Pageviews all the time

Izindi ntasi za Kagame(Abakomando b'igitsina) zafatiwe mu mujyi wa Dodoma muri Tanzania zihinduye indaya!

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 7/6/2014

Umenya Kagame amayeri yakoresheje atera u Rwanda atazamuhira muri Tanzania. Muribuka ko mbere gato ya 1990 hari hagezweho mu Rwanda ibyo bitaga 2e Bureau( Ibiro bya Kabiri), abenshi mu bari abayobozi bakuru kwa Kinani bari bariyeguriye batazi ko bari mu maboko y'intasi, zitabakamyemo inoti gusa ahubwo zabatwaye n'amabanga menshi ziyashyira abateguraga gutera u Rwanda baturutse muri Uganda, uyu mutego rero niwo Kagame na FPR bashaka gutega Tanzania mbere yo kuyitera. 

Mu Gushyingo 2013, hari intasi 3 za Kagame zari zafatiwe muri uyu mujyi wa Dodoma  zicibwa ihazabu hanyuma zisubizwa mu Rwanda, ejo niho uwungirije ushinzwe abinjira n'abasoka  mu Karere ka Dodoma Proches Kuoko yatangarije abanyamakuru mu mujyi wa Dodoma ko aba bakobwa bari barirukanwe mu Gushyingo 2013, bagarutse bihinduye indaya bongeye gufatirwa mu mujyi wa Dodoma ejobundi tariki ya 5/6/2014.

Abo bakobwa bafashwe bakaba biyita: Asha Abimana(25), Saidat Umutoni(28) na Asia Umutoniwase(30). Uyu muyobozi akaba yaranatangarije abanyamakuru ko hari n'undi munyarwandakazi wahamwe n'icyaha cyo kwicuruza i Dodoma witwa Charlote Uwase(28)wakatiwe n'inkiko za Tanzania igifungo cy'imyaka ibiri ubu akaba afungiye muri gereza ya ISANGA.
Ifoto y'intasi za Kagame(abakomando b'igitsina) yasotse ku rubuga Mpekuzi huru rwo muri Tanzania
Proches Kuoko yabwiye abanyamakuru kandi ko aba bakobwe bafashwe ari ninjoro bari ku muhanda  mu mujyi wa Dodoma bariho bashakisha abakiliya( abajya kubasambanya ngo babahe amafranga). Bose kandi ngo baba muri Tanzania ku buryo butemewe n'amategeko kuko ibyangombwa bibahesha uburenganzira bwo kubayo byarangiye cyangwa abandi ntabyo bafite namba. Shikama ikaba yarigeze kubatangariza ibyerekeranye n'intasi Kagame yanyanyagije hirya no hino muri Tanzania mu gihe ariho yitegura kuyigabaho ibitero zimusiga.

Abasuye urubuga rwatangaje iyi nkuru www.mpekuzihuru.com bagiye batanga ibitekerezo byabo byerekana ko Abatanzania bamaze guhumuka, bakaba baramenye ibyo Kagame ariho apangira igihugu cyabo. Bamwe bagiye bavuga bati: " abo banyarwanda nimubafunge nibarangiza igihano muzabirukane bajye gukwirakwiza iyo SIDA iwabo" abandi bakerekana ko abo atari indaya ahubwo bafite akandi kazi bahawe na Kagame:"Abo ntabwo ari indaya ahubwo ni intasi z'igisoda cy'u Rwanda, mugomba kuba maso"

Ese kuki izi ntasi zibanda kuri Dodoma? 


Ikarita ya Tanzania hanerekanwa ibihugu bihana nayo imipaka
Hari abantu benshi batazi impinduka zagiye ziba mu mitegekere ya Tanzania bashobora kwibaza impamvu aba ba Sekibi bibanda kuri Dodoma. Impamvu nta yindi ni uko ubu Dar es Salaam itagifatwa nk'umurwa mukuru wa Tanzania(Kapitali) kuko yasimbuwe kuri uyu mwanya na Dodoma. Kuba ari umurwa mukuru rero, niho inzego nyinshi zikomeye z'ubutegetsi ziherereye, bityo hakaba ari naho aba bakozi ba Kagame bashobora gusarura amabanga menshi ashobora kubafasha gutera Tanzania.

NKUSI Yozefu 
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demuarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355