanyarwanda bagifata nk’ukuri. Ibi ni ukwibeshya cyane kuko umubare mwinshi w’Abanyarwanda bakurikirana uyu mukino usanga 

bajijutse kandi barize. Nkaba ngirango ngire inama umuntu wese uzi ko ari umusitari (celebrity) uri mu Rwanda, agomba kwitegura akabi n’akeza kari imbere byanze bikunze. Ukuntu Jimmy Gatete yamamaye mu bihe byashize iyo biza kuba ari ubu, ubu aba yambitswe amapingu ahatirwa kwemera ko akorana na RNC na FDLR. Kandi iyo bariya bahungu bacu baguhambiriye amabya n’akagozi kazirika amafaranga kamwe bita fimbo, hanyuma bakayajombaho agashinge, uruka n’ibanga wamize bunguri.

Reka noye kwisirisimba mu magambo, ahubwo ntange umwanzuro ukurikira :
Icyo iri yibuka rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 ridusigiye, bisa nka bimwe by’abanyarwanda ngo fata ihene igihebeba,.  Iri yibuka rigaragayemo icyo twakwita isoza ry’intandaro y’ihinduka mu Rwanda. Kagame na Museveni berekanye ko bari gusezera kandi bakeneye ababaherekeza. Mu magambo yabo yiyongera kuyo Kagame yigeze avuga ko Kigali azayisiga uko yayisanze(yuzuye imirambo), Aba bagabo bigaragaje nk’aho koko basigaye imbokoboko nk’uko bamwe babikeka banabyemeza. Ariko kandi bigaragaje nk’abagome batigeze babaho aho bashobora kujyana n’imbaga y’abantu bose bayoboye.

 Wibicira inyeri kandi ari urukonda kuko ikibombe atomike cyahitanye abantu Hiroshima na Nagasaki ho mu Buyapani cyatwaye imbaga n’ubu bararacyapfa. Imyaka irenga 70 irashize kandi irangiranye n’iterambere rihambaye ku buryo ikibombe kicaga abantu 10 000 mu isegonda  ubu cyahitana 1 000 0000 mu gihe nk’icyo kandi Kagame na Museveni bafite amafaranga bavanye mu mabuye y’agaciro ya Congo ku buryo bagura ibibombe amagana. Munyarwanda, nudahaguruka ngo ushire ubwoba uharanire ukuri kwawe uve mu kaga n’ingoyi, Museveni na Kagame baragutaba ukanuye!
 Murakoze, mugire Amahoro y’Imana!

Mbangurunuka Paul
Inshuti ya Shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355