Pageviews all the time

Kagame akomeje kwihesha agaciro aca umubano n'abamucaniye!: Amerika yayikuruye amatwi naho France arayisenyera ejo mu gitondo ku wa 19/6/2014

Mr I do not care( Ntacyo bimbwiye)
Mwene Rutagambwa akomeje kwereka amahanga ko Kagame wo muri 2014 ari wa wundi wo muri 1994.
Kugirango twibutse abari bataravuka, ni uko muri 1994 igihe igice kimwe cy'abanyarwanda cyariho cyicwa bunyamaswa n'Interahamwe n'ibyitso bya Kagame, France yasakuje cyane ihamagarira amahanga gutabara kugirango akore inguni(corridor) hafi y'i Burundi abahunga bakarindirwamo umutekano, Kagame yemeza ko uzajya gutabara azamurasa ahubwo ategeka ingabo za Loni kuva mu Rwanda bidatinze. Ibi byose yabikoraga ku ibanga yari aziranyeho na Museveni wa Uganda na Clinton wayoboraga USA. Ingaruka z'uko kwikunda, irari rirenze kamere ry'ubutegetsi ritagira umutima wa kimuntu, twarazibonye kandi buri munyarwanda wese aracyazirengereye.

Ubu naho Kagame aririrwa atera ubwoba abaturage ababwira ko azabarasaho amanywa y'ihangu boshye urasa inyoni zom muri Afrika kuko ku yindi migabane zirengerwa n'amategeko uyarenzeho wahanwa bikomeye bagufashe uzirasaho.Ubu noneho yeruye bikabaije kuko yatangarije cya kinyamakuru amaze imyaka 20 yifashisha mu kinyoma cye kitwa Jeune Afrique cyandikirwa mu Bufransa, aho yemeje ko za Human Right Watch zimunenga ntacyo zivuze ahubwo agiye kurushaho kwica uwo ashaka n'igihe ashakiye.Ibi kandi akora ngo Amerika yamushyize ku butegetsi ntigomba kumunenga kuko nayo ibikora. Igisekeje cya Kagame ni uko akenshi avuga n'ibyo atazi: Amerika yica abanyamahanga naho we akica abanyarwanda! Ariko se ntituvuga mu kinyarwanda ngo wigisha intore guhamiriza ikakurusha? Ibyo aribyo byose yaberetse nabo ko ari ubusa imbere ye: ibi nibyo twita gukurura amatwi!
Niba mushaka gupfa nabibaha nonaha / Kagame ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama  8/6/2014
Ikindi twavuga ni uko ibintu  Kagame ariho akora byerekana ko azi urumutegereje akaba ariho asiganwa n'igihe ngo byibura azajye yibukwa nk'intwari kandi azajya avumirwa ku gahera kurusha nyirakuru Kanjogera. Muri uku gusiganwa n'igihe hari ibirori ateganya mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2014  ashyingira umuhungu we ku ngufu.Ariko hari n'ikindi gikorwa gishobora kuzatuma Kagame yirya icyara ko yumvishije umwanzi: ejo ku wa 19/6/2014 niho azasenya ya nzu ndangamuco y'Ubufransa yari i Kigali. Abafransa ntako batagize ngo bahabwe uruhusa rwo kuhavugurura ariko Kagame arabyanga.

inyubako y'inzu ndangamuco y'Ubufransa i Kigali
Studios za Contact TV yakoreraga muri iyi nyubako iri hejuru
Kuri mwene Rutagambwa, umwanzi wese yaba umwera cyangwa umwirabura agomba gusogongera ku bihano bya FPR: kwicwa, gutorongezwa, gufungwa, gukeneshwa cyangwa se gusenyerwa. Ejo yari Kalisa BCDI, Ayabatwa Rujugiro, Karegeya na Kayumba, Ubufransa n'abandi  ejo hazaza ni njye, wowe, USA n'Ubwongereza bamuteretse mu Rugwiro; ibihano birangana ku muntu wese utumva ivanjili y'ikinyoma ya FPR. Ibyo aribyo byose, biragaragara ko igihugu cy'u Rwanda kiyobowe n'icyihebe cy'umusazi gishobora kukiroha mu rwobo niba nta gikozwe mu maguru mashya.

Mana tabara abawe.

Nkusi Yozefu 
shikamaye.blogspot.no
shikamaku kuri na Demukarasi(SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355