Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. UMUCO Wa BANTU ushingiye ku ngengabitekerezo : “ UBUNTU” dusanga muri Afrika y’Epfo no mu Rwanda wakwifashishwa kwerekana neza uwigiza nkana hagati y’u Rwanda na Afrika y’Epfo no gukemura amatati ari hagati y'ibi bihugu/NKUSI Yozefu.

 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri  Shikama kkur 14/4/2014












Umuco ni ikintu cy’ingenzi nacyo gishobora kwifashishwa igihe icyo aricyo cyose mu gukemura amatati hagati mu muryango nkuko byahozeho cyera mbere y’umwaduko w’abazungu muri Afrika. Uyu muco ushobora no kwifashishwa mu gukemura amatati ashobora kuvuka  hagati y’ibihugu mu gihe cya none. Ikiganiro giheruka guhita mu Mvo n’Imvano gitangwa n’umunyamakuru Yussuf Mugenzi, mu byumweru 2 bishize, hatumiwe abarimu 2 ba Kaminuza, umwe uri muri USA witwa Dr Kambanda C. n’undi uri mu Rwanda witwa Dr Karambizi.Abatumirwa ba Yussuf Mugenzi bakoresheje :  amasezerano ya Geneve yo muri 1951, amasezerano ya Vienne yo muri 1961, na UN Charter for civil rights mu gusubiza ikibazo cye” Ni nde uri mu kuri hagati y’Afrika y’Epfo n’u Rwanda mu matati amaze iminsi agaragara hagati y’ibi bihugu”
Nubwo bombi bari bafite inyandiko zanditse kimwe, ariko basobanuye ku buryo bunyuranye ibikubiye muri izi nyandiko ku buryo banzuye basize uwabumvaga mu rujijo , ikibazo cyari cyabajijwe kitabonewe igisubizo ntakuka. Nyamara aba bagabo bombi kuba barize politike, bagomba kuba barahuye n’isomo bita “ droit coutumier”= Amategeko gakondo. Aya mategeko gakondo, twayagerereranya n’ibyuma bigize ikimodoka nini cyitwa umuco,maze ingengabitekerezo- remezo uwo muco ushingiyeho twakwita Moteri. Mubyo ukuri, imico y’Afrika y’Epfo n’u Rwanda irasa, ikagira n’ingengabitekerezo-remezo imwe rukumbi yitwa UBUNTU. Ubu BUNTU bwashoboraga kwifashishwa mu gusubiza ikibazo cya Bwana Yussuf Mugenzi.
 Ingengabitekerezo:UBUNTU mu Rwanda no muri Afrika y’Epfo
Mu bisobanuro umuvugizi wa Ministeri y’ubucamanza y’Afrika yEpfo ku kibazo kiri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda abwira umunyamakuru twumvise mu Mvo n’Imvano y’ubushize , Mthozi Mhaga, yakoresheje ijambo Ubuntu yerekana ko Afrika y’Epfo itazakomeza kwihanganira abavogera ubusugire bwayo: “ ntidushobora gukomeza kwihanganira abihisha inyuma y’ubuntu bwacu ngo bakomeze bavogere ubusugire bw’igihugu cyacu”
 Ubuntu ni iki?

Prezida Zuma akomeye ku muco

Iri jambo urisanga mu ndimi Bantu( Rwanda, uganda,zimbabwe, Malawi, Namibia, --- kugera muri Afrika y’Epfo), rifite kanndi insobanuro imwe:
Mu kinyarwanda turavuga ngo kanaka agira ubuntu: si ukuvuga ko atanga gusa, ahubwo yishimira ko ababanye nawe bagira amahoro, umutekano, batabarwa mu bibazo, barya bakanywa nkawe.Muri make yumva ko umunezero we ushingiye ku munezero w’abandi. Kubabarira, no kurangiza ibibazo bigacocerwa mu gacaca, hakabaho ubwiyunge butarimo imbereka. Gukosora hatangwa indishyi atari ukwihorera, kuko ikigamijwe ari ubwiyunge.Ngiyo insobanuro umuntu yaha ubuntu mu Rwanda isa n’iyo abaturage b’ibihugu twavuze hejuru bayiha.

Muri make ijambo Ubuntu(mu rurimi Shona) ryatangiye gukoreshwa cyane muri Zimbabwe icyo gihe yitwaga Rhodesia, abaharaniraga kwigobotora ingoma ya ba Gashakabuhake iyobowe na Ian Smith, Mugabe n’abandi babwiraga abirabura ko iyi ngengabiterezo iri mu birabura udasangana abazungu, itatuma bihorera ku bibi abazungu babakoreye, mu gihe babonye ubwigenge. Niko byagenze rero, Zimbabwe yabonye ubwigenge, abayobozi bakoresha ubuntu ngo bunge amoko y’abirabura; kandi babana neza n’abazungu. Mugabe ntiyihimuye ku bazungu bamufungiye ubusa imyaka 10, bakamubuza no kujya gushyingura umwana we w’imyaka 6, wari waguye muri Ghana azize Malaria
Nta n’ubwo yihimuye ku birabura bari ibyitso bakanakorana na ba Gashakabuhake nka Musenyeri Abel Muzolewa, Ndabaningi Sithole, n’abandi.Nyuma y’ubwigenge, abazungu bagerageje kuryanisha amoko 2: Ndebele na Shona Joshua Nkomo na Mugabe baturukagamo, haduka intambara yamaze hafi imyaka 3 ihitana abantu n’ibintu, Nkomo ahungira mu Bwongereza; ariko Mugabe ntiyamusangishijeyo maneko ze ngo zimutsindeyo ahubwo yagiye ubwe mu Bwongereza kumvikana nawe aramucyura, babana neza mu mahoro kugeza igihe uyu Nkomo yitabiye Imana azize indwara anashaje.
Nyuma y’imyaka 10 ubunntu butanze umusaruro mwiza muri Zimbabwe, abo muri Afrika y’Epfo nabo bakoresheje iyi ngengabitekerezo mu gihe bagombaga kuva mu ngoma y’aparheid bajya mu butegetsi bwa ba nyamwinshi b’abirabura. Iyi ngengabitekerezo, USA zarayishimye cyane, bituma Prezida Clinton avuga ko Diplomasi yabo yo mu kinyejana cya 21 izagendera ku ngengabitekerezo ya UBUNTU yo muri Afrika. Iri jambo ryagarutsweho nanone na Obama igihe batahaga ishusho ya Mandela, n’igihe bamusezeragaho bwa nyuma yitabye Imana, akanguria abaturage ba Afrika y’Epfo gukomeza UBUNTU basigiwe na MADIBA.
1.     Ese  Afrika y’Epfo yakoze ikosa mu kwakira abarwanya Kagame ku butaka bwayo?
Mu muco nyarwanda, iyo umuntu aguhungiyeho, igihe icyo aricyo cyose, haba ku manywa cyangwa ninjoro, ugomba kumwakira utitaye ku gitumye ahunga.Igikurikiraho ni ukumufungurira, yamara gutuza ukamubaza uko byamugendekeye. Wowe nawe, mufatanya kureba uko icyo kibazo cyarangira. Aha, ni ukuvuga ko wowe yahungiyeho ushobora kumubera umuhuza n’umutoteza cyangwa se uwo yagiriye nabi. Iyo usanze ibyo bidashoboka, yishe nk’umuntu, umushishikariza kwishyikiriza polisi bidatinze.Ntabwo rero uwo yahunze ashobora kuza mu rugo iwawe ngo avuge ko atwara uwo muntu , yaba umuturanyi, umugore, umwana, yewe n’itungo rye ryaguhungiyeho ashaka kurifata ngo aribage iryo bagwa rirasubikwa itungo rigasubizwa beneryo ariko bamaze kwemera ko ritakibazwe ahubwo rizagurishwa.



Kutegera abaturage nicyo gituma
abategetsi benshi b'Afrika ubuntu bwarabihishe
Uku niko bimeze no muri Afrika y’Epfo,niyo mpamvu rero iki gihugu nta kosa ryakoze ryo kwakira ku butaka bwacyo abatavuga rumwe na Leta ya Kagame barimo Kayumba Nyamwasa na nyakwigendera Koloneli KAREGEYA Patrick.

a)     Bajya mu bikorwa byo kudurumbanya umutekano w’u Rwanda no Gukora Politike kandi ari impunzi!
Mbanje kwihanganisha bariya babuze ababo 18 n’abafite inkomere zirenga 470 byaturutse kuri Grenade Leta ya FPR ivuga ko zatewe na Kayumba. Mubyo ukuri sinshyigikiye umuntu wese wafata ubutegetsi amennye amaraso y’inzirakarengane. Bityo, tugomba kwibukiranya ko uku gufata ubutegetsi binyuze mu mirwano, aricyo cyatumye abanyarwanda twarataye bwa buntu burangwa mu baturanyi no mu bumanuko bw’Afrika. Dusubiye inyuma gato, turibuka ko tukimara kubona ubwigenge muri Nyakanga 1962, nyuma y’amezi 3 gusa, u Rwanda rwahuye n’ibitero by’impunzi z’abanyarwanda biyitaga INYENZI byagejeje muri 1967, ibi bikaba byaraturukaga mu bihugu duturanye cyane cyane i Burundi: ibi bitero byahitanye abanyarwanda batabarika. 
Nyuma nanone u Rwanda rwatewe n’impunzi z’abanyarwanda zabaga Uganda muri 1989, abenshi baricwa, abandi basubira inyuma. Ku itariki ya 1/10/1990, nanone impunzi z’abanyarwanda zibumbiye mu mutwe FPR Inkotanyi zateye U Rwanda zivuga ko zicyuye impunzi, nyamara hari imishyikirano kuri iki kibazo yari iteganyijwe mu Gushyingo 1990 hagati ya UNHCR, Prezida Habyarimana w’u Rwanda na Prezida Kaguta Museveni wa Uganda, ngo iki kibazo kirangire hakoreshejwe amahame y’UBUNTU.

 Iyi FPR yateye icyo gihe yari iyobowe na Kagame na Kayumba. Mu kinyarwanda turavuga ngo uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Kubona aba bagabo bombi batarashatse gukurikiza ya ngengabitekerezo y’UBUNTU, ngo bashyikirane na Kinani kiriya gihe ngo batahe mu mahoro, umuntu yavuga ko niba Kayumba koko ari mu batera Grenades, Kagame nawe abifitemo uruhare, kuko ari mu bigishije abanyarwanda batabarika gukoresha inzira zimena amaraso na Kayumba arimo aho guca kuri ya ngengabiterezo y’UBUNTU nyarwanda.

b)      Kayumba na Karegeya ntibagombaga gukora politike?(umva icyo Nelson Mandela"Madiba" avuga hasi aha kuri iki kibazo)
Niba Kayumba yarahunze, akavuga ko hari akarengane mu Rwanda, Ingengabiterezo ya UBUNTU, ntimwemerera kwicara ngo adamarare mu gihe azi ko hari abandi bantu nkawe bafite ibibazo nk’ibye bari mu Rwanda. Kuko inkingi –remezo y’UBUNTU ari ugushaka umunezero wa buri muntu wese uri mu muryango- nyarwanda, Kayumba agomba  gusakuza, agatabaza kugirango abo yahungiyeho bumve koko ko uyu muntu hari icyo amariye sosiyete akomokamo: agira ubuntu, bityo nabo bakaba bagira icyo bakora ngo icyo kibazo kibonerwe umuti nkuko twabibonye hejuru, ku muntu wahungiye ku muturanyi.

Aha rero turabona ko Afrika y’Epfo nta kosa yakoze ryo kwakira Kayumba ku butaka bwayo kandi ntigomba kumubuza kuvuza induru atabariza abanyarwanda bari mu kangaratete kuko yicecekeye akirira amafranga ye niba ayafite nkuko abanyrwanda benshi bakora ubu, nawe yaba atagira bwa buntu.


Kayumba Nyamwasa
2.     Afrika y’Epfo yarakosheje mu  kwirukana abahagarariye u Rwanda.?
Mu rwego rwa Diplomasi, biremewe ko mu gihe abahagarariye igihugu runaka bishoye mu bikorwa bitandukanye n’inshingano zabo, cyane cyane iyo ari ubugizi bwa nabi cyangwa ubutasi, bahita bahambirizwa bagasubira iwabo:nta nkiko bicamo. Kuba rero Afrika y’Epfo yarakoze iperereza igasanga aba bahagarariye u Rwanda bishora mu bikorwa by’iterabwoba mu gihugu cyabo nta kosa bakoze birukana bariya bantu. Ku ruhande rw’u Rwanda naho nta kosa bakoze kuko ayo mahame ya dipolomasi avuga ko igihugu kirukaniwe abadipolomate nacyo gishobora kwihimura  gihambiriza abahagarariye igihugu kirukanye abacyo, kuko ibihugu byose bireshya mu rwego rwa politike mpuzamahanga.
 Tugarutse ku muco, Afrika y’Epfo, nta kosa irimo, kuko mu ngengabitekerezo ya UBUNTU, abantu bose bayihungiyeho igomba kubungabunga umutekano wabo n’uwo ibintu byabo. Kagame na Leta ye nta burenganzira bafite na busa bwo kujya gutera bagamije kwica, guhohotera, gutera ubwoba cyangwa se ubundi bugizi bwa nabi umuntu wese wahungiye ku butaka bw’Afrika y’Epfo.
  
Byagenda gute u Rwanda ruhamwe n’icyaha ko rwahohoteye impunzi ku butaka bwa Afrika y’Epfo?
Nibiramuka bibahamye(u Rwanda) bashobora guhanwa hakurikijwe umuco ugendera ku mahame y’UBUNTU: gusaba ko u Rwanda rusaba imbabazi ku mugaragaro kandi rukiyemeza kutazasubira, gutanga indishyi z’akababaro ku bakorewe icyaha hamwe n’Afrika y’Epfo. Kagame na Leta ye bakemera gushyikirana na Kayumba, n’abandi bose barwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame bakarangiza ibibazo bitera ubuhunzi: Kayumba n’impunzi zose bagataha bakabana n’abandi banyarwanda mu mahoro. U Rwanda runangiye rukanga gukora ibi tuvuze hejuru, rwahabwa akato mu ruhando rw’amahanga.

3.       Kuki se Afrika y’Epfo itifashishije amahame y’UBUNTU ngo yunge Kagame n’abatavuga rumwe nawe maze ngo basubire mu rugo( Rwanda)?
Uyu wari umuti w’ingenzi w’ibibazo biri hagati ya Kagame n’abatavuga rumwe nawe bari muri Afrika y’Epfo no hirya no hino ku isi. Ariko ikibazo gihari ni uko Perezida Kagame ari umuntu utarigeze ashaka gushyikirana n’abatavuga rumwe nawe, ahubwo ahitamo kubakindura, kubafunga, abagize Imana bagatorongera mu mahanga. Mwumvise umwaka ushize mu kwezi kwa 5 Prezida Kikwete amusabye gushyikirana na FDLR uko byagenze: yahise ahinduka umwanzi, ku buryo umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania ubu utameze neza. Nyamara ni ya mahame y’UBUNTU Kikwete yashakaga kwifashisha ngo iki kibazo cyabaye agatereranzamba mu Rwanda no mu karere kirangire mu mahoro!

4.     Iki kibazo cyarangira gite?
Iki kibazo Kagame afitanye na Afrika y’Epfo,  agifitanye n’ibihugu byinshi bifite impunzi z’abanyarwanda ku butaka bwabyo: Sweden yirukanye umudipolomate w’ u Rwanda muri icyo gihugu mu myaka yashize, undi washinjwaga kuneka impunzi hagamijwe kuzigirira nabi ahamwa n’icyaha akatirwa igifungo cy’amezi 8 muri Swede. Ubwongereza buheruka vuba aha guha gasopo u Rwanda.Ibi bihugu byombi birushinja gushaka kugirira nabi impunzi z’abanyarwanda zahungiye iwabo. UBUNTU rero, nibwo bwonyine bushobora gutuma Kagame ava muri iki kibazo.Hari urugero rwiza rw’umwe mu bami bayoboye u Rwanda mbere ye yareberaho.

MIBAMBWE II SEKARONGORO II GISANURA (1672)
Uyu mwami azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami. Ibyo byatumye bamuhimba igisingizo bamwita "Rugabishabirenge". Azwiho no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiriye umuntu. Umunsi umwe, Gisanura yabajije abatware be igihano gisumbye ibindi, buri wese agenda avuga icye. Umwami asanze bakabije, buri wese amuhanisha icyo yagiye avuga . Nguko uko umwe wari watahuye ko igihano cyiza ari ugusambura inzu ziri hafi aho , bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho urutare rutukura, noneho umugome bakarumushyiraho agashirira . Ibyo byahimbwe n'umutware witwaga Kamegeri. Umwami yasanze nta muntu mubi (w'umugome) kurusha Kamegeri. Nuko aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha icyo gihano kibi yahimbiye abandi. Noneho baramuboha bamujugunya ari muzima ku rutare bacaniriye rwatukuye. Urutare ruramukaranga agenda arwibirinduraho. Ngibyo iby'urutare rwa Kamegeri (ruri munsi y'umuhanda hagati ya Ruhango n'ibiro by’icyahoze ari Komini Kigoma).
No ku ngoma ya Kagame rero, nihabeho ubutabera butabogamye nk’ubu bwa Mugashabirenge, nihabeho isangira ry’uduke dufite kandi abakene bahabwe agaciro banitabweho nkuko bikwiye, nihabeho umutima w’imbabazi bamwe boye kwitwa abamarayika abandi amashitani. Nihabeho kwunga aho kwita ku gushyamiranya no guhana bihanukiriye. Nihabeho UBUMUNTU buhabwe intebe butuyobore twese natwe twese tubuyoboke. Bityo, imvugo ya Dr Karambizi (umwarimu wa siyansi politike, ugize inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda !)ko ubutabera mu bihugu byose byo ku isi buba bubogamiye ku butegetsi, ntikarambe iwacu. Ahubwo ndi umunyarwanda ibanzirizwe na ndi umuntu wa mugani wa Kizito Mihigo. 

Shikama "uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma"
T..
Dr NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
_______________________________________________________________________________
Ibyometse ku nyandiko:
Nelson Mandela( Madiba) arasobanura UBUNTU icyo aricyo:

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355