Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Mu kujujubya no gufunga KIZITO MIHIGO umuhanzi uharanira amahoro no kunga abanyarwanda akaba n'umucikacumu, Kagame yivuyemo nk'inopfu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 14/4/2014








Nta gihe Kagame na FPR bahwemye kuvuga ko bavuye Uganda barasa imbere yabo ikigamijwe ari ukubohora abanyarwanda.Kuri bo iyo bavuga abanyarwanda baba bavuga Abatutsi nkuko Kagame aherutse kubitangariza muri Kenya ko gahunda ye y'urukozasoni ya Ndi Umunyarwanda icyo igamije nta kindi usibye guharanira inyungu za ba Nyamuke, ubwo akaba yaravugaga abatutsi.

Umuntu rero arebye ibintu Kagame ariho akora ubu yakwibaza abo batutsi aba avuga abo aribo! None se ko nka Karegeya P. yamushumurije abicanyi be bakamwicisha umurunga muri Afrika y'Epfo ntiyari umututsi? A. Rwisereka Se yaciye umutwe ntiyari we?. Kayumba se umaze kurusimbuka inshuro zirenze ebyiri we Kagame yatubwira ko atari umututsi.? 

 Mu gihe hibukwa Jenoside ku nshuro ya 20, Kagame akoze irindi shyano rrisumbye ayandi  ajujubya akanafunga umunyarwanda w'umucikacumu witangiye kunga abanyarwanda, Kizito Mihigo. None se Kagame abo batutsi avuga aharanira inyungu zabo aho  si ba Rucagu B, Gatsinzi M, Bamporiki, Rwarakabije n'abandi bamufasha gusibanganya amabi ye no kudashyikirizwa inkiko ngo ayaryozwe? Nguko rero uko bavuga mu kinyarwanda ngo Kanaka yivuyemo nk'inopfu.Abatutsi yatubwiraga tumenye abo aribo, n'ibohoza baririmbye kuva muri 1990 tumenye gahunda yaryo nyakuri!

Uwapfuye yarihuse atabonye udutendo twa Kagame na FPR ye.! Isomere inkuru iri aha hasi ingoma ya Kagame na FPR bavuga ukuntu Kizito Mihigo ngo nawe ari mu batera amagerenade mu Rwanda afatanyije na FDLR, kubera ibyo, akaba afunzwe kuva ku wa gatanu w'igishize! Kizito akaba atazize gutera amagerenade nk'uko Agatsiko kabyemeza ahubwo azize ukuri yabwiye Kagame mu ndirimbo ye " igisobanuro cy'urupfu" irimo imyumvire itandukanye n'ikinyoma FPR imaze imyaka 20 inyomeka abanyarwanda n'amahanga. Ngo ariko Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.
Umva icyo Kizito Mihigo azize hasi aha.


Nkusi Yozefu 
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

___________________________________

Police arrest Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga and Jean-Paul Dukuzumuremyi

    Rwanda National Police today revealed the arrest of three individuals suspected of offenses against state security.
The three who the Police believe had been recruited by Rwanda National Congress and working for some time in collaboration with the FDLR are: Kizito Mihigo, a musician who was arrested last Friday; Cassien Ntamuhanga, a journalist at Amazing Grace Radio who had earlier been reported missing was arrested this morning; and Jean-Paul Dukuzumuremyi, a demobilised soldier arrested last Saturday.
Mihigo, Ntamuhanga and Dukuzumuremyi are under investigation for involvement in planning terrorist attacks against Rwanda, planning violent overthrow of the government, planning to assassinate government officials and inciting violence among the population.
The three are suspected to be working closely with senior members of Rwanda National Congress (RNC) and the FDLR, and participating actively in a network that has carried out several grenade attacks and continues to plan terrorist action against Rwanda.
Police Spokesperson, ACP Damas Gatare said:
"The Police is in possession of ample evidence including grenades and testimonies obtained from other accomplices arrested during the course of investigation. Kizito Mihigo Cassien Ntamuhanga and Jean-Paul Dukuzumuremyi have admitted to working closely with senior members of RNC and FDLR, an active network that has carried out several grenade attacks in Rwanda.
"The case file will now be submitted to the prosecution. However, investigations continue to arrest other members of the network still at large. We encourage the public to continue to share relevant information with the Police."

http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?a=76061&i=15692

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355