Pageviews all the time

Igice cya 2 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’abasenyeri i Gakurazo taliki 05 Kamena 1994 Urupfu rw’agashinyaguro Kagame yategetse amabandi ye kwica inzirakarengane Furere NTIRONYIBAGIRA Baritazar w’umurundi wayoboraga urugo rw’abafurere i Gakurazo bamutsinze kuri Paruwasi Gatulika ya Kinazi rukwiye gutera abarundi bose iyo bava bakagera kuzinukwa Kagame na politiki ye itumazeho abantu mu karere k’ibiyaga bigari /UDAHEMUKA Eric









Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana,
 (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri 6/6/2014. Muri iki cyumweru twibuka mo abasenyeri ba kiliziya Gatolika biciwe i GAKURAZO, umwana Sheja Rishari warasiwe ku bibero bya musenyeri Gasabwoya ku mabwiriza ya Pawulo Kagame, n'abandi bose bahaguye, Shikama yifatanyije n'abo bose bahatakarije Abavadimwe n'inshuti.

Muri iki cyumweru tuzirikanamo imyaka 20 ishize Kagame akoze Kiliziya Gatolika y’u Rwanda mu nda, ikinyamakuru cyanyu SHIKAMA twiyemeje kubagezaho ibintu byose byabereye i Gakurazo ku italiki 05 Kamena 1994 no mu minsi yakurikiyeho ubwo Kagame yafataga icyemezo kigayitse kandi giteye agahinda cyo kwica Abasenyeri ba Kiliziya Gatulika abahora ubusa mu by’ukuri.
Mvuze kandi nasubiramo ko yabahoye ubusa kuko nta cyaha kigaragara bari bakoze. Kandi n’iyo bagikora yashoboraga kurindira ubutegetsi yari agiye gushyiraho bakaburanishwa uwo gihamye akagihanirwa ubaye umwere agakomeza ubuzima busazwe.
Ibi mbivuze kandi kubera ibimenyetso bifatika mbifitiye. Nk’uko twabibasobanuriye mu nyandiko ya mbere ivuga uko byagenze i Gakurazo, umurwa Mutagatifu wa Kabgayi warimo ibibazo bitari gupfa kubonerwa ibisubizo.
Abatutsi bari baravuye imihanda yose mu Rwanda bahuriye i Kabgayi kuko bumvaga kandi bakizera ko ariho bazabonera ubuzima buzira inkota. Twe muri SHIKAMA dukoma urusyo tugakoma n’ingasire. Bikaba bibabaje cyane kuba hari abatutsi bahiciwe kandi bitari ngombwa.
Impunzi zari zihari zari nyinshi cyane kandi benshi barahaguye rwose tukaba twifatanyije n’imiryango yabo. Ibi mvuga nkaba mbizi kuko nanjye narokokeye i Kabgayi abicanyi ba Kagame bakanjyana i Gakurazo. Bamwe mu bahaguye harimo n’abari abarimu bigishaga amashuri yisumbuye n’abanza bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo ahitwa ku Cyome ku rugabano rwa Gitarama na Gisenyi.
Myr Rwabilinda yanyuze inzira y’umusaraba i Kabgayi muri 1994
Nk’uko twabivuze mu nyandiko ya mbere irebana na Gakurazo, ntiwavuga Gakurazo utavuze Kabgayi kuko ariyo yayibyaye mu kaga twaburiye izina. Mbere y’uko FPR igera i Kabgayi nk’uko twabibandikiye, Kabgayi yarimo impunzi nyinshi cyane z’abatutsi.
Izo mpunzi zari ziri mu kibazo gikomeye cyo kubura no kwimwa ibiryo ku kagambane k’ingabo zo kwa Habyarimana. Urebye uko zari zitatanye zimwe ziri muri Seminari ntoya ya Kabgayi, izindi mu Bitaro, izindi muri CND (ikibuga kiri munsi y’Ababikira b’Abizeramariya i Kabgayi), izindi muri Saint Kizito, muri Saint Joseph y’abafurere b’abayozefiti kimwe na Gakurazo byari bigoye rwose kuzicungira umutekano no kuzibonera ibiribwa bizihagije urebye ubwinshi bwazo.


Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana,  (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Impunzi zimwe kubera ukuntu zicwaga zitemagurwa izindi ziraswa n’ingabo zo kwa Habyarimana, haje gutangwa igitekerezo cy’uko zimwe bazigabanyiriza imbere muri Bazilika kuko wenda abicanyi bari gutinya kwinjiramo ariko ntibyashoboka kuko amategeko ya Kiliziya atemera ko abantu bateranira muri Bazilika ku mpamvu iyo ariyo yose itari iyo gusenga no gushengerera.
Hano icyakora uretse n’aya mategeko ntawari kwemeza ko bari kuhabonera amahoro kuko na Kiliziya ya Ntarama mu Bugesera na Nyange kwa Padiri Seromba Athanase bazibarimburiyeho. Musenyeri Rwabilinda wari igisonga cya Musenyeri wa Kabgayi wabonaga ibintu byamuyobeye, kuko na Nyina yari umututsikazi kandi nawe yari yahahungiye yagerageje ibyo yari ashoboye.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 400.jpg
Ikinogo Kagame yategetse ko bajugunyamo abasenyeri n'umwana Sheja/ Foto Shikama, Gicurasi 2014
Kubera ukuntu abarimu benshi b’abatutsi bari bakoraniye muri Groupe Scolaire Saint Joseph i Kabgayi bicishijwe inzara ku bwende n’ingabo za Habyarimana, Myr Rwabilinda Jean Marie Vianney yamenye ko i Gitarama ku ifasi (Arrondissement) abandi barimu bahembwe niko kuvuga ati :
«Ubwo abandi barimu bahembwe reka nsabe Inspecteur d’Arrondissement witwaga HATEGEKA Augustin wanaje kuba Perefe wa Gitarama nyuma ya 1994, musabe ko twamwoherereza amalisiti y’abarimu noneho nabo babazanire imishahara hano muri Saint Joseph kuko nabo bafite uburenganzira ku mishahaa yabo.»
Iki gitekerezo Mgr Rwabilinda yakigejeje kuri Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo nk’umubyeyi we aracyemera. Mgr Rwabilinda utaragiraga ubwoba yasabye Musenyeri NSENGIYUMVA kujyayo ariko baramubuza bamubwira ko bashobora kumutsinda mu nzira kubera ukuntu yari mwiza cyane inzobe n’uburebure bukabije noneho Musenyeri NSENGIYUMVA atuma Padiri RUKEBESHA Evergiste kujyana ayo mazina i Gitarama.
Uyu Padiri RUKEBESHA ukomoka muri Paruwasi ya MUGINA wa Jenda na Kabugondo ubu aba muri Esipanye (Ukeka ko mbeshya azambwire muhe E-mail na Mobile bya Padiri RUKEBESHA muri ESIPANYE amwibarize ndazifite zombi). Padiri Rukebesha ageze kuri Perefegitura aho kugarura imishahara ahubwo abo yahaye amalisiti bamwemereye ko bari buzane imishahara mu kanya aho kuyizana bazana amabisi ya ONATRACOM yo gupakiramo abanditse kuri rwa rutonde rwagombaga guhabwa imishahara ingabo za Habyarimana zijya kubaroha muri Nyabarongo ku Cyome.
Ibi bimaze kuba nabashije kubonana na Musenyeri Rwabilinda ambwira ko byamubabaje cyane kubona yaragize igitekerezo cyo kurengera abarimu nyamara bigahindukamo kubica umusubirizo akaba yarababajwe nabyo cyane rwose kandi Imana ikaba izamuhembera icyo gitekerezo cyiza yari yaragize.
Dusubire i Gakurazo noneho
I Gakurazo abasenyeri bamaze kuhagera bahasanze nyir’urugo ariwe twakwita umusangwa. I Gakurazo niho kandi hari hihishe abatutsi benshi bahishwe n’uyu mufurere w’umurundi witwaga Baritazari NTIRONYIBAGIRA wakomokaga mu gihugu nyine cy’u Burundi ahitwa mu Nyakabiga.
Mu bahishwe n’uyu Mufurere harimo na NUKASHEMA Esperance nyina wa SHEJA. Hano nagira ngo byumvikane neza. Inkotanyi ntabwo zakuye MUKASHEMA Esperance n’umwana we SHEJA Richard i Kabgayi ahubwo MUKASHEMA n’abana be bari barahishwe na Gakurazo mbere, bivuze ko Abasenyeri n’inkotanyi baje i Gakurazo bahasanga MUKASHEMA Esperance n’abana be.
Nkurikije uko MUKASHEMA namubonaga kuri uwo munsi wa mbuze uko ngira, bitewe n’uko inkotanyi zari zije ahamaze iminsi mu bwihisho kandi interahamwe zirirwa zitera hejuru Furere Baritazari wari umuhishe nta kabuza ko MUKASHEMA yumvaga inkotanyi zimubereye abacunguzi rwose ariko siko byagenze nk’uko twabisobanuye mu nyandiko mwasomye mbere.
Furere Baritazar mu nzira y’umusaraba i Gakurazo, Ruhuha na Kinazi
Mu isesengura-myandikire, umuntu wandika inkuru atahagazeho yabwiwe aragaragara kandi aba atandukanye n’uwandika ibyo yiboneye n’amaso ye bwite. Furere Baritazari ndamuzi neza kuko twabanye imyaka itanu (5) i Gakurazo umunsi ku munsi ku buryo nshobora no kumushushanya.
Nk’uko nabivuze yari umurundi ukomoka mu NYAKABIGA. Uko mbyibuka niba ntibeshyeho hato kuko nari nkiri umwana agomba kuba yaraje i Gakurazo ahagana mu 1988 cyangwa 1989. Akihagera Superieur w’abafurere b’Abayozefiti witwaga MUNYANSHONGORE Maritini yamugize Furere mukuru wa Gakurazo.
Furere Baritazari yari umugabo mugufi cyane kuko yapimaga nka metero imwe na santimetero 38. Yari igikara cyane bikabije. Yatambukaga buri gihe yihuta cyane ku buryo iyo twazamukanaga tugiye mu Misa kuri Paruwasi mu Byimana kuri Kilometero 2 uvuye i Gakurazo yadusigaga tukamusangayo.
Yari afite uruhushya rwo gutwara imodoka ariko kenshi yigenderaga n’amaguru kugira ngo aganirize abaturage bo mu Byimana, Furere Baritazar yakundaga umuziki bitarabaho kuko kenshi yabaga yibereye mu manota. Furere Baritazar yari inshuti magara ya MUSHAYIDI Deogratias uyu uheze mu buroko i Mpanga kuko mbere y’uko ajya muri FPR yari umufurere i Gakurazo akabiviramo mu Busuwisi agiye kwiga (Tuzamugarukaho birambuye), Furere Baritazari iteka muri iyo myaka namubonye nta munsi n'umwe nigeze mubona yakuyemo ikanzu yera ya Furere.
Hano naho bisobanuke neza. Uyu Superieur MUNYANSHONGORE Maritini yari umututsi aza kwicwa n’interahamwe noneho asimbuzwa Superieur NSINGA nawe wahise yicwa n’inkotanyi i Gakurazo kuko yari kumwe n’abasenyeri. Ibi bikaba byarahuriranye kuko nawe ibiro bye biba i Kabgayi muri Saint Joseph akaba yaramanukanye n’abasenyeri.
Furere Baritazari i Gakurazo yagiye kubona abona abasirikari bamuhagaze hejuru bamubwira ko ari inkotanyi. Kubera ukuntu yari umunyarugwiro cyane bikaba bizwi n’abaturage batuye i Gakurazo aho nta n’umwe wabyaje inka ngo amuburane ubwatsi, izo nkotanyi yarazakiriye aziha amabyeri n’inyama zirijuta.
Kubera umugambi wa Kagame, byabaye ngombwa ko inkotanyi zimwe zigera i Gakurazo mbere kuko zanagombaga kubohora abari bahahungiye bahihishe barimo na MUKASHEMA Esperance nk’uko nabivuze. Furere Baritazar yagiye kubona abona Abasenyeri n’abapadiri n’ababikira barahasesekaye atari abizi mbese bitari muri gahunda.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 419.jpg
Imbere mu rugo rw’Abafurere i GAkurazo (Aho mubona amatara yaka ni cyo cyumba abasenyeri barasiwemo)/Foto Shikama, Gicurasi2014
Ibintu rero bisa n’ibyamuyobeye kuko mu kanya nk’ako guhumbya KABANDANA Innocent yahise amutegeka gushakira abasenyeri n’abapadiri ibyumba buri wese azabamo bityo ibyo kubica abona nta birimo. Kuri icyo cyumweru nyuma ya Misa mu ma saa cyenda n’igice kubera ko wari umunsi mukuru wa ASENSIYO nk’uko twabivuze mu nkuru ya mbere, Furere Baritazar yakoze ibishoboka ngo yakire abantu bose bari aho anabifurize umunsi mukuru mwiza wa Asensiyo.
Mu gihe icyo Kagame n'abicanyi be bita inama cyari kigiye kuba nimugoroba muri Refectoire, Furere Baritazar nawe yifuje cyane rwose kuyinjiramo no kuyitangamo ibitekerezo cyane ko nawe yari umugatulika kandi yari nyir’urugo ariko KABANDANA aramubuza amubwira ati : « Wowe uri umurundi ibya Kiliziya y’u Rwanda ntibikureba cyane.»
Ikiri Brig. Gen. KABANDANA Innocent wari umusore mwiza bitavugwa turi i Gakurazo ariko ubugome akaburusha ingwe yo kanyagwa, yabwiye Furere Baritazar ko ntacyo apfana n’abanyarwanda kandi ko bidakwiye ko yinjira mu cyumba cy’inama.
Hari uwambwira ati ubwo se ntiyari amugiriye neza ko bahise babarasa? Nta neza yamugiriye kuko nk’uko nza kubibabwira yamwiciye i Kinazi urupfu rw’agashinyaguro ku itegeko rya Kagame. Ubwo bakupaga amatara Furere Baritazar kuko bari bamuheje yari mu cyumba cye giherereye ku murongo w’amazu agana iburasirazuba asohoka aje kureba ikibaye kuko yari abonye umuriro ugiye bitewe n’uko yari acumbikiye abantu benshi.
Mu gihe yari akibaza ibibaye agikingura urugi asohoka, yagiye kumva yumva urufaya rw’amasasu imbere ye mu madirishya ya Refectoire kuko uvuye mu biro Furere mukuru i Gakurazo akoreramo ari nacyo cyumba cye araramo icyarimwe ukagera ku cyumba abasenyeri barasiwemo harimo intera ya metero 7 kandi nta mbuzakureba(obstacles) zirimo uretse ibiti by’amacunga n’iby’indimu biteyemo kandi nabyo bigufi. Ni ukuvuga ko babarashe Furere Baritazar abireba n’amaso ye kimwe natwe twese twari aho mu kigo imbere twicaye tugandagaje muri ayo macunga ngo turi muri za ASENSIYO kuko nari muri hafi cyane ubwoba bukamwica.
Furere Baritazar iyo aza kuba akiriho niwe wari kubara ubugome bwa KAGAME na KABANDANA Innocent kuko bakimara kubarasa babajije ngo wa murundi arihehe bakamusanga bamusekera cyane nk’aho nta kibaye bakamusaba gutegura ibyo kubashyingura. Ubwo simvuze uko twakoropye amaraso yabo tunabaterura muri icyo cyumba barasiwemo kuko binteye agahinda cyane.
Furere Baritazar afatanyije na Musenyeri LINGUYENEZA Venuste bayoboye umuhango wo kubashyingura agira n’uruhare mu gucukura ikinogo Kagame yadutegetse kubajugunyamo ariko abonye bimubanye byinshi ajya kwitabaza Padiri NDAGIJIMANA Yozefu ukomoka i Gihuma na Kamazuru hakurya ya Kabgayi icyo gihe akaba yari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Byimana ku bilometero 2 uvuye i Gakurazo.
Uyu Padiri mukuru, abasenyeri bakaba bararashwe yibereye kuri Paruwasi. Nyamara nawe ntibyamuguye amahoro kuko Kagame yategetse ko bamufungira ubusa ubu akaba yarakatiwe burundu y’umwihariko muri Gereza ya Mpanga i Nyanza azira gusa ko yabonye imirambo y’abasenyeri akagira n’uruhare mu gutegekwa kubajugunya mu kinogo.
Nyuma yo kubashyingura Kagame yongeye guhamagara KABANDANA amubaza niba nta baturage baba babibonye ahita amutegeka kwica atababariye n’imbeba abantu bose bashobora kuba babibonye kugira ngo batazabihamya mu nyandiko cyangwa mu mvugo. Furere Baritazar nta buryo yari kubahunga cyangwa ngo abacike kuko bahise bamurinda nk’urinda imboni y’ijisho.
Kagame yahise atanga itegeko ko twese bahadukura bakatujyana mu zindi mpunzi mu karere ka Bugesera ni ukuvuga guca ku Ntenyo, Kizibere na Ruhango, Kinazi, Rwabusoro, Ruhuha, Kanzenze, Gashora, Kamabuye, Kamabare n’ahandi. Kubera ko i Gakurazo Abasenyeri bamaze kuraswa, no gushyingurwa imodoka zabo zari ziparitse aho, inkotanyi zahise zizigabagabanya buri musirikari atwara iyo ashoboye ubundi bakagenda bazigongesha imikingo n’ibiti kuko bamwe batari bazi kuzitwara bigakubitiraho no guhaga KANYANGA N’URUMOGI.
Furere Baritazar we mu guhunga twerekeza i Kinazi bamutegetse gutwara itagisi yabo n’ubundi yakundaga gutwara agiye i Gitarama guhahirayo cyangwa akayitwaramo abafurere bagezi be rimwe na rimwe bagiye mu Misa kuri Paruwasimu Byimana cyangwa i Kabgayi ku minsi mikuru ikomeye. Izo modoka nizo twagiyemo hamwe na MUKASHEMA Esperance nyina wa SHEJA Richard.
Inkotanyi zakomeje kujijisha Furere Baritazar niko kumuburagiza zimutuma kuvomera abaturage amazi kuko imodoka ye yari nini ariko nyuma Kagame aza kubategeka kumwica byanze bikunze kuko yabonaga azabihamya. Kugira ngo bamwice bamujyanye inyuma ya Kiliziya ya Kinazi bamunigisha umugozi (ikamba) bamukubita n’agafuni bamuta aho bakomeza kujya kwica n’abandi.
Uyu muvandimwe w’umurundi akaba yarababaje cyane abaturage bo mu Byimana kuko mu by’ukuri nta gicumuro yakoreye abanyarwanda akaba nawe ari inzirakarengane nk’izindi zitabarika Kagame yahitanye.
Ubutumwa bwa SHIKAMA ku Barundi aho bari hose ku isi
Nk’uko nabivuze, Furere Baritazar ni umurundi, ntabwo nzi neza ko abo mu muryango we baba barabashije kumenya by’imvaho urupfu yapfuye kuko nta wongeye kugaruka i Gakurazo. Umuryango avukamo niba bakiriho n’abarundi bose SHIKAMA tukaba tubasabira kwihangana bikomeye kuko babuze umuntu w’ingenzi.
Ikindi ni uko Abarundi bagomba kumenya ko Kagame ari umwicanyi nabo wabahekuye kandi ko badakwiye kumubona nk’umuyobozi kuko aho aciye hose acura inkumbi yica impinja, ibibondo, abasaza, inzirakarengane. Mu gusoza iyi nkuru turasaba Abarundi kunga ubumwe natwe Abanyarwnda tugafatanya guharanira ubutegetsi butavusha amaraso.
Ubutaha mu gice cya 3 ku byabereye i Gakurazo tuzabagezaho ukuntu Musenyeri MBONYINTEGE Simaragidi wa Kabgayi mu 2010 yanywereye inzoga i Gakurazo mu cyumba aba basenyeri bagenzi be barasiwemo bikaba biteye isoni n’agahinda.     


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355