Pageviews all the time

Itangazo rigenewe abasomyi ba Shikama rirebana n'ubujura bukorwa n'urubuga: http://umudendezo-news.blogspot.com/

                                                      SHIKAMA
Shikama ibabajwe no kumenyesha abasomyi bayo ko hari abantu basigaye bakoresha inyandiko zayo kugirango bibonere amaramuko.
Nta cyaha kirimo rwose gufata inyandiko runaka wakuye ku rubuga runaka ukayishyira ku rubuga rwawe, nkuko imbuga nyinshi zibikora zifashisha inyandiko za SHIKAMA  cyane cyane urubuga www.blpost.com/kandi natwe tukaba tubikora.

Icyaha kiba iyo ufata ya nyandiko ukayitesha umwimerere wayo kugirango uyihindure iyawe kugirango imbuga zamamaza zizere koko ko ibintu biri ku rubuga rwawe ari ibyawe; urugero rero ntiruri kure mujye kureba urubuga: www.umudendezo-news.com/ rufata inyandiko za SHIKAMA n'iza IKAZE IWACU maze rugakuraho amazina y'abazanditse n'urubuga rwazikuyeho bityo rukaba rwiyitiriye inyandiko zitari izarwo!

Muri ubu bucabiranya,  bene imbuga nk'izi baba bishakira amaramuko bakura mu kwamamaza kuri izo mbuga bakoresheje inyandiko zitari izabo, kandi bashoboraga kwamamaza nta shiti bashyize kuri izo mbuga izo nyandiko ariko ntibaziteshe umwimerere wazo. Turamenyesha nyiri uru rubuga ko ibi  byitwa ubusambo bukorerwa kuri internet kandi bihanwa n'amategeko.

Mbere y'uko tumufatira ibyemezo bikarishye tumusabye kutwandikira asaba imbabazi bitarenze itariki ya 19/6/2014, tukaba  tunasaba na bagenzi bacu bo ku rubuga IKAZE IWACU yiba inyandiko zabo akaziyitirira kwamagana ibi bintu bivuye inyuma. 

Dr NKUSI Yozefu
Umuyobozi Mukuru wa Shikama
Oslo, 14/6/2014

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355