Pageviews all the time

General MUBARAKA MUGANGA nyuma yo kwigwizaho umutungo yibye mu birombe bya zahabu muri Congo-Kinshasa akuzuza imiturirwa ihenze i Gitarama akanigwizaho ubucuruzi n’inganda muri aka karere byatumye abacuruzi b’i Gitarama hafi ya bose bakinga imiryango barataha

Umucuruzi Jenerali Mubarak Muganga
Ubwo SHIKAMA twabagezagaho inkuru icukumbuye irebana n’ikongoka rya gereza ya Gitarama, twagize bicye tuvugamo birebana n’imiterere y’ubucuruzi mu mujyi wa Gitarama ndetse n’akarengane abacuruzi b’abahutu baho bageretsweho bikozwe na MUPAGASI Fideri na NSABIMPUHWE Venusiti mu mugambi wo kubahindura abatindi nyakujya.
Uyu munsi muri SHIKAMA turasubira i Gitarama ariko noneho mu bucuruzi nyir’izina ndetse turebe n’icyo amategeko abugenga (Droit Commercial) ateganya ku bemerewe kubukora kimwe no kubatemererwa gucuruza ubwo turanarebera hamwe abatabyemerewe abo aribo.
Icyo amategeko avuga ku bucuruzi
Amategeko agenga ubucuruzi avuga ko bukorwa n’umuntu ku giti cye ufite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko. Itegeko rivuga ko umugabo wubatse urugo akora ubucuruzi amaze kubyumvikanaho n’uwo bashakanye (consentement de l’epous(e)).  
Itegeko rivuga ko rwose nta muntu wemerewe gucuruza mu gihe atarageza ku myaka 18 y’amavuko. Si abana gusa ariko kuko hari n’abandi bantu bo mu nzego z’ubutegetsi zikomeye amategeko atemerera gukora ubucuruzi.
Mu batabyemererwa harimo Perezida wa Repubulika, Abaminisitiri, Abadepite, abasirikari bo mu rwego rwa ofisiye General de l’armee, abahagarariye ibihugu byabo mu bindi bihugu, abihay’Imana (ku giti cye), abahagarariye amadini,…
Muri aba bose niho dusanga na General MUBARAKA Muganga wigeze kuyobora ingabo mu majyaruguru akaziyobora mu Majyepfo ubu akaba ajyanywe iburengerazuba nyuma y’amasomo akaze akubutsemo mu gihugu cya Israel arebana n’ubwirinzi; ibi byose akaba abihabwa kubera ubutoni afite kuri Perezida Paul Kagame.
Gucuruza ni iki? Umucuruzi ni nde?
Ibi bibazo byombi hari ubwo abantu bajya babyitiranya cyangwa ntibabanamenye icyo bisobanura n’aho bitandukaniye. Gucuruza ni ugukora ibikorwa bikuzanira amafaranga asumbuye kuyo wabishoyemo ubikuye mu nganda(Factories) mu gihe uri umuranguza(wholesaler), cyangwa ubikuye ku baranguza(←) mu gihe uri umudandaza (Retailer),… ku buryo ubikoa byemewe n’amategeko.

Byemewe n’amategeko ni ukuvuga ko ugomba kuba wanditse mu bitabo cy’ubucuruzi (Registre de Commerce) kandi hakaba handitsemo izina rya nyaryo ry’ukora ubucuruzi. Naho umucuruzi ni ukora ibi bikorwa maze gusobanura hejuru.  
Abo muri FPR barajijisha bakabyandika ku bandi
Ikibazo gikunda kubaho mu bihugu byinshi b’Afurika ni ibikomerezwa byo mu butegetsi biba bizi neza ko bitemerewe kwinjira mu bucuruzi ariko bakabirengaho. Iyo babikoze bahitamo kubyandika ku bandi bantu basanzwe ku buryo mu gihe habaho kugenzura, inkiko zitabona na hamwe amazina y’aba bategetsi.
Ni nako byagenze uwitwa General MUBARAKA Muganga amaze kuva mu ntambara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yazanye amafaranga menshi cyane yakuye muri Zahabu yibiye mu birombe byayo muri icyo gihugu maze agura ibibanza bikomeye ahantu heza ku muhanda i Gitarama mu Mujyi abyubakamo amazu y’imiturirwa atangizamo ubucuruzi maze byose abyandika k’uwitwa RUBERANDINDA Viateur.     
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 147.jpg
Iyi nzu ubona imbere yawe ikorerwamo na UNGUKA Bank i Gitarama ni iya General MUBARAKA Muganga ariko yanditswe kuri Viateur RUBERANDINDA umucungira imari (Foto Shikama / 2014)
Uyu RUBERANDINDA Viateur yahoze ari umusirikari muto warindaga uyu MUBARAKA Muganga igihe kirekire. Uku kumushyira mu bucuruzi byajyanye no kwishongora ku banya Gitarama badukana imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa TOYOTA LAND CRUISER-V8 yavuye mu maraso y’inzirakarengane zo muri RD Kongo.
Nk’uko twari twabibanyuriyemo ubwo twavugaga ku mupangu wa FPR wo gutwika gereza ya Gitarama, abacuruzi b’i Gitarama; agatsiko ka FPR karabapfinagaje bikomeye kugera n’aho kemerera General MUBARAKA Muganga kwinjiramo ariko ari ukugira ngo abone uko aheza umwuka abacuruzi b’abahutu bakorera i Gitarama kandi bikozwe mu bwenge utacyeka.
Kwikubira amasoko yose muri Gitarama
Kubera ukuntu Gitarama ari umujyi wakunze kugenda utera imbere umunsi ku munsi bigakubitiraho n’uko uri mu gihugu rwagati, abantu baturuka impande zose wasangaga bahahurira baje kuhahahira. Abavuye za Kibuye, abavuye za Ngororero na Kabaya, Mugina wa Jenda na Kabugondo, Ruhango, Buhanda, Kinazi, Kilinda na Birambo n’ahandi.
Byatumye FPR ibona ko abacuruzi baho bakomeza gutera imbere maze bahitamo kuhashinga uruganda rusya KAWUNGA baruha uwo RUBERANDINDA Viateur ariko mu by’ukuri ari urwa General MUBARAKA Muganga na FPR.
Ibi bikaba byarakozwe nyuma y’uko abo mu gatsiko ka FPR babonye ko koperative y’abahinzi yitwa I.A.B.M-Makera y’abahinzi b’ibigori yiharahaye ikagura imashini yo gusya ibigori kugira ngo abanyamuryango bayo bagere ku iterambere ryisumbuyeho.
Umucuruzi Jenerali Mubarak Muganga
Ibi bikaba byarakozwe isoko rimaze kwigwa neza kuko nyuma y’uko FPR yadukanye guhinga ibigori hose mu gihugu bahise banategeka abayobozi b’amashuri yisumbuye hose mu gihugu afite internat(abanyeshuri biga barara mu bigo) kujya babigaburira abanyeshuri ku gahato.
Urwo ruganda rwa General MUBARAKA Muganga ruherereye i Gahogo hafi y’Iseminari ntoya ya Kabgayi rwahise rutwara amasoko yose y’abakiliya ba KAWUNGA  (ifu y’ibigori) muri Gitarama yose ni ukuvuga mu Makomini 17 yari ayigize cyangwa mu turere 3 tuyigize ubu (Muhanga, Ruhango na Kamonyi), mu mashuri yose yisumbuye ahari, muri gereza,…
Ubwo mwahita mwumva uko byagendekeye rya shyirahamwe ry’abahinzi-borozi ba Makera (I.A.B.M-Makera) dore ko bari basabye n’inguzanyo muri banki yo kugura urusyo rw’ibigori none babuze uko bifata ku isoko imbere y’ikigugu kabuhariwe «FPR» mu gutsindira amasoko kitaburanye nta n’impaka zigiwe mu ipiganwa.       
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 156.jpg
Nguyu umujyi wa Gitarama utakirangwamo agafaranga abacuruzi bakaba bahomba umunsi ku munsi kuko amasoko yose mu Ntara y’Amajyepfo yikubiwe na General MUBARAKA Muganga wo mu gatsiko ka FPR (Foto Shikama / 2014)
Kubatega urumogi bagacibwa imisoro y’ikirenga
Ikibazo cy’uko FPR yikubiye amasoko y’ubucuruzi mu Rwanda si icya none kandi ntikiri ku ifu y’ibigori gusa. Muri uyu Mujyi wa Gitarama, ubu abacuruzi bari bafite za Miliyoni barakinze barataha kubera uyu General MUBARAKA Muganga wikubiye amasoko yose kugera no ku kiro cy’umunyu.
Uyu Viateur RUBERANDINDA wahawe gukorera muri uwo muturirwa mubona ndetse no ku wundi uwusumba imbere yawo bibangikanye hakurya y’umuhanda yaranguye ibicuruzwa byose akajya abuza abandi bacuruzi b’i Gitarama kubirangura akababwira ko nibabirangura bazabafunga cyangwa bakazabica kuko ngo bitujuje ubuziranenge.
Ni ukuvuga ko ibi byakozwe kugira ngo bagire icyo twita kwikubira amasoko( monopole du marché ); nimutekereze ufite isukari uri umuntu umwe muri Kigali yose uko ingana itya. Nkatwe tuhatuye byatubera ikibazo kuyibona kandi bigatuma uyigurisha anaguhenda akaguca ayo ashaka yose kuko nta yandi mahitamo waba ufite.
Iki kikaba cyarabaye icyemezo kigayitse cyo ku rwego rwa kabiri aho icyemezo cya mbere twakwita umugambi mubisha wabaye kubatwikira amangazini(Kanyarutoki), icya gatatu kiba kubashyira ku gahato mu mashyirahamwe atagize icyo abunguye aho batangaga imisanzu n’agasanzu muri FPR kandi nta kibagarukira.
Izi ngamba zose bagiye babona zidatuma abacuruzi b’i Gitarama bahomba burundu, abo mu gatsiko ka FPR bahitamo guhimba andi mayeri yo kubatega urumogi hanyuma bakabaca imisoro y’ikirenga bagahita bakinga bagataha bakajya guhinga.
Uko babigenzaga : Amakuru SHIKAMA twahawe n’abacuruzi b’i Gitarama ariko tudashobora kuvuga amazina yabo kubera umutekano wabo n’uw’imiryango yabo, ni uko mu mangazini / iduka ryawe hinjiragamo umuntu w’inshuti yawe nka murumuna w’umugore wawe, muramu wawe akaza afite isakoshi ipima nk’ibiro bibiri.
Yabaga ayizanye irimo urumogi udupfunyika nka tubiri cyangwa dutatu noneho akakubwira ati : «Ba umbikiye aka gakapu ngiye hano haruguru ku isoko ndaje.» Mu muco nyarwanda, muramu wawe, musanzire wawe, mubyara wawe, nyokorume, nyogosenge,…ni abantu uba ukwiye kwizera.
Ubwo yabaga agitarabuka mu gihe urimo kubika ako gakapu abo muri RWANDA REVENUE AUTHORITY (Ikigo cy’imisoro n’amahoro) bakaba barahasesekaye bakakubwira ngo ucuruza magendu. Uti : «Ntayo ncuruza» Bati : «Zana ako gakapu urimo kubika/guhisha munsi turebe» Bagasangamo urumogi bakaguca Miliyoni makumyabiri n’eshanu (25, 000, 000 Rwf) utazi uko rwaje uwagusigiye ka gakapu akagenda nka Nyomberi; ukabikuza n’ayo wazigamye ukishyura ugakinga ugataha.
Umugambi wa magendu no gusahura igihugu
Abasirikari bakomeye nibo bonyine baba bafite ubushobozi bwo kwambutsa ibicuruzwa runaka ku mipaka batabitangiye amahoro nk’uko itegeko ribigena. Nibo kandi bahatira rubanda kuza kubagurira kandi ku biciro bihenze cyane.
Muri  iyi migambi mitindi ya FPR niho igihugu gihombera kuko bacuruza badasorera isanduku ya Leta. Mu gusoza, SHIKAMA twiyemeze kwamagana akarengane mu gihugu aho kava kakagera n’uko kaba kangana kose kuko nta karengane gato kabaho.
Turasaba abacuruzi b’i Gitarama guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo kandi ntibemere ko abana babo bamarwa n’inzara ngo birukanwe mu mashuri kubera gusa umuntu umwe MUBARAKA Muganga na FPR yamutumye guheza umwuka abanyagitarama.  

Icyitonderwa: urashaka gutanga igitekerezo kuri iyi nyandiko? Jya munsi yayo ugitange, cyangwa utwandikire kuri : info@shikamaye.com

BAZIGUKETA F.
Umwanditsi mukuru wa Shikama
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi
_______________________________________________________________________________
PS:/Nkusi Joseph
Arakoze umuvandimwe wacu Baziguketa F. utugejejeho iyi nyandiko icukumbuye. Icyo ngirango nyunganireho ni iki: ndibutsa abasomyi ba Shikama ko, mu rwego rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu bidatanze amahoro, ugeretseho no kwinjiza mu ibanga ibitwaro byo kurimbura abanyarwanda n'abaturanyi, FPR n'umukuru wayo Kagame, baherutse guhitisha itegeko, ryemejwe na za Nkomamashyi zo ku Kacyiru, rivuga ko imodoka za Leta zifite imizigo (Imodoka zo mu Cyama=FPR)zizajya zinjira zidasatswe cyangwa ngo zisore.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!Harahagazwe!

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355