Pageviews all the time

Inkuru ibabaje: urupfu n'ishyingurwa bya wa mwana Abatanzania bise "umwana wo mu isanduku" Nasra Mvungi.Ese imfubyi Kagame yabujije kurererwa mu bigo by'abagiraneza zo bite ?

Sitade ya Morogoro yarakubise iruzura mu
muhango wo gusezera kuri Nasra Mvungi
Shikama imaze iminsi ibagezaho amakuru y'umwana Nasra Mvungi(4) wababajwe cyane kuri iyi si ya Rurema, akabikorerwa n'abantu bakuru bagombaga kumwitaho; ikibabaje cyane kurusha ibindi ni uko  uyu muntu wamubabaje cyane ni nyina wabo witwa Mariam, abenshi bavuga ko yamukoreshaga ubukonikoni(ubupfumu). Shikama ikaba ibibutsa ko uyu muziranenge nyina yapfuye afite amezi 9 gusa ahita ajyanwa n'uyu nyina wabo gukora ibyo yitaga kumurera, akaba yarahise amushyira mu isanduku yahindutse igitanda cye, umusarane we, aho gukinira no kurira ibiryo. Uyu mwana yavumbuwe n'abaturanyi ba Mariam nyuma y'imyaka 3 yibera muri ubu buzima tuvuze hejuru atabona izuba, ntanuhagirwe.Ejo  kuri 4/6/2014 akaba ariho yashyinguwe i Morogoro.



Nasra yapfuye ku itari ya 1 Kamena 2014
Uyu mwana akimara kuvumburwa Leta ya Tanzania ntako itagize ngo ibungabunge amagara ye. Ariko ntibyabujije uyu mwana kwitaba Imana kuri 1/6/2014 azize umusonga, akaba yaraguye mu bitaro bikuru bya Leta byitwa Muhimbili i Dar es Salaam. Urupfu rw'uyu mwana rukaba rwarababaje Abantu benshi haba muri Tanzania no hanze yaho.
Rashid Mvungi afashe Nasra akimara kuvanwa mu isanduku

Yashyinguwe nk'Intwari
Ibinyamakuru byose byo muri Tanzania byabyutse bivuga ku ishyingurwa ry'uyu mwana ryabaye ejo 4/6/2014 i Morogoro aho akomoka. Akimara gupfa, Se Rashid Mvungi ari mu bagiye gufata umurambo we mu bitaro bikuru bya Muhimbili, ugezwa mu bitaro bya Morogoro.
Imihango yo kumusezeraho ikaba yarabereye kuri Sitade ya Morogoro aho imbaga y'abantu yari yaje gusezera kuri uwo muziranenge.Abantu batangiye kugera kuri sitade sa moya za mugitondo, nyuma y'isaha niho umurambo wagejejwe kuri sitade yahise yuzura imiborogo y'abantu barizwaga n'urupfu rw'uyu mwana, mu gihe abanyeshuri baririmbaga bati:"twizeye inkiko n'ubutabera by'igihugu cyacu"

Sitade ya Morogoro yarrakubise iruzura mu muhango wo gusezera kuri Nasra Mvungi
Nyuma haje kuvugwa amagambo yo gusezera kuri Nasra, abaturage bagejejweho n'abayobozi bakuru ba Leta harimo Abadepite na ba Meya, hakurikiraho abayobozi b'amadini. Aba bose batanze inyigisho zikebura abaturage, cyane cyane abagabo ngo bareke gutererana abana. Aya magambo yose yavugwaga imbere ya Rashid Mvungi wari wubitse umutwe imbere y'umurambo w'umwana we yatereranye bikamuviramo gupfa rubozo.

Mu gihe umurambo wagombaga kwerekezwa mu musigiti ngo bawusengere, Polisi yahise ifata Rashid Mvungi ijya kumurindira umutekano nk'uko yabivuze nyuma y'ishyingura, kugirango abaturage barakaye batamutsinda ku irimbi. Umurambo wa Nasra wavuye mu musigiti ujyanwa ku irimbi rya Morogoro; abanyacyubahiro bacye nibo bari ku rutonde rw'abari bushyire itaka ku mva ya Nasra: Depite umwe uturuka i Morogoro, Meya wa Morogoro, ushinzwe iperereza i Morogoro,komanda wa polisi ya Morogoro, Umuyobozi mukuru w'amabisi ya leta wishingiye iby'ishyingura byose kuva i Dar Es Salaam kugeza ku mva, akaba yaraniyemeje guhita ashinga Fondasiyo Nasra Mvungi( Nasra Mvungi Foundation).

Nyirakuru wa Nasra nawe yari ahari
Uyu mukecuru yateye induru muri sitade asaba ko bamuha uburenganzira bwo kwicara iruhande rw'umurambo w'umwuzukuru we ngo amusezereho akaba yarabyemerewe. Ariko ishyingura rirangiye abanyamakuru bagiye kumubaza impamvu yatereranye umwuzukuru we. Uyu mukecuru yasubije ko Mariam wamutwaye yari umukobwa we akaba nyina wabo w'umwana. Ngo yahoraga amubwira ati "nzanira umwuzukuru ansure tuganire,Mariam ati ejo, ejo hakabyara ejobundi." Byagezeho ngo amusaba ko noneho yaza akamujyana akaza kumwirebera dore ko batari bazi aho aba, ariko ngo ntiyabikoze.

Isomo ku banyarwanda
Kagame kubuza ibigo byitaga ku mfubyi kuzirera, yakoze nka Mariam kandi mubyo azabazwa iki cyagombye kuza mbere y'ubwicanyi bundi yakoze kuko nta bwicanyi burenze ubu.
Mu gihe muri Tanzania bahise biyemeza gushinga Fondasiyo Nasra Mvungi izajya yita ku mfubyi n'abana batagira kirera, Kagame we yiyemeje gusenya ibigo by'abagiraneza bitaga kuri aba bana ngo nibajye kurererwa mu miryango. Ese we n'abacanshuro be barera bangahe mu ngo zabo kugirango n'abandi babarebereho? Igihe Kagame yari amaze kuvugira i Murambi muri 2007 ko ababajwe n'uko impunzi zamucitse zikagera muri Zaire yabuze amasasu ngo ayazimariremo akamaganwa n'isi, hashize icyumweru kimwe ajya kuri televiziyo ya Leta yigamba uko yatanze itegeko ryo kwica ati: " Abasirikare ba RPF barampamagaye bambaza icyo bakora kuko imbere yabo hari abantu bitwaje amacumu, narababwiye nti mubarase bose, ibi nabyo bazabimbaze".Yego nyine , bazabikubaza ; ariko icyo njye mbona Imana n'abanyarwanda bagombye kukubaza mbere y'ubwicanyi wigamba amanywa n'ijoro kandi kizagukururira imivumo n'izi mfubyi wataye mu buzima nk'ubwo Nasra yabayemo kandi ntacyo zari zibaye mu bigo zabagamo bitakwaga n'imfashanyo.

Mfite ubuhamya bwinshi bwerekana ukuntu aba bana bafashwe nabi kandi byitwa ko bariho barerwa na bene wabo. Ubu buhamya nkaba narabuhawe na bamwe mu bacikacumu nigishaga muri Kaminuza Nkuru y'i Butare kuva muri 2007 kugeza mu mpera za 2009 na ririya tegeko ryo gufunga biriya bigo by'abagiraneza ritarajyaho. Mu minsi iri imbere nshobora kuzageza ku banyarwanda bumwe muri ubwo buhamya; ukuntu Leta yirirwa iririmba ko ifasha imfubyi za jenoside itazi uko zirara n'uko ziramuka, inyinshi bene wazo bazikorera ibijya kumera nk'ibya Nasra .

Imana ihe iruhuko ridashira Nasra Mvungi 

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355