Pageviews all the time

1990 - 2014, INYUNGU BWITE ZA PAUL KAGAME ZIMAZE GUTUMA BURI MUNSI MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI AHITANA ABATURAGE 913 B’INZIRAKARENGANE MU MYAKA 24 YOSE !!!!!


«Abaza kumpagarara hejuru bantonganya ngo kuki nishe Col. Patrick KAREGEYA, mu kurengera inyungu z’ibihugu byabo, baba bishe abaruta Karegeya inshuro igihumbi!!!» Kagame muri Kigali Serena Hotel kuri 12 Mutarama 2014 (in his speech at 30min 02sec), «Jye nasinyiye guhangana! N’ibindi bikaze cyane abantu babihanganamo, niba se Col. Patrick KAREGEYA yarashakaga kunyica ku bw’inyungu ze, kuki njyewe ntamwica ku bw’inyungu zanjye!!!» Kagame muri Kigali Serena Hotel na none kuri 12 Mutarama 2014, (in his speech at 35min17sec), «Dufite uburenganzira bwo kwica abashaka natwe kutwica!!!» Kagame mu kiganiro na Francois Soudan wa Jeune Afrique.

Mu 1990 ku italiki 01 Ukwakira, FPR itera u Rwanda kuri uwo mugoroba nari mfite imyaka 13 y’amavuko kandi ndabyibuka neza kuko amakuru y’icyo gitero yasakaye mu Rwanda hose ku isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza nkaba nari naracyerereweho umwaka umwe kubera kuragira inka zo kwa sogokuru n’iz’iwacu ariko ibi ntacyo byishe cyane kuko bitambujije kurangiza Kaminuza.
Serena Hotel 12/1/2014 Kagame yigamba ko yishe Karegeya Patrick
avuga ko agiye no kwica abandi benshi bari hanze y'igihugu
Hano muri SHIKAMA dukunda gutanga ingero zifatika kandi tukanitangaho ingero iyo ari ngombwa tukagaragaza ubuhamya bw’ibyo twabayemo kuko tuba ducyeka ko bwabubaka. Namwe mujye mufata akanya mutwandikire mutubwire ubuhamya bwanyu tuzajya tubutambutsa mu mwimerere w’uko 

mwabuduhaye rwose. Icyo tuzakosoramo ni amakosa n’imyandikire y’IKINYARWANDA muri SHKAMA twubaha bikomeye ururimi rw’abakurambere bacu kandi natwe iyo tugiye kubategurira inyandiko turarwitondera cyane.
Reka nsubire ku bijyanye n’umutwe nahaye iyi nyandiko : Mu minsi ibiri yakurikiyeho, ubwo hari ku italiki 03 Ukwakira 1990, mu gihugu hose, batanze ikiruhuko cyo kujya kwishimira ko ngo General Major Fred RWIGEMA yivuganywe n’inzirabwoba zo kwa Habyarimana.
Nibuka ko uwo munsi abasirikari baje bakadusohora mu ishuri twese batavanguye amoko bakadutegeka kujya mu rutoki rw’ikigo cy’ishuri nigagaho gutemamo imitumba y’insina ngo tujye kuyihamba bisobanuye guhamba amagufwa ya Gen. Maj. RWIGEMA Fred. Nkurikije imyaka nari mfite icyo gihe numvaga ntumva neza ibirimo kuba mu gihugu cyanjye cy’u Rwanda. Nibuka ko abantu bose batemye imitumba bakajya guhamba Rwigema.

Nyuma naje kumenya ko uwasimbuye Nyakwigenera Fred Rwigema ngo yitwa General Major Pawulo KAGAME. Kagame uyu sinari muzi na busa; uko iminsi yagiye ihita nakomeje kwibaza Kagame uwo ariwe, nyuma nza kubona ifoto ye bwa mbere mu buzima bwanjye ku kinyamakuru cya KANGURA / KANGUKA cyandikwaga na NGEZE Hassan bashushanyijeho Kagame azonzwe cyane bamwometseho amagambo agira ati : «Ni jye ingirwa-majoro Pawulo Kagame, iyi mva iri iruhande rwa mukuru wanjye Rwigema irantegereje mbere y’uko itahuka ry’abatutsi rigera!!!»
Iyi nteruro ikaba itazamva mu mutwe kugera igihe nzagira mu gitaka kuko mpora nyibazaho, muri macye abo mu butegetsi bwa Habyarimana bifuzaga ko Kagame yapfa mbere y’uko itahuka ry’abatutsi rigera. Maze kubona iyo foto ya Kagame nibajije niba hari umuntu uzonzwe bene kariya kageni ushobora koko kuba ariwe Kagame kuko nakekaga ko NGEZE Hassan yamutubije mu rwego rwo kumwangisha abaturage.
Uko iminsi yagendaga ihita niko intambara yacaga ibintu mu gihugu ariko kandi ni ko nanjye nagendaga ndushaho guca akenge kuko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakwigendera General Major HABYARIMANA Juvenal yicwa ku italiki 06 Mata 1994 nigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye. Murumva ko rwose nari maze kuba umusaza.
Nakomeje kwibaza ku muntu witwa Kagame ariko nza kumenya uwo ariwe ku italiki 19 Nakanga 1994 nkaba ngira ngo nibutse abari bakiri bato ko uwo mugoroba aribwo hashyizweho guverinoma y’inzibacyuho aho Pasiteri BIZIMUNGU yabaye Perezida wa repubulika udafite icyo avuze, Kagame Paul akaba visi Perezida naho TWAGIRAMUNGU Faustin akagirwa Minisitiri w’intebe.
Icyanteye kuzinukwa Kagame guhera kuri iyo taliki na n’uyu munsi akaba atajya anjya ku nzoka n’iyo yampa iki, ni uko, kubera ko twari twarajyanywe n’inkotanyi ku Ruhuha mu Bugesera, Kagame yatanze amabwiriza ku basirikari be yo gutwikira mu mazu abahutu benshi bari batuye ku Ruhuha ku nkengero z’ikiyaba cya Cyohoha y’epfo bazira ubusa.
Icyo gikorwa kigayitse cyatumye Faustin TWAGIRAMUNGU abaza Kagamea ati : “Izo ngabo ndimo kumva zishyira abaturage b’abanyarwanda ku ngoyi ni abenegihugu cyangwa ni abacanshuro ???” Igisubizo Kagame yahaye Twagiramungu ntabwo amategeko y’itangazamakuru anyemerera kucyandika hano kuko mu itangazamakuru ry’umwuga tutemererwa gukoresha imvugo nyandagazi ariko ndacyizi ari nacyo cyatumye Rukokoma ahunga na n’uyu munsi akaba yibera mu Bubiligi.
Kagame wo muri 1990 niwe wo muri 2014  
Nakomeje kugenda nitegereza Kagame ibyo yakomeje gukora ageze ku butegetsi aje no kuba Perezida wa repubulika, nagiye nkurikirana abo yicishije abaziza ubusa batabarika, n’ibindi byemezo yagiye afata bihubukiwe bikomeye ku buryo nahise mbona ko ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe no mu mitekerereze ye gikomeye mbese ko atari akwiye gutorerwa kuyobora abanyarwanda.
Ubwo namwibazagaho ibyo byose kandi si jye jyenyine gusa kuko n’abandi bakomeje kugenda bibaza uko uyu mugabo ategeka, naje kubona ko Kagame wo mu 1990 ariwe Kagame nyir’izina wo mu 2014. Ikibazo rero nibajije muri iri sesengura ryanjye ni impamvu Kagame adahinduka na gato kandi afite abajyanama mu birebana na politiki mu kazi ke ka buri munsi.
Amagambo menshi mu yo Perezida Kagame yagiye avuga, nagize amahirwe yo kuyabika mu bubiko bwanjye kuko muri uko kwiga amashuri nabashije kugirwa umunyamakuru w’umwuga ndangije Kaminuza kandi nkaba nywumazemo imyaka myinshi. Ibyerekeranye n’u Rwanda nta wagira icyo ambeshya, nduzi uko bikwiye.
Kagame mu mbwirwaruhame ze zose, usanga ijambo KWICA arigarukaho cyane nk’aho yarihaweho umurage n’abamutoje bakamwinjiza muri Politiki. Mu magambo yose avuga arangwa no GUHUBUKA GUKABIJE. Kagame ndamuzi neza kuko muri uwo mwuga wanjye w’itangazamakuru mazemo igihe n’ubu nkaba nkiwukora nabashije kwitabira ibiganiro yagiye agirana n’abanayamakuru muri Village URUGWIRO nkaba naragiyeyo inshuro zirenga 46 tukicarana ku meza amwe mubona imbere yanjye nawe ambona hafi ye cyane.
Perezida Kagame ni umuntu wanga icyitwa UMUNYAMAKURU mu maraso ye kumubaza ikibazo bikaba ari ikizira. Ndibuka ko umunsi umwe nigeze kumubaza ikibazo cy’impamvu adashaka gushyikirana na FDLR kandi nabo ari abanyarwanda ahaguruka mu ntebe yari (atetsemo) ashaka kuza kunkubita urushyi ABAJEPE baraza bandyamaho ahita asubira mu byicaro bya Nyakubahwa.
Kuba umuntu wari umwicanyi mu 1990 akaba amaze imyaka 24 yarahindutse RUHARWA kandi abantu badasiba kumwamagana ni ukuvuga ko Kagame umutima we wamaze kuba AKAHEBWE bikaba bisobanuye ko u Rwanda rusigaye rutegekwa n’ICYIHEBE CY’UMUSAZI.
USA igomba gucyemura ikibazo cy’u Rwanda byihutirwa ikadukiza Paul KAGAME kugira ngo u Rwanda rudahinduka umuyonga rukongera gutemba imivu y’amaraso (The United State of America must quick-resolve Rwandan problem if They do not like to watch a new bloodily tragedy in our country of thousand hills)

Kagame akiri inyeshyamba

Iyo twandika ibintu nk’ibi ntituba tuyobewe uburemere bwabyo ariko ni uko tuba tubona ibimenyetso byose byuzuye kugira ngo mu Rwanda habe ishyano. Njyewe wandika iyi nkuru nzi neza ko Kagame yateretswe ku butegetsi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi iki gihugu kizwi hose nk’igiharanira Demukarasi n’uburenganzira bw’abaturage. Uyu Kagame kandi zahaye ubutegetsi zimukekamo umugabo w’umunyabwenge, we amaze kwerekana ko ntabwo azi ndetse AMERIKA atazi iyo ariyo.
Mu ijambo rutwitsi Kagame yavugiye muri KIGALI SERENA HOTEL ku italiki 12 Mutarama 2014 nkaba narabashije kurifata ryose ubu nkaba ndibitse, iryo jambo rikaba ryaramaze iminota 40min13sec ageze ku munota wa 30 n’amasegonda 02, yagize ati : « Abaza kumpagarara hejuru bantonganya ngo kuki nishe Col Patrick KAREGEYA, mu kurengera inyungu z’ibihugu byabo, baba bishe abaruka Karegeya inshuro zirenga igihumbi!!!»
Iyi mvugo irimo ibintu bine byuzuyemo ubuswa, kureba hafi kandi byose biteye agahinda: Icya mbere ni uko Kagame yashyizweho na Amerika ikaba yarahemukiye abanyarwanda iduha umutegetsi w’UMWICANYI RUHARWA. Icya kabiri ni uko Kagame kuko Amerika yica abantu byamuhaye uburenganzira nawe bwo kwica.
Hano akaba atazi Amerika iyo ariyo n’uko ikora kuko USA, mu mateka yayo ndetse no mu ndirimbo yayo yubahiriza igihugu yitwa STARS SPANGLED BANNERS basezerana ko batazica umwenegihugu mu gihe Kagame we abanyarwanda atumaze, n’abasigaye tukaba dusigaye dusenga Imana ngo imudukize kuko tuba tuzi ko umunsi ku munsi yaguhitana cyangwa akampitana.
Icya gatatu kirimo ni uko Kagame yamennye ibanga abanyamerika bari baramubikije ubwo bamwicazaga muri Village URUGWIRO mu 1994. Kuba yaravuze kuriya byerekana ko amasomo yo kwica yayakomoye muri USA kandi ko ntawe ukwiye kumubuza kuniga abo ashaka kuniga atitaye ku mategeko mpuzamahanga n’ayo igihugu gifite mu nyuguti arengera uburenganzira bw’umuturage.
Icya kane ari nacyo kirushije byose gutera agahinda umunyarwanda ushyira mu gaciro, Perezida Kagame yigize IKIGIRWAMANA kuko bisa n’uko yiyumvisha neza ko nta muntu n’umwe ushobora kuzamuryoza abo yirirwa aniga, ahotora, anyonga, arigisa, ashimuta kuko ngo n’ibihugu bikomeye bibikora. Ibi sibyo rero kuko nta maraso y’umuntu ahera!!!
« Jye nasinyiye guhangana! N’ibindi bikaze cyane abantu babihanganamo, niba se Col. Patrick KAREGEYA yarashakaga kunyica ku bw’inyungu ze, kuki njyewe ntamwica ku bw’inyungu zanjye!!!» Kagame muri Serena kuri 12 Mutarama 2014, (in his speech at 35min17sec)  
Muri iri jambo Kagame yavugiye muri KIGALI SERENA HOTEL, ageze ku munota wa 35 n’amasegonda 17 yagize ati: « Jye nasinyiye guhangana! N’ibindi bikaze cyane abantu babihanganamo, niba se Col. Patrick KAREGEYA yarashakaga kunyica ku bw’inyungu ze, kuki njyewe ntamwica ku bw’inyungu zanjye!!! »
Muri iyi mvugo, Kagame yemeje abanyarwanda n’isi yose ko ari perezida we ku giti cye kandi ko atakiri perezida w’abanyarwanda. “Kuki ntamwica ku bw’inyungu zanjye” birerekana ko Kagame atatekereje uwo yariwe mbere yo kujya kwigamba aya magambo mu masengesho.
Kubwira abantu bose ko n’ibindi bikaze abantu babihanganamo, kandi hari itangazamakuru byerekana ko Kagame ashobora kuba yararakajwe cyane n’ibyo bamutonganyije bamubwira akabwira abari bamuri imbere yirengagije ingufu z’ibitangazamakuru byari bihari.
Ariko iyi nteruro inabumbatiye kamere ya Kagame idakurwa na reka yo kwikunda bikabije akagera n’aho yisanisha n’igihugu cyose mu izina rye. Rwose nzi neza ko Kagame ari Perezida w’u Rwanda ariko ububasha yahawe n’amategeko abukoresha nabi cyane kuko, nk’uko mpora mbyandika, nta burenganzira bwo kuvuga ibintu byose afite kuko natwe abanyamakuru hari ibyo tutandika kandi tubizi tubifitiye n’ibimenyetso bifatika.  
Perezida Paul KAGAME si umunyarwanda, si n’umunyafurika!!!
Rwose biraboneka ko Perezida Kagame mu makosa akora mu kazi amenshi ayakora kubera kutiga ari naryo Amerika na Museveni baduhemukiyeho, ntibyumvikana ukuntu wafata umuntu utararangije n’ayisumbuye ngo ategeke igihugu. Ibi rwose ntibyagombaga kubaho. Nkaba mbona MUSEVENI na CLINTON bakwiye kuzafata umwanya bagasaba abanyarwanda imbabazi.
Muri Kaminuza twigaga isomo ryitwa ANTHROPOLOGIE. Umwarimu waritwigishaga yari umusaza ukuze cyane witwa Prof. Dr GAHIGI Gerard. Uyu musaza aherutse kwitaba Imana mu bitaro Roi Kareddy i Bujumbura azize indwara. Imana imwakire mu bayo!
Uyu GAHIGI yari umunyarwanda kuri se na nyina kandi yari yarize amashuri menshi cyane. Ubundi imiterere y’iri somo rigaruka cyane ku mico y’abakurambere n’imibereho byabo bityo ukiga uko wabaho muri iki gihe utabusanije n’umuco w’abakurambere mu migenzo yabo myiza.
Mu muco w’abanyafurika DUTINYA UMUPFU cyane. Kugira ngo mubyemere, iyo hari umuturage waroze umuturanyi we agapfa, mu gihe cyo kumushyingura uwamuroze ntabwo yahahinguka kuko bavuga ko amubonye yahita apfa. Ibi ariko sibyo ndabigarukaho mu kanya.
Icya kabiri iyo tugeze ku irimbi tugiye gusezera bwa nyuma ku muntu wapfuye, muzumva kenshi abo mu muryango we bavuga bati: “Yari umuntu mwiza, yari inyangamugayo, yari indashyikirwa,…ndeste niba hari n’umuntu mu bari aha yaba yari afitiye ideni yatubwira tukamwishyura kugira ngo agende ntawe bafitanye ikibazo!!!”
Bavandimwe, basomyi ba SHIKAMA uko ngana uku maze kujya ku irimbi gushyingura abantu barenga 50 aho nagiye hose aya magambo aravugwa ariko nta muntu ndabona utinyuka kumanika ngo avuge ati uyu mupfu amfitiye ideni. Kandi hari umugabo rwose nzi witabye Imana arimo undi miliyoni enye (4,000,000 Rwf) ariko uwambuwe aryumaho!
Ibi rero bifite imvano n’inkomoko muri wa muco wacu w’abakurambere kuko abana ntibaba babuze se wari kuzabarera, umugore abaye umupfakazi kandi tuzi neza agaciro k’umugabo ku mutima w’umugore we, ngo nawe ujye aho urogotwe ngo yanyambuye za miliyoni kandi tuzi neza ko ibintu bishakwa bikaboneka.
Kuri iyi ngingo, Kagame yishe umuco nyafurika aho yiteranije n’umuryango wa KAREGEYA Patick yemeza ko yamwishe kandi n’iyo ataza kubivuga ntitwari tuyobewe ko ariwe wamwishe. Si ngombwa rero kwiteranya n’uwigendeye ari naho mpera mvuga ko Kagame ashobora kuba arwaye indwara yo kwica akanabyigamba. Si byiza rero gusuzugura umuco w’abakurambere witeranya n’uwarangije ake yiruhukiye mu gihe n’uwaroze umuntu bamukubita bakamuhindura inoge bagira ngo abemerere ko ariwe wamwishe agahakana agatsemba.   
  
Dufite uburenganzira bwo kwica abashaka natwe kutwica!!!

Interview Kagame aheruka kugirana na Francois Soudan wa Jeune Afrique iri kuri iyi link:
interview Kagame aheruka kugirana na FRANCOIS Soudan wa Jeune Afrique

Voir l'image sur Twitter
ikinyamakuru Jeune Afrique
Iyi ni interuro Perezida Kagame yavugiye mu kiganiro yagiranye na Francois Soudan wo mu kinyamakuru JEUNE AFRIQUE asigaye yaritomboreye maze akamuha ibya Mirenge ku Ntenyo ngo amutambukirize ibitekerezo bye byuzuyemo ubuswa, kwishongora, kwica ku bantu, gusuzugura abandi bayobozi bo ku isi,…
Muri iki kiganiro Kagame, nta n’isoni yaravuze ngo :“Dufite uburenganzira bwo kwica natwe abasahaka kutwica.” Muri iyi mvugo Kagame arafata abanyarwnda bose agashaka kubategeka kwica kuko mu iyigamvugo dusesenguye iyi “DU-fite” ihinduka TU-/ isobanura ubwinshi bw’abantu ishobora guteza ikibazo muri rubanda.
Kuko Kagame ategeka igihugu kirimo miliyoni 12 z’abantu kandi abaturage batajya muri izi nduruburi za politiki twirirwamo bakaba bumva icyo avuze ko ariko kuri, bashobora kumva ko bose abahaye uburenganzira bwo kwica kandi niko biri. Mu 1994, Kambanda yavuze ko imbunda atari iy’umusirikari gusa abaturage barica.
Ariko hano yakabije kwerekana ko arwaye indwara yo mutwe no kuba icyihebe kuko atari kuvuga atya. Niba koko hari abantu Kagame azi neza ko bafite umugambi wo kumwirenza, yashoboraga kuvuga ati: “Dufite uburenganzira bwo kwirwanaho ku bashaka kutwica” cyangwa nibura n’uruburaburizo akavuga ati: “Ku bashaka kutwica, dufite uburenganzira bwo kubashyikiriza ubutabera” Ikindi kinatangaje ni uko agaragaza ko atinya gupfa mu gihe abo yohereje ikuzimu kwa Nyamutezi batari babikwiye bamaze kuba Miliyoni 8 mu karere k’ibigaya bigari mu myaka 24. Ni ukuvuga ko, uhereye mu Kwakira 1990, Kagame yivugana (ategeka ko hicwa) inzirakarengane 913 buri munsi.
Ibi mbivuze kuko akaga kose kabaye mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari n’abantu bose bahaguye, inyerezwa ry’umutungo w’igihugu, icungwa nabi ry’umutungo wa rubanda, byose bigomba kujya ku gahanga ka Paul KAGAME. Ni ukvuga ko 8,000,000 uzigabanyije n’iminsi igize imyaka 24 (iminsi 8760) wahita ubona ko buri munsi hapfuye abaturage 913 kandi n’ubu bagipfa ndetse hagiye no gupfa benshi bisumbuyeho kuko Kagame yabyigambiye i Nyabihu.
Imiryango yose yabuze abavandimwe tuyisabye gukomeza kwihangana ariko nta n’uwaba akoze ikosa yibajije uko bizagendekera ihirima ry’ingoma y’umuntu wishe abaturage miliyoni umunani ndetse zinarenga. Ni aha Nyagasani ari nayo mpamvu nongera gusaba USA gusubira mu kibazo cy’u Rwanda Kagame bakamwirukana ku butegetsi ku bufindo aka wa mugani wa MAGAYANE kandi uko USA (United States of America) itinda gucyemura ikibazo niko Kagame akomeza gutamika abanyarwanda ubuvunderi bwe bwo kurimbura imbaga dore ko we nta soni zo kubikora afite ndetse nta n’izo yigeze!  
Ntitwasoza iri sesengura tutabwiye abasomyi bacu ko mu kiganiro Kagame yagiranye na Jeune Afrique yagaragaje ko ashyigikiye SHIKAMA yacu aho yagize ati :  “Ducunga umutekano n’ituze by’abaturage bacu dushingiye ku mategeko, kandi tubikora tuzi neza ko ibyo dukora bigenzurwa n’amahanga ariko ibyo ntibizatubuza GU-SHIKAMA, gufata ibyemezo, guhaguruka no kwiyemeza mu rugamba tubarwanya.”
Subya!!! Subya!!! Subya!!! Sigaho!!! Sigaho!!! Sigaho mutware!!!  

Mahoro M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355